Addis Abeba: Leta y’u Rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga

Addis Abeba: Leta y'u Rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga 179112_263028647139553_1926860991_n

Kabarebe na Mushikiwabo i Addis Abeba ntabwo bari borohewe mu gipindi bateraga

Ku wa gatatu tariki 11 Nyakanga 2012, mu nama y’abaministres yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya yigaga ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari (Conférence internationale sur la région des Grands Lacs (CIRGL), hafashwe icyemezo cy’uko hashingwa umutwe w’ingabo mpuzamahanga washyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR na M23, kandi ibihugu 11 byari muri iyo nama birimo u Rwanda byiyemeje kudatera inkunga imitwe y’inyeshyamba. Ariko hari benshi bazi ko umuryango w’abibumbye ufite ingabo zikabakaba 20.000 muri Congo, bakibaza uwo mutwe w’ingabo wundi washingwa icyo waba uje gukora, ahubwo bagasanga MONUSCO yahabwa inshingano zo kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo ndetse hari abemeza ko uwo mutwe w’ingabo utazabaho na rimwe ahubwo ari uburyo bwo kurangaza umuryango mpuzamahanga ngo u Rwanda na M23 bashobore kugera ku ntego zabo no gushaka kwerekana ko ingabo z’umuryango w’abibumbye ntacyo zishoboye mu gihe ari zo bigaragara ko zibangamiye bikomeye ibikorwa by’u Rwanda na M23 mu burasirazuba bwa Congo. Ibi kandi ni uburyo bw’u Rwanda rwo kwikuraho ibirego ruregwa mu byegeranyo bitandukanye byaba ibya ONU cyangwa indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Muri make bimeze bite muri Congo?

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inyeshyamba za M23 riravuga ko zitishimiye habe na gato kuba ingabo za Congo (FARDC) zarasubiye mu duce twa Kiwanja, Rutshuru Centre n’ahandi izo nyeshyamba zari zavuye. Ngo ni nk’igitutsi ku baturage bahohotewe n’izo ngabo za FARDC igihe zahungaga utwo duce. Ngo M23 ifata gusubirwa muri utwo duce kwa FARDC nk’igitero igasaba FARDC kuva muri utwo duce nta mananiza ngo nitava muri utwo duce ku neza izirengera ingaruka zishobora gukurikiraho ngo n’ubwo bwose izo nyeshyamba zitifuza ko byagenda nabi.

7550552782_7325623810

MONUSCO na FARDC bategura kurinda umujyi wa GOMA

Hagati aho i Kinshasa, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, polisi ya Congo yagiye gusaka ibiro ndetse n’urugo rwa Mbuy Mbiye, akaba ari umukuru w’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko ku rwego rw’igihugu cya Congo, ngo iryo tegeko ryo gusaka ryatanzwe n’umushinjacyaha mukuru wa Congo. Abapolisi ba Congo ngo batwaye za mudasobwa. Uwo mugabo ngo aracyekwa kugirana imikoranire n’inyeshyamba za M23.

Ku ruhande rwa MONUSCO, Intumwa y’umuryango w’abibimbye muri Congo Bwana Roger Meece yavuze ko bahagurukiye gukora ibishoboka byose ngo barengere abasiviri. Yavuze kandi ko ingabo za MONUSCO zirimo gufasha ingabo za Congo ku rugamba no mu rwego rw’ibikoresho. Yavuze ko ingabo za MONUSCO zafashije ingabo za Congo i Bunagana (haguye umusirikare wa MONUSCO ukomoka mu Buhinde), ndetse kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, kajugujugu 3 z’ingabo za MONUSCO zafashije kajugujugu 2 z’ingabo za Congo kurasa ibirindiro bya M23. Ikindi MONUSCO iteganya n’ugushyiraho akarere katarangwamo ibikorwa bya gisirikare muri Rutshuru kugira ngo barinde abasiviri ibitero bw’imitwe yitwara gisirikare.

Abanyamadini bo muri Congo bo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, bandikiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-Moon, ndetse n’inama y’umutekano ya ONU bavuga ko badashyigikiye imishyikirano n’abagizi ba nabi bahora bateza umutekano muke harimo na M23, ngo baramagana abashaka gucamo Congo ibice ndetse bagasaba ko ibyaha byakozwe n’u Rwanda muri Congo byahanwa no gukurikirana abashakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ngo barasaba kandi ko MONUSCO yafasha ingabo za Congo kugarura umutekano no gushyira mu bikorwa ibyemezo byose by’umuryango w’abibumbye bigamije kugarura amahoro muri Congo birimo guta muri yombi abanyabyaha bose baba abari muri Congo cyangwa mu bihugu bituranye nayo. Basabye Leta ya Congo guharanira ubusugire bwa Congo, guhagarika ibikorwa byose bigamije gusahura umutungo kamere wa Congo no gufata ku ngufu abari n’abategarugori b’abanyekongo.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


5 commentaires

  1. Kunda urwanda dit :

    Arko ubwo murumva ntasoni mufite? Muzaze murebe aho igihugu kigeze naho gusebanya ntacyo bimaze oye kagame

  2. Tingi dit :

    Uwo mushikiwacu nako wabo, uwarebye 24 chrono movie ni nka Nina Mayor, umugore w’umugambanyi wari Agent double sous couverture, wahemukiye Jacque Boeur musi saison ya

  3. Abona dit :

    Kabarebe rwose ihangane, turabizi ko ibibazo aribyinshi, ariko ntiwar’ukwiye nokubigaragariza iyo imbere yabanyamahanga. Ariko rwose ndabona byagukomeranye

  4. umubyeyi @kuri j.k dit :

    ku witwa felicien uru rimi wandika rugora kunva rwose ngo kabarebe buriya se yaba araribwa umutwe,ngo ishati seyo ,ariko tuzabagire dute nu buturage bwanyu wowe uravuga ngo iyo mushikiwabo yambara kinyarwanda, erega nuko ubuturage bwa kurenze ,kwambara kinyarwanda nti byambarwa n importe ou,kandi bikavana na circonstance, harigihe co kwamba tailleur ni gihe co kwambara,ibya sport ,ntuzongere kwivanga mu byo utazi jya ubanza ubaze ukure ubuturage mu mutwe,wongeraho ngo kabarebeyabuze ibya beshya ngo batontoma bari mu rwanda gusa ngira wowe wari muriyo nama cyangwa hari aka video bagushiriyeho wewenyine twe tutabonye,ariko ikinyabufura ngo mutahe mwaranyuranywe kabisa

  5. kanyarengwe felicien dit :

    Marc Matabaro ugira umurava ndakurahiye kdi umbaye kure mba nkuhaye inka.mwazibonye ,uwa mbere uturutse iburyo ni Mushikiwabo(amazina aragwira)uwa kabiri wifashe ku gahanga ni Kabarebe buriya se yaba araribwa umutwe kubera ibya Congo?Ethiopie habayo Farmaçie gura Paraçetamol ko mwongejwe imishahara uraribwa gute?uriya w’inyuma ufite amabinga ni Karake umwe wahaye umunyamakuru wa Radion Rwanda Mine ngo ayishyire mu cyumba cya Radion akamwangira,iriya nkunguzi y’umugore yo sinshoboye kuyimenya neza ariko ndayikeka,murabona icyo kibabi cya Mushiki wabo?ishati seyo,ashigaje kurira inzu ,ngo wibuke se karavati?wapi uzi gushira isoni no kubeshya,umudamu wizihiye urugo agirwa no gukenyera kinyarwanda,ninde wagushutse koko ngo wambare utyo?Kabarebe we agahanga yagakambije ati nge nibinanira kubisubiza ndabireka, mbega burya mutontomera mu Rwanda mwagera hanze imbere y’abazungu mukaba nk’inkoko yanyagiwe?aha ni hamwe umuririmbyi avuga ati Igifaransa kirashize iminsi ibaye iyindi,Kabarebe ati sinari mbizi iyo mbimenya kare,kura ako kaboko ku gahanga nta soni bigutera nka minisitiri?ariko muziyubaha ryari,wagize ngo se aho ni ku Mulindi?ariko se ubundi njye narumiwe iz’ikubitiro ziri hehe?Patrick Mazimpaka,Sebishanga,Kajeguhakwa,Tito Rutaremara,Yakobo Bihozagara Kayirebwa Cecile ati bari hehe ngo twongere twikorere umuhutu,muzapfa mutongeye gukora nk’ibyo ba So bakoze,muri izi uko ari enye umuhutu urimo ni nde?iminsi yanyu irabaze murasahura icyo muhuye nacyo cyose,muri mu marembera.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste