Archive pour 28 mai, 2012

Ubutumwa bwa Mukunzi Zaccharie

Muraho,

Nitwa Mukunzi Zaccharie mba mu Rwanda i Kigali.

Mbandikiye ngirango mbashimire inyandiko nziza mutugezaho ndetse n’amakuru, muradufasha cyane kuko hano mu nta kuntu umuntu yagera ku makuru nk’ayo muduha ndetse na analyse zanyu ziba ari nziza.

Ariko muri iyi minsi tumaze tubona hasa n’ahari ihangana hagati yawe na Padiri Nahimana wo kuri le prophète.fr ni uburenganzira bwanyu kuko binatuma opposition igira imbaraga cyane cyane ko hano dukeneye impinduka cyane kubera ibibazo byinshi namwe muzi bituzitiye biterwa n’ubutegetsi bwa hano.

Muri ziriya mpaka mujya ariko tubonamo ko opposition nta guhuza yifitemo bityo bikaba bitiza umurindi ubutegetsi bwa hano twe baboshye tukaba twararushijeho gucika intege.

Nkurikije inyandiko zanyu mbabonamo ibi bice bikurikira:

1. Iya Padiri Nahimana n’uruhande rwe (simvuze ko afite ishyaka ndavuga uruhande ariho) : iyo rwose isa n’aho ibona ko abantu babaye muri RPF nta gishya bazana usibye gushukana nk’uko ba Twagiramungu bashutswe hanyuma RPF ikabereka ko intego zabo zitari zihuye hanyuma bagakuramo akabo karenge. Abo rero birumvikana ko basa n’abivanaho ikimwaro cy’uko batanze igihugu bakagiha icyama kikaba gikandamiza abantu. Aba baniyita ko nta maraso bafite mu biganza

2. RNC irimo benshi bahoze muri RPF ikaba itari ishyaka ngo bigaragare abantu bakaba bayibonamo FPR yivuguruye kubera ko nta kizere iri guha abanyarwanda n’ubwo bwose bigaragara ko ifite ingufu nyinshi ndetse na RPF iyitinya tukaba tubona ko isabwa kwivugurura kandi ikagaragaza ko irwanya system apana umuntu kuko nta gisubizo kizaboneka nk’uko ukunda kubivuga kwirukana FPR byaba ari ukwirukana bamwe mu banyarwanda rero uwakuraho système yayo ntibibe nk’uko FPR yo yirukanye MRND ikanayisenya n’ubwo abayobozi bayo bari mu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, icyo gice cyumva cyakoresha intwaro kandi cyumva ko gifite imbaraga cyane ni nacyo nawe nkubariramo. Iki gice rero biragaragara ko abayobozi bacyo batizewe cyane mu bahutu kubera gutinya ko cyazabagira nk’uko FPR yabigaritse kikaba gisabwa gukorera mu mucyo cyane cyane.

3. Igice kirimo abanyarwanda bameze nka Ingabire Victoire ubu ufunze, kikaba gifite abayobozi batari bake ino aha mu Rwanda ndetse akaba afatwa nk’intwari icyo gice rero abahutu bagifata nk’aho cyaje kubavugira kandi na leta iragitinya.

Iyo rero wowe na Nahimana murimo mujya impaka zigaragaza ko mutazumvikana biduca intege cyane kuko twibaza aho opposition igana kandi bigaragara ko muvugira biriya bice 2 bya mbere gusa rimwe na rimwe tubibonamo ko muzagera aho mukagirana ibiganiro mukavuga aho mudahuza aho muhuza naho mukahemerenywa kuko rimwe na rimwe nka Nahimana tujya twumva afite tendance ya extremisme, ku bahutu akabarengera cyane ariko ndakubwiza ukuri nta mahoro yabaho umuntu aheje bamwe mu banyarwanda.

Rwose ba Kayumba bazwi mu bwicanyi bwinshi, nibasabe imbabazi berekane ko bisubiyeho, kimwe na ba Twagiramungu berekane amakosa bakoze bayasabire imbabazi ubundi mukomereze inzira hamwe n’ubwo mwaba mudafite ibyo mwumvikanaho iyo diversité iracyenewe cyane kuko irubaka namwe mugerageze mwumvikane mwandike amasezerano ibyo mwumvikana n’ibyo mutumvikanaho bityo mureke kuduca intege cyane.

Murabizi ko hano ntawe uvuga kandi namwe bamwe muri hanze kuko mwari mwabuze aho muvugira none harabonetse mutagiye kuryana, ubwo se koko murabona tuzahora muri zunguruka ubutaha FPR nijyaho Twagiramungu ajye muri rébellion ajyeho hanyuma FPR nayo igaruke? Oya nimwumvikane hanyuma système ya FPR nivaho abantu bazumvikana, na South africa ibayeho kubera vérité et réconcilliation.

Nimugerageze kuko iyo hano abantu baganira bihishe baba bishimye ku bikorwa byanyu, inyandiko zanyu zirasomwa ariko iyo zirimo amacakubiri birababaza cyane. N’ubwo mutakumvikana icyo mugambiriye ni kimwe.Gusa ndabona mutakigezeho uko mbona byaba nka Somalia. Muve mu gushaka ubutegetsi kubera umujimya mufitiye runaka ahubwo mubushake mu nzira zo gukuraho système yagize igihugu nk’akarima kayo.

Nanditse byinshi ariko reka ndekere aho, ndagusaba ko wahitisha iyi message kuko ni iya benshi inaha. Erega abantu bose babaye bamwe kuko bahurira ku bukene bafite ndetse n’ikandamiza abahutu n’abatutsi ubumva igihe cyo gucuranwa (bizanwa n’abayobozi) naho abandi ntiwajya kureba amazuru mwese mwaburaye.

Murakoze

Mukunzi Zaccharie

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo photo_1337591201219-6-0Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23.

Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda.

Icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye (internal UN report) BBC yashoboye kubona, kivuga ku basirikare bitandukanyije n’izo nyeshyamba, bavuga ko baherewe imyitozo mu Rwanda hakoreshejwe urwitwazo rw’uko bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda, mbere yo koherezwa kurwana hakurya y’umupaka muri Congo.

Iyo ntambara yatangiye mu kwezi kwa Mata 2012 nyuma y’aho habayeho kwivumbura kw’abasirikare bamwe  ba Congo. Bamwe mubayoboye abo basirikare ni abo mu bwoko bw’abatutsi bakaba bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ndetse benshi muri bo bahoze mu ngabo za FPR igihe yari ikiri umutwe w’inyeshyamba.

Ibihumbi byinshi by’abaturage bahunze imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse, uri mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko umuryango w’abibumbye wavuganye n’abantu 11 bavuga ko bitandukanyije n’inyeshyamba za M23 aho i Goma nyine.

Ngo abo batorotse ibirindiro byabo mu gace kari mu ishyamba ryo mu misozi ku mupaka hagati ya Congo n’u Rwanda.

Icyo cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kiravuga ko abo barwanyi batorotse muri M23, bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, binjijwe mu gisirikare bakuwe mu Rwanda ku rwitwazo rw’uko ngo bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda. Ngo bahawe intwaro n’imyitozo nyuma boherezwa muri Congo.

Bamwe muri bo binjijwe mu gisirikare muri Gashyantare 2012 nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga. Ibi bifite icyo bivuze cyane, nk’uko bivugwa n’uwo munyamakuru wa BBC: Niba ibyo abo batorotse bavuga ari ukuri, bishatse kuvuga ko u Rwanda rwateguraga intambara muri Congo mbere ya Mata 2012, ubwo habaho kwivumbura kw’abasirikare bahoze muri CNDP bakaba ubu bibumbiye muri M23.

Nk’uko icyo cyegeranyo gikomeza  kibivuga, umwe muri abo batorotse nta myaka 18 afite ni umwana.

Mbere yaho, hari imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’abasirikare bigometse bibumbiye muri M23.

Umuvugizi wa M23, Vianney Kazarama, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa  AFP  ko ingabo za Congo (FARDC) zateye bimwe mu birindiro byabo bikomeye muri Kivu y’amajyaruguru zikoresheje imbunda ziremereye.

Tubibutse ko iyi mirwano mishya itangiye mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko yatangiye igihe hari bamwe mu basirikare ba Congo bahoze muri CNDP bivumbuye bagashinga umutwe witwa M23 bavuga ko Leta ya Congo itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye na CNDP mu mwaka wa 2009. Ariko hari amakuru yandi avuga ko ibyo byose byatangiye ubwo amahanga yashyiraga igitutu kuri Leta ya Congo ngo ifate Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste