Archive pour 13 mai, 2012

FDLR irahakana gufatanya na Gen Bosco Ntaganda

Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) mu ijwi ry’umuvugizi warwo Bwana Laforge Fils Bazeyi, rurahakana rwivuye inyuma ko nta bufatanye bufitanye na Gen Bosco Ntaganda.

FDLR irahakana gufatanya na Gen Bosco Ntaganda Congo_12_03_09_McConnell_Congo9_edit

umwe barwanyi ba FDLR

Bwana Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR mu itangazo rivugwa ko ryatangiwe mu gace ka Masisi muri Kivu y’amajyaruguru yagize ati:”Nta bufatanye bushoboka na Gen Ntaganda, kuko yigaragaje cyane ku rwango n’ubugome bikabije agirira impunzi z’abahutu b’abanyarwanda”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibyo Bwana Julien Paluku, Gouverneur w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru yatangaje tariki ya 2 Gicurasi 2012 ko hari ubufatanye hagati ya Gen Ntaganda na FDLR, atari byo, nta shingiro bifite kandi bidafite gihamya.

Tubibutse ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, u Rwanda na Congo bagiranye amasezerano yo gufatanya mu kugarura umutekano muri Kivu. Ayo masezerano yashizweho umukono na ba Ministre b’ingabo b’ibihugu byombi, ndetse n’abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bari muri uwo muhango. Ku babikurikiranira hafi aya masezerano ni ayo kwemeza ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo ku mugaragaro dore ko zisanzweyo.

Ntawakwibagirwa kuvuga kandi ko FDLR ikomeje kugirwa urwitwazo na Leta y’u Rwanda mu gukomeza guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Congo dore ko ikibazo kirimo guteza umutekano mucye muri iyi iminsi muri Kivu gishingiye ku bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda batashakaga ko afatwa ngo ashyikirizwe urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) kidashingiye kuri FDLR.

Marc Matabaro

Rwiza News

Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro

Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro rwanda_congo1-2Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo.

Abo bayobozi ngo basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Kongo.

Ngo abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi baremeza ko bagiye gushyira hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Kongo; nk’uko itangazo bashyize ahagaragara ribivuga.

Ngo mu biganiro bagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Kabarebe yagize ati “ibibazo bibera muri Kongo bigira ingaruka nyinshi ku Rwanda ni yo mpamvu twiyemeje gushakira umuti hamwe.”

Nk’uko urubuga Kigali today rukomeza rubivuga, Minisitiri w’ingabo wa Kongo, Tambo ashimangira ko bashyize hamwe ingamba zifatika zo kurwanya by’umwihariko imitwe y’inyeshyamba cyane cyane FDLR. Yagize ati “dufite ubushake bwo gukorana n’ingabo zo mu Rwanda kugirango duhagarike ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba.”

Na none nk’uko dukomeza tubisoma kuri urwo rubuga, Tambo yatangaje ko ikibazo cy’impunzi kitari cyabazinduye kuko gisaba izindi ngufu zihambaye zizava muri minisiteri ishinzwe iby’impunzi mu gihugu cyabo. Icyo bashyize imbere ngo ni ukongera ingufu mu gukumira ikibazo cy’umutekano muke utuma abatari bake bavanwa mu byabo.

Mu gusoza iyi nkuri urubuga Kigali today ruvuga ko Umugaba w’ingabo za Kongo, Lt Gen Didier Etumba, yatangaje ko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO) ntacyo riri gukora mu kunganira Leta mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Icyo kibazo ngo kirareba minisiteri y’ububanyi n’amahanga izakivuganaho n’Umuryango w’Abibumbye (UN); nk’uko umugaba w’ingabo za Kongo yakomeje abisobanura.

Ariko ababikurikiranira hafi ntabwo bahamya ko ibi bivugwa n’abategetsi ba Congo n’u Rwanda birimo ukuri. Nk’uko byagaragaye ingabo z’u Rwanda ntabwo zigeze ziva muri Congo, none u Rwanda rwitwaje iki kibazo cya Gen Ntaganda ngo cyongere umubare w’abasirikare barwo bari muri Congo, dore ko muri iyi minsi bambuka buri munsi ntabwo bikiri ibanga.

Igiteye inkeke n’uko urwitwazo rukomeje kuba FDLR mu gihe iyi mirwano y’abasirikare bigometse bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda ari abahoze muri CNDP iyo mirwano ikaba ntaho ihuriye na FDLR.

Hari amakuru afite gihamya yemeza ko u Rwanda rufite gahunda yo kohereza ingabo nyinshi muri Congo rwitwaje umutekano ariko ahanini ari ukugira ngo barebe uburyo bakomeza ubusahuzi bwabo kuko uwo bafatanyaga gusahura Gen Ntaganda bafite gahunda yo kumwivugana kugira ngo atazagira ibyo avuga bishobora kugira ingaruka kuri Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame mu gihe yaba agejejwe imbere y’inkiko.

Ariya masezerano Congo yasinyanye n’u Rwanda ni uguha rugari u Rwanda ku mugaragaro kuko n’ubundi rusanzwe muri Congo ngo rwice Gen Ntaganda, biherekejwe no kwikoma MONUSCO mu rwego rwo kugira ngo itabatambamira muri ibyo bikorwa byabo byo gusahura, kwica impunzi z’abanyarwanda ziriyo no kuvogera ubusugire bwa Congo.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste