Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama

Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama ictr-logo3-300x282Amakuru dukesha urubuga umuseke.com aravuga ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha Bwana Bubacar Jallow yasabye ko hajyaho akanama kakwiga uburyo dosiye ya Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama yakoherezwa mu Rwanda nk’uko hamaze iminsi hoherezwa amadosiye y’abandi baregwa mu Rwanda.

Ariko muri iki gikorwa harimo ibintu bibiri bitangaje umuntu yavugaho:

1.Hari amakuru avuga ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yaba yaritabye Imana hagati ya 1996 na 1997 igihe inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari muri Congo zasenywaga ndetse n’abanyarwanda batagira ingano bakicwa.

2.Muri iyi nyandiko y’urubuga umuseke.com haravugwa ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yategetse ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki ya 14 Kamena 1994.Ibi sibyo kubera impamvu zikurikira:

-Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera cyafashwe n’ingabo za FPR ahagana tariki ya 19 Gicurasi 1994 mu mugoroba (nk’uko bigaragara mu buhamya butandukanye bwatanzwe imbere y’urukiko rw’Arusha burimo ubwa Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka wategekaga akarere k’imirwano ka Bugesera mu 1994) rero nta kuntu Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako mu Bugesera kandi cyari mu maboko ya FPR.

-Nk’uko byatangajwe kuri Radio Rwanda tariki ya 2 Kamena 1994, ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (Les Forces Armées Rwandaises) hari abasirikare bakuru bahagaritswe ku mirimo yabo aribo:
Col BEM Balthazar Ndengeyinka
Lt Col BEM Léonard Nkundiye
Lt Col BEM Phéneas Munyarugarama
Major BEM Emmanuel Habyalimana
Rero ntabwo Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako kugeza tariki ya 14 Kamena 1994 kandi yari yarahagaritswe tariki ya 2 Kamena 1994.

Lt Col BEM Munyarugarama ni muntu ki?

Phéneas Munyarugarama akomoka mu cyahoze ari Komini Kidaho muri Ruhengeri. Yari muri Promotion ya 10 y’ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali yasohotse mu 1971.

Yakoze igihe kinini muri Etat Major y’ingabo akora mu bijyanye no gutumanaho (transmission) ndetse yaje no kuba G1(ushinzwe Personnel na Administration)muri iyo Etat Major, ni nawo mwanya yari afite igihe intambara yatangiraga muri 1990.

Yari Breveté d’Etat Major (BEM) yakuye muri Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD yo mu gihugu cy’u Bubirigi mu mwaka wa 1984.

Mu 1992 yashinzwe kuyobora akarere k’imirwano ka Kirambo ahahoze ari muri Ruhengeri nyuma ayobora ikigo cya Gako mu Bugesera.

Hari amakuru avuga ko yari yarahungiye mu karere ka Bukavu muri Congo muri 1994. Mu 1996 igihe inkambi z’abanyarwanda zasenywaga abantu benshi bakicwa abandi bagakwira imishwaro mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bikikije Congo, hari amakuru avuga ko Lt Col BEM Munyarugarama ari mubaguye muri ayo mashyamba ya Congo rugikubita.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Un commentaire

  1. Ndatimana jean bosco dit :

    Ndashimira byimazeyo Radio Itahuka yatugejejeho ibisobanuro kubirebana nakaga gakomeye u Rwanda rugezemo kandi nkaba nshimira byumwihaliko Bwana Uwizeyimana Evode kukiganiro yatugejejeho kubibazo byugalije u Rwanda. Nasabaga abanyarwanda binararibonye bafite ibitekerezo byakigabo ko nabo bakunganira Bwana Uwizeyimana Evode bagatanga ibitekerezo byubaka nkabiliya Bwana Evode yatugejejeho. Abanyarwanda bakunze kutubwiza ukuli kandi barahali nabo batugezaho ubutumwa ninyigisho nkaziriya dukeneye kugirango tuve mu bujiji tumenye ukuli. Nongeye gushimira byumwihaliko Bwana Rudasingwa Theogene ubutumwa bwiza yatugejejeho muli ino minsi ishize yaramaze hano mu bihugu byi Burayi. God keep you safe all BARWANASHYAKA.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste