Archive pour 25 mai, 2012

Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe!

Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe! 19751_101122599921567_1013119_n-300x266Ikinamico riragwira ariko iryo FPR ikina umuntu yakwibaza icyo rivuze akakiyoberwa. Impamvu mvuze ibi ni uko taliki 10 mata 2012 ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko rukuru rwa Kigali uwitwa Nsabimana Phocas kugirango ashinje Madame Victoire Ingabire ko yamuhaye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba ariko bisa n’aho uyu mugabo bitamworoheye kubahiriza neza ibyifuzo by’ubucamanza kuko we yavuze ko Ingabire yamuhaye amafaranga yo gutegura kumwakira igihe yari ageze mu Rwanda avuye mu buhungiro aho yari aje gutangiza ibikorwa by’ishyaka rya FDU-Inkingi mu Rwanda. Uyu Nsabimana Phocas ngo akaba yari ashinzwe gutegura ibikorwa byo kumwakira no kumushakira icumbi.

Tumaze kumva inkuru y’ifungurwa ry’uyu mugabo wari ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali twashatse kumenya inkuru irambuye ku ifungwa rye ndetse n’uburyo yarekuwe maze twegera bamwe mu basanzwe bamuzi badutangariza ko uyu mugabo yafashwe mu mezi akurikira ifungwa rya Ingabire ariko ngo afatwa aregwa ibijyanye n’amafaranga ya banki y’abaturage kuko ariyo yakoreraga mu gihe Ingabire yatahaga mu Rwanda. Yo yafungiwe muri gereza ya Gitarama aza kuburana aratsinda ariko mu kurekurwa ngo yisanze na none muri panda gari imwerekeza muri gereza nkuru ya Kigali. Ntabwo twashoboye kubona amatariki ibi byabereyeho ariko ngo haba ari mu mpera za 2011.

Uyu mugabo ngo yagejejwe muri gereza ya Kigali atanyujijwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha nk’uko bisanzwe bigenda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo n’abo bari bafungiye hamwe ntibigeze bamenya impamvu yari afunzwe ariko ngo byarahwihwiswaga ko afungiye kuzashinja Ingabire. Mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 10 mata 2012 nibwo yagejejwe mu rubanza rwa Ingabire ariko ngo mu by’ukuri abakurikiye ubwo buhamya bibajije icyo ubushinjacyaha bwakuye mu byo yavuze uretse ikimwaro birabayobera. Nyuma y’uko mission y’uyu mugabo irangiye, ubu ngo arabarizwa iwe ariko ntitwashoboye kumenya aho atuye ngo tumubaze impamvu y’iryo funga n’ifungura ridasobanutse. Biragaragara rero ko leta ya Kagame ikora ibintu buhubutsi ku buryo ikora n’amafuti agaragarira buri wese. None se umuntu yafungwa ate adafite urupapuro rw’ubugenzacyaha rumufata n’urumufunga, akamara amezi n’amezi muri gereza nkuru ataranyujijwe mu bushinjacyaha ngo bumufunge by’agateganyo hanyuma akaza gufungurwa nta rubanza rubayeho?

Ngiyo imikorere ya gitekinisiye y’inzego z’ubucamanza za Kagame ariko birababaje kuba abantu bitesha agaciro bigeze hariya kandi ntibakarenganye imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu kuko nibo baba bakorana ubwenge buke ku buryo butihishira.

Source: Rwanda Libération

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE rumors2-150x150-Hari abamaneko babanza gusoma ibyo imbuga zikorera mu Rwanda zigomba gutangaza mbere yo kubireka ngo bitambuke. Ariko ibyo ntabwo bibabuza gucikwa n’inkuru zimwe na zimwe bakazikura ku mbuga abantu barangije kuzisoma no gukora kopi. Urugero: inkuru ya Sadiki Mutabazi, Inkuru ya Chantal Mukarukundo.

-Mu minsi ishize Bwana Simeon Musengimana wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda yahamagaye kuri telefone Clotilde Mukaneza (niba ari umudamu cyangwa umudamazera simbizi ariko nkeka ko atari umubyeyi kuko yarabigaragaje) amubaza uko ikibazo cy’umubyeyi witwa Chantal Mukarukundo kimeze, Mukaneza yabwiye Simeon ko agomba kumusanga ku Karere akaba ariho bavuganira. Abazi gushishoza babonye ko uwo mu visimeya ushinzwe imibereho mibi y’abaturage yari afite gahunda yo kwambika amapingu Simeon nawe akamuzengurutsa Ngororero yose.

-Bamwe mu bagendera mu kigare batazi ikipe ikina n’iyindi cyangwa igihugu kirwana n’ikindi, ibyishimo byari byatangiye kubasya ngo Madame Ingabire bamukuye ku buyobozi bwa FDU-Inkingi ariko nyuma y’aho bamenyeye ko byari ukwikirigita bagaseka kw’abavandimwe bamwe bashakaga kwisekereza abantu babaye nk’abagiye mu kiriyo.

-Nyuma y’aho abantu benshi bakorera Leta ya Kigali bambuwe ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu by’i Burayi ndetse no muri Suwede hagafungirwa umwe, Kagame yatanze itegeko ko hagomba gushakwa uburyo bwo kwihorera. Ni muri urwo rwego Colonel Kalibata, umuyobozi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu (wari umaze iminsi mu Bubiligi aho umugore we yari amaze kwibaruka) yibagiwe ko nawe yabaye umubyeyi akirara mu nzandiko z’inzira z’abana b’abanzi ba shebuja agashishimura. Ariko ngo umugore wa Kalibata ngo yaba yaramwihanagirije akamubwira ko yabaye umupapa atagomba kwitwara nk’utarabyaye n’ubwo kubyara byabanje kuruhanya.

arton24226-226cd-300x208-Nyuma yo gukiruka inkoni n’irindi yicwa rubozo yakorewe Lt Gen Fred Ibingira yagiye mu gikorwa cyo kwiyerekana ko yorohewe izo nkoni aho yatahaga inkuta z’amabuye zitangira amazi ava mu birunga. Mu ijambo yavuze yatangaje ko yatojwe umuco wo kugaba ibitero kuva yamenya ubwenge nta kindi azi!

Marc Matabaro
Rwiza News

MU GIHE CY’ICYUNAMO HARI ABAVUZE AMAGAMBO Y’AMACAKUBIRI BAKOMEZA KWIDEGEMBYA HARI N’ABAFUNGIWE AKAMAMA

MU GIHE CY'ICYUNAMO HARI ABAVUZE AMAGAMBO Y'AMACAKUBIRI BAKOMEZA KWIDEGEMBYA HARI N'ABAFUNGIWE AKAMAMA 532838_183672691758725_100003479860697_274560_1535566928_nKuwa 11 Mata 2012 mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Gisharu,umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga umusaza Habyarabatuma Siliveri wari witabiriye ibiganiro byo kuwa10/04/2012 yatawe muri yombi kubera ko yabajije ko bavuga ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe ati kubera iki abana bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ?.

Taliki 14/04/2012 umuyobozi w’umurenge wa Nyanza akarere ka Gisagara intara y’amajyepfo Uwimana Jean Bosco (ugaragara ku ifoto) mu gihe yavugaga ijambo ryo gusoza icyunamo yikomye umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Victoire Ingabire ndetse n’abarwanashyaka b’iryo shyaka aho yihandagaje mu nama y’abaturage b’uwo murenge maze si ugutuka Ingabire n’abarwanashyaka avayo. Yagize ati kariya kagore k’inkunguzi n’abo bakorana bose tugiye kubatoragura. Nimunyumvire namwe abo bayobozi u Rwanda rufite da!!! Usibye no gutukana ahubwo yagerageje no gutera abanyagisagara ubwoba ngo bave muri FDU ariko amakuru yemeza ko abaturage b’aka karere ngo bibereye muri FDU dore ko ngo banarambiwe ingoma ya Kagame na FPR ngo sibo bazabona ihirimye bagahumeka!

Taliki 28/04/2012 abanyeshuri bo muri kaminuza y’Umurata Polytechnique Nsabiyumva Alfred, Muhoza Fiacre, Masengesho Valens, Hagumimana Ildephonse, Bizimana Jean Paul, Venuste na Sylvestre baguwe gitumo n’abapolisi bakorera ku karere ka Nyagatare bambikwa amapingu, barakubitwa, bajya gufungirwa ku karere. Babajije icyo bazira bababwira ko aho bacumbitse ngo barara batera amabuye umukecuru witwa Mukagatare Rose uturanye na Munyankindi Fidele wari ucumbikiye abo banyeshuri. taliki 01/05 barafunguwe ariko bukeye taliki 02/05 barongera barafungwa ariko baza kongera gufungurwa bakaba barahise bimuka aho bari bacumbitse bajya gucumbika ahandi. Ibi ariko bikaba ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko baracyari muri uwo mujyi wa Nyagatare kuburyo bahora bikanga gufungwa nyamara byaragaraye neza ko abo bana batigeze bakora ubwo bugizi bwa nabi.

Icyo umuntu yavuga kuri ibi ni iki?

Ubuyobozi bwa FPR bwaba ubwa gisivile n’ubwa gisirikali buhohotera abaturage ku mugaragaro bukabatera ubwoba kugirango batava aho babwivumburaho ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Uko abategetsi banyuranye mu nzego zose barushaho kugenda bakandamiza abaturage niko abaturage bagenda barushaho kwanga ubutegetsi. Ngaba abangisha abaturage ubuyobozi ureke ibyaha bihimbano bahimbiye Ingabire ngo bamucecekeshe. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Aya makuru y’i Gisagara n’i Nyagatare akaba yaravuye muri bamwe mu bashinzwe umutekano muri utwo turere batishimira ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage.

Juvénal Majyambere

Kigali

Me Innocent Twagiramungu yahagaritse Ndagijimana na Ngarambe ku rubuga DHR mu gihe cy’amezi 3.

Me Innocent Twagiramungu yahagaritse Ndagijimana na Ngarambe ku rubuga DHR mu gihe cy’amezi 3. 25703_100905396613278_100000814552101_24028_2386274_n-150x150

Me Innocent Twagiramungu

Nyuma y’aho haragariye inyandiko zicyocyorana hagati ya Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana, umuyobozi wa COVIGLA/FEIDAR na Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC,  iryo hangana mu nyandiko rikaba ryaraberaga ku rubuga DHR (Democracy and human rights), Maître Innocent Twagiramungu nyiri uwo rubuga akaba ari nawe warushinze, yafashe icyemezo cyo guhagarika Ndagijimana na Ngarambe mu gihe cy’amezi 3.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yanditswe na Me Innocent Twagiramungu  mu rurimi rw’igifaransa, ugenekereje aragira ati:” DHR ifite intego yo kuba urubuga rwo guhanahana ibitekerezo n’amakuru. Ariko mu minsi mike ishize, bamwe mu bahurira kuri urwo rubuga rwacu aribo Bwana Ambassadeur JMV Ndagijimana na Joseph Ngarambe, bakomeje kuzuza ku rubuga inyandiko z’ihangana hagati yabo bwite. Ibyo bikaba byarangaza abanyarubuga bifuza kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye mu rwego rwo

Ndagijimana_JMV-150x150

JMV Ndagijimana

arton220-4b6da-150x150

Joseph Ngarambe

guteza imbere imitekerereze muri politiki. Iryo hangana rihumanya urubuga rimaze kurenza urugero. Guhagarikwa by’agateganyo igihe kingana n’igihembwe byaba byumvikana. Igaruka ry’inyandiko zabo, niba babishaka, rigomba kubanzirizwa n’ugusaba ushinzwe urubuga, iryo saba rikaba ryakwakirwa gusa kuva tariki ya 1 Nzeli 2012. Muri icyo gihe bazagumana uburenganzira bwo kugera ku rubuga kandi bazakomeza kubona ubutumwa buvuye ku rubuga. Icyo batemerewe n’ugushyira ubutumwa ku rubuga gusa. Iki cyemezo ntabwo kijuririrwa.”

Iki cyemezo kikaba kigaragaza ko Maître Innocent Twagiramungu yageragije guca urubanza rw’abo bavandimwe araramye.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste