Archive pour 12 mai, 2012

I Bruxelles habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire

 

I Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gicurasi 2012 habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.

Iyo myigaragambyo yateguwe n’ishyaka FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire abereye umuyobozi, ariko yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose bava mu mashyaka n’imiryango y’abanyarwanda itandukanye ndetse n’abanyamahanga ntabwo batanzwe.

Tubibutse ko Madame Victoire Ingabire mu minsi ishize yafashe icyemezo cyo kutazongera kuburana, kubera ko yabonaga nta butabera ashobora kubona mu Rwanda mu gihe ubutabera butigenga. Urubanza rwakomeje adahari ndetse ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu ariko muri icyo kinamico ngo banatanze ibarwa ngo yanditswe na Madame Ingabire asaba imbabazi Perezida Kagame. Abayobozi ba FDU-Inkingi bari mu Rwanda bo siko babibona bemeza ko Madame Ingabire nta mbabazi yigeze asaba kuko nta cyaha yakoze.

Marc Matabaro
Rwiza News

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

 

I Bruxelles habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire  546577_10150776530136548_109504816547_9773679_582835177_n

556883_10150776531386548_109504816547_9773687_1627385269_n541152_10150776532261548_109504816547_9773693_1335844398_n577352_10150776532046548_109504816547_9773691_1014808795_n

529833_10150776531131548_109504816547_9773685_889224485_n535211_10150776532826548_109504816547_9773696_1013838397_n

 

163359_10150776529961548_109504816547_9773678_851831341_n

181388_10150776533401548_109504816547_9773700_593585973_n

392552_10150776530936548_109504816547_9773683_763403014_n

522228_10150776531521548_109504816547_9773688_890652034_n

398954_10150776532486548_109504816547_9773694_1057045761_n521269_10150776531676548_109504816547_9773689_1583942989_n

Kagame yakiriwe n’induru i Oskaloosa muri Iowa

Kagame yakiriwe n'induru i Oskaloosa muri Iowa 543543_288546881238472_100002494860236_616964_620513609_n

N'ubwo Kagame yahawe impamyabushobozi ntabwo byamubujije guhekenya amenyo

 

Uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, abantu baturutse mu mpande zitandukanye za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahuriye ahitwa Oskaloosa muri Iowa kugira ngo bakore imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame waje kwakira impamyabushobozi yahawe na Kaminuza ya William Penn ndetse no kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi.

Abigaragambya baturutse mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amashyaka ya Politiki y’abanyarwanda.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abayobozi ba Kaminuza ya William Penn, haragaragazwa ibyaha by’indengakamere Perezida Kagame yakoze ataraba umukuru w’igihugu na nyuma yaho ndetse uburyo akomeje kuniga demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mubateguye iyo myigaragambyo, Bwana Theophile Murayi abigaragambije baturutse ahantu henshi nka New York, Michigan, Texas, Tennessee, Maryland n’ahandi. Yavuze kandi ko bari bwigaragambye umunsi wose kugeza imihango yose iri kubera muri iyo Kaminuza irangiye.

Hari amakuru avuga ko President kagame bamushyikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ndeste n’abanyamahanga ubwo yari muri uwo muhango.

Nitubona inkuru irambuye turayibagezaho.

536617_288331937926633_100002494860236_616257_1503333353_n

165952_288331291260031_100002494860236_616256_1286817894_n

538280_288330687926758_100002494860236_616255_842665658_n

547385_288335151259645_100002494860236_616265_1209633702_n

Marc Matabaro
Rwiza News

UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA

UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA e19c3f0234e68033c53dad729e701d36Nyuma y’aho hatangajwe amakuru y’umusore wo muri Rubavu witwa Sadiki Mutabazi witwitse na lisansi kubera ko Inkeragutabara na Local Defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga n’amafaranga yari afite, ubu tumaze kubona amakuru y’uko uwo musore wari ufite imyaka 18 yitabye Imana.

Akimara kwitwika ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2012 yajyanywe mu bitaro bya Rubavu, nyuma ajyanwa muri CHUK i Kigali. Abaganga bavugaga ko yahiye cyane bikabije ku buryo amakuru yatangajwe na BBC-Gahuza Miryango yavugaga ko bari bamushyizemo agapira gatuma ashobora guhumeka n’akandi kajya mu gifu gatuma ashobora kurya, ariko ntacyo byatanze yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012.

Iki kibazo cyagaragaje ko Leta y’u Rwanda ari igitugu koko. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byose nta na kimwe kigeze gitinyuka kwandika kuri iyi nkuru, n’abari babanje kwandika kuri iyi nkuru bategetswe kuyikura ku mbuga bari bayanditseho. Ni ukubera iki Leta yabujije itangazamakuru gutangaza amakuru kuri iki kibazo?

Bwana Hassan Bahame, Meya wa Rubavu mu kwikura mu isoni, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango yashatse kwemeza ko Sadiki Mutabazi ngo yitwitse kubera urumogi ko ibyo yambuwe bitari gutuma yitwika ariko ntabwo avuga ku mafaranga yatswe.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko icyeteye ubwoba Leta y’u Rwanda ari uko impinduka zo mur Tuniziya zatewe n’umusore witwa Mohamed Bouazizi nawe wambuwe utuntu yicururizaga nawe akitwika. Kubera ubukene n’akarengane gakabije gakomeje kugaragara mu Rwanda, Leta ya FPR yikanze ko abaturage bashobora kwivumbura.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste