SWEDEN: yatawe muri yombi azira ubutasi (updated)
Amakuru ava mu gihugu cya Sweden aratumenyesha ko Polisi ya Sweden yataye muri yombi umugabo uturuka mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika azira ubutasi!
Ibi bije bikurikira iyirukanwa rya Evode Mudaheranwa, wakoraga muri Ambassade y’u Rwanda i Stockholm mu murwa mukuru wa Sweden, akora n’akazi ko kuneka. Hakaba hari amakuru avuga ko mubyatumye Evode Mudaheranwa yirukanwa harimo kuneka impunzi z’abanyarwanda ziri muri Sweden akaba yarakozweho cyane cyane n’ikibazo cy’umunyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaye ngombwa kwishyira mu maboko ya polisi ya Sweden ngo imurindire umutekano.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Sweden kitwa The Local, aravuga ko Polisi ya Sweden yataye muri yombi ku wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2012 mu gitondo, ahitwa Örebro rwagati muri Sweden, umugabo w’imyaka 43 ufite ubwenegihugu bw’u Burundi azira ibikorwa by’ubutasi bwabangamira umutekano wa Sweden. Ngo ibyo bikorwa byakozwe hagati ya tariki ya 1 Nyakanga 2010 na tariki ya 1 Gicurasi 2011.
Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko umushinjacyaha wo mu gihugu cya Sweden yatangaje ko adashobora gutanga umwirondoro w’uwo mugabo mbere yo ku wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2012, ubwo uwo mugabo azagezwa imbere y’umucamanza.
Nk’uko uwo mushinjacyaha yabyemeje ngo polisi yataye muri yombi uyu mugabo kuko yashoboraga gusibanganya ibimenyetso cyangwa agatoroka. Rero ntayandi makuru ubushinjacyaha bushobora gutanga mbere yo ku wa gatatu kugirango bitabangamira iperereza ririmo gukorwa.
Mu iperereza twakoze ku ruhande rwacu twabonye amakuru yemeza ko uyu mugabo atari umurundi ahubwo ari umunyarwanda watse ubuhungiro yiyita umurundi. Kandi hari amakuru afite gihamya avuga ko hari abanyarwanda benshi babajijwe na polisi kuri iki kibazo cyo kuneka. Uwo mugabo yiyita Rubagenga Aimable niryo zina yakoresheje yaka ubuhungiro nk’umurundi. Ariko ubundi izina rye azwi ho mu Rwanda ni Emmanuel Habiyambere.
Akaba yaratawe muri yombi azira guhungabanya umutekano w’impunzi hamwe no kugambanira igihugu cyamuhaye ubuhungiro aho yajyaga yirirwa aneka impunzi ziba muri Sweden ari na ko ajyana ama raporo mu Rwanda .
Andi makuru atugeraho akaba yemezako u Burundi bwahise bumwamaganira kure buvuga ko butamuzi nk’umurundi, kandi n’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Sweden zikaba zibihamya ko ari Umunyarwanda wirirwaga abahigisha uruhindu kubera kutavuga rumwe na leta ya Kagame
Marc Matabaro
Rwiza News