Résultats de la recherche

The Rwandan (www.therwandan.com)

Tubanje kubiseguraho kuba tumaze iminsi tutabagezaho amakuru mu gihe nk’iki ahari ku bwinshi, ariko mushonje muhishiwe. Tumaze iminsi dutegura uburyo bwo gukora neza kugira ngo dushobore kugeza ku basomyi bacu amakuru. Niyo mpamvu twahisemo gushinga urubuga rushya rufite indimi 3: ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza. Urwo rubuga ni urwanyu twifuza kwakira ibitekerezo cyanyu, amakuru n’ibindi mwifuza gusangira […]

Imvo n’Imvano y’ifungwa ry’umunyamakuru Gasana Byiringiro

Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy’umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y’uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda. Gasana Byiringiro yarandikiwe ubutumwa bugufi inshuro nyinshi kuri terefone ye igendanwa bumubwira ko agomba kwitondera […]

Portia Karegeya mu gihirahiro

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje. Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka […]

Perezida Kagame yigize nka Hitler w’Afrika: Lt Gen Nyamwasa

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, Icyo kiganiro kibanze ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo. Natwe kuri Rwiza News, twaboneyeho guhamagara tumubaza ibibazo kuri iyo ntambara yo muri Congo. Icyo kiganiro mushobora […]

“I am stranded here; I know it is because of politics,”: Portia Karegeya

The daughter of Col. Patrick Karegeya, the exiled former Rwandan spymaster, is stranded in Kampala after Kigali stripped her of citizenship and Uganda hurriedly withdrew an alternative passport a week after issuing it. Portia Mbabazi Karegeya, 23, told this newspaper in an interview last week that Ugandan Immigration officials at Entebbe airport confiscated her Rwandan […]

Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi. Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu […]

Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse

Nk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana. Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga […]

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa […]

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012. Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda […]

Addis Abeba: Leta y’u Rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga

Ku wa gatatu tariki 11 Nyakanga 2012, mu nama y’abaministres yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya yigaga ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari (Conférence internationale sur la région des Grands Lacs (CIRGL), hafashwe icyemezo cy’uko hashingwa umutwe w’ingabo mpuzamahanga washyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR […]

12345...22

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste