FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO
Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro n’umuvugizi wa FDLR Bwana Laforge Fils Bazeyi.
Mu gutangira ikiganiro Bwana Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR yasobanuye ukuntu impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zahungiye muri Congo zikomeje guhohoterwa zikabura kivurira. Akomeza yemeza ko Paul Kagame ariwe uteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1996. Avuga ko ngo uretse kwica impunzi z’abanyarwanda b’abahutu ngo ingabo z’u Rwanda zatangiye ibyo kwica abanyekongo abo ngo zibasiye cyane ni abahutu b’abanyekongo zitaretse n’abanyekongo b’andi moko ndetse zica n’abanyamurenge muri Kivu y’amajyepfo.
Nk’uko umuvugizi wa FDLR akomeza abivuga ngo ingabo z’u Rwanda ntabwo zigeze ziva muri Congo ahubwo zakomeje kwihisha mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye kugirango zikomeze gahunda yazo yo kwica impunzi z’abahutu no gusahura umutungo wa Congo. Agarutse ku bibazo biri muri Congo muri iyi minsi, yavuze ko Leta y’u Rwanda yakomeje gukoresha CNDP yari yinjiye mu ngabo za leta ya Congo ari nako ikoresha Gen Bosco Ntaganda mu kugurira, guha intwaro n’ibindi bikoresho imitwe y’aba Mai mai yiyemeje guhiga abanyarwanda b’impunzi yitwaje kurwanya FDLR, iyo mitwe ni nka Mai mai Ceka, Mai mai Raia Mutomboki, na FDC ngo ikora ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu ku buryo ngo muri iyi minsi ishize zishe impunzi z’abahutu b’abanyarwanda basaga 200 muri Kivu y’amajyepfo.
Noneho ngo mu gihe Perezida Kabila yari ku gitutu cy’amahanga ngo atange Gen Bosco Ntaganda ajye gufungirwa i La Haye, ngo ingabo z’u Rwanda zari mu za Congo zazivanguyemo zifata izina rya M23 zigira mu misozi ya Runyoni mu birunga hafi y’umupaka n’u Rwanda aho zishobora kujya mu Rwanda uko zishaka gufata ibikoresho n’amategeko.
Ngo amakuru FDLR ifite n’uko ngo Gen Bosco Ntaganda ngo yibera mu Rwanda ngo agahinduranya kenshi aho aba cyane cyane mu bigo bya gisirikare. Kandi ngo muri iyi minsi Gen Ntaganda yaba yarabonaniye na Perezida Kagame na Gen Kabarebe mu ibanga rikomeye mu kigo cya gisirikare cya Kami.
Umuvugizi wa FDLR avuga ko ngo kurwanya FDLR neza ari ukureka hakabaho ubwisanzure na Demokarasi kandi hakaba ibiganiro hagati y’abanyarwanda bose bakigira hamwe ibyabaye byose n’ababigizemo uruhare maze abanyarwanda bakababarirana bakabana mu mahoro. Kuko ngo icyo gihe nta mpamvu yaba ihari kuri FDLR yo gufata intwaro kuko impunzi n’abandi banyarwanda bakomeje kurenganywa n’ubutegetsi bwa FPR baba bafite ubwisanzure n’uburenganzira bwabo maze ubuhunzi n’akarengane bigacika burundu.
Ku kibazo cy’umunyamakuru Simeon Musengimana ku buryo ubuzima bw’impunzi bwifashe ubu, Bwana Bazeye yasubije ko ikibazo kinini gihari ari aba Maimai baguriwe na Leta y’u Rwanda bakomeje kugira nabi impunzi ngo bahengera ahari impunzi zitegeranye n’ingabo za FDLR bakahatera bakica nta gutoranya ngo ikibazo gihari gikomeye n’uko na MONUSCO iyo ihageze yanga gufasha izo mpunzi ngo n’iyo baba bakomeretse cyane bemera kubavura ari uko bemeye guhita bacyurwa mu Rwanda. Ngo aho ingabo za FDLR zishoboye kugera ngo zitabare izo mpunzi zirabikora ariko rimwe na rimwe hari igihe zihagera zisangwa abicwa barangije kwicwa. Ngo asanga impunzi z’abanyarwanda zaratereranywe ngo wagira ngo isi yose yarazigambaniye.
Umunyamakuru yakomeje abaza umuvugizi wa FDLR uko abona amaherezo ya Gen Bosco Ntaganda. Yasubije ko Gen Ntaganda ari igikoresho cya Perezida Kagame ko ariwe akorera bityo nawe akamukingira ikibaba, ngo abasirikare Ntaganda akoresha abenshi n’abanyarwanda abandi ngo ni abanyekongo bake. Ngo hari n’abahoze muri FDLR bananiwe urugamba bataha mu Rwanda none Leta y’u Rwanda yabagaruye muri Congo ngo bayirwanirire. Ngo arabona impamvu Leta y’u Rwanda impamvu ifasha Ntaganda n’ukugira ngo arwane abe yafata ahantu hanini asabe imishyikirano, ngo ikitumvikana n’uko ngo Ntaganda avuga ko ngo arwanya FDLR kandi n’ubundi akaba akiri muri FARDC yarayirwanyaga, hakibazwa ukuntu yavuye mu ngabo za Congo ngo akunde arwanye FDLR. Kuri Bwana Bazeyi ngo ni gahunda ndende ya Leta y’u Rwanda kuko ngo leta y’u Rwanda ntabwo yifuza ko haba amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Aribaza uko urugamba ruzagenda n’uburyo amahanga azabyifatamo kuko ngo igihe cyose Kagame yagiye ateza intambara muri Congo ngo yabaga ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihanganjye ariko ngo ubu abantu bose bamaze kumumenya kugeza no ku nama ishinzwe umutekano kw’isi (Conseil de sécurité) kuko ngo ntabwo wavuga ngo ugiye kurwanya FDLR muri Congo aho kubikora ugapakira amakamyo n’indege amabuye y’agaciro. Kugeza aho u Rwanda ruba rumwe mu bihugu bya mbere byohereza amabuye y’agaciro menshi mu mahanga.
Umuvugizi wa FDLR yabajijwe kandi icyo ingabo za FDLR zirimo gukora ubu n’uwo zihanganye nawe. Yasubije ko ubu ingabo za FDLR ngo zifite akazi gakomeye ko kurinda impunzi kuko ngo iyo mitwe y’aba Maimai itinya gutera ibirindiro bya FDLR ahubwo igatera impunzi ziri ahatari ingabo za FDLR.
Abajijwe niba bataratangatanzwe ku buryo badashobora kugira icyo bakora, yasubije ko ibibazo byabaye ari ukubera ibihugu by’ibihangange byari bishyigikiye Leta y’u Rwanda ariko ubu ngo bimaze kumenya ukuri, yavuze ko atavuga imigambi FDLR ifite imbere ariko avuga ko ibyiza ari ugutegereza abantu bakazirebera uko bizagenda.
Ikindi cyavuzwe n’uko ngo FDLR ifite ingabo nyinshi mu Rwanda imbere ngo zitegereje ko igihe kigera ariko ngo ni ibanga ry’intambara.
Ku bijyanye n’uko ngo impunzi zaba zifite uburyo bwo kwirwanaho, ariko yasubije ko izo mpunzi ari abantu basanzwe badafite intwaro ahubwo ari FDLR izitabara igihe zitewe. Ngo muri izo mpunzi higanjemo abagore n’abana n’abasaza ngo batunzwe no guhinga igihe babonye agahenge kuko ngo ntawe ubaha imfashanyo.
Ku ngabo za MONUSCO yavuze ko ngo izo ngabo ziba zibereye mu bigo byazo ngo n’iyo hagize abicirwa hafi y’aho ziri ntabwo zitabara.
Mu gusoza umuvugizi wa FDLR yavuze ko asabye abanyapolitiki bari mu mahanga gushyira hamwe bakareka amacakubiri n’ibindi bibatanya kuko abanyarwanda bamaze kurambirwa igitugu ngo nibo bizeye ko babafasha kwibohoza. Naho ku bari mu Rwanda yabasabye gushira ubwoba bagahagurukira uburenganzira bwabo.
Marc Matabaro
Rwiza News
Fdlr oyeeeee, abanyarwanda(ibyamoko twabisigiye FPR) aha mu ishyamba baranutse kuburyo iyo RDF yibeshye igahinguka roquettes ziravumera, nako uzajye kubaza ya mbwa y’umupagani ngo ni kabarebe
Ngo hashize imyaka 18 fdlr idatera? Iyoooooo uri umwana usibye america yabavugiraga nayo ikaba imaze kubona ukuntu muri aba jenosideri ubundi ugirango mushoboye iki? Abanebwe gusa nizo M23 zanyu murwanisha abahutu mubabeshya ngo ubumwe naho ubundi rwose ntimwashobora fdlr rwose kandi izabatsinda mwa mbwa mwe
hubwo wowe rukundo o n u mu minsi irimbere baza bwira aba fdlr bagataha mu gihugu cabo kuko aribo bateza umutekano mukye,kandi bagataha nta condition nimwe basaba, bankinjira nta ni mbunda bafise, ni banga, bazahita ba bafatira ibyemezo, hanyuma murebe ngo akanyu karashoboka, ubu nibyo turiho turategura kandi mu minsi mikye cyane turaba tubigezeho
reka mwa bagabo mwe ,ntacyo fdlr irimo kurinda muri congo, nta mpunzi za bahutu irimo kurinda ahubwo ikibagumiza muri congo ,harimo abishe batinya ,gutaha, harimo nabandi kubera ibyo basahura muri congo ba bonye kwigumirayo aribyo bibafitiye akamaro ,ibyi mi rwano byo nta bihari, ubuse abantu tutarunva nuko basi bagiye gutera na gisenyi ahubwo barwanira congo, congo ntabwo ari mu rwanda ,rero barananiwe
Umugabo Rukundo arambiwe ibyo atapanze! FPR yateye u Rwanda hashize igihe kingana iki ingoma ya cyami isezerewe? Ubu se wowe Rukundo ko mbona utangiye kurambirwa n’ibitakureba aho uzi neza ko iyo myaka cumi n’umunani uvuga Kagame atigeze ayimara mu mudendezo nk’uwa Kayibanda cyangwa Habyarimana bamubanjirije? Ubu se uzi ko wowe na Kagame mufite umutekano? Mwawubujijwe na nde se uretse FDLR ko na Kagame nawe ubwe abyivugira. Niba uvugana na Kagame uzamubaze azakubwira ko niyo yihaye gutora agatotsi arota FDLR. Erega kurwana ntabwo ari ukurasa amasasu umwanzi gusa, hari no kubanza kumushegesha utarekuye isasu na rimwe Kagame we arabizi kukurusha.Ubu se niba ubizi ibintu bigeze he? Kagame ntakiryama kubera FDLR, amahanga yarasobanukiwe kubera FDLR, abakongomani barasobanukiwe kubera FDRL, LONI yarasobanukiwe kubera FDLR none wowe uracyari mu zasabwe ngo FDLR ntacyo ikora. Biragaragara ko utari umusirikare ariko uzamenya uko intambara itegurwa umunsi iryo sasu uvuga ryaturitse kuko rizahita rirangiza ibibazo byose Kagame yateje aka karere.
Wivangira abateguye neza uko igihugu kizabohorwa kuko wowe utazigera unabimenya.
Imyaka cumi n’umunani irashize nta n,isasu na rimwe FDLR baratera mu Rwanda habe no ku Gisenyi cyangwa i Cyangugu habegereye ubundi bakihandagaza ngo bazacyura impunzi wapi?FDLR bazamera nka cya kirondwe cyasigaye kuruhu inka yarariwe kera! Buriya se bataniye na ya Palipehutu y’i Burundi yateye isanga abarundi barayibagiwe kubera bayitegereje bakayiheba nuko bakishingira CNND.Izi ndidagire ngo ni FDLR muzihorere zirindire impunzi wa mugani ariko impunzi nizibashiraho bazasigara barinze nde?Abacongomani?