UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI
Uyu munsi taliki 29 Gicurasi hari hateganyijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umurwanashyaka wa PS Imberakuri Bwana Eric Nshimyumuremyi ariko ahagana mu ma saa sita z’amanywa ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urwo rubanza rukazasubukurwa taliki 7 Kamena 2012.
Iri subika rikaba ryaturutse ku byifuzo by’uregwa hamwe n’umwunganira mu mategeko kuko rukiko rwanze gutanga dosiye ye ngo yigwe mbere yo kujya mu rubanza.
Nyamara nta cyizere ko iyo dosiye n’ubundi izatangirwa igihe dore ko ababishinzwe bayisabye kenshi bakayimwa umuntu akaba yakwibaza impamvu ubucamanza bukora muri ubu buryo kugeza n’aho bwimana dosiye y’uregwa.
Tubibutse ko Eric Nshimiyumuremyi yarashwe na Polisi mu gatuza igihe yafatwaga.
Juvénal Majyambere
Kigali
General Ntaganda yavuze ko ari Masisi
General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru.
General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa.
Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta y’u Rwanda ifasha ingabo za Ntaganda zihurikiye mu mutwe wa M23.
General Ntaganda ariko avuga ko atari kumwe na M23 kandi akavuga ko ababajwe n’abantu bahunga iyi mirwano ngo kuko harimo imiryango ye myinshi.
General Ntaganda aravuga ko MONUSCO itababajwe n’abantu bari gupfa no gufatwa ku ngufu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Akifuza ko Prezida Joseph Kabila yashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe tariki 23 z’ukwezi kwa 3 mu 2009 hamwe na CNDP.
Source:BBC Gahuza-Miryango