Bwana Ernest Bugingo arasabwa kureka kwaka ruswa!
Amakuru atugeraho aremeza ko Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, Bwana Ernest Bugingo akomeje kwaka ruswa abacuruzi bakomoka mu Rwanda bakorera muri Tanzania, Malawi, na Mozambique abizeza gukura amazina yabo ku rutonde rw’abakatiwe n’inkiko Gacaca!
Twashoboye kubona ibimenyetso birimo n’amajwi ya Bwana Ernest Bugingo yaka ruswa abo bacuruzi yazengereje. Ntabwo dushobora gutangaza ayo majwi kubera umutekano w’abaduhaye aya makuru ariko twasaba Bwana Ernest Bugingo guhita ahagarika ibyo bikorwa bye bigayitse!
Umusomyi wa Rwiza News
ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE
Muri iki gitondo taliki ya 1 Gicurasi 2012 mu ma saha ya saa tanu nibwo polisi ya Nyamirambo yarekuye abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari bafungiwe kuri iyo polisi. Mu kubafungura nta byo bigeze bategekwa kubahiriza kuko n’ibyo baregwaga byari ibihimbano kuko batigeze banagezwa mu bushinjacyaha ngo basobanurirwe ibyo baregwa ahubwo bikaba ari urugomo bagiriwe n’igipolisi cyagiye kubafata ku cyumweru taliki 29 Mata 2012 kikabasanga ku mubyeyi ubyara Me Bernard Ntaganda bagiye kumusura kikabashimuta.
Muri iri shimuta kandi twakwibutsa ko umuvugizi w’igipolisi Superintendent Theos Badege yatangaje ko bafashwe kuko bavogereye urugo rw’uwo mukecuru ngo bakajya gukoreranyo inama zo gukangurira abanyarwanda kwigomeka ku butegetsi ndetse ngo bakaba barafatanywe impapuro zanditseho amagambo y’amacakubiri ku buryo Badege yahamagariye abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko kutajya mu bikorwa byahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda muri ibi bihe by’icunamo u Rwanda rurimo.
Aya magambo ariko akaba yarayavuze kugirango akumire uburakari bw’abanyarwanda kuri leta ya Kagame ubu bigaragara ko yanzwe urunuka n’abanyarwanda batagira ingano. Hakaba hasigaye gusa kwifashisha buriya buryo bwo gufata bagafunga uwo ariwe wese babona ko ashobora guharanira ko uburenganzira bugaruka mu gihugu abanyarwanda bakagira ubwisanzure.
Nyamara ariko n’ubwo abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bakomeje kugirirwa ibya mfurambi biragaragara ko batiteguye kuva ku izima. Ahubwo bikaba bigaragara ko mu bihe biri imbere hashobora kuvuka Tuniziya yo mu Rwanda dore ko leta ya Kagame irimo kugaragaza ubwoba n’intege nke ku buryo buboneka. Ikigaragara ariko nanone ni uko muri ubwo bwoba ishobora gukora amahano kubera gutinya gutsindwa mpaga. Ibihe biri imbere birakomeye. Kagame arye ari menge!
Juvénal Majyambere
Kigali