I Bruxelles habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire
I Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gicurasi 2012 habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.
Iyo myigaragambyo yateguwe n’ishyaka FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire abereye umuyobozi, ariko yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose bava mu mashyaka n’imiryango y’abanyarwanda itandukanye ndetse n’abanyamahanga ntabwo batanzwe.
Tubibutse ko Madame Victoire Ingabire mu minsi ishize yafashe icyemezo cyo kutazongera kuburana, kubera ko yabonaga nta butabera ashobora kubona mu Rwanda mu gihe ubutabera butigenga. Urubanza rwakomeje adahari ndetse ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu ariko muri icyo kinamico ngo banatanze ibarwa ngo yanditswe na Madame Ingabire asaba imbabazi Perezida Kagame. Abayobozi ba FDU-Inkingi bari mu Rwanda bo siko babibona bemeza ko Madame Ingabire nta mbabazi yigeze asaba kuko nta cyaha yakoze.
Marc Matabaro
Rwiza News


Kagame yakiriwe n’induru i Oskaloosa muri Iowa
Uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, abantu baturutse mu mpande zitandukanye za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahuriye ahitwa Oskaloosa muri Iowa kugira ngo bakore imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame waje kwakira impamyabushobozi yahawe na Kaminuza ya William Penn ndetse no kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi.
Abigaragambya baturutse mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amashyaka ya Politiki y’abanyarwanda.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abayobozi ba Kaminuza ya William Penn, haragaragazwa ibyaha by’indengakamere Perezida Kagame yakoze ataraba umukuru w’igihugu na nyuma yaho ndetse uburyo akomeje kuniga demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mubateguye iyo myigaragambyo, Bwana Theophile Murayi abigaragambije baturutse ahantu henshi nka New York, Michigan, Texas, Tennessee, Maryland n’ahandi. Yavuze kandi ko bari bwigaragambye umunsi wose kugeza imihango yose iri kubera muri iyo Kaminuza irangiye.
Hari amakuru avuga ko President kagame bamushyikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ndeste n’abanyamahanga ubwo yari muri uwo muhango.
Nitubona inkuru irambuye turayibagezaho.
Marc Matabaro
Rwiza News
UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA
Nyuma y’aho hatangajwe amakuru y’umusore wo muri Rubavu witwa Sadiki Mutabazi witwitse na lisansi kubera ko Inkeragutabara na Local Defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga n’amafaranga yari afite, ubu tumaze kubona amakuru y’uko uwo musore wari ufite imyaka 18 yitabye Imana.
Akimara kwitwika ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2012 yajyanywe mu bitaro bya Rubavu, nyuma ajyanwa muri CHUK i Kigali. Abaganga bavugaga ko yahiye cyane bikabije ku buryo amakuru yatangajwe na BBC-Gahuza Miryango yavugaga ko bari bamushyizemo agapira gatuma ashobora guhumeka n’akandi kajya mu gifu gatuma ashobora kurya, ariko ntacyo byatanze yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012.
Iki kibazo cyagaragaje ko Leta y’u Rwanda ari igitugu koko. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byose nta na kimwe kigeze gitinyuka kwandika kuri iyi nkuru, n’abari babanje kwandika kuri iyi nkuru bategetswe kuyikura ku mbuga bari bayanditseho. Ni ukubera iki Leta yabujije itangazamakuru gutangaza amakuru kuri iki kibazo?
Bwana Hassan Bahame, Meya wa Rubavu mu kwikura mu isoni, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango yashatse kwemeza ko Sadiki Mutabazi ngo yitwitse kubera urumogi ko ibyo yambuwe bitari gutuma yitwika ariko ntabwo avuga ku mafaranga yatswe.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko icyeteye ubwoba Leta y’u Rwanda ari uko impinduka zo mur Tuniziya zatewe n’umusore witwa Mohamed Bouazizi nawe wambuwe utuntu yicururizaga nawe akitwika. Kubera ubukene n’akarengane gakabije gakomeje kugaragara mu Rwanda, Leta ya FPR yikanze ko abaturage bashobora kwivumbura.
Imana imuhe iruhuko ridashira
Marc Matabaro
Rwiza News