Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y’inyeshyamba.

Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y'inyeshyamba. images-13

Bwana Raymond Tshibanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko Leta ya Congo yifuza ko ingabo za MONUSCO ari zo zakoreshwa mu kubaka umutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo.

Leta ya Congo kandi ngo irifuza ko ishyirwaho ry’izo ngabo ryakorwa vuba, kuko ngo bifuza kubona vuba ibizava mu bikorwa by’izo ngabo.

Twabibutsa ko icyemezo cyo gushinga uwo mutwe w’ingabo cyafatiwe i Addis Abeba na ba Perezida kabila na Kagame igihe habaga inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe. Uwo mutwe ukaba ari igitekerezo cy’u Rwanda.

Ministre Raymond Tshibanda akomeza avuga ko nibiba ngombwa ko hakoreshwa MONUSCO bazabyemera ariko inshingano zayo zikigwaho bundi bushya. Ngo hifuzwa ko izo ngabo zahabwa ububasha bwo guhangana n’inzitizi zahura nazo mu butumwa bwazo ndetse ngo izo ngabo zidafite aho zibogamiye ntabwo zigomba kubamo ingabo z’u Rwanda cyangwa ingabo za Congo.

Ubu MONUSCO igizwe n’abasirikare bagera ku 17000 bakaba bashinze ibirindiro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Inshingano yabo ya mbere ni ukurinda abasiviri.

Bwana Ntumba Luamba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL (Le secrétaire exécutif de la Conférence internationale de la Région des Grands lacs) yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzashyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka no kurwanya inyeshyamba za M23 na FDLR, utaje gusimbura MONUSCO ahubwo bizuzuzanya, ibi yabitangaje mu mubonano yagiranye na Roger Meece umukuru wa MONUSCO mu rwego rwo kwiga imikoranire ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL nta makuru arambuye yatanze ku gikorwa cyo gushinga uwo mutwe w’ingabo ahubwo yavuze ko ba Ministres b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bazaterana vuba bakiga icyo kibazo. Yongeyeho kandi ko MONUSCO igomba guhabwa inshingano nshya, kugira ngo igire uruhare nyarwo rwo kugarura amahoro atari ugutegereza ko imitwe y’inyeshyamba itera ngo yitabare cyangwa ngo ifashe ingabo za Congo kwitabara. Arangiza avuga ko ibyo byose bizaterwa n’uko inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye izabigena n’uko izaba ibona ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo.

Marc Matabaro

 


Un commentaire

  1. Rukataza dit :

    Ubuhanuzi bwatanzwe ku marembera y’ingoma ya Kagame mwabwemera mutabwemwera burimo kwigaragaza. Tutiriwe turondora ibyahanuwe byose uko byagiye bikurikirana, duhere ku bya nyuma aribyo intambara ya gatatu yo muri Congo abenshi batanemeraga ko izabaho:

    1. Intambara ya gatatu yo muri Congo yaratangiye kandi ni simusiga:

    - Abasirikare ba Kagame bibumbiye mu cyo yise M23 n’indi mitwe y’abamayimayi yashinze hirya no hino mu burasirazuba bwa Congo ubu baritegura gufata Goma na Kisangani kandi bazabigeraho. Ubu barimo kujijisha ngo bashinge umutwe wo kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo byo kurangaza amahanga n’abakongomani kandi kuruhande rwabo intambara bayigeze kure.

    2. Intambara ya gatatu yo muri Congo izaba mpuzamahanga:

    - RDF, M23, FARDC, MONUSCO, UMUTWE WO KUGENZURA UMUPAKA W’U RWANDA NA CONGO, ANGOLA, ZIMBABWE, SOUTH AFRICA, TANZANIA, UGANDA, BURUNDI,…

    3. Kagame azigarurira uduce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba bwa Congo ariko ntazadutindamo:

    - Jomba, Bunagana, Rucuru, Kiwanja, Masisi, Walikare (Vuba aha Kisangani, Goma, …).

    4. Ibitegerejwe:

    - Kwicwa kwa Kagame n’umwe mu nkoramutima ze.
    - Gusubiranamo kw’abasirikare be ku muntu ugomba kumusimbura.
    - Ubwicanyi ndengakamere imbere mu gihugu.
    - Kugaruka kw’abasirikare ba Kagame bari muri Congo baje gutabara bitagishoboka.
    - Kwinjira kw’ingabo zirwanya Kagame ziturutse hanze, kugota imipaka yose y’igihugu, guhirika ubutegetsi bw’igitugu, kurangira burundu kw’ingoma z’abicanyi mu Rwanda.

    Processus y’ubu buhanuzi yaratangiye, abantu barimo kuyishyira mu bikorwa batabizi, bazabimenya byararangiye niko bigenda.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste