Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse

Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse kagame-et-officiersNk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana.

Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga BBC mu kindi cyumba. Lt Mutabazi yumvise urugi rukinguka yinjiye muri salon aho yahise akubitana n’abo basore babiri bafite imbunda bahita bamurasaho ako kanya. Lt Mutabazi yahise yikubita hasi atabaza, abaturanyi baratabaye maze abo basore bahita biruka. Lt Mutabazi yagize Imana ntacyo yabaye nta n’ubwo yigeze akomereka.

Polisi ya Uganda yahise itabara kuva icyo gihe Lt Mutabazi arinzwe n’abapolisi. Igihe ikinyamakuru Inyenyeri dukesha iyi nkuru cyavuganaga na Lt Mutabazi, ngo byumvikanaga ko ahangayitse cyane. Yagize icyo avuga muri aya magambo ”Kagame n’abakuru b’inzego ze z’iperereza ndabahangayikishije, bumva ko imyaka irenze 20 namaze nkorera Kagame, ntagombye kuba naravuye mu gihugu, bumva ko umunsi umwe nzamena amabanga nkavuga ibyo nabonye byose igihe nakoreraga Perezida Kagame. Ntabwo ndi umunyapolitiki. Ndi umuntu usanzwe ugerageza gusa gushaka kirengera n’amahoro njye n’umuryango wanjye nk’undi muntu wese. Za maneko z’u Rwanda zikora uko zishaka muri Kampala, nta kundi twabigenza ni ukubitura Imana naho ubundi hano nta mutekano uhari ku bantu benshi”.

Ubu Lt Mutabazi yari ategereje ko abahagarariye HCR muri Uganda bafata icyemezo ku buzima bwe buri i mbere. Nk’umuntu wabaye hafi ya Kagame azi neza guhigwa na maneko za Kagame icyo bishatse kuvuga. Ngo iyo zirashe ku muntu bwa mbere zishirwa ari uko zimwivuganye kuko ziba zifite ubwoba bwo gusubira kwa shebuja zivuga ko zananiwe akazi zahawe.

Twabibutsa ko umunyamakuru Charles Ingabire w’ikinyamakuru inyenyeri nawe yarasiwe mu mujyi wa Kampala umwaka ushize kubeza n’ubu iperereza ntawe riragaragaza wagize uruhare mu rupfu rwe. Uretse ko hari benshi badashidikanya batunga agatoki maneko za Perezida Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


3 commentaires

  1. umubyeyi dit :

    reka nunge murya rukwemu,nanjy nariho nibaza ukuntu umuntu bamurasa, akikubita hasi yarangiza akabona nimbaraga zo gutabaza kandi bakanavuga ko ntaco yabaye ,reka tujye twunva izo nkina mico aho zizashirira na kayumba ngo bamurashe ngo ahita yiruka ngo babanza kurwanira imbunda ngo ahita yiruka mu nzu wa wundi azunguruka imodoka …. ha ibyo bintu ni kubyigaho kuko birimo amanyanga,hanyuma wowe felicien bakubwiye ko nibanga guhitisha msg yanjye nzahita pfa ?cyangwa wibajije ko hano ariho honyina umuntu ashobora kuvugira gusa please gabanya ubuswa ,mbega ko mutaratumenyesha ibya sabagasani?amaherezo tuzabita ba bazivamo

  2. kanyarengwe felicien dit :

    matabaro komera cyane niko ye commentaire yanjye nanditse nsubiza uyu muvugabusa ngo ni »rukwemu »wayishyize he koko?ko nayanditse hano kdi nkaba nayishatse hose nkayibura kdi ko nta makosa nandikana wayishubijeho?amakosa agira abo muri fpr bonyine nujya ubona commentaire zabo jya uhita uzikuraho cyane cyane uriya wiyita umubyeyi.

  3. Rukwemu dit :

    Ngo bamurasaho yitura hasi ahita atabaza,abaturanyi baratabara abamurasaga bariruka!!!! Ibyo se bishatse kuvuga iki??

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste