Toni zirenga 25 z’intwaro n’amasasu zakuwe mu isambu ya Gen Ntaganda
Toni zirenga 25 z’amasasu n’intwaro zakuwe mu isambu ya Gen Bosco Ntaganda hafi ya Mushaki muri Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’amatariki ya 29 Mata na 4 Gicurasi 2012, ingabo za Congo (FARDC) zihanganye n’abasirikare bigometse bari bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP.
Muri izo ntwaro harimo, intwaro nini ka za mortiers/mortars, za canons sans recul/recoilless n’izindi mbunda nto. Zimwe mu ntwaro zeretswe Gouverneur wa Kivu y’Amajyaruguru Bwana Julien Paluku mu gihe yari mu rugendo rwo gukangurira abaturage gusubira mu byabo muri Masisi.
Mu cyumweru gishize, igihe ingabo za Congo (FARDC) zendaga gufata agace ka Mushaki, Gen Ntaganda n’abasirikare bamushyigikiye berekeje muri Territoire ya Rutshuru yegeranye n’umupaka w’u Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 7 Gicurasi 2012, barasanye bikomeye n’ingabo za Congo (FARDC) ahagana i Kibumba.
Hari amakuru avuga ko Gen Ntaganda ari muri Pariki ya Virunga hafi ya Kibumba hegereye umupaka w’u Rwanda. Kubera ko ngo u Rwanda rwari rwafunze umupaka warwo abo basirikare bigometse ntabwo bashoboye kwinjira mu Rwanda.
Ingabo za Congo zari zahaye abo basirikare bigometse iminsi 5 ngo babe basubiye mu ngabo. Byavugwaga ko abo basirikare bazakirwa neza nibagaruka mu murongo ariko ngo nibanga hagombaga gukoreshwa ingufu.
Marc Matabaro
Rwiza News