Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka! censure-4Inkuru dukesha urubuga Kigali Today, iravuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko internet yateje abantu kuba ibirumbo mu kazi bakora.

Muhingabire, umunyamakuru wa Radio Kfm, aragira ati: “Mu gihe cy’amasomo, umunyeshuri aba ari kuri facebook, umwarimu akarinda asohoka nta jambo na rimwe yumvise. Ubushize muri RDB umugabo yanze kumpa serivisi, abitewe n’uko yari ari kuri facebook.”

Ntambara Issa wiga muri SFB avuga ko umuco n’imigenzo bimaze kuyobywa n’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane irya Internet. Aho atanga urugero ku kuba urubyiruko rw’ubu rwarakujije ubusambanyi no kwitesha agaciro, babitewe no kureba amashusho y’urukozasoni.

Umuyobozi wa KIST, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, nawe yagaragaje ko mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hari ubujura bw’imishinga y’abanyeshuri ayobora.

Iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet.

Minisitiri Nsengimana yatangarije Kigali Today ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hazaba hatangijwe ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet, kizaba kigenzurwa na RDB.

Yagize ati: “Amategeko ahana abakoresha internet nabi ari mu nzira zo gutorwa, ndetse n’ikigo kizashingwa mu gihe cya vuba.”

Izi mpamvu zitangwa n’abayobozi zirumvikana, ariko biragaragara ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma zitamenyeshejwe abaturage. Birazwi ko inzego z’iperereza mu Rwanda zisanzwe zifite imigenzereze ibangamiye abakoresha internet nko:

-Gusoma za Emails z’abantu

-Gufungira abari mu Rwanda imbuga zandika ibyo Leta idashaka

-Kwangiza imbuga za Internet zandika ibyo Leta idashaka

-N’ibindi

Ubwo hagiye gushingwa kiriya kigo byaba ari uburyo bwo gukumira ihererekanya ry’amakuru akenshi aba avuga ibibi Leta y’u Rwanda ikora ndetse no kubuza abanyarwanda kumenya amakuru ngo bakomeze bayoborwe buhumyi. Bigeretseho no kugenzura abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane abakoresha internet.

Ubwanditsi

 


5 commentaires

  1. Abona dit :

    Kubangamira imbuga za internet zikoreshwa mu Rda gusa, niyo babijyeraho ntacyo byaba bimaze cyereka ahubwo ni bajyerajyeza kubangamira imbuga za internet zikoreshwa kw’isi yose kuko abanyarwanda benshi bakoresha izo mbuga ntibaba mu Rda, kndi kubaba mu Rda nabo naho babafungira izo mbuga technology cyane cyane kubantu baba hanze y’u Rda yababanye nyinshi mu mitwe, haboneka niyindi technology yo guhanahana amakuru nabari mu Rda.

  2. Rukataza dit :

    Mukomeze mute igihe ngo murapanga kandi byabarangiranye.
    Icyakora cyo muzabipangire mu bwami bwa Satani aho muraba mwicaye mu gihe gito.

  3. Jean Paul Karekezi dit :

    Haguma,

    Baca umugani ngo « Inyoni zijya imigambi yo kona, abarinzi nabo bacura iyindi… »Uyu mugani umuntu uzi neza uko wamugendekeye muri Africa y’epfo ni Amb Vincent Karega. Naho abo ba technicians bo bari guta igihe. Ntako batagize go bafunge imbuga zitavuga rumwe na leta ariko biranga birabananira.

    ikindi kandi ubu abanyarwanda bumva, ndetse banafite ama audio cds za Radio Itahuka – Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda ntibabarika. Nonese bajya kuzimagatanya irya nkuru y’umusore witwitse, nibangahe bari bamaze kuyisoma, bakayikoporora in their documments folder? Ndabizi ko birirwa bashakisha abantu ba RNC muri Africa y’epfo kugirango ba bice cg babagure ibikorwa nkibyo ntaho bigeza a democratic society/country that many died for.

    So icyo nabwira bene data nuko badakomeza guta igihe cyabo ngo barapfobya ibya abatavuga rumwe na chebuja wabo, ahubwo bakwiye kwibaza impamvu ki birikuba.

  4. haguma dit :

    kubatabizi nagirango mbamenyeshe ko muri presidence hari server i controla e.mail z’abantu FPR yishisha ikanafunga ama website y’amakuru! Ako gatsiko niko kanafite rwa rubuga theexposer! Kakaba kagizwe na maneko zimwe mwanabonye muri amerika igihe kagame yajyaga gufata diplome! cyane cyane uwari ufite digital HD video camera! Ari gufilma abigaragambyaga! Mubandi bakoramo harimo umwe ntashatse kuvuga izina wize muri TSWANE UNIVERSITY OF TECHNOLOGY(T.U.T) South-africa. Harigihe mwabonye nko kurubuga igihe.com bashyiraho inkuru ukayibona wasubira kuyireba nyuma y’isaha ukayibura! Cg nkayankuru y’umusore wiyahuye yitwitse yatanzwe na kigalitoday.com hanyuma igasibwa! Kumategeko avuye ibukuru. Nukuvuga ngo hari umutwe wa hight-teck ukorera muri NSS Iyobowe na Gen karenzi karake ukorana nabamwe nababwiye bo murugwiro. Uwo mutwe akenshi niwo wemeza amakuru agomba gutambuka kumbuga za internet nka igihe.com n’izindi… Ntagitangaza kirimo rero kuba banyujije itangazo muri ministere ifite ikoranabuhanga munshingano zabo! Kugirango mutazatungurwa nihaba impinduka!

  5. gatozen dit :

    ntacyo kagome atazadukorera!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste