Archive pour 16 mai, 2012

Urujijo kuri Major Protais Mpiranya

 

 

Urujijo kuri Major Protais Mpiranya mpiranyacouverture-6cmUrujijo

Nk’uko tubisoma ku mbuga zitanga amakuru zitandukanye zo mu Rwanda, biravugwa ko ngo Major Protais Mpiranya yaba aba muri Zimbabwe ahitwa Norton mu birometero nka 40 uvuye i Harare, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe barabihakana bivuye inyuma.

Tubibutse ko Major Protais Mpiranya ari mu bantu bashakishwa cyane n’urukiko rw’Arusha ndetse Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikaba ngo zarashyizeho amafaranga miliyoni 5 z’amadorali ku muntu wazatanga amakuru yatuma afatwa.

Ibi ariko bitera kwibaza benshi impamvu Igihugu cy’igihangange nk’Amerika cyemera gutanga amafaranga angana kuriya ku muntu, umuntu agakomeza yibaza urwo rukundo n’inyota y’ubutabera abanyamerika bafitiye abanyarwanda mu gihe hari abaregwa ibyaha ndengakamere birenze n’ibyo Major Mpiranya aregwa bidegembya i Kigali ndetse bagakorera ingendo muri Amerika bo batihishe kandi ntihagire n’ugira icyo abavugaho.

Igiteye urujijo kurushaho n’uko hari amakuru afite gihamya yemeza ko Major Protais Mpiranya yitabye Imana tariki ya 5 Ukwakira 2006.

Igitabo cyanditswe na Major Mpiranya

Mu gitabo kitwa ”Rwanda le Paradis perdu” bivugwa ko cyanditswe na Major Protais Mpiranya mbere y’uko yitaba Imana ariko agasiga inyandiko zaje kuvamo icyo gitabo, Major Protais Mpiranya avuga:

-Ubuzima bwe n’umuryango we

-Akazi yakoze haba muri Gendarmerie cyangwa nyuma igihe yoherezwaga muri Bataillon Garde Présidentielle

-Imigambi yo kwivugana Président Habyalimana yagiye iburiramo

-Ibihe bikomeye byo mu 1994 aho uwo yari ashinzwe kurinda Président Habyalimana yicwaga

-Intambara simusiga yamaze iminsi 88 hagati ya Bataillon Garde Présidentielle n’ingabo za FPR igihe zashakaga gufata ikigo cya Kimihurura. N’ibindi..

Mu gitabo cye yemeza ko yashoboraga kwishyikiriza ubutabera akisobanura ku byo aregwa ariko avuga ko atabikoze kuko yabonaga urukiko rw’Arusha rubogamye kandi rukurikirana uruhande rumwe gusa.

Major Protais Mpiranya ni muntu ki?

Protais Mpiranya yavutse mu 1960 avukira mucyahoze ari Komini Giciye, muri Gisenyi. Yaturukaga mu muryango uciriritse w’abana umunani.

Nyuma y’amashuri abanza yize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuri Shyira, arangiriza amashuri yisumbuye mu Byimana.

Yinjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) afite imyaka 19 gusa mu 1979. Yarangije muri iryo shuri mu 1983 ari sous-lieutenant yoherezwa gukora muri Gendarmerie.

Hagati ya 1984 na 1986 yagiye mu mahugurwa mu gihugu cy’ubudage mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Yagiye no mu mahugurwa mu gihugu cy’u Bufaransa muri Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale(GSIGN) aho yize ibyo kurinda abayobozi.

Hagati ya 1990 na 1991 yari muri Monitoring Team, yari ishinzwe gucunga umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Mu 1991 yimuriwe muri Bataillon Garde Présidentielle yategekwaga na lieutenant-colonel BEM Léonard Nkundiye ndetse yaje no kumusimbura aba umukuru wa Bataillon GP guhera mu 1993.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana, yahawe inshingano zo kurinda Perezida Dr Théodore Sindikubwabo ndetse no kurinda ikigo cya Kimihurura cyari cyugarijwe n’ingabo za FPR.

Muri Nyakanga 1994, Bataillon Garde Présidentielle iri mu mitwe y’ingabo yasohotse muri Kigali bwa nyuma mu gikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali kiswe:”Opération Champagne” aho Inzirabwoba zashoboye kurokora abaturage bagera hafi kuri Miliyoni bari bagotewe mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’ifatwa rya Kigali, Major Mpiranya yari afite inshingano zo guhungisha Perezida Sindikubwabo ndetse no guhungisha umurambo wa Perezida Habyalimana.

Yahungiye muri Zaïre ya kera kimwe n’izindi mpunzi, mu 1996 yahushijwe na Polisi ya Cameroun ubwo hafatwaga ba Colonel Bagosora n’abandi i Yaoundé.

Mu isenywa ry’inkambi z’impunzi z’abanyarwanda mu 1996, ari mu mpunzi zagenze hafi ibirometero 2000 kugera muri Congo Brazzaville mu 1997.

Nyuma yaho yakomeje kwihisha, hari amakuru avuga ko yitabye Imana mu 2006 ariko hari n’ayemeza ko akiriho akaba yihishe muri Zimbabwe.

Marc Matabaro
Rwiza News

Itangazo risaba guhagarika intambara zo mumikoki muri Opposition Nyarwanda

Itangazo risaba guhagarika intambara zo mumikoki muri Opposition Nyarwanda arton22784-83f03-300x199

Boniface RUTAYISIRE

Banyarwanda, Banyarwandakazi dusangiye Opposition Nyarwanda,

Muri iyi minsi hadutse intambara wakwita guerre civile muri Opposition Nyarwanda aho abantu barimo kuryana bamaranye, kuburyo umwe ahaguruka agakubita bombe y’amagambo umwegereye abonye hafi cyangwa se umuri kure ariko afite uko yishyikiraho.

Muri iyi ntambara y’amagambo nise intambara yo mumikoki, urasanga buri wese afite umukoki we asanzwe yiberamo kuburyo noneho agira atya akazamura umutwe akanaga ama bombe kubandi yarangiza akisubirira mumukoki we asangiye na bagenzi be, maze bombe ze zigasigara zararika abantu bose n’amashyaka yose ahuye nazo. Ntabwo nshaka gutinda kukuvuga ngo uriya cyangwa uyu niwe byaturutseho kuko ari utangiye, ari n’ushubije bose urasanga ntacyoroshye kirimo kandi ntawe wagira umwere.

Nk’uko rero njya mbabwira kandi tukabyumvikanaho n’abakuru b’amashyaka yose ko nta ntambara itagira disipulini (nk’iyi turimo twese muri opposition turwanya FPR), ndagirango nsabe ba Nyakubahwa Nkiko Nsengimana Perezida wa FDU igipande cya Nkiko, Nyakubahwa Rudasingwa Théogène Perezida wa RNC, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin Perezida wa RDI Umugambi, ko mwasaba abayoboke banyu rwose bagatanga agahenge muri opposition kuko ibyo murimo biratuma abaturage barushaho kwiheba nk’uko barimo kubimbwira hirya no hino kuburyo bacitse imiborogo. Ndetse bamwe barimo no kubatuka cyane mwese ibitutsi biteye ubwoba kubera akababaro.

Kuba abantu bashobora kunyuzamo bakabwizanya ukuri (kwabo kuribo bitako bakubona nk’ukubaka) ibyo bibaho mubantu babana kuko ntazibana zidakubitana amahembe kandi no muri demokarasi ibyo bibaho. Ariko nanone ntabwo mugomba kwibagirwa uwo duhanganye nawe ariwe FPR kuko iyo muhugiye muri ibyo byanyu byo guhangana, FPR iba igize amahirwe yo guhumeka no kurushaho kwiga neza uko ari bubarangize mwese no kurushaho guhonyora abaturage atitaye kuntambara murimo.
Murabona ko kandi ihirima rya FPR ryari ririmo rikomanga kurugi rwa FPR kuko Tuniziya y’u Rwanda ya Sadiki Mutabazi witwitse n’ubu iri munzira. Ariko rero kubera udutambara mumazemo iminsi mucishaho hagati yanyu mubihe bidakwiriye, ibyo birimo biratera ingorane n’urujijo mubanyarwanda kandi hafi bose bari biteguye. Izo ntambara zanyu mumazemo iminsi n’ubu mukirimo zatwangirije byinshi cyane muri iyi minsi kuburyo ahubwo uyu mutego mwaguyemo ari amateka atari meza yiyanditse.

Bihuje na yamvugo ngo imandwa zarimo zikabakaba kumurinzi ariko aho kuwugeraho none ziratangiye zirayogayoga zishondana hagati yazo. Mwebwe rero uko muri amashyaka atatu FDU Inkingi igipande cya Nkiko, RNC na RDI Umugambi, mwumve ko mudutesheje amahirwe atagira uko angana kandi muradukereje ho gato kuko utahagurutsa abaturage kandi bamwe mubayobozi baba barimo kuryana. Mwari mwabonye ko abo muri FPR bari bakutse imitima igihe nababwiye ko Sadiki naramuka apfuye bazaba bagendesheje. Kuba rero babonye ko mwahise mubikurikiza kuryana, ibyo birimo biratuma babyinira kurukoma nk’uko bakunze kuvuga ngo « igishimishije n’uko abari muri opposition baryana bakaba badashobora gushyira hamwe » nk’uko biherutse kuvugwa na Manzi Bakuramutsa wabaye Ambassadeur wa FPR mu Bubirigi n’ubu akaba akiri umwe mubakuru muri za sections za FPR.

Nk’ubu igitangaje kandi n’uko muri izo ntambara zanyu mutaganira kubibabaje abaturage nk’ubwicanyi bwa genocide Hutu FPR yakoreye abanyarwanda cyangwa ngo muganire ku karengane kabo ka buri munsi nibura ngo bigaragare ko ariyo ntambara murimo yo kubabohoza mushaka uko mubyumvikanaho ndetse murushaho no gucukumbura mwungurana ibitekerezo. Buri wese yibaze rero kandi rwose yumve ko amahoro no gushyira hamwe (kubabishoboye) muri opposition no kuzuzanya ( kubadafite aho bahuriye) bikenewe.

Muri uyu mwanya ndagirango mbasabe kiriya gitambo cya Sadiki Mutabazi twe kugipfusha ubusa ahubwo duheshe agaciro ruriya rugamba Sadiki nawe yashoje kuri FPR kuko ni urugamba rw’abanyarwanda bose barimo barenganywa n’ingoma. Tubijyanirane n’ibindi bintu byabayeho mumateka cyangwa bizabaho maze dukemure ibibazo by’igihugu umuturage ye kwiheba kugeza ubwo yiyahura.

Buri wese niyumve ko igihugu kitazabohozwa n’ishyaka rimwe cyangwa umuntu umwe. Nta n’ubwo kizabohozwa n’ibitekerezo byiza by’ishyaka rimwe cyangwa by’umuntu umwe. N’iyo haba hari ababishoboye bakenera abandi banyarwanda bose. Buri wese rero nareke guhangana n’undi.

Guhangana murimo bibaho bikayoyoka kuko nyuma yo guhangana igisigara mumuntu ni igituma abikora cyangwa ikimwirukankamo kuburyo iyo avuye muri ibyo murimo aguma ari uwo ariwe. Igisigara mumuntu nyuma yo guhangana ni imiterere ye bwite. Igisigara mumuntu ni amateka aba yikoreye hamwe n’andi agenda ahura nayo. Buri wese nazirikane rero ko guhangana ataribyo bizabohoza igihugu ndetse sinabyo bizakiyobora. Nsabye abashyira mugaciro bose kumfasha guhosha no kunga aba bantu nk’uko hasanzweho iyo gahunda kandi bamwe tukaba twarahanye umugambi. Dukomeze gahunda yo kunga opposition birakenewe. Nshimiye kandi abakuru b’aya mashyaka arimo arasanaho ko batwereka ko bubahwa mumashyaka yabo maze bagahosha intambara kuko byaha n’umuturage ikizere ko opposition nigera kubutegetsi itazabupfusha ubusa ishoka muntambara zo kwisenya.

Abavuga ko mudahuje ibitekerezo n’imirongo ya politiki nk’uko mwabigaragaje muri ayo mashyaka navuze hejuru hamwe n’andi atavuzwe nimureke turebere hamwe uko mwakwicarana muri opposition kandi mwibuke ko hari n’abandi mugomba nanone kwicarana. Dukomeze ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge muri opposition. Nshimiye abo tumaze iminsi tuganira. Nshimiye kandi n’abo tuzaganira muri iyi minsi.

Ndabashimiye

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya15/05/2012

Rutayisire Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida wa TUBEHO TWESE ASBL
Tel 00 (32) 488 25 03 05

RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

RDI NTACYO IPFA N'ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION RDI-Montreal

Bamwe mu bari mu buyobozi bwa RDI RWANDA RWIZA

Netters,

Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye na FDU-Nkiko ndetse ngo na RNC. Ibi njyewe nka commissaire mu ishyaka RDI ndemeza ko nta politiki y’ishyaka ryacu ihari yaba igamije ko habaho gushyamirana hagati y’ishyaka ryacu hamwe n’andi mashyaka ya opposition. Ndetse mu nama duherutsemo ku murongo w’ibyigwa harimo ukwiga uko twakorana n’andi mashyaka ngo turebere hamwe uko twahuza ingufu ngo twige uko twakubaka un état de droit.

Iyi ni imwe mu nshingano z’ishyaka RDI. No ku giti cyanjye nta gihe ntaharaniye ko hubakwa un cadre de collaboration ihuza ingufu za opposition. Uretse ko gukorana bidakorwa mu kajagari. Amateka ya vuba ya opposition yatweretse za alliance zagiye ziba zigaturika nta minsi ishize zivutse bitewe nuko abantu birukiye gukorana bataricarana ngo barebe neza icyo bagamije. Na vuba byarabaye aho RNC iziye kuko yasanze ishyaka FDU rikora mu mucyo nuko alliance yatangira rigaturika rigacikamo kabili. Ibi ni ibintu umunyapolitiki agomba kureba mbere yo guhubuka aabanza akamenya abo agiye gukorana nabo ndetse akanamenya n’icyo bakorana icyo aricyo.

LIBERTÉ D’EXPRESSION

Mu ishyaka RDI ntawe uniganwa ijambo ndetse nta nuwo ishyaka rishobora kubuza gutanga igitekerezo cye haba mu ishyaka ndetse no ku mbuga ku giti cye. Kuko mubyo dushyira imbere mu ishyaka harimo n’ukwishyira ukizana kandi no guharanira kwisanzura mu bitekerezo bya buri munyarwanda. Ni muri urwo rwego rero niba umuntu atanze igitekerezo ku giti cye sinumva impamvu abantu basimbuka ngo ni prezida w’ishyaka RDI bwana Twagiramungu Faustin umutumye cyangwa ngo niwe uri inyuma y’abandika u rubuga leprophète n’ibindi. Ibi nsanga biterwa nuko abanyarwanda bataragira umuco wo kugira débat contradictoire batirukiye muri za raccourci.

Niba uri umunyapolitiki ikinyamakuru kikakwandika ibintu bitagushimishije icyo ukora waka droit de réponse nuko ukisobanura ndetse ugakosora aho wumva bakubeshyeye byaba ngombwa ukereana na politiki y’ishyaka urimo. Dore nguko nsaba abanyapolitiki bazajya bisobanura. Naho gushishimura ibaruwa utuka ibinyamakuru byose ngirango ntabwo ari umuti. Ibi bimeze nka bimwe tujya tubona mu Rwanda aho umunyamakuru yandika article DMI zikamuhiga bukware zikamufunga, ubishoboye agahunga naho abandi bagafungwa naho ab’amahirwe macye bakicwa. Tugomba kwiga umuco mwiza wa débat contradictoire. Niba bakuvuze subiza wisobanure ureke kuvuza iyabahanda ngo byacitse. Ubwo se ugeze ku butegetsi abanyamakuru na ba opposant ntiwabamarira ku icumu ? Ni ukwikosora.

GUKORANA HAGATI Y’AMASHYAKA

Burya hari ibintu bibiri abanyarwanda mbona bibagora gutandukanya: Gukora erreur politique no kuba umu criminel. Abanyarwanda benshi haba abari muri opposition bakoze erreur politique ikomeye kuko batashoboye gusoma umukino wari hagai ya MRND na FPR. Ayo mashyaka yombi yashaka tout ou rien cya gihe cy’amasezerano ya Arusha. Ku buryo hari abagiye u gice cya MRND abandi bajya ku gice cya FPR. Iyi njye nyita erreur de jugement kuko njye nemera ko iyo opposition iguma hamwe yari kuba troisième voie ndetse nta nubwo amahano nka génocide yari kuba ngo bishoboke. Birumvikana ko bamwe mu ba politisiye bemeye ko bakoze erreur politique ndetse banabisabira imbabazi, abo barimo na prezida wa RDI bwana Twagiramungu Faustin.

Ku rundi ruhande hari abanyapolitiki bijanditse mu bwicanyi ku buryo bamwe ubu bafunze naho abandi bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ku giti cyanjye numva umunyapolitiki ukoze erreur politique abo bakoranaga bakamucenga cyangwa bakamurusha amayeli bakikubira ubutegetsi aho kuzana demokarasi ni bintu bisanzwe kandi iyo yemeye amakosa agaruka mu kibuga, ariko uwijanditse mu kumena amaraso y’abavukagihugu cyangwa agahamagarira abandi kurimbura imbaga burya aba yavuye mu kibuga cya politiki.

Nkuko nabivuze hejuru ko muri gahunda z’ishyaka RDI harimo no gukorana n’indi mitwe ya politiki ntibivuze ko RDI izapfa gukorana na buri shyaka ryose ngo ni uko bahuriye muri opposition. Icya mbere ni ukumenya niba muhuje imyumvire ndetse niba mureba mu cyerekezo kimwe mu buryo mubona changement mu Rwanda. Muri RDI twifuza o ihinduka ryaba mu mahoro nta ntambara ibaye. Birumvikana ko tutakorana association n’ishyaka rifite muri gahunda gukoresha violence ngo rihirike ubutegetsi. Urwo ni urugero. Ikindi muri RDI twumva ko bidahagije ko umuntu avuga mu ruhame ko arwanya ubutegetsi ko automatiquement mugomba gukorana.

Birumvikana ko muri RDI ibyemezo byose bifatwa na bureau politique nyuma ya débat ikomeye niyo mpamvu twahisemo ubushishozi ku buryo niba tuvuga ko dushaka guhindura ibintu mu Rwanda ni ngombwa ko twirinda kubakira solution ku mucanga ahubwo tuzubakire kuri beton. Igihe cy’amacenga cyararangiye. Si ngombwa ko abantu birunda mu kintu kimwe ahubwo birashoboka ko habaho courant de pensée ebyiri cyangwa eshatu zose zifite gahunda imwe yo kurwanya ingoma y’igitugu. Ni muri urwo rwego njye mbona ko hari courant de pensée ya RDI ifatanyije n’abandi bahuje imyumvire n’uburyo changement yagenda ku rundi ruhande hakaba RNC naFDU-Inkingi nabo bafite ukundi babona ibintu. Ibi se twabipfa? Reka da. Ahubwo ni richesse kuko amatora nagera abanyarwanda bazagira choix ihagije bitorere ababafitiye programme nziza bifuza.

Naho kumenya abagomba gukora politiki nabatagomba kuyikora byo biragoye kandi nta kamaro iyo débat yageraho. Umunyarwanda wese constitutition imwemerera gukora politiki uretse ko bigaragaye ko ari un criminel ubwo ahangana n’amategeko (atari yayandi ya Kangoroo court yo mu Rwanda ariko) naho ubundi rwose uwumva afite solution ku bibazo by’u Rwanda afite uburenganzira bwo gukora politiki. Uretse ko twe muri RDI twahisemo gushishoza mbere yo kubaka alliance. Icya mbere duharanira ni ukuzana un état de droit mu Rwanda aho umuturage yishyira akizana. Kubigeraho ni ukurwanya système mbi ya FPR iyoboye u Rwanda. Ntabwo twe turwanya les individus nka ba Kagame, Kabarebe,etc … ahubwo turwanya tout le système bakoreramo irenganya rubanda, ifunga cyangwa ikica utavuga rumwe n’ubutegetsi, ifunga urubozo abanyamakuru, itera ubuhunzi mu bana b’abanyarwanda, systeme idakora separation de pouvoir, ibi rero birenze individus nka ba Kagame kuko bapfuye ejo mu gitondo iyo systeme ntaho yajya. Niyo mpamvu gahunda ya RDI mu gihe kiri imbere ari ugukorera politiki mu Rwanda aho abaturage bari. Tuzajya gufatanya n’abandi kwubaka un état de droit binyuze mu nzira z’amahoro.

Aha niho dutanira na bamwe mu banyapolitiki ba opposition bumva ko Kagame apfuye ibibazo byabo byose byaba bikemutse ku buryo bakatisha itike mu gitondo bagataha. Oya twe muri RDI changement dukeneye ni changement profond yayindi ikora revolution des mentalités igakuraho iyi systeme iniga rubanda ikababuza uruhumekero. Umuturage ahabwe ijambo kandi agire uruhare mu mitegekere abanza kugishwa inama ndetse batamuturaho ibyemezo byose bihutiyeho nkibyo tubona uyu munsi muri système mbi ya FPR. Abantu muri RDI dukeneye gufatanya urugamba rero ni abantu bumva iyi notion kandi bakaba bemera ko abanyarwanda bagomba gusangira ubutegetsi nta bwoko buhejwe. Umuhutu, umututsi, umutwa bagire ijambo mu gihugu cyabo. Kugira ijambo ni ukugira uruhare no mu buyobozi kandi atari bimwe byo kugirwa agakingirizo byateye byo gukinga mu maso abatabizi bamwe bicwa no kutabimenya.

RDI yifuza kandi izaharanira ko abanyarwanda batavuga rumwe bakwicarana hamwe bagashakira ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda nta yandi maraso yongeye kumeneka mu gihugu cyacu. Twarababaye bihagije ubu twe muri RDI solution tubona ni imwe: ni inyuze mu nzira y’amahoro. Inzira y’intambara abayishaka bo ntituri kumwe kuko isenya kandi ikica urubozo abaturarwanda, bagahunga, ubukungu bugasubira inyuma ndetse nutsinze iyo ntambara akimika ubutegetsi bugendera ku mbunda nkubwo tubona uyu munsi bwa FPR. Umunyarwanda uzayoboka RDI ni uzumva yisanga muri izi solution tubereka. Kandi muri RDI umuturage afite ijambo kuko dufite amA rdi Clubs abantu bose batangiramo ibitekerezo, ibyo bitekerezo nibyo bureau politiki ya RDI yubahiriza igashyira mu bikorwa. Aka ni akarusho ka RDI kuko ubutegetsi bwose twabushubije benebwo: ABATURAGE.

Naho ubundi mbijeje ko RDI nta ntambari irimo n’abandi bavandimwe bo muri opposition, ahubwo aba leaders ba opposition nibige gukora débat contradictoire bave mu gucyocyorana mu dutangazo.

Amahoro kuri mwese.

Alain Patrick Ndengera A.K.A Tito Kayijamahe
Commissaire et coordinateur du RDI au Canada.

 » The significant problems we face cannot be solved by the same level of thinking that created them.  » Albert Einstein

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste