Archive pour 14 mai, 2012

Gen Mudacumura na Gen Ntaganda basabiwe inyandiko zo kubafata na CPI/ICC

Gen Mudacumura na Gen Ntaganda basabiwe inyandiko zo kubafata na CPI/ICC luis_moreno-ocampo-200x300

Luis Moreno Ocampo

Amakuru dukesha urubuga rw’icyongereza rw’Ijwi ry’Amerika aravuga ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) Bwana Luis Moreno Ocampo, yasabiye impapuro zo gufata (arrest warrants/mandats d’arrêt) babiri mu bakuru b’imitwe yitwaje ibirwanisho avuga ko bafite uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Bosco Ntaganda, uzwi kw’izina rya Terminator, yari asanzwe ashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) guhera muri 2006, kubera ibyaha byo gushyira abana bato mu gisirikare byabereye muri Ituri, aho Bosco Ntaganda yari afatanije na Thomas Lubanga wari umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa UPC. Uwo Lubanga amaze iminsi ahamijwe ibyaha byo gushyira abana bato mu gisirikare n’urwo rukiko.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC/CPI Bwana Luis Moreno Ocampo yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2012, ko hari ibindi bimenyetso byabonetse bishinja Bosco Ntaganda ibindi byaha biturutse mu rubanza rwa Thomas Lubanga. Niyo mpamvu Bwana Luis Moreno Ocampo yasabye ko urupapuro rwo gufata(arrest warrant/mandat d’arrêt) rwakongerwaho ibyo byaha bishya.

Bwana Ocampo yakomeje avuga ko ibimenyetso byakuwe mu rubanza rwa Thomas Lubanga byongewe kubyo Bosco Ntaganda yari asanzwe aregwa ari: ibyaha byibasiye inyokomuntu, by’ubwicanyi, gutoteza bishingiye ku bwoko abantu baturukamo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kugira abakobwa n’abagore abacakara bo gusambanya, n’ibyaha by’intambara byo gutera abasiviri ku bushake, ubwicanyi, gufata bakobwa n’abagore ku ngufu, kugira abakobwa n’abagore abacakara bo gusambanya, n’ubusahuzi. Ibyo byaha ngo byakorewe muri Ituri muri 2002 na 2003 n’inyeshyamba za UPC.

Bosco-ntaganda-de-Cpi1-300x208

Gen Bosco Ntaganda

Undi mukuru w’abarwanyi ngo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rushaka kuburanisha ni Général Major I.G. Sylvestre Mudacumura, akaba umukuru w’ingabo za FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe wiganjemo abarwanyi b’abahutu ukaba urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Araregwa ibyaha 5 byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 9 by’intambara ngo byakozwe hagati ya 2009 na 2010 mu burasirazuba bwa Congo.

Uwo mushinjacyaha wa ICC/CPI yongeyeho ko bizeye ibimenyetso bafite kandi ko babona ngo ikurikiranwa ry’aba bagabo bombi rishobora gutuma haza umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Ari Bosco Ntaganda ari Général Mudacumura nta n’umwe urafatwa, Bwana Ocampo avuga ko batazaburanishwa badahari kuko ikigenderewe n’uko bafatwa ngo ibyaha bigahagarara mu burasirazuba bwa Congo. Igisigaye ni abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC/CPI bagomba gufata icyemezo cy’uko izo mpapuro zifata (arrest warrants/mandats d’arrêt) zitangwa.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, barasanga ibyo Bwana Luis Moreno-Ocampo avuga ari inzozi, kuko gufata bariya bagabo ntabwo aribyo bizazana amahoro muri kariya gace, kuko hari benshi bahamya ko umuti w’amahoro muri kariya karere uri mu maboko ya Perezida Kagame i Kigali mu Rwanda.

genocide-rwanda_in5f_-3cv35

Uhereye ibumoso ugana iburyo Gen MUDACUMURA, Perezida Habyalimana, Gen Nsabimana, Col Serubuga,..

Iyo umuntu asesenguye uko ibintu bimeze ubu, biragaragara ko ibi byatangajwe na Luis Moreno Ocampo ari nko gukatira urwo gupfa Bosco Ntaganda. Kuko Bosco Ntaganda ntabwo yahagurutse ngo yijyane muri Ituri. Yafashwe n’u Rwanda arigishwa, ahabwa intwaro yoherezwa muri Ituri aho yakomeje guhabwa intwaro n’amategeko na Leta y’u Rwanda. Ibi Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame barabizi kandi bazi ko hari ibimenyetso byinshi bibihamya kongeraho n’ibyaza nyuma ku bimaze iminsi bibera muri Kivu zombi. Rero biragaragara ko Bosco Ntaganda atazagezwa muri ruriya rukiko ndetse uwavuga ko iminsi ye ibaze ntabwo yaba ari kure y’ukuri.

Ku bijyanye na Général Mudacumura biragaragara ko harimo igitutu cy’ibihugu bimwe na bimwe bishyigikiye Leta y’u Rwanda bishaka kuvanga ikibazo cya Général Mudacumura n’icya Bosco Ntaganda. Ikigaragara n’uko abari muri iki gikorwa cy’ubucamanza birengagiza babishaka ko nyirabayazana w’ibibazo muri aka karere kose ari Perezida Kagame. Ahubwo gushyiraho urupapuro rwo gufata Général Mudacumura ni nk’aho ruriya rukiko ruhaye u Rwanda urwitwazo rwo gukora ibyo rushaka muri Congo, byaba ari ubusahuzi, byaba ari ukwica impunzi z’abahutu n’ibindi.Dore ko Leta ya Congo yo yarangije kwemerera u Rwanda kujya muri Congo uko ishaka mu masezerano yashyizweho umukono na ba Ministres b’ingabo b’ibihugu byombi ku Gisenyi ku itariki ya 12 Gicurasi 2012.

Hari impamvu nyinshi zerekana ko uko bizagenda kose Leta y’u Rwanda itazashobora gusenya FDLR burundu n’iyo Général Mudacumura yakwicwa cyangwa agafatwa. Zimwe muri zo ni izi:

-Abarwanyi ba FDLR ikibazo cyabo ntabwo gishingiye kuri Gen Mudacumura gusa, gishingiye ku butegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda kandi no ku mpunzi z’abanyarwanda zikomeje guhigwa bukware n’ingabo za Kagame kuva muri 1996.

-Leta y’u Rwanda n’abandi ba rusahurira mu nduru ntabwo bifuza ko FDLR yasenyuka burundu kuko nta rwitwazo yaba isigaranye rwo kujya gusahura muri Congo no gutezayo akaduruvayo. N’iyo hagize abatahuka ku bushake bwabo, bamwe babashyira mu gisirikare bagahita babasubiza muri Congo kubafasha gusahura no kwica bene wabo urusorongo. Twongereho ko hari imitwe myinshi yahimbwe na Leta ya Kagame igamije guteza akaduruvayo ngo byitirirwe FDLR:

-Leta y’u Rwanda ntabwo yifuza ko FDLR yasenyuka burundu kuko nta kindi yaba isigaranye ikangisha abatutsi bari mu gihugu ngo ibumvishe ko ibarinze ngo baticwa. Ikindi byajya biyigora kubona ibyo irega abanyapolitiki n’abandi baharanira uburenganzira bwabo mu gihe FDLR yaba itagihari.

Marc Matabaro
Rwiza News

Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.

Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.	 kagame-1-150x150

Paul Kagame

Ibiri mu banyarwanda bimaze kuba indengakamere, nta muntu ushobora kwiyumvisha inzangano n’amatiku ari mu barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda noneho intera bigezeho.

Umuntu ashobora kwibaza ko hari impamvu 2 z’ingenzi zitera ako kajagari:

1.Opposition ishobora kuba yarinjiwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ku buryo uko bigaragara hari abantu twakeka ko bitwaza ubutagondwa n’ibindi nk’uturere ariko wareba neza ugasanga ni abantu bajijutse ukibaza impamvu batabona ko batiza ubutegetsi bw’igitugu umurindi. Umuntu akaba yakeka ko babikora babishaka kubera amafaranga, kubizeza ibitangaza, Blackmail/chantage n’ibindi kugira ngo bateze akaduruvayo muri opposition babisabwe na FPR. Abo bantu bakoresha ingufu bafite bagakurura n’abandi baba badafite amakuru ahagije bigahinduka isupu. Akenshi bashobora kwitwaza ubutagondwa ariko uwo bakorera bamuzi.

2.Abantu bamwe bumva ko ubwoko bumwe, ishyaka rimwe, umuntu umwe cyangwa akarere kamwe aribyo bishobora kuzahirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Ubwo butagondwa buhuma amaso abantu bamwe na bamwe bakibagirwa ko igihe bata barimo gusubiranamo Kagame we aba ari kongera ingufu ze ndetse anakomeza kwica urubozo abanyarwanda bigeretseho no kubasahura uduke asigaranye.

Ann-Fields_1-150x150

Ann Fields

Hari hamenyerewe ko habaho ihangana hakoreshejwe amaradio n’imbuga za Internet aho guhangana hagati y’abari muri opposition byasimbuye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, noneho ihangana ryageze mu bucamanza.

Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 2012, ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, habaye agashya: Ku barezwe barimo Perezida Paul Kagame, Pierre Richard Prosper wabaye ambassadeur w’Amerika ku bijyanye n’ibyaha by’intambara, Ann Fields umuyobozi wa Kaminuza ya William Penn na Dr Théogène Rudasingwa umuhuzabikorwa wa RNC ari mubarezwe ubufatanyacyaha!

Mushobora kubona inyandiko zijyanye n’icyo kirego hano hasi: http://dockets.justia.com/docket/iowa/iasdce/4:2012cv00191/47176/

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_summons_may11_2012.pdf

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_complaint_may11_2012.pdf

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_exhibit_A_may11_2012.pdf

bio-150x150

Pierre Richard Prosper

Muri aba bose barezwe Dr Rudasingwa niwe nakwita ko ibi birego bishobora kubangamira mu kazi ke k’umuhuzabikorwa wa RNC, Kuko atuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika naho abandi ni abanyamerika uretse Perezida Kagame nawe utaba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kandi ushobora kubona ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.

Dr Rudasingwa bishobora kutamugiraho ingaruka zikomeye ariko mu kinyarwanda baravuga bati: N’utakwishe aragukerereza.

Bigaragare ko iki gikorwa gishobora kuba cyaturutse ku mpamvu 3 twakeka:

-Urwango rushingiye ku zindi mpamvu cyangwa ubwoko

Rudasingwa_Theogene_web-144x150

Dr Rudasingwa

-Leta ya Kigali ikoresha abo bantu ngo bayikize Dr Rudasingwa nk’umunyapolitiki uyimereye nabi

-Cyangwa abashaka kumukura muri Politiki ngo abasigire urubuga.

Ariko bigaragare ko aka kaduruvayo n’ubundi kagira ingaruka n’ubundi ku bantu badafite ubushake cyangwa batazi icyo barwanira. Twizere ko inzira yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu n’ubwo irimo inzitizi nyinshi nta kabuza abanyarwanda bazashirwa bibohoye ingoma y’igitugu.

 

 

 

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste