Ibiciro ku bitaba telefoni zo hanze byiyongereye

Ibiciro ku bitaba telefoni zo hanze byiyongereye images-14Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ibyo biciro byiyongereye, nyuma y’aho Ikigo cy’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyemeje ko uwitabye telefoni yo hanze yagombaga kujya yishyura amafaranga 66.1, ariko ubu yikubye kabiri agera ku mafaranga 132.2 ku munota.

Ibyo bireba umuntu wese ukoresha itumanaho ryo mu rwanda MTN Rwanda, Tigo Rwanda, ndetse n’izindi sosiyete zitumana ho, bose bazishyura igihe bakiriye telefoni zo hanze, kimwe n’Abanyamahanga bazajya bitaba telefoni z’iwabo bamaze kugera mu Rwanda, batangiye kwishyuzwa.

Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) cyemeje ko umuntu wese witabye abo mu Rwanda ari mu mahanga, agomba kujya yishyura amafaranga y’u Rwanda 132.2 ku munota, ibyo kandi bikaba bitoroshye kubyumvisha abafata buguzi, nk’uko ikinyamakuru Business Times cyo kibitangaza.

Umwaka ushize, MTN Rwanda yari yavuze ko umuntu azajya yitaba telefoni nta kiguzi, igihe ari mubindi bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Botswana, Swaziland na Zambia. Mbere y’uwo mwaka, uwakiraga telefoni ari muri ibyo bihugu yagombaga kujya yishyura amafaranga 60 ku munota, none ubu ageze ku mafaranga 132.2.

RURA imaze kubitegeka amasosiyete y’itumanaho, yatangaje ko ibyo ari ukugirango ibigo bicuruza itumana ho mu Rwanda, birusheho gukora neza kandi byinjire mu ipiganwa, bigamije guca ubujura bushobora kubaho igihe umuntu yitaba telefoni ari mu mahanga.

Amabwiriza mashya RURA yashyize ho, niyo ya mbere azaba ageze muri aka Karere.

Business Times yanditse iyi nkuru yavuze ko abakiriya batiteguye ukwiyongera kw’ibiciro, ariko kwishyuzwa byo ngo byaratangiye.

Khaled Mikkawi, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yagize ati : ”Nyuma yo kuvuga ko ibiciro bigiye kwiyongera ku bakoresha MTN, twahinduye ibiciro by’abakira telefoni. Yongera ho ati :”Abanyamahanga bazitabira mu Rwanda bakoresheje MTN bagomba kwishyura”.

Nk’uko Khaled Mikkawi akomeza abivuga, ibigo bicuruza itumana ho mu Rwanda, bisabwa gusobanurira abafata buguzi ku bijyanye n’amabwiriza mashya, amafaranga umuntu yishyura ku munota, n’ibindi.

Diego Camberos, umuyobozi wa TIGO Rwanda yavuze ko icyemezo cya RURA cyagize ingaruka ku bahamagara mu Rwanda bari mu bindi bihugu.

Camberos yongeye ho ati : ”Turabona hari impinduka bitewe n’ibiciro byashyizwe ho, ariko haracyari kare kuba umuntu yavuga urugero rw’ingaruka impinduka zateje”.

Nk’uko RURA ibivuga, aya mabwiriza mashya azatuma RURA ikora neza ibyo ishinzwe, kandi ikoranabuhanga rizakoreshwa mu buryo bworoshye.

RURA yongera ho iti : « Bizadufasha kumenya neza umubare w’abahamagara bari hanze, binyuze mu byuma byacu”.

Source:igihe.com

 


12 commentaires

  1. Abona dit :

    @umubyeyi, ibyo wanditse ng’uri kunsubiza nawe byagutey’isoni wanga nokubyishyiraho ubishyira kw’izana ryanjye, niba atar’ubujiji bubiguteye doreko kuv’aho uwo rudasumbwa wanyu yahinduriy’injiji, ubujiji bwahise bubokama. Jst wait and see. Abantu muzakubona message yanditswe kwizina ryanjye »abona » 21juillet 2012 à 3h 06 min. Ntabwo arinjye nayanditse ahubwo nuwiyita umubyeyi wayanditse ayishyira kw’izina ryanjye « abona » (sinamurenganya nubuswa buvanze n’ubugoryi byabimuteye)

  2. umubyeyi sorry,kuri ubona dit :

    muvuga ngo ku gihe basiba ama article ko musibye i yanjye ,ni byariko ukuri kuraryana

  3. umubyeyi sorry,kuri ubona dit :

    narimo kugusubiza nsanga nanditse izina ryawe ubwo kwandika ijyanjye pole nubwo ubona ubusa

  4. abona dit :

    wowe uboniki?ubona ubusa gusa gusa,wowe niba mutiha agaciro tuzi kukiha ngo turisumbukurutsa….twamaze,ni witwike,burigihe muhora mwisuzugura na niyo mpanvu muzahora murtyo, ibitekerezo byanyu, ni myunvire iri hasi cyane ariko mwa baye mute?ngaho mu mihanda,ngaho kumbuga,ngaho kumaterefone,ngo mwatsinze, mwatsinzi ki sha? buri gihe muhora muri kagame bya murangiranye ibiki? kagame iminsi ye yageze ryari?mujye mujya kumarira agahinda kurizi mbuga ntakindi mushoboye,nzi ko intore idashobora kujya mu mihanda never,never ibyo nibya bantu nkamwe naba congomani mutiyubaha, abasaza,abana,abakecuru mu mihanda,ubugoryi gusa muzakanura ryari? muteye icyo ntazi ntumunyongere msg reka tujye tubwizanya ukuri

  5. Abona dit :

    Wowe wiyit’Umubyeyi, nimba turikuvuga iby’urwanda ntugashake kutuvangira ng’ushake kujyererany’urwanda n’amerika, ariko muzi kwisumbukuruza ye! Njya mbona ku nkuru yose uba wigize umuvugizi w’intozo wagirango niko kazi zagutoreye. Murabeshya banza byabayobeye kujyeza naho noneho mwadukiriye itumanaho mwibwirako naho mwarifunga burundu bizababuza gutsindwa?

  6. gatozen dit :

    Njye natelefonnye umuntu ejo uri mu Rwanda. Umumaneko ambwira nabi. telefoni arayikupa. ibyari iteleona bihinduka iterabwoba!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Ngo udasize umwana asiga umugani, Kagame azasiga inkuru ko yanyoye amaraso inshuro zirenga iza nyirasenge Kanjogera, n’ikinyomakiruta icya Semuhanuka!!!!Erega nafunge na facebook, twitter na za email. Ibi byose arabiterwa n’ubwoba!!! Iminsi yawe irabaze muvandi!

  7. dido dit :

    vous voulez nous enfermer dans une boite d’allumette.twety vision oyeeee.

  8. umubyeyi dit :

    muve mu matiku none se ko muri america,hari company witabye cyangwa uterefonye mbere ya sa tatu za ninjoro urishura yewe na msg wohereje cyangwa bakohereje ukayishura ariko nyuma yasatatu za ni joro ntiwishura,kandi a kenshi nta muntu uterefona amasaha yamaze kurenga ,rero nti mubigire birefu nubucuruzi nkuko ahandi hose bikorwa,ko se bihari muri america ntaterambere rihari?ariko mubona muzagera kuntego yanyu mu maze kwandika za article zingana zite mura gowe koko

  9. Kanzeguhera dit :

    Iri se niryo terambere baturatira? Igisigaye ni ukuzajya mwohererezanya za SMS niba nazo batazajya bishyuza!
    Mbega u Rwanda!!!!

  10. Karegyeya dit :

    Rwose uko baniga itangazamakuru banige n’ikoranabuhanga buriya nanjye baranyongerera amafaranga najyaga ntagaguza ngo ndagura airtimes! Erega iyo umuntu yoroherejwe guhamagara ninabwo agiragatege ko kubateza imbere! Mureke uriya muhutu bahaye guhakwa muri iriya Minitere y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yangize ibintu! RURA murayirenganya, ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya network yabari mu gihugu n’abari hanze ngo batazajya bamenya ibibera inaha! Iyoooo

  11. kaberuka dit :

    iyi nkuru yari yatangajwe na http://www.igihe.com none bayisibye!!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste