Iryavuzwe riratashye Col Makenga yasimbuye Gen Bosco Ntaganda
Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zigumuye kuri Leta ya Kinshasa kuri uyu wa kabiri zatangaje ko Bosco Ntaganda yasimbuwe ku buyobozi bwazo.
Nkuko bitangazwa na BBC, izi ngabo ziyise M23 zigiye kuyoborwa na Col Sultani Makenga nawe wavuye mu ngabo za Leta, akaba asimbuye Ntaganda.
Ingabo za Leta kuwa mbere tariki 8, zatangaje ko zigaruriye uduce twose twa Masisi twari twafashwe na Ntaganda, ndetse ko agahenge kagarutse nkuko byemejwe n’umugaba mukuru Lt Gen Didier Etumba wanavuze ko ingabo za Ntaganda zihawe kugeza kuwa gatatu tariki 09 Gicurasi nk’umunsi wa nyuma wo gushyira intwaro hasi.
Gusimbuza Gen Ntaganda bivugwa ko ari uburyo bwo kumuhungisha ibyaha akomeje gukurikiranwaho, ndetse akaba anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwa La Haye. Nubwo Ntaganda we abihakana.
Ntaganda ashinjwa na ICC gushyira abana mu gisirikare kimwe n’uwo bahoze bakorana Thomas Lubanga wabihamijwe i La Haye.
Itangazo ryasinyweho na Lt Col Vianney Kazarama rivuga ko ingabo zahoze ari iza CNDP ubu zishyize mu mutwe witwa M23 ugomba gukurikiza amabwiriza azajya atangwa na Col Sultani Makenga.
Iri tangazo rivuga ko Ingabo zabo zavuye muza Leta kuko zafatwaga nabi kandi zitanahembwaga.
Lt Col Vianney Kazarama yabwiye BBC ati: “ Guverinoma ya Congo ntiyubahirije amasezerano twagiranye mu 2009 niyo mpamvu twitandukanyije nabo, turashaka ko Leta yongera ikumvikana natwe bushya”
Col Sultani Makenga wasimbuye Gen Ntaganda afatwa nk’umurwanyi ukomeye mu ntambara zagiye zibera muri kariya gace. Makenga n’ingabo yari ayoboye zinjijwe mu gisirikare cya DRCongo muri (Brassage ya 2009) mu minsi yashije basanze mugenzi wabo Ntaganda n’ingabo ze bahoranye bose mu ngabo za CNDP.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya DRC mu ntara za Kivu zombi Lt Col Sylvain Ekenge tariki 6 uku kwezi ari mu mugi wa Goma, yatangaje ko abasirikare 80 bayobowe na Col Makenga batorotse nabo igisirikare cya Leta, Ekenge yavuze ko Col Makenga ashobora kuba yarahungiye mu Rwanda.
Ibi Col Makenga yabihakaniye kure yemeza ko yavuye i Bukavu n’ingabo ze baca za Kalehe berekeza i Goma akomeza yerekeza iya Rutshuru ari naho ngo ari ubu nkuko yabitangarije BBC.
Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya DC Congo n’abazigumuyeho yatumye abaturage barenga 20 000 bava mu byabo, muri aba abagera ku 5 800 ubu bamaze kwakirwa mu nkambi ya Nkamira mu Rwanda.
Hari amakuru yavugaga ko u Rwanda na Congo barebaga uburyo bakwikiza Gen Ntaganda nk’iko babigenje kuri Gen Nkunda ariko ibikorwa byabo mu burasirazuba bwa Congo bigakomeza bashaka undi basimbuza Gen Ntaganda. Rero iryavuzwe riratashye nk’uko hari abari bavuze ko Gen Ntaganda agiye gushaka ahantu yaba yihishe hari umutekano nko mu Rwanda mu gihe yaba areba uko ibintu bigenda. Kujya mu Rwanda kwa Gen Ntaganda bishobora kugirana kuko byahesha u Rwanda isura mbi.
Izina ry’izo nabo zogometse “M23″ risobanura (Mouvement du 23 mars 2009)
Mu gitondo cya kare ku ya 8 Gicurasi 2012, imirwano yongeye kubura i Kubumba muri Territoire ya Nyiragongo, munsi y’ibirunga bya Mikeno na Karismbi n’mimisozi ya Hehu, ku mupaka w’u Rwanda na Congo! Abaturage bari bahunze bageze ahitwa Kibati.
Marc Matabaro
Rwiza News
MAJOR CGSC ALOYS NTABAKUZE yakatiwe imyaka 35
Amakuru dukesha Agence Hirondelle, aravuga ko kuri uyu wa kabili tariki ya 8 Gicurasi 2012, Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR/ICTR) rwagabanyirije igihano Major CGSC Aloys Ntabakuze wahoze ategeka Bataillon Paracommando mu Nzirabwoba (Les Forces Armées Rwandaises).
Nk’uko byatangajwe n’umucamanza Theodor Meron, urwo rugereko rwakuyeho igihano cyo gufungwa burundu gisimbuzwa gufungwa imyaka 35.
Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Major CGSC Ntabakuze yari yahamijwe icyaha, nk’umukuru wari uyoboye abasirikare (supérieur hiérarchique), ibyaha bya génocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kubera ibikorwa byaba byarakozwe n’abasirikare ba Bataillon Paracommando yayoboraga mu duce dutatu tw’umujyi wa Kigali.
Urugereko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho ibyaha byakozwe n’interahamwe, kuko Major CGSC Ntabakuze atigeze amenyeshwa mu byo yarezwe ko yari akurikiranywe ku ruhare akekwaho mu byaha byakozwe n’interahamwe.
Urwo rugereko rwemeje ibihano ku byaha byaba byarakozwe na bamwe mu basirikare ba Bataillon Paracommando mu gace ka Kabeza. Abacamanza besanze ko abakoze ibyo byaha ku Kabeza batari bayobowe na Major CGSC Ntabakuze ubwe. N’ubundi hari bamwe mu baparakomando bari boherejwe kurinda Président Juvénal Habyarimana, abo ntabwo bari ku mategeko rya Major CGSC Ntabakuze.
Mu rubanza mu rukiko rw’ibanze, Major CGSC Ntabakuze yari mu rubanza rumwe na Colonel BEMS Théoneste Bagosora, ndetse na Lieutenant-Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva, icyo gihe bose bari bakatiwe gufungwa burundu. Ariko nyuma Colonel BEMS Bagosora yagabanyirijwe igihano mu bujurire akatirwa imyaka 35 naho Lieutenant-Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva yakatiwe imyaka 15 kuko yari ayimaze muri Gereza ahita arekurwa.
Ariko kubera ko uwunganira Major CGSC Ntabakuze atari ahari mu kujurira tariki ya 30 Werurwe 2011, urubanza rwa Major CGSC Ntabakuze rwarasubitswe, yaburanye mu bujurire tariki ya 27 Nzeli 2011.
Umwe mubunganira Major CGSC Ntabakuze ni umunyamerika Professor Peter Erlinder wigeze gufungirwa mu Rwanda.
Major CGSC Aloys Ntabakuze ni muntu ki?
Aloys Ntabakuze yavutse mu 1956, avukira mu cyahoze ari Komini Karago, mu cyahoze ari Gisenyi. Yize amashuri yisumbuye ku Musanze. Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) i Kigali mu 1975 muri promotion ya 16. Yasohotse muri iryo shuri mu 1978 ari Sous-Lieutenant. Yabaye muri Police Militaire na Bataillon Garde Présidentielle. Nyuma yasubiye muri Police Militaire aho yagizwe umukuru w’uwo mutwe kugeza mu 1987. Aho yavuye ajya kwiga mu ishuri rya gisirikare Command and General Staff College (CGSC) rya Fort Leavenworth muri Kansas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (iri shuri niryo Perezida Kagame yizemo ariko ntabwo yarirangije). Arangije muri iryo shuli yoherejwe gutegeka Bataillon Paracomando i Kanombe asimbuye Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya.
Mu Kwakira 1990, yari Commandant yoherejwe ku rugamba mu Mutara, we na Bataillon Paracommando bari muri Sous-Secteur Ngarama yari iyobowe na Nyakwigendera Général Major BEM Déogratias Nsabimana. Abasirikare ba Bataillon Paracommando bari mubatsinze ibitero bya mbere bya FPR ahitwa za Ngarama na Mimuli mu Kwakira 1990.
Hagati ya 1990 na 1994, Major CGSC Ntabakuze na Bataillon Paracommando boherejwe henshi ku rugamba aho rwari rukomeye, we n’abasirikare be bari mubagoye cyane ingabo za FPR. Ndetse yanakomerekeye ku rugamba.
Muri Mata 1994, ayoboye Bataillon Para bashoboye gusubiza inyuma ingabo za FPR zashakaga gufata ikibuga cya Kanombe, we n’abandi basirikare b’inzirabwoba bihagazeho kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1994 ubwo Inzirabwoba zavaga mu gace ka Kanombe. Yarwanye kandi muri Muyira, Nyanza, no muri Gitarama. Nyuma y’ifatwa rya Gitarama na Kigali, we n’abasirikare yayoboraga bari mu basigaye inyuma barwana imirwano yo gutinza ingabo za FPR kugira ngo abaturage bashobore guhunga.
Icyo urukiko ruvuga rwagendeyeho cyane rumuha igihano kiremereye kuriya ngo ni uko atabujije abasirikare be kwica abantu cyangwa ngo abahane. Ariko harimo kwigiza nkana. None se habayeho gushyira mu gaciro Major CGSC Ntabakuze nka commandant wa Bataillon ntabwo yashoboraga kuba ahantu hose hari abasirikare yari ayoboye icyarimwe. Ikindi mubyo bamurega nta na hamwe bavuga ko yatanze amategeko yo kwica. Harimo kwirengagiza ko hari igihe cy’intambara, guhana abasirikare ikivunga byashoboraga gutera icyuho bigaha imbaraga FPR bari bahanganye, ikindi abasirikare ba Police Militaire bari bashinzwe gufasha guhana ibikorwa nk’ibyo by’ubwicanyi bari bahanganye n’ingabo za FPR zari zateye ikigo cyabo cya Kami.
Abakurikiye urubanza rwe bemeza ko guhanwa ku byaha atakoze ku giti cye, ndetse bakaba barashatse kumugerekaho ibindi byaha nko gutegura genocide n’ibindi, impamvu y’ingenzi n’uko ari umwe mu babangamiye FPR mu gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye kuva mu 1990 kandi kuba yaravukaga muri Komini imwe na Perezida Habyalimana ari muri bamwe amahanga yabonaga agomba kugekaho ibyabaye mu Rwanda.
Mu minsi yashize umwana we, n’uwo bashakanye bitabye Imana ubu asigaranye abana 3.
Imana imufashe we n’umuryango we.
Marc Matabaro
Rwiza News
TWASESENGUYE IKIGANIRO RADIO ITAHUKA YAGIRANYE NA LT GEN KAYUMBA NA COL KAREGEYA
Umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda
Ntabwo wagira icyo ubaza Gen Ntaganda utabajije Kagame, ni ukuvuga ko nta kabuza Gen Ntaganda azicwa kugira ngo atazashinja Kagame!
Dukurikije ibyavuzwe n’aba bagabo bombi biragaragara ko Kagame atazava muri Congo ko kandi intambara itigeze ihagarara kuva mu 1996. Mbese umuti w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo uri i Kigali.Icyo wenda Kagame azakora ni ukujya ahindura abamukorera muri Congo, ubu Gen Ntaganda arashakishwa, ariko ubu hari undi urimo gutegurwa ngo ahagararire inyungu za Kagame muri Congo dore ko Kabila ari kure kugirango ashobore gushobora kugira icyo akora muri kariya gace kabaye nk’akarima ka Kagame. Dore ko Kabila asa nk’uwahahaye u Rwanda.
Kandi ngo Kagame arashaka gukoresha ikibazo cya Congo kugira ngo yongere avugane n’amahanga nk’umuntu ushobora gufasha gukemura ikibazo cya Congo (kandi ariwe wagiteje) kuko ubu Kagame nta hantu akisanga mu mahanga.
Ikindi cyavuzwe kuri iyi ngingo ni ahantu Lt Gen Kayumba yakoresheje izina rya Gen Kabarebe amwita:”James” inshuro nyinshi.
Wenda hari ababyita spéculation ariko njye siko mbibona. Ubundi umuntu yita umuntu izina rye rya gikirisitu (prénom/first name) akaba ari ryo akoresha cyane, akenshi ni uko uwo muntu aba ari inshuti, umuvandimwe cyangwa undi muntu wisangaho. Ntabwo bimenyerewe ko umuntu akoresha ubwo buryo avuga umuntu bahanganye. Iyo umuntu agarutse ku magambo Lt Gen Kayumba na Col Karegeya bakunze kuvuga ko abari mu gisirikare abenshi ari ingwate badafite ijambo, bituma abantu benshi bibaza amaherezo y’ibibera mu Rwanda kuko bisa nk’aho abari muri RNC n’abari muri Leta bafitanye ubumwe bw’igihe kinini budashobora gupfa gushira n’iyo haba hari ibibazo bw’ubwumvikane bucye.
Uburyo Inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda zikora
Ndetse habajijwe niba hari abantu bari mu buyobozi ndetse no mu gisirikare cya kera bahaga amakuru FPR ikiri mu ishyamba, n’uburyo bakoraga n’amakuru bahaga FPR agaciro yari afite n’uruhare yaba yaragize mu ntsinzi ya FPR, niba abo bantu ubu bari mu buyobozi mu Rwanda cyangwa hari abari hanze y’igihugu?
Iki kibazo cy’abakoreraga FPR muri Leta ya kera ari Lt Gen Kayumba ari Col Karegeya ntabwo bashoboye kugisubiza, twizere ko ari ukwibagirwa bisanzwe wenda ubutaha bazagisubiza.
Ku bijyanye n’uburyo inzego z’iperereza zikora aho ngo bamwe bakora ibikorwa ababakuriye batabizi bakurikije amategeko avuye kwa Kagame cyangwa abantu bari hafi ye, bigaragaza ko kuba Kagame yarashatse kwica Lt Gen Kayumba, ari Lt Gen Kayumba ari Col Karegeya batabishyira kuri FPR yose cyangwa inzego zose zishinzwe iperereza. Uku gushaka kutibasira abari mu nzego mu Rwanda kwerekana ko hashobora kuba hari imikoranire y’ibanga ku buryo Kagame atitonze iminsi ye yaba ibarirwa ku ntoki.
Hari amagambo yakoreshejwe na Col Karegeya aho yavuze ko ngo abari muri Leta y’u Rwanda n’inzego z’iperereza babeshya kuva kera, yakoresheje aya magambo:”….twarabeshyaga ntacyo twemeraga n’abantu twabaga twishe twarabihakanaga….” aha umuntu yakwibaza niba Col Karegeya yaravugaga ibikorwa yabaga ayoboye ku giti cye cyangwa yavugaga ibyabaga byakozwe na system yose y’iperereza ya Kagame.
Itangwa ry’amapeti ku basirikare b’ubwoko bumwe
Kagame ngo niwe witangira amapeti ku giti cye, ngo ibibi bikorwa ubu biruta ibyakorwaga ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana.
Kagame ashyira hejuru abantu bamubona nk’ikigirwamana, atinya abantu bamaze igihe mu kazi batangiye kumutinyuka bashobora kuvuga ibyo banenga. Rero Kagame ashobora kuba ashaka gushyira ingufu nyinshi mu gushaka gushimisha abatutsi bamwe na bamwe kugira ngo acemo ibice abanyarwanda bityo ashobore kubategeka ku buryo bworoshye.
Ifungwa n’ifungurwa rya Lt Gen Ibingira n’ikibazo kijyanye n’abandi basirikare bari bafunze
Ni uburyo bwo gutera ubwoba abasirikare ngo bashobore kuba munsi ye ajye abakoresha ibyo ashatse byose, kubera ko aba yabatesheje agaciro.
Kagame yigize urukiko rufunga rugatanga n’imbabazi igihe rushakiye. Cyane cyane ko ibyo abo bantu baba bafungiye bitagatagazwa ngo bimenyekane. Ntawavuga ko baba barengana, ahubwo wenda hari amakosa baba bakoreye Kagame ku giti cye muri ubwo bujura kuko nta musirikare ufite urwego rwo hejuru ushobora kwinjira muri Congo nta ruhushya rwa Kagame.
Ikiganiro hagati ya Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana ku kibazo cy’uko Lt Gen Kayumba atagomba gukora politiki
Bigaragare ko Lt Gen Kayumba atashimishijwe n’uburyo Padiri Nahimana yamwise umwicanyi, ariko urugero Lt Gen Kayumba yahaye Padiri Nahimana rujyanye na Gen Kabiligi ko yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha kandi ariwe wari uyoboye imirwano ku ruhande rw’Inzirabwoba mu 1994, mu gihe uwari umukuriye Gen Bizimungu yahamijwe icyaha (ubu yarajuriye) ndetse n’abari hasi ye, mbona iki gisubizo gihishe byinshi:
-Lt Gen Kayumba n’ubwo asa n’uwasabye imbabazi atekereza ko hari amahirwe y’uko ashobora kuburana agatsinda igihe yaba ageze imbere y’urukiko
-Kuba yaratanze urugero rwa Gen Kabiligi, akanavuga ko yagizwe umwere n’urukiko akabiha n’agaciro, byerekana ko kumvikana hagati y’abasirikare bahoze muri FAR n’abasirikare bahoze muri FPR ku bijyanye n’ubwicanyi byakoroha mu gihe baba bubahanye nk’abasirikare, hatagize ushatse kwitwara kimarayika ngo afate abandi gishitani.
-Kuba Gen Kabiligi avuka i Cyangugu kandi na Padiri Nahimana akaba ariho avuka(ntawe uyobewe ko abanyacyangugu bakundirana) nkeka ko ari impamvu yindi yakumvisha Padiri Nahimana urwo rugero Lt Gen Kayumba yamuhaye
Uburyo izina rya Twagiramungu ryashyizwe mu masezerano y’Arusha
Kuri iki kibazo n’ubwo Bwana Twagiramungu atigeze ku giti cye yibasira Lt Gen Kayumba, biragaragara ko kwibasira Lt Gen Kayumba kwa Padiri Nahimana (yaba abikoze ku giti cye cyangwa abyumvikanyeho na Bwana Twagiramungu) bishobora kugira ingaruka nini kuri Bwana Twagiramungu kurusha ingaruka byagira kuri Lt Gen Kayumba. Hari impamvu nyinshi:
Lt Gen Kayumba na RNC bafite abatutsi benshi bari muri opposition, abatutsi bari muri FPR bakijijinganya bategereje ko bagaragaza ingufu, babari inyuma ndetse n’abahutu babona ko bashobora gufasha guhindura ibintu kuko ntabwo bahakana ko ubwicanyi bw’abahutu bwabaye kandi bagerageje no kubusabira imbabazi, dossier ijyanye n’ubwicanyi kuri abo bose nta gishya kirimo icyo bareba ni inyungu n’icyo babagezaho. Mu gihe Bwana Twagiramungu kuvuga ngo hari abahutu bamuri inyuma nibyo ariko kugaragaza uburyo yaba yarakoranye na FPR (we arabihakana ndetse yasabye ko uwaba abifitiye ibimenyetso yabyerekana) byakwangiza isura ye n’ubundi itari imeze neza.
Kuba Padiri Nahimana ashyigikiye Bwana Twagiramungu bishobora gutuma ingaruka z’ibyo avuga cyangwa yandika amushyigikira zangiza isura ya Bwana Twagiramungu, mu gihe Bwana Twagiramungu yaba abishigikiye cyangwa atanabishyigikiye.
Ikindi gishobora gutuma Bwana Twagiramungu atoroherwa muri iryo hagana n’uko ngo:yanze gusaba imbabazi abahutu ngo nta makosa yabakoreye, cyangwa nawe bataramusaba imbabazi. Aha umuntu akibaza abahutu avuga bagomba kumusaba imbabazi abo aribo. Baba se ari abo mu Gishoma iwabo cyangwa ab’ahandi haguye abo mu muryango we? Cyangwa n’abari mu butegetsi kera?
Kuba Bwana Twagiramungu yaravuze ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu (mu kiganiro Imvo n’imvano, icyo gihe BBC yabujijwe kuvuga muri FM igihe kitari gito) kuki yumva we abahutu bose bagomba guhaguruka bakajya gushaka umugabo witwa Twagiramungu ngo bamupfukame imbere mu gihe benshi muri bo bumva Bwana Twagiramungu ari mubahaye FPR ubutegetsi? (Bwana Twagiramungu n’amashyaka yari muri opposition bitwaje kurwanya igitugu bateje akajagari mu gihugu kahaye ingufu FPR, Perezida Habyalimana yabashyize muri Leta, ariko ntibanyurwa ntihazagire uhakana ko batari afite ubushobozi n’ubwigenge mu kazi kabo kuko twari duhari twarabibonye uburyo Madame Agatha Uwilingiyimana yahinduye ba Inspecteurs b’amashuri igihugu cyose, Ministères zose zahawe opposition abazikoragamo batari muri opposition barirukanywe cyangwa bimurirwa ahandi. Urundi rugero Bwana Rugenera wari Ministre w’imali yanze ko hagurwa ibikoresho bya gisirikare mu 1994, hari abavuga ko mubyaciye intege inzirabwoba birimo. None se wambwira ko Rugenera atigengaga gute?
Ese mbaze Bwana Twagiramungu washakaga Demokarasi, icyo washakaga kirenze ubwigenge mu myanya mwari mwahawe mu nzibacyuho ni ikihe? Ni umwanya mu Rugwiro? Ubwigenge opposition yari ifite mbere ya 1994 yongeye kubugira nyuma ya 1994 ? Ese ubundi yari ikiri opposition ko yari muri Leta? Ni nka byabindi bajya bavuga ngo Guverinoma ya Kera yateguye Genocide.
Ese Rugenera, Nzamurambaho, Uwilingiyimana, Lando n’abandi ko bari muri iyo Guverinoma nibo bateguye Genocide? Kuvuga ngo nta mwanya w’ubuyobozi Bwana Twagiramungu yari afite ni ukwijijisha, ninde uyobewe ko abaministres b’amashyaka ataravugaga rumwe na Perezida Habyalimana bumviraga ba Perezida b’amashyaka yabo kurusha Perezida w’igihugu?
Ku bijyanye no kwandikwa mu masezerano y’Arusha kwa Bwana Twagiramungu ngo byakozwe na FPR, nabyo umuntu yabyibazaho: (dufate ko Bwana Twagiramungu atari abizi)Uko bigaragara ni uko FPR yabonaga ko Bwana Twagiramungu atari agifite ingufu muri MDR, ko iyo uwo mwanya uhabwa MDR nk’ishyaka byari gutuma MDR wenda muri Kongere (Congrès) nk’iyabereye ku Kabusunzu yari gutora undi Ministre w’Intebe utari korohera FPR nk’uko Bwana Twagiramungu yari kubikora. Uretse ko uko tuzi FPR, nta kiyivaho uretse imbyiro, yari kuba ica iki Bwana Twagiramungu?
Gushaka kumushyira imbere nk’umwere mu rugamba rwa Padiri Nahimana rwo kwirukana ”abicanyi bose baba abahutu cyangwa abatutsi” muri politiki bishobora kuzura akaboze n’ubwo bwose ubwo bugambanyi buvugwa bwa Bwana Twagiramungu butajyanwa mu rukiko ariko ibyo abahoze muri FPR batangaza bishobora kwangiza isura ya Bwana Twagiramungu ku buryo bworoshye.
Icyaba cyiza n’uko Bwana Twagiramungu yasaba Padiri Nahimana kutamushyira imbere mu rugamba rwe rw’ukuri n’ubutabera nk’uko uwo mugabo wihaye Imana abivuga cyangwa niba babiziranyeho bagahindura stratégie.
Abayobozi b’abahutu bari muri Leta n’udukingirizo
Icyagaragaye n’uko abo bagabo bemeje ibyo abantu benshi bakunze kuvuga ko abanyapolitiki bari muri Leta b’abahutu ari udukingirizo gusa, icyo abo bagabo bemeje uretse ko abenshi bari basanzwe babizi ni uko James Musoni, Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariwe ukurikiye Kagame mu butegetsi, ari Ministre w’intebe, ari Perezida wa Sena n’abandi bose babanza kumubaza.
Ingendo za Kagame n’umugore we muri Uganda ni uguhakwa
Kandi uko bivugwa n’aba bagabo ntabwo izo ngendo za Kagame kwa Museveni ntacyo zizahindura kuri gahunda Museveni yaba afite ku Rwanda. Bigaragaza ko umubano utifashe neza kuko umubano ubaye wifashe neza habaho ingendo nyinshi za Museveni mu Rwanda zijya kungana n’izo Kagame akorera muri Uganda.
Urugendo rwa Lt Gen Karenzi Karake muri Afrika y’Epfo
Mu gusubiza iki kibazo Lt Gen Kayumba yasobanuye ko Afrika y’Epfo ari igihugu gifite demokarasi kandi ko iby’u Rwanda rwavuga byose ntacyo byahindura mu mikorere yacyo. Yavuze ko abandi bayobozi bose bo mu Rwanda bashobora kujya muri Afrika y’Epfo uko bashatse ariko ngo Perezida Kagame niyibeshya akahagera bazamugaragaza uko ari!
Kuba Kagame aheruka muri Afrika y’Epfo nibyo aherukayo mu muhango wo kwizihiza imyaka 100 ishyaka ANC ryari rimaze rishinzwe muri Mutarama 2012, ariko nkurikije ubutumwa nisomeye nkanatangaza kuri uru rubuga hagati ya Ambassadeur Karega, Senateri Gasamagera na Umukuru wa Sena Ntawukuriryayo, hagaragaye ibyishimo bidasanzwe by’uko iyo mihango yari yabereye ahitwa Bloemfontein ngo kure y’aho abayoboke ba RNC bashoboraga kwigaragambiriza, ibyo bikaba byerekana ubwoba ndetse ko Kagame agiye muri Afrika y’epfo yakwakirwa n’induru.
Ikindi Lt Gen Kayumba yavuze sinzi niba yaravuze akomeje cyangwa bimucitse yagize ati: ”…Karenzi we ntacyo dupfa…”. Iyo umuntu yibutse ko Lt Gen Karenzi Karake ariwe ukuriye NSS (inzego z’iperereza z’u Rwanda) ariwe wa mbere waba ushinzwe guhiga Lt Gen Kayumba, kuba Lt Gen Kayumba avuga ko ntacyo bapfa njye nibaza byinshi:
-Ese koko ibivugwa ko RNC ifite abantu muri Leta y’i Kigali bayikorera byaba ari impamo?
-Ese ibivugwa ko ikibazo kuri Lt Gen Kayumba ari Kagame atari system yose ya FPR byaba ari byo?
-Ese aho Kagame ntiyaba yaratangatanzwe impande zose akaba asigaje igihe gito?
-Ese ntihaba hari benshi mu buyobozi mu Rwanda baba bashaka amahinduka ariko bagakomeza kujijisha Kagame?
Mushobora kwiyumvira icyo kiganiro hano hasi:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/07/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda
Marc Matabaro
Rwiza News
Minisiteri y’Umutekano yanze icyifuzo cyo kurekura imfungwa zirengeje imyaka 70
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yateye utwatsi icyifuzo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwari rwasabye ko abagororwa barengeje imyaka 70 y’amavuko bajya bahita barekurwa hatitawe ku byaha zakoze.
Umukuru w’uru rwego, Gen Paul Rwarakabije, yari aherutse kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko bahisemo gusaba Guverinoma ko “abageze mu zabukuru bajya barekurwa kuko baba bamaze kugororwa bihagije”
Rwarakabije kandi yatangaje ko ngo iki cyifuzo cyabo gishingiye ku kuba “imibare igaragaza ko abashaje benshi bapfira muri gereza”.
Icyo gihe, yatanze urugero avuga ko imibare igaragaza ko abagororwa bakuze bagera ku 2.000 bapfuye bazize indwara bari bageze mu zabukuru.
“Turasaba umuryango Nyarwanda na Guverinoma ko babyemera umuntu ufite imyaka igera kuri 70 akajya arangiriza igihano cye hanze ya gereza”.
Nyamara, minisiteri y’umutekano mu gihugu, ari nayo ireberera urwego rw’imfungwa n’abagororwa, yatangaje ko iki cyifuzo ntacyo yigeze igezwaho.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Valens Munyabagisha avuga ko nta tegeko na rimwe ryakwemera iri fungurwa.
Mu butumwa yanditse avuga kuri iki ‘kibazo’, Munyabagisha agira ati “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.
“ Kuvuga ko 80% by’abapfa muri gereza ari abafite hejuru y’imyaka 70 sibyo. Raporo dufite ya 2011 irerekana ko bari 28% [naho] muri Gashyantare 2012 bari 24% [by’abapfa]. Cyakora koko nibo benshi ugereranije n’abafite imyaka iri hasi ariko nta gitangaje kuko no mu buzima busanzwe ni ko bimeze”.
Munyabagisha avuga kandi ko U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare muto w’imfungwa n’abagororwa bapfira mu magereza; akemeza ko mu mwaka wose wa 2011 ikigero cy’abapfa cyari ku bagororwa 4.7 ku bihumbi 10 mu gihe nyamara ngo ubundi ikigero cyemewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) aria bantu 13 ku bihumbi 10.
Uyu muyobozi yemeza kandi ko ubu uyu mubare ugenda ugabanuka “kuko muri Gashyantare 2012 wari 2.92 ku bantu ibihumbi 10”.
“ Iyo mibare irazwi mu bafatanyabikorwa bacu bose ndetse niyo mpamvu ubu nta nzitizi zikibaho mu kohereza abakoze ibyaha bari mu mahanga kuza gufungirwa mu Rwanda; abaza benshi kandi nk’uko mubikurikira basheshe akanguhe. Ntabwo babohereza bazi ko bafatwa nabi”
Uyu muyobozi yemeza ko kuba iyi mibare y’abagwa mu magereza igenda igabanuka ngo biterwa n’ingamba nyinshi zafashwe zirimo kongera umubare w’abaforomo bita ku mfungwa n’abagororwa ndetse no kuba amagereza agenera abasheshe akanguhe amafunguro yihariye.
Ati “ Buri gereza igenera abageze mu zabukuru indyo yuzuye, niyo mpamvu gereza zose zifite imirima y’imboga, zorora inka n’ibindi kugira ngo [abasheshe akanguhe] babone amata”.
“Umuntu wese aryozwa icyaha yakoze hatitawe ku myaka afite”.
Source: Igitondo