Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel
Amakuru aturuka kuri gereza ya Kimironko aravuga ko umutangabuhamya cg umutangamakuru wa Madame Ingabire, Lt. Col. Habimana Michel alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR , yasohowe muri iyo gereza akagirirwa nabi bikomeye akubitwa anacunaguzwa ku buryo kuva ibyo byaba atigeze yongera kugaragara muri iyo gereza.
Ikizwi ni uko bamusohora yabwiye abandi bafungwa ko bazamutabariza. Icyo azize kirumvikana neza ahubwo ni ugutabaza ngo uyu mufungwa aticwa cyangwa akicwa urubozo kuko yashyize ku karubanda ibyo leta ya Kigali yamusabye byo gushinja Madame Ingabire ibinyoma akabyanga. Ndacyashakisha amakuru arambuye kuri ubu bugizi bwa nabi nzayabagezaho arambuye namaze kuyabona yose.
Juvénal Majyambere
Kigali
Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize
- Hari amakuru avugwa ko Kabila na Kagame bamaze kumvikana ko bagomba kwica Gen Ntaganda ngo atazabashinja, noneho bakagarura Gen Nkunda kugira ngo abanyekongo b’abatutsi bacururuke!
- Bamwe mu bajyanama ba Kagame bari mu mazi abira nyuma yo kumugira inama yo guha Sarkozy amavarisi y’amafaranga yo gukoresha mu matora none akaba agiye gutsindwa!
- Pierre Céléstin Rwigema ngo yaba yarasabye Gahima Gerald gushyira Amri Karekezi ku rutonde rw’abagombaga kuraswa mu mwaka 1997 ngo atazamushinja! N’ikimenyimenyi yatahutse ari uko yumvise ko Karekezi Amri yaguye muri Gereza. Ikindi PC Rwigema yasabye mbere yo gutahuka ngo n’ukumubwirira Tom Ndahiro ngo ntazongere kumwaka amafaranga ngo atamwandika mu mvaho avuga ko yakoze Genocide.
- Kagame yaba yaratanze agatubutse kugira ngo ahabwe impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare ngo yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu na Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University!
-Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yasabwe na Perezida Kagame kureba uburyo yakemura ikibazo cya Madame Ingabire, Leta ya FPR itahasebeye ngo natabigeraho n’ukuba ashaka ahandi akazi cyangwa akareba aho ahungira!
-Mwaba muzi impamvu Boniface Rucagu yambara imyenda y’amabara menshi? Ngo ni ukugira ngo umubonye wese atamwibeshyaho ahite amumenya agire ati KACI KACI!
Marc Matabaro
Rwiza News
Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda
Amakuru atangazwa n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP aravuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye agace ka Mushaki, muri Masisi kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012, aho bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bya Gen Bosco Ntaganda. Abasirikare bakuru babiri b’ingabo za Congo (FARDC) babwiye AFP ko ingabo za Congo zasubiranye Mushaki ariko ntabwo bagize andi makuru batanga.
Ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda, wahoze ari umukuru w’ingabo za CNDP, ingabo za Congo zashakaga guta muri yombi, kiri hafi ya Mushaki, mu karere ka Masisi.
Bamwe mu basirikare bigometse ku gisirikare cya Congo, batangarije AFP ko ngo Gen Ntaganda yaba arimo kuva ku kiraro cy’inka ze hafi ya Mushaki, aciye muri Pariki ya Virunga agana ahitwa Runyonyi, mu gace ka Rutshuru gahana imbibi na Masisi. Nabibutsa ko Rutshuru iri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda ikaba ari agace kakunze kwiganzamo kuva kera abahoze muri CNDP.
Ku wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2012, Gen Ntaganda yari yatangaje ko ari ku kiraro cy’inka ze hafi ya Mushaki, ahari hatangiriye imirwano ikaze hagati y’abasirikare bigometse bari baratorotse igisirikare mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata n’ingabo za Congo ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012. Abo basirikare bigometse bakomeza bavuga ko Gen Ntaganda ashaka gusanga Col Makenga.
