Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama
Amakuru dukesha urubuga umuseke.com aravuga ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha Bwana Bubacar Jallow yasabye ko hajyaho akanama kakwiga uburyo dosiye ya Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama yakoherezwa mu Rwanda nk’uko hamaze iminsi hoherezwa amadosiye y’abandi baregwa mu Rwanda.
Ariko muri iki gikorwa harimo ibintu bibiri bitangaje umuntu yavugaho:
1.Hari amakuru avuga ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yaba yaritabye Imana hagati ya 1996 na 1997 igihe inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari muri Congo zasenywaga ndetse n’abanyarwanda batagira ingano bakicwa.
2.Muri iyi nyandiko y’urubuga umuseke.com haravugwa ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yategetse ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki ya 14 Kamena 1994.Ibi sibyo kubera impamvu zikurikira:
-Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera cyafashwe n’ingabo za FPR ahagana tariki ya 19 Gicurasi 1994 mu mugoroba (nk’uko bigaragara mu buhamya butandukanye bwatanzwe imbere y’urukiko rw’Arusha burimo ubwa Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka wategekaga akarere k’imirwano ka Bugesera mu 1994) rero nta kuntu Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako mu Bugesera kandi cyari mu maboko ya FPR.
-Nk’uko byatangajwe kuri Radio Rwanda tariki ya 2 Kamena 1994, ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (Les Forces Armées Rwandaises) hari abasirikare bakuru bahagaritswe ku mirimo yabo aribo:
Col BEM Balthazar Ndengeyinka
Lt Col BEM Léonard Nkundiye
Lt Col BEM Phéneas Munyarugarama
Major BEM Emmanuel Habyalimana
Rero ntabwo Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako kugeza tariki ya 14 Kamena 1994 kandi yari yarahagaritswe tariki ya 2 Kamena 1994.
Lt Col BEM Munyarugarama ni muntu ki?
Phéneas Munyarugarama akomoka mu cyahoze ari Komini Kidaho muri Ruhengeri. Yari muri Promotion ya 10 y’ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali yasohotse mu 1971.
Yakoze igihe kinini muri Etat Major y’ingabo akora mu bijyanye no gutumanaho (transmission) ndetse yaje no kuba G1(ushinzwe Personnel na Administration)muri iyo Etat Major, ni nawo mwanya yari afite igihe intambara yatangiraga muri 1990.
Yari Breveté d’Etat Major (BEM) yakuye muri Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD yo mu gihugu cy’u Bubirigi mu mwaka wa 1984.
Mu 1992 yashinzwe kuyobora akarere k’imirwano ka Kirambo ahahoze ari muri Ruhengeri nyuma ayobora ikigo cya Gako mu Bugesera.
Hari amakuru avuga ko yari yarahungiye mu karere ka Bukavu muri Congo muri 1994. Mu 1996 igihe inkambi z’abanyarwanda zasenywaga abantu benshi bakicwa abandi bagakwira imishwaro mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bikikije Congo, hari amakuru avuga ko Lt Col BEM Munyarugarama ari mubaguye muri ayo mashyamba ya Congo rugikubita.
Marc Matabaro
Rwiza News
Leta y’u Rwanda iritwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana
Mu minsi ishize hasohotse inkuru mu bitangaza makuru bitandukanye natwe kuri Rwiza News twatangaje iyo nkuru, havugwaga uburyo Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yafashe icyemezo cyo kwambura impapuro z’inzira abantu bagera kuri 25 abenshi biganjemo abo mu miryango y’abahunze igihugu banenga ubutegetsi. Aha twavuga abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Tribert Rujugiro ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Jeanne Umulisa n’abandi. Uwitwa Minani JMV we uba mu Buhorandi yatswe urwandiko rw’inzira we n’uwo bashakanye, mu kiganiro yahaye ijwi ry’Amerika yatangaje ko byamutunguye akibaza impamvu kandi atari muri politiki.
Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yitabaje umunyamategeko Evode Uwizeyimana ngo asobanurire abumva iyo Radio uko icyo kibazo kimeze mu rwego rw’amategeko.
Mu gusobanura mu rwego rw’amategeko yaba yaragendeweho mu gufata kiriya cyemezo, yasobanuye ko itegeko rihari riha uburenganzira umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka uburenganzira bwo kwaka cyangwa kwima urwandiko rw’inzira umuntu abona cyangwa akeka ko akoresha cyangwa ashobora gukoresha urwo rwandiko rw’inzira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa ibindi bihugu. Ariko yongeraho ko iri tegeko rikoze kandi rikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga ryo mu 2003.
Evode Uwizeyimana yatanze umwanzuro ko ari wa mugani w’ikinyarwanda bavuga bati: n’uwica imbeba ntababarira n’ihaka. N’ukuvuga ko abenshi mu bana cyangwa abashakanye n’abarwanya ubutegetsi bazwi batswe impapuro zabo z’inzira mu rwego rwo kubaziza ababyeyi babo, akabona Leta y’u Rwanda yitwara nk’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro. Aho Leta y’u Rwanda ishaka gukemura ibibazo bya Politiki ikoresheje amategeko. Akomeza avuga ko abambuwe impapuro z’inzira bashobora kwiyambaza inkiko ariko akabona ko nta butabera babona kuko baba barega uwo baregera.
Ndetse uwo munyamategeko yagize ati: »Iyo uvuye muri FPR n’iyo wahinga urusenga ntabwo rushobora kwera cyangwa n’iyo wacuruza ubunyobwa ku muhanda nta muntu ushobora kubugura urumvako nta jambo uba ugifite mu gihugu cyawe nk’umunyarwanda »
Mu gusoza icyo kiganiro Bwana Evode Uwizeyimana yatanze inama ku banyapolitiki avuga ko bagombye guharanira ko habaho igihugu abanyarwanda bose bibonamo ndetse agatanga inama ko u Rwanda rwafata urugero rwa Afrika y’Epfo aho ubutabera bwasimbujwe kuvuga ukuri no kwiyunga, agakomeza avuga ko igihugu yifuza ari icyaba kirimo abanyarwanda bose ntawe uvuyemo n’iyo yewe yaba hari ibyaha ashinjwa.
Mu kurangiza iyi nkuru nashimira cyane Bwana Evode Uwizeyimana ku kiganiro cyubaka yatanze kandi akaba atarahaye agaciro amakimbirane ari mu mashyaka agatanga umuganda we mu gusobanurira abanyarwanda mu kwemera ubutumire bwa Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC.
Mushobora kumva icyo kiganiro hano: http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/24/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1
Marc Matabaro
Rwiza News
Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!
Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire.
Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just announced the nomination of an Interim Chairperson. Eugene Ndahayo will assume leadership until further notice. The decision is meant to fill the void made by the continued incarceration of the Chairperson, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza. The party also wants to garantee both continuity, clarity and discipline. This is part of a wider reorganization process that will end with the adoption of a new constitution and code of conduct followed by elections of leaders at all levels of the movement.” Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko FDU-Inkingi yashyizeho umuyobozi wayo w’agateganyo.Eugène Ndahayo azayobora ishyaka kugeza igihe hazatangazwa ikindi cyemezo. Ngo iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe no gufungwa k’umuyobozi w’ishyaka Madame Victoire Ingabire. Na none kandi ngo ishyaka rirashaka gukomeza gukorera mu mucyo na discipline. Ibi bikaba ngo biri muri gahunda yo kuvugurura ishyaka izarangizwa no gutora amategeko mashya ndetse amabwiriza agenga imyitwarire y’abarwanashyaka, ibi byose bikazasozwa n’amatora y’abayobozi mu nzego zose z’ishyaka.
Umwe mu banyarubuga yabajije Bwana Mberabahizi ni ba gukura Madame Ingabire ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka bitaba ari ikosa rikomeye kandi Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose, ngo mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. Ngo kumukura ku mwanya we byaba bigaragaza inyota y’ubutegetsi no gupfobya ibyo Madame Ingabire yemeye gutangira ubuzima bwe. Ngo iki cyaba ari igikorwa kibi ku muntu uwo ariwe wese uri mu buyobozi bwa FDU- Inkingi washaka guhirika Madame Ingabire. Uwo munyarubuga arangiza avuga ati ibi bihaye agaciro uruhande rwa Bwana Nkiko Nsengimana, ngo abona ari rwo rufite abayoboke benshi, kuko rukomeza kwemera Madame Ingabire nk’umuyobozi warwo utagira ubwoba kandi abazajya bakora ibikorwa by’ishyaka bazajya babikora bafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo.
Mu kumusubiza Bwana Mberabahizi yagize ati: ”Byumvikane neza ko umuyobozi w’ishyaka atari agishoboye kuyobora ishyaka kuva yatabwa muri yombi mu Ukwakira 2010. Abantu badafite discipline, bafite amacakubiri ba rusahurira mu nduru bitwaje icyo cyuho babangamira ibyo twagezeho kuva muri 2011. Ntabwo twabareka ngo bakomeze kwangiza ibyo twagezeho ngo banabyigarurire. Twashinze ishyaka mu 2006, dufite icyerekezo n’uburyo bwo gukora. Tugomba gukomeza akazi kacu, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho, Camarade Eugène Ndahayo n’umuyobozi w’agateganyo.”
Ntabwo Bwana Mberabahizi yahagarariye aho ahubwo yanatanagaje ko Bwana Nkiko Nsengimana atakiri umwe mu bayobozi bwa FDU-Inkingi ngo yahagaritswe muri Gashyanyare 2011 asimburwa na Bwana Benoît Ndagijimana.
Ku kibazo cy’uko hari FDU-Inkingi ebyiri, Bwana Mberabahizi yari ataragira icyo abivugaho igihe nateguraga iyi nyandiko.
Ariko ibi Bwana Mberabahizi avuga siko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi uri i Kigali abibona. Kuri we ngo habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa facebook aragira ati:” Nkunda kuzenguruka ahantu hose hanyura amakuru kuri internet,hari aho nsanze intore ziyobowe n’iyitwa Ndahayo Eugène ariko wari warakunze kujijisha ngo abone uko arangiza ikiraka yari yarahawe n’abasanzwe babitanga ababirangije bagataha muri « come and see » bakagororerwa. Uyu munsi noneho mu gusoza icyo kiraka agishoje atangaza ko akoreye coup d’Etat Ubuyobozi wa FDU -Inkingi akaba avanyeho Ingabire Victoire kandi akaba anahise amusimbura! Ubwo ngo arashaka ko abamuhaye ikiraka bamubwira bati noneho ngwino twandike ikitwa ishyaka(agakingirizo) maze udukize induru z’abavuga ko twabujije FDU n’andi mashyaka gukora!”
Mu itangazo ryasohowe na Bwana Nkiko Nsengimana naryo rikomeje kwemeza ko Madame Ingabire ari we muyobozi wa FDU-Inkingi, aho rigira riti:« …Hagati aho turamenyesha abarwanashyaka ko ibyemezo n’amatangazo Ndahayo na bagenzi be basohora bibareba ku giti cyabo bwite, ko ntaho bihuriye n’ishyaka mwemera kandi mushyigikiye. Tukaba dutegura ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino, kugirango tubahumurize kandi tubagezeho ingamba zihamye zo kurangiza iki kibazo, kuko tutahama muri iki gihirahiro. Muri iyo mibonano, abashaka bose kumenya ukuri bazerekwa inyandiko zerekana ko abo bavandimwe bafitira, ko nta burenganzira na buke bafite mu ibyo bakora. Guhera ubu amatangazo yose yerekeye ishyaka mugomba guha agaciro ni azaba ashyizweho umukono na Komite Nyobozi y’Agateganyo (Comité exécutif provisoire), ivugirwa na Bwana Twagilimana Boniface, umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, mu gihe umukuru wayo Mme Victoire Ingabire Umuhoza agifunze, cyangwa Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination) iyobowe na Bwana Nsengimana Nkiko, ku birebana n’abarwanashyaka baba hanze y’igihugu….. »
Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDU-Inkingi, abantu benshi babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) kuko n’ubwo Madame Ingabire afunze ariko ntabwo arakatirwa, ku buryo abenshi bemeza ko hagombaga gutegerezwa ko imyanzuro y’urubanza rwe itangazwa. Bamwe ntibatinya no kuvuga ko ari ukwirengagiza ubwitange bwa Madame Ingabire.
Ikindi cyavuzwe cyane n’uko ngo ibi byatangajwe n’uruhande rwa Ndahayo Eugène bitazagira ingaruka nini ku mikorere ya FDU-Inkingi kuko abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. Cyane cyane abari ku ruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko Nsengimana.
Iki kibazo cyo muri FDU-Inkingi kije gikurikira umwuka mubi n’amacakubiri amaze iminsi muri opposition nyarwanda aho hagaragaye ihangana rikomeye bamwe bashinja abandi gukorera Leta ya Kagame no gushaka gusenya opposition.
Tubibutse ko Ishyaka FDU-Inkingi ari ryo shyaka twavuga ko rifite abayoboke benshi mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, rikaba rikorera mu Rwanda n’ubwo ritaremerwa n’amategeko ndetse no mu mahanga.
Uko bigaragarira benshi n’uko opposition igeze mu bihe bikomeye aho abanyarwanda bose bakunda u Rwanda bumva ko bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda bakwishyira hamwe bagashyira hasi ibibatandukanya bagaharanira amahinduka ntibatererane abanyarwanda bari mu kaga.
Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo nitubona amakuru arambuye turayabagezaho
Marc Matabaro
Rwiza News