Archive pour 18 mai, 2012

Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?

Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.

Hadutse imvugo zimeze nk’aho ari campagne yateguwe yo kwibasira abayobozi b’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi, iyaba aribo byagarukiragaho gusa. Mbabwiye ubu ko abari muri icyo gikorwa batakivuga ku karengane ka Madame Ingabire ngo kuko ishyaka rye ryafatanije na RNC. Mushayidi igihe yakatirwaga burundu ntacyo bigeze bavuga wagira ngo ntibamuzi.

Abanyarwanda twibagirwa vuba koko! Ese ninde uyobewe ko hatarashira imyaka 2, umuntu wese wanengaga ubutegetsi yitwaga interahamwe n’umujenosideri? None muti turashaka opposition irimo abantu badafite amaraso mu ntoki. Mwavugishije ukuri ko mudashaka opposition irimo umututsi?

Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?

Abari muri iki gikorwa umuntu yibaza niba batekereza cyangwa ubutagondwa butuma batabona ko ibihe turimo twese dukeneranye. Bagera n’aho bahanaguraho Kagame ibyaha ngo bakunde babisige abo muri RNC umuntu akibaza impamvu badakurikira Rwigema i Kigali ngo nabo babagire abadepite.

Abakunze gukoresha iyo mvugo nakwita ko yuzuyemo za théories gusa mpamya ko nta n’umwe uzi kurashisha itopito cyangwa ngo byibura habe hari n’umusirikare n’umwe wa FPR cyangwa amahanga bafitanye amasezerano bazabafasha gukora Revolusiyo nk’iyo mu Misiri cyangwa Tuniziya aho abasirikare boherejwe kurasa abaturage bakanga kubikora. Byibura se hari gahunda mufitanye na FDLR ngo izatabare Kagame yatangiye kubakubita amafuni? Byibura se hari icyo mwavuganye na OTAN ngo izarase Kagame?

Ese uko muzi Kagame mubona ari uwo kubwiza umunwa gusa mu gihe yaba afite abatutsi inyuma ye bamushyigikiye kubera imvugo zanyu zivangura? Kuki mutabona ko imvugo ihumuriza abatutsi ariyo igabanya ingufu za Kagame? Kuko imvugo ivangura iba isa nk’aho yogerera Kagame ingufu kuko n’ubundi ivangura niryo arega opposition.

Abo bahanga baminuje wagira ngo ntabwo bize gushyira mu gaciro ngo barebe ko igisirikare cy’u Rwanda gifite 98% by’abatutsi hakenewe abandi batutsi bo kucyizeza umutekano w’abatutsi nihaba amahinduka ngo kive inyuma ya Kagame gishyikikire abaturage nko mu Misiri cyangwa Tuniziya.

Byaragaraye mu mateka ko kugirango amahinduka agerweho bisaba ko amoko yose abigiramo uruhare, ubu se iyo FPR iha imyanya ba Habumuremyi, Rwarakabije, Bazivamo, Rucagu n’abandi ni ukubera iki?

Ubundi iyo umuntu ari muri gahunda yo kunenga imikorere y’abandi we agaragaza umuti ndetse akerekana inzira mu bikorwa bitari mu magambo gusa.

FDLR n’abandi bamaze imyaka bahanganye n’ubutegetsi bw’igitugu mwe mwiyicariye, none n’ibyo abafite ubushake bashatse kubaka murabisenya ngo mwadukanye uburyo abanyarwanda ngo bagomba guhita bakora revolution mu mahoro. Ese iyo revolution iteye gutyo mwambwira igihugu yabayemo? Aho abaturage bagiye mu muhanda badafite igisirikare ku ruhande rwabo, ari igice cy’ubwoko bumwe, ubutegetsi bukabaha ibyo bashaka ntawe uhaguye nta n’amahanga abashyigikiye? Ese uretse kuvuga muri i Burayi gusa aho hari uzagira ubutwari nk’ubwa Madame Ingabire ngo yerekeze iya Kigali?

Niba mutizeye RNC na FDU-Inkingi mwikorana nabo nimubareke bakomeze ibikorwa byabo namwe nimukore ibyanyu mugaragaze ubushobozi bwanyu ariko mureke kubasenya mutiza umurindi Kagame.

Icyo navuga n’uko abaharanira ko hahezwa abanyarwanda bandi akaba aribo biharira iyo revolisiyo, batazongera kuvuga ngo baribeshye. Bagomba kumenya ko abanyarwanda ba kera atari bo b’ubu. Birabe amakenga n’ubutagondwa gusa ariko niba hari abakorera Kagame na FPR ngo bananize opposition sinzi niba bazabona aho berekeza nibavumburwa.

Marc Matabaro
Rwiza News

Ishyaka PS Imberakuri riratabariza Andrew Muganwa

Ishyaka PS Imberakuri riratabariza Andrew Muganwa 13434_108598612521481_100001140296123_60107_3438317_n-300x225ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 12/P.S.IMB/012

Hafi ukwezi kose umuyobozi w’ishyaka PDN Ihumure (Partie democratique nationale Ihumure) bwa MUGANWA Andrew aburiwe irengero nyuma yo gufatwa n’abantu batazwi, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,incuti z’u Rwanda ibi bikurikira;

Kuwa 20/04/2012 nibwo bwana MUGANWA Andrew umuyobozi wa PDN Ihumure yaburiwe irengero ubwo yarimo atembera mu mugi wa Kigali I Remera akaba yaramaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu atazi,aha twabibutsa ko mu gihe hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo kuwa 07/04/2012 yafashwe agafungwa umunsi wose azira gusa kunyuranya ibitekerezo n’ishyaka riri kubutegetsi mu Rwanda FPR Inkotanyi.

Twabibutsa kandi ko bwana Muganwa Andrew yashinze ishyaka PDN nyuma yo kutumvikana na bwana Frank HABINEZA umuyobozi w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije,nyuma akaza kwerekeza muri Gereza ya Remera.

Kuba ubutegetsi buyobowe na FPR bukomeje gutoteza no gutera ubwoba abatavuga rumwe nayo bigaragaza cyane ubwoba ibafitiye noneho hakaba harimo kwiyongeraho no kurigisa abatavuga rumwe nayo aho kugeza ubu bwana MUGANWA twamuburiye irengero aha akaba aje akurikira abandi barwanashyaka bagiye baburirwa irengero harimo bwana RUSANGWA AIMABLE SIBOMANA wari umunyamabanga wihariye wa perezida w’ishyaka PS Imberakuri n’abandi batandukanye tutakwirirwa turondora.

Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba ubutegetsi buyobowe na FPR kwerekana bwana MUGANWA ndetse n’abandi bagiye barigiswa maze bukemera ibiganiro mpaka kuko ariwo muti rukumbi w’ibibazo byugarije abanyarwanda.
Ishyaka ry’Imberakuri kandi riboneyeho gusaba amahanga kudakomeza kurebera ibikorwa bibi bikomeje kwibasira abanyarwanda.
Muzaba mubaye Imberakuri.

Bikorewe I Kigali kuwa 17/05/2012
UWIZEYE KANSIIME Immaculate
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri.

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize rumors1-Igihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Amerika aho yari yagiye kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ndetse no guhabwa impamyabumenyi (the Honorary Doctorate degree of Humane Letters) na Kaminuza ya William Penn y’ahitwa Oskaloosa muri Iowa, ngo yahavuye amenyo yenda kuyamarira mu nda, nyuma y’uko hatanzwe ikirego ndetse hakaba imyigaragambyo imbere y’iyo Kaminuza, ndetse abayobozi bamwe b’iyo Kaminuza bakabanza kujya impaka zaje kurangira bayimuhaye ariko bavuga ko igihe cyose bizagaragara ko ibyo aregwa bifite ishingiro bazayimwaka! Ngo hari abayobozi bamwe b’iyo Kaminuza banze no kumukora mu ntoki!

-Nyuma y’aho Polisi ya Suwedi itereye muri yombi umunyarwanda wari warigize umurundi (kwigira umurundi ntabwo byari bibi kuko wenda yashakishaga ubuzima ikibazo n’uko yabivanze n’ubutasi) ngo wakoreraga DMI. Ubu ubwoba ni bwose mu ntore zirirwaga zitera abanyarwanda b’impunzi ubwoba. Kubera amakuru amwe n’amwe za polisi z’ibihugu byo muri Scandinavia zimaze kubona, ubu ngo benshi muri izo ntore barimo gukorwaho iperereza byaba kuri za emails bahanahana cyangwa amatelefone ndetse n’ingendo bakora mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda mu gihe benshi baba bitwa ko ari impunzi batemerewe no kuhakandagira.

-Amakuru ava mu gisirikare cy’u Rwanda cyane cyane mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aravuga ko abasirikare benshi b’u Rwanda bakomeje kugwa mu mirwano muri Congo, ndetse n’abandi bagakomereka!

-Hari amakuru avuga ko nyuma yo guhamya ibyaha Thomas Lubanga, ndetse n’icibwa ry’urubanza rwe, ngo ICC/CPI yabonye ibimenyetso bishinja u Rwanda kuba rwarakoreshaga Ntaganda muri Ituri. None bongereye ibyaha Ntaganda aregwa mu buryo bwo gukubita imbwa bashaka shebuja ari we Kagame. Ariko inshuti za Kagame zongereyeho Mudacumura mu buryo bwo gushimisha u Rwanda ngo rufashe gufata Ntaganda cyangwa kumuhitana kuko zizi ko u Rwanda arirwo rumukoresha. Benshi muri izo nshuti bifuza ko Ntaganda yakwicwa kuko azi byinshi bishobora no kugera kuri izo nshuti za Kagame.

-Colonel Kalibata amaze iminsi mu bihugu by’i Burayi, ngo yaba yaritwaje kuza gusura umugore we wabyaye ngo arebe ko yabona aho yaka ubuhungiro! Aho yabwatse hose baramuhakaniye abandi bavuze ko bagomba kubanza kubyigaho!

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste