Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri.
Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga.
N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka ruswa Polisi yatangaje, yavuze ko hari ayo bafatanye uwo Rwego yari yamaze kwakira.
Polisi itangaza ko ibindi bijyanye n’iryo fatwa izabitangaza muri raporo nyuma y’iperrereza.
Turatsinze yagiye kuri uyu mwanya umwaka ushize tariki 11/02/2011 asimbuye Eugene Barikana, mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame.
Ibibazo nk’ibi by’abayobozi bakuru muri Guverinoma bakurikiranywaho ibyaha bya ruswa ntibikunze kuboneka, keretse abo mu nzego z’ibanze bakunda gutungwa agatoki n’abaturage mu kwijandika muri ruswa.
Source: Kigali today
Sirilo we ubonye se umwana w’inkotanyi mwana wa maman!!! Buriya yakungenzeho akikwicaza ku ntebe da!!!Nawe uti ndadamaraye!!!! Ni ukwitonda nyine!!!Ubwo rero wari ushatse kwiringaniza na MUSONI. Atware miliyari nawe uti nanjye reka ngerageze kuri miliyono ebyiri!!!!! Wabona n’uwo mufunganye yaroherejwe!!!! Wowe ntuzi Inkotanyi sha!!!! Ihangane ntakundi, n’ubundi wari waratinze kurongora, ubu se noneho biragenda bite!!! Insangire abandi, ubwo ako gushaka umugore kararangiye n’ubundi byari byarakunaniye.
Hahahaha, prezida Clinton amaze guha gasopo kagame anamuzuguriza agatoki mu maso, leta y’america nayo iti tunahagaritse imfashanyo twahaga kagame n’abicanyi be. Kagame nawe ati umujinya mfite nkawugabanyiriza kuriyi nyana yi….. Ngo n’umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubutegetsi, kuberako amaz’iminsi amwikangaho baringa. Hahahaha… Monsieur bwoba ngo mutahe!
Niba ibyo bakuvuga ari byo koko, byaba bibabaje kwigana shobuja Ministre Musoni unyereza Miliyari makumyabiri azi icyo akora, nawe ugatinyuka kwaka ruswa ya Miliyoni ebyiri abo Musoni uwo yaguteze umutego, uzi neza ibizakurikiraho.
Niba kandi ari umupango dusanzwe tumenyereye wa FPR alias « agatsiko k’abajura n’abicanyi », ihangane uwunere ejo cyangwa ejobundi tuzagufungura.
Harya ubwo aracyari umunyamabanga uhoraho? ndumva twamwita uw’igikoresho! Bajye babanza barebe niba imyanya babahaye atari ka kanyobwa imbeba yazize, kuki babatega imitego ntimuyibone. Mubyanjye nimubona muzabizira muhunge nkuko abandi bahunga none se mwagize ngo Nyamwasa mwamurushije kugikorera? Mucire birarura mwa bana mwe
uyu yapangiwe tu. buriya yigijweyo ntiyaragifitinga muri system.