Leta y’u Rwanda iritwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana

Leta y'u Rwanda iritwara nk'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana RDI-Montreal

Evode Uwizeyimana

Mu minsi ishize hasohotse inkuru mu bitangaza makuru bitandukanye natwe kuri Rwiza News twatangaje iyo nkuru, havugwaga uburyo Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yafashe icyemezo cyo kwambura impapuro z’inzira abantu bagera kuri 25 abenshi biganjemo abo mu miryango y’abahunze igihugu banenga ubutegetsi. Aha twavuga abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Tribert Rujugiro ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Jeanne Umulisa n’abandi. Uwitwa Minani JMV we uba mu Buhorandi yatswe urwandiko rw’inzira we n’uwo bashakanye, mu kiganiro yahaye ijwi ry’Amerika yatangaje ko byamutunguye akibaza impamvu kandi atari muri politiki.

Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yitabaje umunyamategeko Evode Uwizeyimana ngo asobanurire abumva iyo Radio uko icyo kibazo kimeze mu rwego rw’amategeko.

Mu gusobanura mu rwego rw’amategeko yaba yaragendeweho mu gufata kiriya cyemezo, yasobanuye ko itegeko rihari riha uburenganzira umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka uburenganzira bwo kwaka cyangwa kwima urwandiko rw’inzira umuntu abona cyangwa akeka ko akoresha cyangwa ashobora gukoresha urwo rwandiko rw’inzira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa ibindi bihugu. Ariko yongeraho ko iri tegeko rikoze kandi rikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga ryo mu 2003.

Evode Uwizeyimana yatanze umwanzuro ko ari wa mugani w’ikinyarwanda bavuga bati: n’uwica imbeba ntababarira n’ihaka. N’ukuvuga ko abenshi mu bana cyangwa abashakanye n’abarwanya ubutegetsi bazwi batswe impapuro zabo z’inzira mu rwego rwo kubaziza ababyeyi babo, akabona Leta y’u Rwanda yitwara nk’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro.  Aho Leta y’u Rwanda ishaka gukemura ibibazo bya Politiki ikoresheje amategeko. Akomeza avuga ko abambuwe impapuro z’inzira bashobora kwiyambaza inkiko ariko akabona ko nta butabera babona kuko baba barega uwo baregera.

Ndetse uwo munyamategeko yagize ati: »Iyo uvuye muri FPR n’iyo wahinga urusenga ntabwo rushobora kwera cyangwa n’iyo wacuruza ubunyobwa ku muhanda nta muntu ushobora kubugura urumvako nta jambo uba ugifite mu gihugu cyawe nk’umunyarwanda »

Mu gusoza icyo kiganiro Bwana Evode Uwizeyimana yatanze inama ku banyapolitiki avuga ko bagombye guharanira ko habaho igihugu abanyarwanda bose bibonamo ndetse agatanga inama ko u Rwanda rwafata urugero rwa Afrika y’Epfo aho ubutabera bwasimbujwe kuvuga ukuri no kwiyunga, agakomeza avuga ko igihugu yifuza ari icyaba kirimo abanyarwanda bose ntawe uvuyemo n’iyo yewe yaba hari ibyaha ashinjwa.

Mu kurangiza iyi nkuru nashimira cyane Bwana Evode Uwizeyimana ku kiganiro cyubaka yatanze kandi akaba atarahaye agaciro amakimbirane ari mu mashyaka agatanga umuganda we mu gusobanurira abanyarwanda mu kwemera ubutumire bwa Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano: http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/24/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1

Marc Matabaro

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. gatwa Pontien dit :

    Nibyo rwose Evode ajya atanga umusada ntaho abogamiye kuko ubwenge bwe ari RDI,RNC,CNR,UMWAMI,….barabukeneye,ndetse na le prophete.fr.Icyo ngirango rero musobanuze ni iki: Ndi mu Rwanda,nkeneye urwandiko rw’inzira(Pasport).Bigeze kwa Kalibata akabona ko ntagomba passport,ubwo amafranga yanjye nayasubizwa nte? Itegeko ryandengera ni irihe?Evode ansubize mbonereho no kumusuhuza nsuhuza nawe Matabaro Marc

  2. TWAGIRAMUNGU IN. dit :

    TURAGUSHIMIRA BWANA EVODE UWIZEYIMANA IBISOBANURA MWATUGEJEJEH0 NKU MUNYARWANDA UKUNDA U RWANDA NA BANYARWANDA NKABA NASABAGA INARALIBONYE NKAWE ZIKUNDA U RWANDA KO BAKWEGERA MUGAFASHANYA GUSHAKIRA UMUTI IGIHUGU CYACU CYATUBYAYE. MERCI AUSSI MR RUDASINGWA THEOGENE..RNC… IBISOBANURO MWATUGEJEJEHO UBWO MUHERUTSE HANO I BRUSSEL.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste