Atwara amara ye mu ishashi!
Uyu musore yahoze ari ingabo y’uRwanda yitwa Ndagijimana Abdul w’imyaka 26, abarizwa i Nyabugogo ku muhanda werekeza kuri Gare ariko akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Gitega Akagali ka Kabahizi Umugugudu w’Ubumwe, avuga ko nyuma yo kubura ubufasha bwo kwivuza ategereje urupfu ndetse ubu amaraye ayatwaye mu isashi. Hari icyo twakora ngo tumurengere.
Birashoboka ko hagira igikorwa, uyu munyarwanda akongera kubona ubuzima bwiza, tumuvuje njye nawe,cyangwa se tugasaba ubuyobozi bwaho atuye, Inama nkuru y’abaganga, urwego ruhagaririye abatishoboye, cyangwa se abamugaye, ariko Abdul ntabure ubuzima duhari.
Ukuriye komisiyo yo gusubiza abavuye ku rugerero mu buzima busanzwe Bwana Sayinzoga yatangarije Igihe.com dukesha iyi nkuru ko batamuzi ko ahubwo ari umurwayi wo mu mutwe. Ese abarwayi bo mu mutwe ntabwo bo bavurwa? Biteye agahinda kubona abantu basigaye batwara amara mu mashashi mu gihe inteko ishinga amategeko imaze iminsi mike yemeje itegeko ryongerera abategetsi b’uRwanda imishara ihanitse. Birababaje!!
Nelson Gatsimbazi
PLZ be serious for this issue!!!How can you increase the salaries of miniters while their people batuma bayahembwa bakaba bari gupfa urubozo gusa IMANA izabibabaza ni mudakurikirana events nk’izo.
shame man! Ibaze ariko…eehhhh! Imishahara ya ba ministre… Yarongerewe ariko demob ngo ntiyavuzwa!!!!!!! Donc bikirije intero ya Col Aloys NSEKALIJE ngo « nta mwana wa NGOFERO wakwiga uwa ministiri yicaye… » Uwo demob nashaka azapfe ni umuhungu wa SAYINZOGA se! SAYINZOGA amenye ko baca umugani mu kinyarwanda no « UMUGABO MBWA ASEKA UMUTIGISTE » EJO NI WE cga UMWANA we ngo « AGAKAMBYA IMPANGA UGATEGA U RWANDA »
Iyinkuru yari kucyinyamakuru Igihe.com bahise bayishinguzaho.
turashima Rwiza news kuba muyigaragaje gusa mutubwire uburyo imfashanyo yamugeraho!.
Maneko za kagame zigomba kuba zabonye rya terambere zirirwa zirata ko ntacyorivuze bahitamo gutegeka kuyisiba kandi ngo Clinton azaza gushyiraho ibitaro,kubeshya amahanga gusa!.
ibyu wo musore birababaje cyane ariko nawe ntabwo uburwayi bwe yabushizemo ugushaka gukira kuko nkuko avuga ko yari umusirikare, yirirwa kumuhanda asabiriza ubu murayo asabiriza yabuzemo iticket yo kugyera i kanombe kwivuza, ntabwo yabuze uhamushikana kuko afite umuntu uza ukahamutereka, anashatse kwivuza murabo bamufasha nzi neza ko abasabye aya consultation gusa kugira agere kwa muganga yayabona,rero murabo bantu benshi ba ba bafite uburwayi nkubwo, harigihe abona ko gusabiriza ameze gutyo aribwo abona atubutse,akanga kujya kwa muganga bibaho cyane aho usanga hari na bamwe bigira ibimuga kugira basabe ukabona banahitamo no gucika amaguru ngo ba kunde ba bafashe conclusion rero:navuga ko umuntu ariwe ugomba kugana leta kuko ariwe aba afite ibibazo kuko leta ntabwo yazajya ibona uko igenda ireba mu mihanda wose aba babaye utayiganye nuko uba utababaye,kuko ubabaye ntiwabona imbaraga zo kuguma kuruwo muhanda,kuzuba, usabiriza,ubu se leta ije ikamukura kuruwo mu handa ika mujyana kumuvuza atariwe wabibasabye akagira icaba ubu ntibavuga ngo leta yaramuhitanye,ibintu byose ni gushishoza kandi leta yacu tura yemera ni yijyane arebe ko batazamuvura abirirwa bavurwa se sa banyarwanda nkawe
Mwe mwanditse ino nkuru mujye mureka amatiku muvuge ukuri kand mwirinde gukabya.
1. uyu muntu koko arababaje ariko kwitwa cg kuba yakwitwa ko yavuye mu igisirikare sibyo byamuhesha amahirwe cg uburyo bwo kwivuza.
2. anaramutse ari demobu nkuko abyivugira cg mubimuvugira ibyo ntibyatuma avuzwa kuko kuvamo amara kwe ntaho bigaragazwa ko bifitanye isano n’akazi ka gisirikare kuko no mu inkuru yanyu ntabyo mwigeze mugaragazamo.
muri make tureke kuva ibintu, niba umuntu ababaye yatabarizwa cg akanafashwa mu uburyo bumwe cg ubundi, ariko tujye tureka gukuririza inkuru. kuko nk’uyu Gatsimbazi sinzi icyo nyirizina yashatse gutangaza muri iyi nkuru. ese yaba atabariza uyu muntu cg arimo kwerekana isura mbi y’igisirikare cy’u Rwanda?