Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC 120713105126_kagame_rwnada_304x171_ap_nocreditPerezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur.

Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, kuri Kagame ngo abari muri M23 batorokanye intwaro zabo naho abavuga ngo aha intwaro M23 n’ubucucu. Ngo ikibazo kiri muri Congo ngo ni Ikibazo kiri hagati y’abakongomani ubwabo. Ngo impuguke z’umuryango w’abibumbye ngo bakora za rapports gusa zidafite ibimenyetso zishingiyeho.
Perezida Museveni we ntabwo yahakanye ko u Rwanda rufasha M23, ahubwo yavuze ko atabizi ariko icyo azi n’uko muri Congo hari ibibazo kandi haka imitwe myinshi y’inyeshyamba.

Mushobora kumva icyo kiganiro uko cyari kimeze hano (harabanza ikiganiro ku mirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo)

Ikiganiro imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.

 


4 commentaires

  1. rukundo dit :

    Kanyarengwe we urimo gusetsa imfizi. Harya ngo wazanye Zambiya na Angola!!!Hahahaha!!!!!! Ariko se ka Rwanda k’ubu urakazi. Kabatsinze inshuro zingahe ntacyo karageraho!!!!Mugerageze sha!!!!Tubereke uko imbwa zikubitwa!!!!Kandi muzakubitwa n’umuturage wo mu cyaro Girinka yagezeho!!Mbiswa, dore aho nibereye!!!!

  2. kaga dit :

    Kanyarengwe urwaye mu mutwe. U Rwanda rudadiye. ayo mateshwa uvuga uyavuga hashize 18 ans, dusonga mbere.Tu es ridicule. Ibyo urimo ni indoto!!!!! Niba nurwo rugamaba uzaruhera i Goma allez y. Ngo wazanye Zimbabwe na Angola. Gerageza nshuti yanjye uzarebe uko imbwa zikubitwa!!!!Turakwiteguye!!!!

  3. umubyeyi dit :

    urababwira nuko batunva mbega ibisubizo nasetse nafuye,sha imana ikurinde gusa

  4. kanyarengwe felicien dit :

    museveni we asanzwe abigarama byose,arakoshya agasigara yigaramiye n’uruhara rw’iwe,kagame ati ababivuga ni ubucucu,nyamara hari umunymakuru wa radion muhabura witwa jean marie bucucu ntamanyoma,nubu ari hono haruguru kuri radion rwanda,uti ababivuga ni bucucu,si umunyamakuru wawe se urahera he ubihakana?bucucu rero uririwe nturaye,abo basirikare batorotse ntabo kagame arabeshya ni bamwe baherutse kwicwa na fdlr,aragira ngo atazishyura impozamarira abo bapfakazi,erega utararyaga iminwa kuri bbc yarapfuye witwagaturasaba bbc ko yazajya idushyiriraho bimwe mu biganiro yagiranaga na leta mpotozi y’uwigize perezida akiyongeza umushahara,tuvuge se ko yiyongeje kubera guca umutwe rwisereka,kurasa kayumba nyamwasa,kubera se ko amaze kwirenza sgt.nsabagasani dominiko,ubu koko na gen.mugambage twakekagaho ukuri nawe abaye igishwi?ariko se sha kaga ugirango nyamwasa ni insina icibwaho urukoma n’ubonetse wewse gitambara we, museveni kugera n’ubu uziko nta rupfu rw’umuperezida aregwa?idi amin apfuye mu myaka mike ishize aguye muri arabia-sauditte,ko wamwiciye ingabo muri kongao wagize ngo yarabyibagiwe?se ubundi ko twemeye ubusazi bwanyu hano mu rwanda congo murabyambukanye koko?harya siho umwami musinga yaguye?hari umucuranzi ugira ati:kana ka mama ntugire ngo ndakwanga nge nzaguha inka urugamba rumaze kurema ,ubu rero abanyarwanda niho mujyiye kubona intambara itarigeze ibaho,aho uwo mudamu wawe yaba yarasuye ngirumpatse matayo dore ko se murefu yari umugenzuzi w’akabari kari gakomeye muri kigali?ariko ukajya kumva ngo m23 ayo mazina muyakura he?bikoro munyanganizi na patrick habamenshi barazira iki?congo uyishakamo iki?nyamara uzavumburamo imbwa yiruka

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste