Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana
Amakuru ava i La Haye mu Buhorandi, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwemeje mu bujurire icyemezo cyo kutazaburanisha Bwana Callixte Mbarushimana, wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanamabyaha rwari rwasanze mu Kuboza 2011 ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitari bihagije ngo bijyanwe mu rubanza. Ariko ubushinjacyaha bwarajuriye nyuma y’iminsi 3.
Mu kibazo cya Callixte Mbarushimana, nibwo abacamanza bari bategetse ku nshuro ya mbere ko umuntu uregwa n’urwo rukiko arekurwa kuva urukiko rwashingwa mu 2003.
Callixte Mbarushimana yakekwagaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo mu 2009. Yarekuwe n’urwo rukiko ku ya 23 Ukuboza 2011, nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rufashe icyemezo cyo kutamuburanisha.
Ibyaha byashinjwaga Callixte Mbarushimana ngo byaba bishingiye ku matangazo n’ibindi bikorwa byo gutangaza amakuru bivugira FDLR yari abereye umunyamabanga mukuru yakoraga ari i Paris mu Bufaransa.
Callixte Mbarushimana w’imyaka 48 yari yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 11 Ukwakira 2010 aho atuye kuva mu 2002 we n’umugore we n’abana be babiri.
Ariko Callixte Mbarushimana akirekurwa n’urukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha, ubucamanza bwo mu Bufaransa nabwo bwasabye ko akurikiranirwa hafi (contrôle judiciaire) mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akekwaho bijyanye na Genocide yo mu Rwanda.
Tubibutse kandi ko Callixte Mbarushimana ashakishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda akekwaho uruhare muri Genocide yo mu 1994.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko iri kurikiranwa rya Callixte Mbarushimana rishingiye cyane kuri politiki kurusha ku butabera akaba ari nayo mpamvu nta n’ibimenyetso byatuma habaho urubanza byabonetse.
Tubibutse ko abandi bayobozi ba FDLR bafungiye mu Budage aho bakurikiranweho ibyaha bijya kumera nk’ibya Callixte Mbarushimana. Abo ni Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni.
Marc Matabaro
Rwiza News
“Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze nabi, ku buryo abayatuyemo bagombye kuba barahavuye.
Fidele Ndayisaba waganiraga n’abanyamakuru ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’Umutungokamere (MINIRENA) ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yagize ati “Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”.
Benshi mu bagomba kwimuka bo ku misozi ihanamye ya Gatsata na Kimisagara ndetse n’abatuye ku nkengero z’igishanga cya Nyabugogo baganiriye na Kigalitoday mu cyumweru gishize, bavuga ko nta nama bakoreshejwe n’ubuyobozi yo kubamenyesha ko bagomba kuva aho batuye byihuse.
Abafite amazu yasenyutse bitewe n’imvura imaze igihe yarabaye nyinshi basabwe kuva aho batuye byihuse, ariko bakavuga ko nta handi bajya batabanje guteguzwa no guhabwa ingurane ku mitungo yabo.
Nyamara umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, nawe yemeza ko abo baturage bose basabwe kuva aho batuye kera. Ati “Ahubwo twe twari tuzi ko bahavuye, ubwo nibiba ngombwa ubuyobozi buzakoresha imbaraga, aho kugirango bicwe n’ibiza”.
Abaturage basabwe kwimuka ari abatuye ku misozi ihanamye yo mu Gatsata, kuri Mont Kigali, kuri Mont Jali, ku Gisozi no mu gishanga cya Nyabugogo.
Simon Kamuzinzi
Source: Kigali today
RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu igiye gukorera politiki mu Rwanda!
ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA
Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI yateranye kuwa 27 Gicurasi 2012, ifata imyanzuro ikurikira.
1. Ishyaka RDI rirashimira abarwanashyaka baryo bamaze iminsi batanga ibitekerezo ku mbuga za Interneti, hagamijwe kumvikanisha imiterere y’ibibazo byugarije u Rwanda, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame na FPR, bukomeje kwica urubozo abaturage, bubavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze.
2. Ishyaka RDI rishyigikiye ko abiyemeje gukora politiki bakwimakaza umuco mwiza wa demokrasi wo kujya impaka zuzuzanya cyangwa zivuguruzanya (débat contradictoire), kugira ngo abanyarwanda barusheho gusobanukirwa amatwara n’imigambi by’abagambiriye kubayobora. Si ngombwa ko abantu bose babona ibintu kimwe, kandi ntibikwiye gutuka, gusebya cyangwa gufata nk’umwanzi uwo mudahuje igitekerezo.
3. Ishyaka RDI, rimaze gusuzuma inzira zose zishoboka zo gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’ubutegetsi bw’igitugu bukomeje kuzambya u Rwanda, ryashimangiye icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu gihugu imbere, rifata n’izindi ngamba zihamye zageza Abanyarwanda ku mpinduramitegekere mu gihe kitarambiranye.
4. Ishyaka RDI rirarikiye abanyarwanda aho bari hose, kuzisuganya uko bashoboye tariki ya 1 Nyakanga 2012, kugira ngo bizihize ku mugaragaro isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu. RDI iragaya kandi Leta ya Kagame kuba nta birori yateganyije kuri iyo tariki : kuba FPR irutisha intsinzi ya bamwe ukwigobotora ingoma ya gihake na gikolonize kw’imbaga y’Abanyarwanda, ni ibyo kwamaganira kure, dore ko bigamije gusibanganya burundu amateka y’ingenzi y’igihugu cyacu, ashingiye kuri revolisiyo ya rubanda yo mu mwaka w’1959.
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 28.05.2012
Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,
Jean-Marie Mbonimpa
Umunyamabanga mukuru (Sé)
NTETE MARIUS YAMAZE ABATURAGE BO MU MURENGE WA KARAMA
Kuwa mbere taliki 21 Gicurasi 2012 hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo komanda ukuriye igipolisi mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo yahamagaye umukuru w’inkeragutabara muri uwo Murenge uzwi ku izina rya Afrika maze amushyikiriza urutonde rw’abantu bagombaga gufatwa.
Izo nkeragutabara arizo Kabalisa, Bosco, Gatera, Sibomana zahise zishyira mu bikorwa icyemezo cya komanda hafatwa Kanyabikari, Kanyabikari Aporoni, Nzabandora Athanase, Serubibi, Ngendahimana Joseph, Shamugambira Francois, Nkundwamfite, Sekimonyo, Yoweli, Samson, Makuza, Celestin, David, Vianney na Matayo.
Kuri iyo tariki kandi ahagana mu ma saa tanu z’amanywa ukuriye polisi n’inkeragutabara mu Murenge wa Karama bagiye mu rugo kwa Safari utuye mu mudugudu wa Mitsinda akagari ka Buhoro Umurenge wa Karama kumufata. Abafashwe bakaba bari barireze bemera ibyaha, barakatirwa, barafungwa, barangiza ibihano barafungurwa.
Bukeye taliki 22 Gicurasi, imodoka ya polisi irimo uwitwa Nkundukozera Lamazani bakunze kwita Nkoboli ufungiye muri gereza ya Karubanda azira kwitwa umujura ruharwa akaba ari we wagendaga imbere y’abapolisi ariko ngo yarasabwe kwerekana aho abakoze genocide batuye. Icyo gihe hafashwe abaturage batari bake.
Bukeye nanone tariki 23 hafashwe abitwa Ntihinyurwa John, Gasamunyiga Celestin, Habumugisha Antoine, Safari na Joseph bakaba bari bohererejwe convocations ziturutse ku Murenge wa Karama. Igihe aba baturage bafatwaga ibikorwa byo kubahumbahumba byari biyobowe n’uwitwa Ntete Marius wigeze kuba umushinjacyaha i Butare (Huye) ari kumwe na mwene nyina Samari bakaba bavuka mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo kandi ngo Ntete akaba yarabwiraga abo bafataga ko Se wamubyaraga aramutse azutse yamugaya ko ntacyo yakoze.
Abafashwe bose bapakiwe imodoka bajyanwa kuri gereza nkuru ya Karubanda kuri iyo tariki ya 23 ariko gereza yanga kubakira kuko nta madosiye bari bafite. Bashubijwe ku Murenge wa Karama, hatumizwa inteko itazwi iraterana maze bukeye taliki 24 basinyishwa kuri dosiye bari bakorewe, inteko baringa ijya kwiherera nuko igaruka ibwira abafashwe bose ko bakatiwe igifungo cya burundu.
Abafashwe bakaba baraturukaga mu midugudu ya Mitsinda, Mataba, Kibingo, Nyamapfunda na Nyamikaba. Iyi midugudu yose ikaba iri mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Umurenge wa Karama ukaba uyobowe n’uwitwa Mukiza, akagari ka Buhoro kayoborwa na Murindabigwi Gaston bakaba nabo barafatanyije n’abapolisi, inkeragutabara, Ntete Marius n’umuvandimwe we Samari gutoragura no gufungisha bariya baturage.
Mu gihe twataraga iyi nkuru muri aka Kagari ka Buhoro kandi twanamenye ko no mu kandi Kagari ka Gahororo gaturanye n’aka twose turi mu Murenge wa Karama naho ngo abaturage baho batangiye gutoragurwa bajyanwa gufungwa nk’uko byakorewe bagenzi babo bo mu Kagari ka Buhoro. Umuntu akaba yakwibaza isano iri hagati y’ibi bikorwa n’irangizwa ry’inkiko gacaca riteganyijwe ku rwego rw’igihugu ku italiki 16 Kamena 2012.
Birababaje kubona abaturage bakomeza guhohoterwa bene aka kageni n’ikitwa ngo ni inkiko gacaca kandi mu by’ukuri bivugwa ko zashoje imirimo yazo hakaba hari hasigaye kuzifunga ku mugaragaro kuri iriya tariki. Bikaba bigaragara kandi ko inkiko gacaca n’ubwo zifunzwe hari abari bagikeneye kuzikoresha bihorera cyangwa bakora ubugizi bwa nabi. Leta ikaba yari ikwiye gushyiraho uburyo abarenagnijwe n’izi ngirwa nkiko barenganurwa mu bihe bitarambiranye.
Mukiza E.
Umurenge wa Karama
Source: Rwanda Libération