Hari amakuru yatangajwe na BBC Gahuza-Miryango avuga ko Col Makenga wari umukuru wungirije w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyepfo mu bikorwa bya gisirikare byiswe AMANI LEO (ibyo bikorwa byahagaritswe na Perezida Kabila aho hatangiriye iki kibazo cy’abasirikare bigometse) , yaba yavuye muri Kivu y’amajyepfo akerekeza inzira ya Masisi ari kumwe n’abasirikare bagera kuri 200. Ayo makuru akomeza avuga ko ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo za MONUSCO zirimo gukoresha za Blindés n’izindi ntwaro ziremereye mu kurasa ku basirikare bigometse bavuye muri Mushaki bakajya mu misozi iri hafi yaho.
Col Makenga na Lt Col Masozera, bahoze muri CNDP batorotse igisirikare mu ijoro ryo ku wa kane tariki 3 Gicurasi 2012 bari kumwe n’abasirikare babo mu mujyi wa Goma nk’uko bitangazwa n’umusirikare mukuru mu ngabo za Congo. Lt Col Masozera yari umufasha wa Gen Bosco Ntaganda.
Hari andi makuru avuga kandi ko hari imyenda ya gisirikare igera kuri 80 n’inkweto za gisirikare byatoraguwe mu irimbi mu gace ka Bujovu.
Itoroka rya Col Makenga n’ikibazo gikomeye ku ngabo za Congo kuko nk’uko byemezwa n’umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, Col Makenga yagize uruhare runini mu kwinjiza ingabo zahoze ari iza CNDP mu gisirikare cya Congo. Ngo imirwano ishobora kutorohera ingabo za Congo.
Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko ibibazo byose biri muri Masisi bituruka kuri Gen Bosco Ntaganda ko ngo nafatwa azaburanishwa n’ubucamanza bwa Congo. Ariko kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2012, mu kiganiro yagiranye na AFP kuri telefone, Gen Ntaganda yavuze ko adafatanije n’abasirikare batorotse igisirikare bahoze muri CNDP.
Iyo mirwano arimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru imaze gukura mu byabo abaturage bagera ku bihumbi 20, ndetse abagera kuri 3500 bakaba bameze kugera mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR. Hari amakuru avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 i Mugunga, aho abayobozi ba Congo bari bahisemo gushyira inkambi y’abahunga imirwano, ariko ntabwo hashoboye kumenyekana aho uyo masasu yaturukaga.
Inama y’umuryango w’abibumbye inshinzwe amahoro kw’isi yari yasabye kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gicurasi 2012, ko imirwano yahagarara, hakabaho kwambura intwaro imitwe y’abarwanyi ikorera mu burasirazuba bwa Congo ndetse hasabwe ko n’ibihugu by’abaturanyi byabigiramo uruhare.
Andi makuru kuri iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo yatangajwe n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda. Urwo rubuga ruratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2012, abakuru b’inzego z’ubutasi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ab’u Rwanda bahuriye muri Serena Hotel.
Ngo amakuru yizewe agera ku IGIHE.com avuga ko ku ruhande rwa Congo hari Col. Kalev Mutond ukuriye inzego z’ubutasi za Congo, na Col. Jean Claude Yav ukuriye inzego z’ubutasi za gisirikare n’urwego rw’igihugu rw’iperereza (A.N.R).
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yari ayoboye uruhande rw’u Rwanda, akaba yari hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt. Gen. Charles Kayonga, Lt Gen Karenzi Karake uyobora inzego z’ubutasi z’u Rwanda (NSS) na Maj. Patrick Karuretwa, umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’igisirikare n’umutekano.
Ngo IGIHE.com yegereye abari muri ibyo biganiro ariko banga kugira icyo batangaza ku byahavugiwe.
Gusa, mu kiganiro n’ IGIHE.com, Lt Gen Karenzi Karake yagize ati « Ntibiri mu nyungu z’u Rwanda, ntibiri no mu nyungu za Congo guteza cyangwa gushyigikira imvururu muri Congo cyangwa mu Rwanda, akaba ariyo ntandaro y’amasezerano hagati y’impande zombi mu gukomeza kurwanya FDLR. Ibi bigaragaza kandi ko twifuza ko intambara iri kuba ihagarara mu maguru mashya. Ibiganiro niyo nzira iboneye. »
Abakurikiranira ibintu hafi baravuga ko iyi nama ishobora kuba yari igamije ibintu 2:
-Inzego z’ubutasi za Congo zishobora kuba zarasabaga inkunga iz’u Rwanda ngo barebe ko bashyikirana na Gen Bosco Ntaganda, cyangwa u Rwanda rukamuha itegeko ryo kureka kurwana dore ko bivugwa ko arirwo rumukoresha kuva kera, bibaye ngombwa bakareba uburyo Gen Ntaganda yakwigizwayo mu mayeri kuko ari Congo ya Kabila ari u Rwanda nta n’umwe bigaragara ko yifuza kubona Gen Ntaganda imbere y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Urebye amagambo Perezida Kagame yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique aho avuga ko atemera urwo rukiko ndetse n’amagambo ya Perezida Kabila aho yavuze ko Gen Ntaganda azaburanishwa n’inkiko za Congo bigaragara ko hari ibintu aba bakuru b’ibihugu badashaka ko bimenyekana.
-Ikindi gishoboka n’uko inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi zaba ziga uburyo zamwikiza Gen Ntaganda akicwa mu mayeri kugira ngo icyo kibazo kirangire kidatumye ibihugu byombi byishyize ku karubanda. Ibi bishobora kugorana kuko abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abatutsi bakomeye kuri Gen Bosco Ntaganda, hari ababona amayeri yo gushaka undi munyekongo uvuga ikinyarwanda wamusimbura mu kazi akora, byatuma abo bamushyigikiye bacururuka.
Igitangaje muri iyi nkuru y’igihe.com n’ukuntu Leta y’u Rwanda buri gihe iba ishaka kuvanga FDLR mu bibazo byose, mu gihe bizwi ko ntaho ihuriye n’ibibazo bihari kuri ubu hagati ya Leta ya Congo na Gen Ntaganda. Ibi bikaba bikomeje kugaragaza ko FDLR ikomeje kuba urwitwazo u Rwanda rukoresha mu kwivanga mu bibazo byo muri Congo.
Ku bijyanye n’u Rwanda na none, ni ikibazo gikomeye kuko u Rwanda muri iyi minsi ntabwo rushobora kwigerezaho ngo rukore nk’ibyo rwakoze kuri Gen Laurent Nkunda kuko ntabwo rushaka ko isura yarwo yangirika dore ko hari byinshi ubutegetsi bw’i Kigali buregwa mu rwego rwo kuniga demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Gucumbikira umuntu ushakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha byaba ari nko kwibutsa amahanga ko hari n’abasirikare bahoze ari aba FPR batarakurikiranwa.
Kuri Congo nayo n’ibindi bindi kuko kubera ukuntu Perezida Kabila yatsinze amatora ashize mu buryo burimo uburiganya ntabwo yifuza ikindi kintu cyatuma amahanga amubona nabi. Dore ko iyi mirwano ituruka ku gitutu cy’amahanga yashakaga ko Gen Ntaganda afatwa.
Abazi kuraguza umutwe baravuga ko Gen Ntaganda ari hagati nk’ururimi, natigira inama yo kureba uburyo yasohoka muri Congo ngo yishyire urukiko biragaragara ko ari Congo ari u Rwanda bazamwivugana nta kabuza.
Marc Matabaro
Rwiza News