Perezida Kagame yigize nka Hitler w’Afrika: Lt Gen Nyamwasa
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, Icyo kiganiro kibanze ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Natwe kuri Rwiza News, twaboneyeho guhamagara tumubaza ibibazo kuri iyo ntambara yo muri Congo.
Icyo kiganiro mushobora kugikurikira mu bice 5:
Marc Matabaro
Rwiza News
urabyivugiye ayo maraso niyo akomeje kukuvugisha amangambure,ibagirwe kuko urufaya ruzaguha karibu
Iyo uvuga ko mwabonye abandi bicanyi; abanutse nibakomeze banuke, mu rwanda hari abagabo bahumuye; nta mwanya muzongera kubona wo gukomeza Jenoside;Ubu abanyarwanda ntibagikeneye ababatandukanya kandi mwe amacakubiri mwonse ntashobora kubavamo
Tumeze neza dufite amasasu yarwana imyaka 20 tutagura ku isoko,abo mubona bataha bakajya mu Rwanda ishyamba riba ryabananiye, na kagame ntabizera
amahanga rero amaze kumenya général Paul kagame uwo ariwe, mutugaye gutinda gusa kandi noneho nituza mwitegure kuko abacunguzi bameze neza cyane ubu twabonye abandi barwanyi Bashya baturutse muri zambia,uganda,central afrika na Brazzaville abana banutse cyane. Kagame afite ibibazo.
@kamana, uziko uri ikigoryi, ni ukuri uri ikimara.
Soma rapport ya steve hege kuri fdlr yitwa ngo sobanukirwa fdlr icyaricyo, bazakubwira uburyo yavutse nibyo yenda gukorera kagame.
Naho ibyo kuvuga ngo ndi umujenosideri byo ni byiza, ndiwe peee narishe cyane kuburyo kuburyo nitwongera ntazongera gukoresha umuhoro, nzakoresha machinegun nibyo byiza.
Numara kuyisoma ukanamenya uburyo fdlr isagaye ifite ijambo ku isi yose, bizatume ujiginywa ishyari rikwice weeeeeeeee amenyo uyamarire munda. Muragashira!
Ntabwo amahoro azabaho! Ntabwo intambara izashira! Kereka ibyago n’urupfu bitsembwe na Yesu. Ubutaka bw’urwanda bwarangije kuvumwa kuko bwanyoye amaraso atagira urubanza. Bityo ntibuteze kwera! Abanyarwanda bose hatavuyemo n’umwe. Dufite umuvumo wokumena amaraso atagira urubanza(IMANA ITI. mpora abana gukiranirwa kwa base nkageza kubuzukuru b’ibihe igihumbi….. Ushaka insinzi, yahamagara tel igendanwa. +243994440531. Kumuntu wese ukunda uranda cyane cyane ubuyobozi bw’urwanda. Hari amabanga yakoreshwa umuvumo ukava ku rwanda n’abanya rwand. Twihane! Murakoze
Kamana,
Iyi turufu yanyu yo kuvuga ko umuntu wese unenga Kagame ari umugenocidaire cyangwa atinya accountability imaze kuba ikigarasha.
Uzabaze neza nta muntu Amerika n’u Burayi baha ibyangombwa batabanje gusuzuma niba atari umucriminel.Kuba rero abantu bahunga u Rwanda bakakirwa byagombye kukwereka uko ubutabera bwo mu Rwanda hanze babubona.Kuki utibaza impamvu ba Rudasingwa batagaruwe mu Rwanda nk’uko rwari rwabisabye?
Naho ibyo uvuga ko icyaha cya genocide kidasaza nibyo,ubu harahanwa abahutu bakoze genocide muri 1994, ariko umunsi ziriya rapports ONU igenda yegeranya ku bayobozi b’u Rwanda zemeje ko nabo ibyo bakoreye abahutu n’abanyekongo ari genocide,ushobora kuzashiduka afandi w’umusajya afunganywe na officier w’umushiru i La Haye mu Buholandi.
Tujye twiga gucisha make kuko abanyafurika ntiturigenga,ibihugu byacu biyoborerwa i Burayi no muri Amerika.
Kabeja ni FDLR se uvuga? reka baratashye, hasigaye abagenocidaires wabarira ku mashyi!!Niba nawe rero uri umugénocidaire, ushake uguhindura visage kuko icyaha kidasaza. Niba ucungira ko muhitana Kagame ngo utahe, amaso azahera mu kirere!!!!
Harya ngo kagame arakunzwe? Ayiweeeeeeeeee!!
Reka ingabo zimurwanya zizaze urebe uko bamugira.
TUZARWUBAKA,ABANA B’ABNYARWANDA.
Veritas nkwibarize akabazo kamwe ?? uziko mu barindira Kagame hafi iyo bamenyaga ko hari ufite amaraso y’abahutu byabaga ikibazo ?? ndabeshya ? nihagire unyomoza tubiganireho ? kandi yigisha ubumwe n’ubwiyunge da….! kurwanya akarengane si ukuvugira abicanyi kuko iyo ukarwanyije nawe ukagakora bibi bifatwa nk’ ubusa!! Nta bahutu batanze amaraso yabo banga akarengane kakorerwaga abatutsi ? Nkuko Ngabo avuga ngo ibyanyu ? turi bande se dore bwa bwenjye bw’uko udahuje nawe igitekerezo uhita umushyira mu bicanyi ? tujye ahagaragara tubiganire turebana imbonankubone ushire agahinda ko atari abo bahutu bonyine barwanya akarengane ??? Internet buri wese ayivugiraho kuko ho yonyine adashobora kuturasira nk’uko ashaka cyangwa kuba ibigarasha ! Ikimbabaza ni uko vuba aha ba tony blair na clinton bazamwihakana kuko bitangiye gusakuza…ndibuka RPF ikiri mu ishyamba bari bishimye ngo babonye « un enfant soldat »…baramushyigikira bivuye inyuma mu gukora amakosa muri Congo…inganda zabo zibona coltan…hageze aho kumureka kandi mwese muzabibona hari uwarushaga Moubarak gutona ? n’abandi benshi..gusa ikibabaje ni uko amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse atagira ingano..genocide!!! ingaruka zayo..ingabo zacu abasore n’inkumi…abo bahutu bahonyowe mu makambibarimo impinja n’abagore n’abasaza…abaturanyi bacu congo miliyoni ngo ni 6 zapfuye kubera intambara zacu abanyarwanda !!! none kuri mwe ni ubusa reroayo maraso ubu turi muri paradizo ? inzangano..ubugome…kwishishanya…
Salut Veritas,
Umbabalire ndabona izi mpaka zisa n’izakomerekeje inkovu yari imaze komoka mu mutima wawe.Icyo nakubwira ni uko iryo totezwa mu mashuri natwe abanyenduga twarigize igihe twigaga muri za 80,urasa n’usheshe akanguhe icyo gihe ugomba kuba wari wararangije.Niba warankurikiye neza sinigeze mpakana ko kuva muri 1959 umututsi yatotejwe mu Rwanda.Nanjye nabuze abatutsi mu muryango wanjye bazize ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva muri 1959.Icyo nakomeje kuvuga ni uko Gouvernement iriho mu Rwanda yari ikwiye gufata umwanya uhagije ikavugana n’abayirwanya bose, na n’ubu ndemeza ko mu byo bavuga bimwe bifite ishingiro.
Ndumva umuganda wanjye ku miyoborere y’u Rwanda maze iminsi nywutanga kuri uru rubuga, reka dutegereze turebe aho igihugu cyacu kerekeza mu myaka iri imbere.Bibaye ari uko ubivuga byaba ari amahire.Ntawe ushaka kongera gusubira mu byo twabonye nyine mu myaka ishize.
Ikindi navuga ni uko ntigeze ngira umuntu ntuka kuri uru rubuga.Hari itandukanirizo hagati yo kunenga umunyapolitiki no kumutuka ku giti ke.
Ngaho nimukomeze mumutuke kuri internet. Uko mumutuka niko anakosohora udukosa tumwe na tumwe. Icyo nzi gusa ni uko ibitutsi byo kuri internet ni nko gucurangira abahetsi. Ni ukugira ngo mubone icyo musoma mwabuze icyo mukora hanze aho. Ari njye nakwitahira. Niyo KAGAME yapfa, NYAMWASA, RUDASINGWA, GAHIMA, RUSESABAGINA, RUKOKOMA, HABYARIMANA, ntimwibwire ko systeme y’ubuyobozi KAGAME yubatse bahita bayihindura. Hazajyaho KAGAME 2. Sinzi uwo ari we, ariko uko mbona abanyarwanda bari mu gihugu ntibazemera uwagaruka kugitobanga. Utazanye iterambere, uze uvuga ubumwe n’ubwiyunge, urata amazuru, rubanda nyamwinshi, genocide y’abahutu, biriya by’uriya mugore wataye urubyaro n’umugabo, ngo aje kugarura politique ya se GITERA, sha zirakuriye dore aho nibereye.Iby’ubuhutu n’ubututsi byataye agaciro, buri wese arishakira agafaranga, umutekano, iterambere, mwe murazura ibyarangiye kugira ngo mwivane mu isoni y’ibyo mwakoze. Ko imana yabavumye mwakwicecekeye, KAGAME ko mumurenganya!!!!Ahaaaaaa!!!Ngaho nimimituke mbabwira iki!!!!!!!!!!!!!!!!!
Jerry we ibyo uvuga harimo iby’ukuri rwose harimo
ukuri.Inkotanyi mbi zishe abahutu, mais il faut kureba impamvu. Abenshi byari ukwihorera kubera imiryango yabo yabaga yarashize. Kagame ndumva atarashoboraga kugenda kuri buri musirikare amubuza kwica. Intambara ikirangira, bari ku rugamba, i Kongo, inkotanyi zishe abantu mais de manière isolée. si gahunda yabaye nka genocide yakorewe abatutsi. Si KAGAME wababwiye ngo aho mugera mugende mwica abahutu. Icyokora abenshi bagiye bicwa n’izo nkotanyi ni uwo nzuvaga yari umuhutu w’umwextremiste, interahamwe, wari umuyobozi washishikarije kwica, iyo zamubonaga yaragendaga. Ntibibuze bien sur ko hari abahutu beza babiguyemo, c’est regretable. Ibyo rero byarabaye, ni amateka. Ce sont les effets de la guerre. Ntiwabigereranya ni ikintu cyateguwe cyo gutsemba ubwoko, encore ubwoko bwatotejwe kuva muri 1959 kugeza ejo bundi 1994. Twarababaye shahu JERRY urabizi. Sinzibagirwa ko ninjiraga mu ishuri bavuga TSI… TSI… nkumva ari normal ko nta burenganzira mfite mu gihugu. Abahutu mwakoze ibintu bibi, n’ibyo mugereka kuri KAGAME RUDASUMBWA ni isoni y’ibyo mwakoze, ni umuvumo uba ubibavugisha.
Ayo mateka ya genocide n’inkotanyi mbi zishe abahutu yaratambutse. Ari njye abo bahutu bazize izo nkotanyi zihoreraga ishyerezo bazibukwa, ariko cas par cas bien analysé mais pas de la manière ya genocide yakorewe abatutsi. Bazize intambara kandi yatewe n’abahutu. Mugerageza kubyoroshya, mubigereka kuri KAGAME.Mushakisha des circonstances attenuantes, ariko ntawutareba ukuri. Noneho comparez uko igihugu kiyobowe ubu, ugereranye n’igihe cya mbere ya 1994.IRONDAKOKO, mukatuburabuza, mutwica uruhongohongo kugeza aho mutumariye muri 1994.
Kagame rero ni sévère rwose, turabimukundira. Yangwa n’abari mu makosa, n’abajya mu irondakoko. Niba uri umututsi muzima, umuhutu muzima, murakorana. Niba utangiye kugarura iby’amazuru, kurenganya abantu, ubusambo, amanyanga, aho kakubayeho rwose. Niba uri correct wamunyereraho ukagwa. Ni nacyo yapfuye na bariya batutsi bahunze. Uzabaze uti RUDASINGWA, NYAMWASA, KAREGEYA, GAHIMA n’abandi bose bahunze bari bameze bate? Buri wese nta muzima uzasangamo.Baza n’abandi. Niyo waba uri se ukazanamo iby’irondakoko, ubusambo, ubugome, ubujura, amanyanga n’ibindi bibi byose, ibyo kuba se biba birangiye. Ntawahunze adafite impamvu mbi ibimuteye Kagame yananiwe kwihanganira. Nawe kandi uyobora abanyarwanda wiyiziye, utari umuntu nka KAGAME, sévère, iki gihugu uko cyari kimeze, ntikiba kimeze uko kimeze ubu. Bariya bagabo bo hejuru nicyo bapfuye nta kindi.Babaye ibigarasha. Ibigarasha byivanye mu makarita mazima. Nakubwiye ko Kagame atanzi ariko nshyigikira politique ye. Ashishikajwe n’iterambere ry’igihugu n’ukubana neza kw’abanyarwanda n’umutekano usesuye. Niba utangiye kumutobera ibyo ni ibyawe. Kandi yabigezeho. Nicyo gituma ntanga inama y’uko uri hanze yakwitahira. Gutegereza ko uzirirwa utuka Kagame kuri internet, uhimba n’importe quoi, ugarura ibyahise ngo urebe uko wakoroshya ibibi wakoze, urata igihe. Systeme yo mu Rwanda uko imeze ubu, abanyarwanda benshi uko bahagaze ubu, niyo KAGAME yapfa ntacyahinduka. Abantu benshi bishimiye umudendezo twibereyemo, uwaza atobanga, surtout yibeshye akazanamo ibya rubanda nyamwinshi, yakwamaganwa n’abo ashyira muri Rubanda nyamwinshi. Naho RUDASUMBWA nimumureke yazuye igihugu,turiryoheye, twibereye mu mudendezo, kuzunguza RUDASUMBWA ntibizabashobokera. Nimukomeze mumutuke kuri internet, wenda ikimwaro mufite cyapfa kugabanyukaho gato, twe dukomeze dusonge mbere.
Kuvuga
Veritas,
Ibi wita ibigambo ni umusanzu abantu bagerageza gutanga ku miyoborere y’igihugu cyacu.Ngerageza kwitegereza amateka y’u Rwanda,nkayagereranya n’ibiba mu Rwanda ubu, kugira wowe cyangwa undi munyarwanda atazongera kunyura mu mateka mabi twaciyemo.
Naho iby’abatahuka mu Rwanda,uzafate akanya urebe amateka yabo ya politiki.Ndaguha ingero ebyiri.Gasana Anastase yabyirukiye muri MDR-Parmehutu,aba Conseiller muri MRND,ajya muri MDR ivuguruye, aba Ministre muri Gouvernema ya FPR, aza gusohoka ajya hanze muri opposition, none agarutse mu Rwanda.Ntibizagutangaze ejo niwumva yagarutse hanze ari nko muri RNC.Rwigema uriya ntawe uyobewe ko imyanya yari afite mbere y’intambara yayihabwaga na connections yari afite mu kazu.Muri meetings za MDR yajyaga gufata ijambo akavuga ngo yitwa Rwigema ariko rutari urw’inyenzi!!Aba bantu ni bo uvuga ngo bazi ukuri kandi bareba kure?
Naho ibyo kuvuga ngo Clinton ni inshuti y’u Rwanda, nushaka kumenya iby’ubucuti bw’abanyamerika uzarebe uko abantu babakoreye barangiza:Saddam Hussein,Noriega,Mubarak,Shah d’Iran,Mobutu,Bin Laden,Marcos wa Phillipines,Pinochet muri Chili.Simvuze ko ariko bizagenda mu Rwanda ariko again ntugatwarwe cyane ngo we kwitegereza amateka.
Ku byerekeranye n’iterambere :
Hitler yayoboye u Budage mu gihe cya crise ikomeye abaturage bamerewe nabi bashonje, bamaze kuva mu ntambara ya 1 y’isi yarabajahaje…
Hitler yazamuye ubukungu bw’igihugu buhagarara neza pe, inganda sinakubwira,abaturage bagarura ubuyanja…mbese ni nabyo byatumye akundwa n’abadage…gusa ntibivanaho umwijima wari umurimo…yatangiye kubashora mu bwicanyi kubera kutemera kuvuguruzwa, kugishwa inama no kwangishana…
None kubera ibyiza yakoreye abe byabujije ko ashoza intambara ikagwamo miliyoni 20 (harimo miliyoni 6 z’abayahudi bazira ubusa !!!) …
FPR yari umuryango uha ikizere abanyarwanda , nta mahame mabi na gato ifite gusa abeza benshi barapfuye mu mayobera…abandi barahunga…abandi babaye ibiragi na semuhanuka…uyikuriye arusha imana gukomera, umuvuze aba igicibwa !
Imana ibarinde
Dore muri bimwe yavuze
Willy Claes : Absolument certain. Cela ne fait aucun doute, Kagame voulait le pouvoir. Cela ne fait aucun doute, et cela a même été confirmé plus tard, lorsque les graves événements se sont déroulés et lorsque nous avons envoyé des troupes pour mettre en sécurité non seulement des compatriotes et des Européens, mais aussi des Africains. Et c’est ce même Kagame qui m’a envoyé un ultimatum, disant : « Je vous donne 24 ou 48 heures pour que vos troupes disparaissent, sans quoi nous n’hésiterons pas de tirer aussi sur les militaires belges ». Donc cet homme…
Rudasumbwa wacu biramutse bigaragaye ko we icyamwihutishaga ari ugufata ubutegetsi kurusha sort y’abatutsi twabaga i Rwanda ? Hari n’indi nkuru nasomye ukuntu CIA yamenyesheje FPR ko Habyarimana aramutse apfuye hapfa abatutsi bagera kuri 50 000…gusa barenze miliyoni…ibyo bitambo tubitege amaso! Abahutu barishyuye kandi n’abatarishyura bazafatwa…gusa gusa twitonde abana b’inkotanyi nabo bameneshejwe amaraso Kagame mbere yo gufung abantu amaso bubaka amazu n’amatara nabanze akemure ikibazo cy’imibanire hagati y’abanyarwanda ubundi bwo azaba intawri peee ! Cyangwa niba bimunaniye areke abandi bagerageze atagombye kubarasa kandi nawe ibye bitoroshye namba..
Cyakora byo muvandimwe niba wa mugani kuba inshuti n’abatumvikana na Kagame…ntaho byaba bitandukaniye inyenzi n’ibyitso zabyo ! Abatutsi bishyuye bikomeye intambara yo kwibohoza, nanjye njya mbitekereza bikanyobera impamvu mu matariki ya 25 mata 1994 FPR yamaganiye kure ingabo security council yashakaga kohereza gutabara inzirakarengane ? (Muligande niwe wirirwaga yo avuga ngo ntawokurokoka usigaye …na ba Denis muri Belgium…) Ni na Kagame wahaye ingabo 48 ababiligi ngo babe batashye kugira batamubangamira (nubwo bari bamaze kubicamo 10 bo bari tayari yo kuguma muri Minuar, nta musilikare uhunga atarwanye byarabariye babategeka gutaha )…uhakana asome ibyo Minister Willy Claes yatangaje ukuntu FPR yabahaye 48h.. kandi Belgium yari itabogamiye kuri leta ya Kinani ! Ababiligi bamaze gutaha MINUAR yacitse umutwe ! Nirinda gutekereza cyane kuko niba yaradutanzeho ibitambo biteye agahinda…FPR yari ifite ibitekerezo bitagira uko bisa yaratubeshye abana b’u Rwanda twuzuyemo urwikekwe …abanyabwenge bahindutse abanyabwoba n’ababeshyi kubera iki ? ayo magorofa nimubanze gusana imitima yuzuye ubugome haba abahutu ndetse n’abatutsi…! Ejo bundi abana bacu bazongera bamarane kubera iyo munyangire ? Uwo mutumvikana aba umwanzi wo kwicwa why ?????????? !
Kuri Veritas
Ndagushimiye intervention yawe, yari nziza iyo wihangana ntiwongeremo kariya kajambo ngo abantu baravuga ‘ibigambo kuri internet’. Ni bibi, ni ubushizi bw’isoni budakwiye umuntu numvise uhumuye nkawe. Wongeye kandi kwerekana ko nta freedom of speech yibera mu Rwanda, ko mutihanganira na mba udatekereza nkamwe wese.
Tugarutse ku nyandiko yawe nyirizina, utubwiye uko ubona ibintu from your own perspective, uhereye kuri experiences zawe bwite kuva muri 1959, 1973, ubuhunzi, akarengane, gutahuka, n’ibyiza Kagame yakugejejeho. Ni byiza rwose kandi ndakwishimiye ko gahunda zawe zatunganye. Si wowe gusa kandi hari n’abandi benshi yagiriye akamaro no kukurenza ndetse, nk’uko na n’ubu hari abakirahira Kayibanda cyangwa Habyarimana. Si igitangaza rero! Ubu ngiye kugusaba noneho ngo utekereze outside the box, uve muri ako ga circle gato kawe n’abakuri iruhande ugerageze kugira a global view of the situation. Niba hari abatishimye, aho kubatwama no kubacecekesha babaze uti ‘N mpamvu ki mutishimye?’ Wicare ubatege amatwi nta kubaca mu ijambo hanyuma ubone ubabwire icyo ubitekerezaho. Please stop assuming that everything is alright because you’re doing ok.
Iyo mvugo ngo ‘ni iki Kagame adakora’ inyibukije Habyarimana avuga ngo ‘Ni iki tutakoze ngo Umututsi yishime?’ Ibyo yabivugaga inkongi y’umuriro na nta mpongano y’umwanzi bivugiriza mu Bugesera na za Kibirira, umwaka cyangwa ibiri gusa mbere ya rurangiza genocide ya 1994. Kuvuga ko Kagame hari ibyo akora byiza nta gitangaza kirimo ni ko kazi ke ni na cyo ahemberwa, gusa ntibisibanganya ibibi kandi byinshi akora, kandi akorera amoko yose. Ndaguha ingero nke, niwumva utanyuzwe tuzavugane nguhe n’ibimenyetso bihagije by’ibyo mvuga, kuko nta na kimwe mvuga ntagifitiye gihamya.
- Rwego avuze Abahutu biciwe bakabuzwa kuririra ababo? Wibaza ko atari ikibazo? Kugihunga cyangwa kukizibiranya ntibizatuma gisibangana.
- N’ubwo kugeza magingo aya ibijyanye n’ihanurwa ry’indege bitarasobanuka, ariko uko bimeze kose Inkotanyi zashutse abari mu gihugu zibabuza no guhunga. Igihe bazibwiraga impungenge bafite ko Abahutu bazabamara, Kayonga ubwe hamwe n’abandi bari kumwe muri CND babemeje ko nihagira n’ikiba bazaba bageze kuri buri muntu mu masaha atarenze abiri. Ahubwo n’abari barageze za Burundi baragarutse n’imiryango yabo. Nyuma uko byagenze ibara umupfu.
- Ku itariki ya 30 Mata 1994, Security Council ya Loni yashatse kohereza ingabo z’amahanga gutabara. Uzi uwayibujije? FPR. Uzi ari mpamvu ki batanze bayibuza? Ngo abagombaga gupfa bararangiye nta wo gutabara ugisigaye! Koko! Ubwo uzi imiryango yacu n’inshuti batikiye mu kwa gatanu, ukwa gatandatu n’intangiriro z’ukwa karindwi 1994? Ubwo se uragira ngo tubibaze nde Veritas?
- Ikibazo cy’abana basanze Kagame ku rugamba bagakubitwa amafuni bataranarwanaho gusa kubera ko baturutse i Rwanda cyangwa Burundi kandi bakaba barize? Twinumire abo bavandimwe tubibagirwe kubera ko Veritas yigeze gukorerwa akarengane akaba ubu yararenganuwe na Kagame?
- Abapfa umunsi ku wundi ubu, baba barozwe, baciwe imitwe cyangwa barashwe n’ibindi, tubiceceke kuko Kagame yasannye imihanda akaniyubakira imiturirwa itatse Kigali yacu nziza, bamwe tutagifitemo ijambo na mba?
- Gufunga no gufungura abantu bila mpango, byabaye akarande nta n’ukibyibazaho. Ubwo wari uzi ko bifite amategeko abigenga? Ubivuze aba aciye inka amabere kuko Kagame yagendanye na Clinton i Butaro?
- Abari hanze nabo bazi ukuntu bahozwa ku nkeke kubera kubakekaho kuba inshuti za Kayumba na bagenzi be. Ese nkwibarize, kuva ryari kuba inshuti y’umwanzi wa Kagame byabaye icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda?
Ubwo mvuze gusa ibijyanye n’Ikiremwa-muntu singiye cyane mu by’imicungire y’umitungo w’igihugu kuko ntarangiza kubibonera gihamya.
Veritas, nyihanganira nizimbye mu magambo ariko sinarangiza ntaguhaye iyi quote y’uwitwa Martin Niemöller, warokotse inkambi z’aba NAZI muri 1945. Ngenekereje mu Kinyarwanda yaragize ati: « Baje kwica Abacommunists ndicecekera kuko ntari we, baza gushaka Abasocialists, abibumbiye mu mashyirahamwe, Abayahudi … bose ndanuma kuko ntari na kimwe muri ibyo. Nyuma baje kumfata ntihagira ukopfora kuko ntawari usigaye. » None amateka yakwisubiramo!
Ahaa…Kagame afite ibibazo bikomeye gutegeka ubwoko bwitwa « umunyarwanda »
Njye icyo mpfa nawe wagirango afite uruhushya rwo kwica… kurasa uwo ashaka nk’uko abyivugira…yaremye bangahe ? Abo yahekuye yigeze abiseguraho ?
Afite ubutwari guhagarika genocide (nako FPR kuko siwe wenyine wararaga arwana !!) Gusa ntabwo intwari zose ku isi ariko zihitana abatumva kimwe nazo mu bitekerezo…sha na ba Saddam cg Kadhafi ntawuregwa kuba yararashe abaturage be kumurusha (nako abahutu baragapfa bo baramaze, dore nabo niko bicaga bavuga!)…
Ubu koko wambwira ko Ibingira, Gumisiriza, Jack Nziza, Maj Karangwa, Col Munyuza, Gacinya, Rwarakabije, Rucagu, Musoni, Gatera egide…nibo bari clean beza kurusha Kayumba,Musonera, Sebarenzi, Bizimungu, Rujugiro…reka yewe tutanavuze abarashwe nka ba seti sendashonga, lizinde, Rutayisire,
Kagame uwo yikanze wese aramuhotora kubera iki ? Kuko yumva muri we ko nta wundi ugomba kumurusha ubushobozi n’ibitekerezo… ! Na Habyara ntiyigeze ahotora abantu kuriya ! Kunabasanga aho bamwihishe koko !
None rero umugaye wese yamaganirwa kure ngo sigaho Rudasumbwa ntashyikirwa ? Ahubwo yabafashe amaraso n’ubwonko neza neza … Itera mbere rya mbere ni ukubaho udatinya umuvandimwe wawe ko icyo wavuga cyagukoraho ngo ntushimishije mwidishyi…niyo waba urarira ikigoli ariko uvuga utububa !
Jerry, Gerry na Veritas nubwo batavuga rumwe bafite ibitekerezo na arguments zubaka …umubyeyi wowe uri umufana bigakabya kandi ubijyana mu moko cyane !
Icyo ntemera ni ukuvuga ngo yego hari udukosa abana ba RPA bakoze bihorera …wangu kwica abantu ntabwo ari « agakosa » kuko nubwo genocide yabaye amarorerwa arenze ukwemera, ku rundi ruhande haguye abahutu benshi ni nacyo bamwe bahora binubira kuko impfu zabo zifatwa nkaho byari ngombwa cq zitagombwa kugira uwo zibazwa(aha ndavuga abahutu innocents bapfuye hagati ya 1990-1998 )…Wibaza ko umuhutu inkotanyi zishe bene wabo bazira ubusa we yakwemera ko genocide yabaye baramwimye kuririra abe ngo kubera bene wabo bishe ? Iri ni ihurizo rikomeye cyane kuri Kagame ngo ashake icyo ababwira nabo kuko abahutu benshi barabiryojwe utavuze n’ipfunwe gusa hari abigamba ko barashe abahutu bo bagakomerwa amashyi !
Ikindi ntumva ni ukuntu abantu bose bahunga Kagame aribo babi, buriya we ni malayika koko ? Nubwo akora byiza afite uruhande rumwe rw’icuraburindi(murebe nka wa mwami wa Roma yakundaga Roma n’abaturage ariko ntibyamubujije kuyitwika umuriro ngo kuko yababaye.. )…None rero na Kagame harageze ko umuntu watinyuka gushaka kumukosora yamureka naho kwihutira kumushumuriza Jack n’ibyegera bye !
Hari abantu barwanya bimwe na bimwe Kagame akora kandi siko bashaka kumwicisha ahubwo ni nko kumutongera bati nyamuneka reba hano ntibimeze neza…Kwirirwa bamubeshya ngo ni Rudasumbwa..ahaaa ni inde utararirimbiye kinani ngo ni umubyeyi ! Nka ba umubyeyi kandi bakwiye koroha ntabwo unenze wese ahita aba umuhutu kandi niyo yamuba nibaza ko bari fiers y’ubwoko bwabo..umututsi unenze wese ngo ni igisambo ? Abasigaye se bo wibaza ko ari abere ? Ubwoko = 0 …mu gihe cyose uzatekereza ubinyujije mu bwoko, ushaka guhitana uwo mutumvikana, wumva ko ari wowe ukora ibyiza wenyine…ntabwo bizashoboka ko abanyarwanda babana batabyikuye mu mutwe !
Umubyeyi we
Inyandiko yawe ubwayo irasobanura ikibazo dufite iwacu. Ubwa mbere uti abenshi bishimiye ubutegetsi buriho. Koko? Imibare y’abahunga igihugu bo mu nzego zose ica agahigo ku isi yose. Nshakira ikindi gihugu ku isi (including those at war) usangamo imibare nk’iyi y’abahunga: 2 Parliament Speakers; 2 Prime Ministers (nkosora umwe ngo yasabye imbabazi); Government Ministers; a Chief Justice; a Cabinet Secretary of the ruling party; Ambassadors; an Army Chief of Staff; a Head of the External Secret Services, countless of army officers and other high profile civil servants …
Abo ni abanje mu mutwe kandi b’abategetsi ariko liste ni ndende. Sinanze ko mu bahunga hashobora kuba harimo n’abanyamakosa ibyo ni ibisanzwe. Ariko se imbaga yose bahitamo gusiga imiryango, imitungo, imirimo, inshuti … bagafata iy’ubuhungiro niko bose baba bahunga ubutabera hanyuma umuntu umwe bose bahunga akaba ari we mutagatifu? Reka twemere ko bose ari abanyabyaha da, none se wibaza se ko ahandi nta makosa bakora? Kuki badatoroka ku bwinshi nk’iwacu se? Ibi ubwabyo biraduha ishusho y’ubwisanzure n’iy’ubutabera bw’iwacu.
Urongera uti Abahutu mwese muri hanze muravugishwa. Ibi byo ni akumiro kandi ni ubushizi bw’isoni! Ko utanzi ni iki kikubwiye ko ndi Umuhutu kandi mba hanze. Iyi kandi ni contradiction kuko watangiye uvuga ko abenshi bishimiye ubutegetsi, hanyuma kandi uti n’ubwo hajyaho undi Mututsi Abahutu mwavugishwa. Keretse niba uvuga abenshi mu Batutsi. Ibi ni intero ishaje y’iterabwoba no gufata Abatutsi bose for granted, ukabumvisha ko bagomba guceceka n’iyo baba batishimiye ibiba kuko perezida ari Umututsi, naho kunenga ubutegetsi bakabiharira Abahutu. Iri vangura ryawe urikomora ku mvugo y’abategetsi nyamara bahindukira bakatwumvisha ko nta moko abaho.
Unyihanganire mvuze menshi, mbitewe no gushaka kugufungura amaso ngo ureke gusubira mu mvugo z’abategetsi gusa ahubwo wige kwitekerereza wowe ubwawe.
Umubyeyi we
Inyandiko yawe ubwayo irasobanura ikibazo dufite iwacu. Ubwa mbere uti abenshi bishimiye ubutegetsi buriho. Koko? Imibare y’abahunga igihugu bo mu nzego zose ica agahigo ku isi yose. Nshakira ikindi gihugu ku isi (including those at war)usangamo imibare nk »iyi y’abahunga: 2 Parliament Speakers; 2 Prime Ministers (nkosora umwe ngo yaje gusaba imbabazi); Government Ministers; a Chief Justice; a Cabinet Secretary of the ruling party; Ambassadors; an Army Chief of Staff; a Head of the External Secret Services, countless of army officers and high profile civil servants …
Abo ni abanje mu mutwe kandi b’abategetsi ariko liste ni ndende. Sinanze ko mu bahunga hashobora kuba harimo n’abanyamakosa ibyo ni ibisanzwe. Ariko se imbaga yose bahitamo gusiga imiryango, imitungo, imirimo, inshuti … bagafata iy’ubuhungiro niko bose baba bahunga ubutabera hanyuma umuntu umwe bose bahunga akaba ari we mutagatifu? Reka twemere ko bose ari abanyabyaha da, none se wibaza se ko ahandi nta makosa bakora? Kuki badatoroka ku bwinshi nk’iwacu se? Ibi ubwabyo biraduha ishusho y’ubwisanzure n’iy’ubutabera bw’iwacu.
Urongera uti Abahutu mwese muri hanze muravugishwa. Ibi byo ni akumiro kandi ni ubushizi bw’isoni! Ko utanzi ni iki kikubwiye ko ndi Umuhutu kandi mba hanze. Iyi kandi ni contradiction kuko watangiye uvuga ko abenshi bishimiye ubutegetsi, hanyuma kandi uti n’ubwo hajyaho undi Mututsi Abahutu mwavugishwa. Keretse niba uvuga abenshi mu Batutsi. Ibi ni intero ishaje y’iterabwoba no gufata Abatutsi bose for granted, ukabumvisha ko bagomba guceceka n’iyo baba batishimiye ibiba kuko perezida ari Umututsi, naho kunenga ubutegetsi bakabiharira Abahutu. Iri vangura ryawe urikomora ku mvugo y’abategetsi nyamara bahindukira bakatwumvisha ko nta moko abaho.
Unyihanganire mvuze menshi, mbitewe no gushaka kugufungura amaso ngo ureke gusubira mu mvugo z’abategetsi gusa ahubwo wige kwitekerereza wowe ubwawe.
Ariko Jerry ushaka ko Kagame akora iki koko tuvugishije ukuri. Njyewe nagize imana intambara YA 1994 iba ntari mu gihugu ndarokoka. Intambara ya 1959 kugeza 1961 ndayizi, baradutwikiye dusubira aho twari dutuye, nshobora kubona ishuri nabwo iseminari, irindi shuri sinashoboraga kuribona, wumve ko ihezwa ry’abatutsi mu mashuri ryatangiye muri za 1960. 1973 Narahunze ndagaruka batubeshya ngo tuze kwiga tuhageze barongera baratwirukana. Nakomeje kwirwanaho ngiri imana ndarokoka. Ibyakurikiyeho byose ntawe utabizi. C’est vrai abana bari mu nkotanyi bishe abahutu, bihorera mais ce n’était pas la politique ya KAGAME. Amakosa yagiye abaho, ariko Kagame ntako atagira. Simuvugira, ntananzi rwose, ndeba ukuri. Yagize n’abatutsi bamutobera, uko tumuzi, afite objectif yo kugeza U Rwanda ahantu heza, umutobeye agushyira iruhande. Na bariya batypes KAYUMBA, RUDASINGWA, KAREGEYA, GAHIMA nako umututsi wese wahunze Kagame nka bariya, uperereje neza wamusangaho ubusembwa, en tout cas nta valabilité wamusangamo hano mu gihugu. Koko Bwana JERRY, ubaye umunyakuri, sans sentiment, sinzo icyo uri icyo, icyo Kagame adakora n’iki ngo azamure igihugu? Hari irondakoko agira? hari umwana w’umunyarwanda wimwe ishuri, akazi kubera ko ari iki n’iki? hari uwitangiriye umushinga akawubura kubera ko ari iki n’iki? Ntawavuga ko byose byera de mais quand même. Kandi njye nkubwire, Kagame ntanzi, mais arakunzwe pe!!!!Politique ye irakunzwe, nihanukire nkuko ajya avuga: muzamushobora ko tumukunzeeeee? Muzamuvanaho gute? Ibigambo gusa kuri internet??????? Wamubonye na CLINTON i Butaro, Kayonza, Rwamagana, mwatashye ko ntacyo muzageraho. Kwirirwa mumwandika mumutuka kuri internet bituma tumukunda kurushaho, wenda n’udukosa tumwe tugakosorwa, mais murata igihe. Mwabaye abagabo bareba kure mukitahira nka ba RWIGEMA. GASANA ANASTASE ari mu nzira, NSENGIYAREMYE ari mu nzira, UWIBAJIJE Sylvestre mwaramwikomye kubera ko yaje agasanga ukuri, na RUKOKOMA uriya TWAGIRAMUNGU ari hafi nubwo akoresha imyigaragambyo akabura abantu!!!!! U Rwanda ruradadiye, n’abazungu barabizi!!!!Naho Kagame murata igihe, ni RUDASUMBWA!!!!Uriya witwa UMUBYEYI turi kumwe, azi ukuri!!!!Mu minsi mike ba JERRY baraba basigaye ari mbarwa iyo za BURAYA.
Umubyeyi,
1)Usoma inyandiko y’umuntu ugahita umenya niba ari umuhutu cyangwa umututsi?
2)Muri 1959 Kayibanda yavugaga ko ngo abanyarwanda bahunze ari abanzi b’igihugu, muri 1980 Habyarimana akavuga ko Kanyarengwe yahunze amahoro,amashyaka menshi aje akavuga ko ngo abayayobotse ari abarakare ko ibintu byose bigenda neza kuko atorwa ijana ku ijana, ubu mu Rwanda bavuga ko ngo abantu bahunga « accountability » kandi n’abayisaba nabo ntayo bafite.
3)Impinduka abantu bavuga ntabwo ari ugushyiraho Prezida w’umuhutu mu Rwanda, ni ugushyiraho leta igendera ku mategeko;ubutabera no gusaranganya umutungo bikaba bimwe kuri bose.Si na ngombwa ko Perezida uriho ahinduka, icyangombwa ni uko yumva ibyo abantu bavuga agahindura imikorere.
Ikibazo gikomeye u Rwanda rufite abantu banatinya kuvuga ni ukuntu hajyaho demokrasi isesuye iha umuhutu amahirwe yo gusubira ku butegetsi ariko kandi ikanaha umututsi garantie ko nta muntu uzongera kumutema cyangwa kumurasa akoresheje imbaraga n’umutungo bya Leta.
Ntibyoroshye ariko abanyarwanda bagomba kubona uburyo bwo kubigeraho.
ibitekerezo byanyu byari byiza,nta kamaro rwose amoko adufitiye atari kuducamo ibice gusa, ariko kandi jyewe icyo ntemeranya namwe nuko muvuga ngo habe impinduka kuki?mu rwanda ko abenshi bishimiye ubutegetsi buriho,icyo gitugu muvuga ko ntawukibona,na bahunga igihugu bagihunga kubwamakosa bakora ,reka mbabaze murebe mu batutsi bahunze, mushishoze murebe ico bahungiye,ni musanga ata makosa bakoze bakabashiraho igitugu ntamakosa ibyo byakunvikana ,ikindi kandi nzi neza ko abahutu bari hanze nubwo hajya undi mututsi ni hahandi mwakomeza kuvugishwa,ngo ni leta yi bitugu,rero izo ideologie zanyu ntaho zizaba geza kuko abanyarwanda aho bageze ubu barareba imbere ntawushaka gusubira inyuma rero mukangurire bene wanyu batahe twubake rwanda rutarimo amakimbirane ,inzangano,amoko, nubundi bubwabwose turebe ejo hazaza heza haburi munyarwanda
Urakoze Gerry kuntera akanyabugago.Icyo nakongeraho ni uko buri gihe hagiye haboneka abanyarwanda bo mu kazu bamagana imikorere yako.Ni yo mpamvu nta muntu wagombye kuzira ibyo abategetsi bo mu bwoko bwe bakora.Reka nguhe ingero nkeya:
-Umwami Rudahigwa yapfuye yari yatangiye imivugurire mu mibereho y’abaturage.Yari yafashe icyemezo ko buri mutware agabana inka ze n’umugaragu we muri proportions za 1/3(umutware) na 2/3(umugaragu).Yari agiye gukemura ikibazo cy’ibikingi kuko abahutu nta nzuri bari bafite.Hari abavuga ko Rudahigwa yaba yarahitanywe n’intagondwa z’abatutsi batari bishimiye izi reforms.
-Muri 1967,hari commission y’abadepite yazengurutse igihugu cyose yumva ibibazo by’abaturage.Mu myanzuro batanze, bavugaga ko hari abayobozi b’abahutu babohoje ibikingi n’amashyamba bakwiye kubisubiza, inagaragaza ko hari ibyegera bya Kayibanda byakoreshaga umutungo wa Leta mu nyungu zabyo bwite, birimo umugore we watwikishaga amatanura ye ibiti bivuye mu ishyamba rya Leta.Bakibaza aho ibyo bitaniye n’ibikingi abatutsi begereye umwami bari barakonze mbere ya 1959.Bavugaga kandi ko abatutsi bahisemo kugumana n’abahutu mu Rwanda bakandamizwa kandi atari cyo Revolution yo muri 1959 yari igamije.Abadepite bari muri iyo comission hafi ya bose bateshejwe umurongo muri 1969.
-Abari i Kigali muri za 80 baba bibuka za tracts n’ibaruwa y’abepiskopi byanditwe byamagana uburyo ibyegera bya Habyarimana byasahuraga umutungo wa Leta ku mugaragaro.Sinzi niba bibuka ukuntu Caisse Sociale yasenyutse kubera inguzanyo zatanzwe nta ngwate amafaranga agahera.Muzi ko icyo gihe abantu bashyize ayo marorerwa hanze nka Felicula Nyiramutarambirwa,Padiri Silvio Sindambiwe, Ministre Gatabazi,Gouverneur Birara,Kanyarengwe,Lizinde,n’abandi bahasize ubuzima cyangwa bakajugunywa mu buroko.
-Ntiwavuga ko ibintu Nyamwasa,Rudasingwa, Gahima,Karegeya bavuga by’igitugu kiri mu Rwanda cyangwa intambara yo muri Congo babihimba kuko batanga amazina,amatariki n’imibare igaragara.Kandi ntiwambwira ko aba bagabo baharanira kumarisha abatutsi bene wabo.Ahubwo ni uko bamaze kubona ko niba mu Rwanda hataje ubutabera nyabwo,mu minsi iri imbere abatutsi bashobora kuzafatwa nk’uko abanyenduga bafashwe ku bwa Habyarimana cyangwa se nk’uko abakiga ubu bahindutse ruvumwa mu Rwanda no ku isi yose kubera agatsiko k’abashiru kateguye kakanashyira mu bikorwa genocide y’abatutsi.Mvugana n’abantu bahoze muri FPR, bose bemeza ko ibikorwa mu Rwanda ntaho bihuriye n’imigambi remezo ishyaka ryabo ryashingiyeho.
Politiki y’ikinyoma no kwirengagiza nkana tubona mu Rwanda si iy’ubu kandi si umwihariko w’ubwoko ubu n’ubu.
Kuri Jerry @4
Muvandimwe Jerry, maze iminsi ndeba comments zawe zikanyura. Ndagushyigikiye kandi komereza aho, uratanga amasomo meza yo ‘gushyira mu gaciro’ (objective analysis), ari na yo dukeneye kuruta ya yandi yo ‘kwihesha agaciro’, mu by’ukuri bisobanura kwikunda, kubeshya, kwibeshya, kwikuza … ari na ko ubeshyera, usuzugura, unapfukirana abandi. Igihe kirageze ko Abanyarwanda twumva ko nta wundi mukiro u Rwanda ruteze niba tutavuye mu matiku y’amoko tukarebesha ikibazo amaso ku yandi. Niba amasomo abaho buri wese yagombye kuba yaramaze kubona ko nta gakiza akura mu kuba u Rwanda rutegekwa n’Umuhutu, Umututsi, Umunyenduga, Umukiga, uw’inzobe, uwirabura, mugufi cg muremure igihe cyose adashyira mu gaciro. Nyuma y’imyaka 50 y’ubwigenge, n’ubwo duhora twitakana abazungu, Umunyarwanda aracyari uko yari ari cyangwa yanasubiye inyuma ku bijyanye n’imibanire y’amoko, ari ryo pfundo ry’ibibazo byose dufite. Ikosa riri ku badutegetse kuva icyo gihe kugeza ubu, bakoze uko bashoboye ngo baduheze mu icuraburindi ry’ivanguramoko. Uko imyaka ishira birushaho kuba bibi, kubera ibibazo by’ubuhunzi, genocide, ubusumbane, akarengane, ubukene … Iki ni igihe cyo gutangira gukusanya ibitekerezo progressistes, birenga amafuti y’amoko n’uturere bigashakira igihugu cyacu undi murongo wa politique utandukanye n’iyaranze u Rwanda kugeza uyu munsi. Dukeneye gutinyuka kandi tukagira ukwemera ko hashobora kubaho ubundi buryo igihugu cyayoborwa bitandukanye n’ibyo bahora badupakiramo. Niyo mpamvu nshyigikiye inyandiko zawe Jerry! Simvugira ishyaka, ubwoko cyangwa akarere aka n’aka, ndavugira umuntu wese wifuza impinduka nyayo mu Rwanda. Ndasaba undi uwo ari we wese warenze kurebera mu ndorerwamo z’ivangura ko twashyigikirana tugatangira kumvikanisha ijwi ryacu.
Murakoze.
Intambara ya Kayumba, Kagame n’Inkotanyi muri rusange yarumvikanaga kandi yari ikenewe.Umukiga yari akeneye ikintu kimwumvisha ko umututsi n’umunyenduga nabo ari abanyarwanda bafite uburenganzira bwuzuye.Gusa ni uko Inkotanyi usanga zisa n’aho nta masomo zakuye ku miyoborere mibi yazibanjirije.
Hari umutwa wigeze kureba ibyo Habyarimana n’abakiga bigiraga kera aravuga ati »Ariko Kayibanda barinze bamwica kuvuga amahoro n’ubumwe no gukoresha animation ni byo byamunaniye? ».
N’iyo urebye ibibera mu Rwanda rero wibaza niba na Habyarimana bararinze kumutsinda iwe mu gikari kuko atazi kuvuga »Kwihesha agaciro ». Kuko mu miyoborere y’igihugu nta cyahindutse mu by’ukuri.
Kuva muri 1959 ni utuzu tugenda dusimburana:akabanyenduga bo mu Marangara(hafi y’i Kabgayi) ku bwa Kayibanda,ak’abashiru ku bwa Habyarimana, n’ak’abatutsi bavuye Uganda ku bwa Kagame.Aba bayobozi bose kandi bitwazaga ko baje kubohoza rubanda irimo kurengana.Imiyoborere ni imwe, « Rubanda » ni yo igenda ihindura isura. Bakitoresha 100% barangiza bakavuga ko bakunzwe nta muntu wo hanze ukwiye kubanenga.Bagakusanya amafaranga na bene wabo mu gisilikare ngo baririnda, bakibagirwa ko abaturage iyo bahagurutse nta ngabo zishobora kubahagarara imbere.
Rwose tuzumva ryari ko kuyobora mu kuri n’ubutabera ari yo nzira yonyine izaha u Rwanda amahoro?
ikibazo nfite ndazaba mumbarize kagame ese ko ajya muri kongo akavuga ngo nuko ajyiye kurwana kubera interahamwe ese imwaka 18 ko ishize izonterahamwe nizo ngabo za exfar ko zitijyeze zirasa kurwanda niki kigaragaza ko kuzirwanya bifite ishingiro nkaho nazo zidashoba kubaza impanvu zambuwe ubutegesti abakoze jenocide bakabibazwa abatayikoze bagakurikiza ibyo imishyikirano yemeje arusha ese ibyo kayumba yabidusobanurira niba koko abari murikongo badafite uburenganzi bwo kuhaba ntihagire nubakoraho igihe batarenze kumasezerano kuko nibwobagabwagaho ibitero
KAYUMBA NYAMWASA ni umugabo utajejenjeka kandi ibitekerezo bye birumvikana kabisa ureke Paul Kagame babaza ibibazo akarimanganya, akarindagira, agakambya agahanga, akavugishwa kubera gushaka kwisobanura mu mafuti !!!! Ese Kagame guhora ahakana yivuyemo inyuma ku bintu bigaragarira buli wese ndetse byatangiwe n’ibimenyetso nibyo bimuhanaguraho amafuti yo guhubuka no kwicisha abana b’u Rwanda n’abacongomani ngo ngaha arashaka gushimisha ba shebuja b’Abanyamerica n’abongereza?????
Nubwo Kayumba yaba yarafatanije na Kagame muli bimwe byabereye mu Rwanda no muli Kongo hakagwa imbaga y’abana b’u Rwanda yaba abatutsi n’Abahutu(sinibagiwe n’Abatwa!),KAYUMBA we yagaruye ubumuntu , areba kure aho gukomeza uwo murongo ahitamo arimo gushaka impinduramatwara mu mahoro nta yandi maraso amenetse!!!
Bravo Nyamwasa!!!!
mbaliza kayumba uko abona
1. ikibazo cy’u rwanda kizarangira ryari?
kayumba hi