Amaherezo Président Paul Kagame arasigara wenyine
Iyo umuntu yitegereje abantu bakoranye na Président Kagame, muri iyi myaka 11 amaze ku butegetsi nka Président n’imyaka 6 yamaze ari Vice-Président wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo. Abantu bakoranye nawe basigaye ni mbarwa. Ibyo byatuma twibaza iki kibazo: Ese abo bantu nibo babi cyangwa Président Kagame niwe mubi?
Pasteur Bizimungu yuriye igipangu areba ibice cy’indege ya Habyalimana
Iyo umuntu arebye ibyabaye kuri Pasteur Bizimungu wigeze kuba Umukuru w’igihugu hagati ya 1994 na 2000, byagutera kwibaza. Mu by’ukuri Pasteur Bizimungu yari nk’agakingirizo, murabizi ko agakingirizo gakoreshwa rimwe kakajugunywa, kandi ahantu kure kuko aba ari umwanda uteye isoni udashobora kujugumya mu yindi myanda. Ubu ararwaye bikomeye uburwayi yakuye muri gereza. Président Kagame yanze guca inkoni izamba ngo amureke ajye kwivuza hanze.
Ntabwo ariwe gusa kuko hari benshi bari ibikomerezwa muri FPR basigaye bariho mu buryo buteye agahinda no kwibaza. Ubuzima barimo iyo babonye bwije cyangwa bukeye bashimira Imana. Kuko bazi neza Président Kagame, bakoranye igihe kinini, inzika ye barayizi. Bazi neza ko nibagira ibyago hakagira ubabeshyera ikintu cyangwa hakagira agakosa gato bakora akabo kazaba gashobotse. Muri bo hari abari hanze y’igihugu, bo nta mpungenge bafite cyane. Ariko abari mu gihugu ni nk’aho bari mu buroko
- Charles Murigande wahoze ari Minisitiri ndetse n’umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi. Ubu yoherejwe kuba Ambasaderi mu Buyapani. Ariko hari amakuru avuga ko ari uburyo bwo kwigizwayo kubera kutumvikana na Président Paul Kagame
- General James Kabarebe ni Minisitiri w’Ingabo ariko nawe yarangije gushyirwa ku ruhande. Ngo ntashirwa amakenga mu kuba yaba yari abanye neza na Lt General Kayumba Nyamwasa
- Lt General Charles Muhire nyuma yo kumererwa nabi mu minsi ishize nawe araho iyo abonye bwije cyangwa bukeye ashimira Imana
- Major General Karenzi Karake nawe nyuma yo gufungirwa iwe mu rugo ngo azira ”agasuzuguro” nyuma agafungurwa. Ameze nk’itungo ritegereje kuzabagwa nyiraryo nagira ibirori.
- Colonel Tom Byabagamba we ake karashobotse, nyuma yo gukurwa ku mwanya wo gutegeka abarinda umukuru w’igihugu (Republican Guard), yahawe akazi muri Minisiteri y’Ingabo. Ibyamubayeho mu minsi ishize biteye kwibaza! ngo yihaye kujya ku kazi kuri Minisiteri y’Ingabo yambaye imyenda ya gisirikare atari yemerewe kwambara! abaharindaga bamwangira kwinjira, bamutegeka gusubira mu rugo agahingura akambara indi myenda. Ariko mu gusubira mu rugo Président Kagame yamutumyeho. Ngo uwo munsi yakubiswe iz’akabwana. Tubibitse ko umugore wa Tom Byabagamba, ariwe Mary Baine wategekaga Rwanda Revenue Autority yahinduriwe imirimo, agahabwa umwanya uri hasi y’uwo yari afite. Naho Rose Mary Museminari muramu wa Tom Byabagamba nawe wahoze ari Minsitiri w’ububanyi n’amahanga ubu ni nk’aho nta kazi afite.
- Jacques Bihozagara wahoze nawe ari Minisitiri nyuma yo kuregwa kunyereza umutungo igihe yari Ambasaderi, yararuciye ararumira ubu asigaye yorora ingurube mu Bugesera.
- Patrick Mazimpaka nyuma yo kwirukanishwa na Président Kagame mu kazi yari afite muri African Union, ubu asigaye ari umu consultant atera uturaka hirya no hino ngo arebe ko yabaho.
Rose Kabuye akiri muri Protocole ya Leta
- Lt Colonel Rose Kabuye na we ubu nyuma yo kwiyunga n’umugabo we David Kabuye bari bafitanye ibibazo, ubu basigaye bicururiza inzoga i Nyarutarama. Ngo yazize ko yigaragaje cyane igihe yari yafashwe akigira intwali.
- Brigadier General Sam Kaka we ubu yahawe akazi ka nyirarureshwa muri Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu, ariko nta nzu akigira amazu ye yose banque zarayafashe.
Izi rero ni ingero nke cyane muri nyinshi zigaragara. Président Kagame yirirwa abeshya ngo aharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, kandi nawe kwiyunga n’abo bafatanije gufata igihugu byaramunaniye.
Ibi bigaragaza urwikekwe ruri mu nzego zo hejuru z’igihugu, aho buri wese aba atazi ko buri bwire cyangwa buri bucye. Uru rwikekwe ruri muri bimwe byerekana ko ingoma y’igitugu ya Président Kagame iri mu marembera. N’umwana w’igitambambuga yabona ko ijuru atari ryeru kuko ibimenyetso byo ni byinshi.
http://www.youtube.com/watch?v=mk9f52iabUw&feature=fvst
Cherchez comment poster ce video sur votre site et sur Jambo news et ailleurs.