Archive pour 3 mai, 2012

INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IGIYE KURAMARIRA ABANTU MURI GEREZA!

INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IGIYE KURAMARIRA ABANTU MURI GEREZA! MenottesTumaze iminsi twumva abantu benshi mu gihugu, mu turere dutandukanye tw’igihugu batabwa muri yombi ndetse bamwe bakajyanwa imbere y’ubucamanza aho ubushinjacyaha bubasabira ibihano biremereye.

Ahanini ibyo baregwa ni amagambo baba bavuze byaba ku bushake bwabo, hari abumviswe nabi ibyo bashakaga kuvuga, ababajije ibibazo, tutibagiwe no kubeshyerwa.

Ibi bigaruka kuri rya tegeko ryakunze kuvugwaho rihana ingengabitekerezo ya Genocide ridasobanutse, kuko akenshi biragoye kumenya uburyo rikoreshwa n’abo rigenewe.

Hari amagambo umututsi ashobora kubwira undi mututsi ntabihanirwe ariko ayo magambo avuzwe n’umuhutu ashobora gutuma afungwa imyaka 25! Igikomeza gutangaza abantu n’uko ayo magambo umututsi ayabwiye umuhutu nta cyaha kiba kirimo! Mu gihe kandi ngo abanyarwanda bose ari bamwe nta moko aba mu Rwanda!

None se ko amategeko uko agena ibyaha cyangwa ahana ibyaha avangura abantu akurikije amoko Leta yo ihera kuki ivuga ko nta moko ahari mu Rwanda?

Ibimaze iminsi biba mu Rwanda bimaze kuba agahoma munwa! Abanyarwanda batacitse kw’icumu ni bake cyane kuko byibura buri munyarwanda yari afite umuhiga mu gihe runaka iyo amushyikira yari kumwirenza, ikibabaje n’uko hari n’abavuye mu mirambo y’abandi bamaze kwicwa, abana bakuwe mu mirambo y’ababyeyi babo, n’abandi batsembewe imiryango bagasigara bahagaze nk’ibiti batitwa « abacitse ku icumu »!

Ubu Leta y’u Rwanda ifashe abitwa ko bacitse ku icumu nk’abana ba bajeyi, agakomye kose Leta iza kubahoza, mu kubahoza kandi hari abandi banyarwanda bahita babigwamo byaba bifite ishingiro cyangwa ntaryo, sinzi niba Leta itabona ko ibyo yita ubumwe n’ubwiyunge ngo bigeze kuri 80% ahubwo biri munsi ya 8%!

Abasesengura basanga Leta ya FPR yarungukiye kuri Genocide cyane byaba:
-Ku mfashanyo z’amahanga
-Kwemerwa n’amahanga
-Gukoresha Genocide mu gukumira abanyapolitiki
-Gukoresha Genocide mu gusahura Congo (iyo bagiye gusahura Congo ngo baba bagiye gukumira Genocide)
-Kwikinga inyuma ya Genocide ngo ibibi FPR yakoze cyangwa igikora itabibazwa
N’ibindi…

Muri ibi byose abacitse kw’icumu Leta ya FPR ihora ibeshya ko iharanira baza mu bya nyuma biyihangayikishije, nayo ikabashakira ubuhendabana bwo kubashukisha ngo batabona ko Ubutegetsi bwa FPR bwubakiye kuri bo, no ku rupfu rw’imiryango yabo. Leta ya FPR itinya ko basaba guhabwa agaciro gakwiranye n’inyungu ubwo butegetsi bubakuramo ndetse ikanatinya ko bakwivumbura bakabona uruhare FPR yagize mu byababayeho aho kubona FPR nk’umucunguzi wabo.

Bumwe mu buhendabana Leta ya FPR ibaha, ni nko kubereka ko bari hejuru y’abahutu bagasa nk’aho babahaye uburenganzi bwo kubakoresha icyo bashatse. Byaragaragaye muri Gacaca aho abantu bamwe ndetse b’abere byabaga ngombwa ko baha ruswa abacitse ku icumu ngo batabashinja ibinyoma muri Gacaca. Mu giturage ho byari birenze aho umuntu wacitse ku icumu yahingukaga ku kabari abandi baturage bakarwanira kumusengerera kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.

Ariko icyo abo bavandimwe bacu bacitse kw’icumu batabona n’uko umuhutu FPR ikeneye ntacyo bashobora kumukoraho n’iyo yaba hari abo yahitanye!

Mu gusoza twasaba Leta gukoresha ingufu zayo mu kunga abanyarwanda, no kubaha uburenganzira bungana imbere y’amategeko aho gukomeza guhembera urwango ruterwa n’akarengane abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kugirirwa. Icyo nabwira abacitse kw’icumu n’uko batakomeza kwishinga ubuhendabana FPR ibaha bakibuka ko abo bagirira nabi ari abaturanyi babo kandi ko inzira Leta ya FPR iri kubaganishamo ishobora kubatura mu manga. Nkanashimira abacitse kw’icumu b’abagabo banga kugirwa ibikoresho ahubwo bagaharanira kubana neza na bagenzi babo. Ikindi nagaya abahutu bamwe bafite imitekerereze mibi y’ivangura n’imvugo zihembera urwango.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste