Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa DSCN4968

Bamwe mu banyarwanda barwaniye M23 u Rwanda rwanze kwakira

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa na Radio Okapi. Ubundi imodoka ya MONUSCO yari ibatwaye yarimo abagera kuri 29. Abavuye muri M23 bagera kuri 22 n’abagera kuri 7 bavuye muri FDLR.

Abo barwanyi ba M23 bari bishyize mu maboko ya MONUSCO mu karere ka Rutshuru bavuga ko ari abanyarwanda. Bagombaga gusubizwa iwabo mu Rwanda muri gahunda ya DDRRR (Désarmement, démobilisation, rapatriement, réinsertion et réintégration).

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo abategetsi b’u Rwanda bavuze ko abo bantu bagomba guhabwa Leta ya Congo ngo kuko uwo mutwe wa M23 ngo ntuba mu Rwanda, ariko amakuru ava mu buyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru aravuga ko hari umubonano hagati y’abayobozi ba Congo n’u Rwanda ngo baganire kuri icyo kibazo.

Abo barwanyi ba M23 u Rwanda rwanze kwakira bamaze hafi iminota 45 mu karere katagira nyirako (Zone neutre) hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo mbere yo gusubizwa muri Congo. Iby’abo barwanyi bizamenyekana nyuma y’imibonano hagati y’ibihugu byombi.

citoyens_rwandais_combattent_pour_m23Icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega urwana gufasha M23 ndetse na Roger Meece, intumwa idasanzwe ya ONU irabyemeza kavuga ko u Rwanda ruha ibikoresho n’intwaro.

U Rwanda rwo na M23 bakomeje guhakana ibyo birego. Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko tubikesha urubuga igihe.com ngo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko impamvu nyamukuru yo kwanga ko abarwanyi ba M23 bahita binjira mu Rwanda, ari uko MONUSCO itanyuze mu nzira zabugenewe ntinamenyeshe u Rwanda hakiri kare, kandi ngo hari n’abataramenyekana neza imyirondoro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rigenewe abanyamakuru rivuga ko muri bo harimo 11 bari mu igenzurwa binyuze mu bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Congo, ariko hakabamo n’abandi 18 batazwi neza aho baturuka. Abo muri FDLR uko ari 7 bamaze kwemerwa nk’abashyize intwaro hasi, cyangwa abasezeye igisirikare bakaba bagomba gutahuka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati : “Igitekerezo cya MONUSCO cyo gucyura izi ngabo tutabimenyeshejwe ntibyubahirije amategeko, kandi ni ukwica amabwiriza ngenderwaho. Naho 29 bavugwaho kumanika amaboko ubu bari gukorerwa igenzura hagati y’ubuyobozi bwa Congo n’u Rwanda. Abandi 18 basigaye nta na kimwe tubaziho ndetse n’ubwenegihugu bwabo ntiturabumenya, ku bw’ibyo twasabye Congo ko yadufasha gukurikirana tukamenya inkomoko y’abo bose, kandi twizeye ko ibyo bizakorwa mu mucyo”.

Iyo umuntu asomye ibivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO yari icyuye abo banyarwanda bavuga abantu 29 harimo 22 bahoze muri M23 na barindwi bahoze muri FDLR. Ariko amakuru atangwa n’igihe.com avuga 29 bahoze muri M23 na 7 bahoze muri FDLR. Ikindi kitumvikana n’aba bemewe ko umwirondoro wabo ugiye kwigwaho ngo bagera kuri 11  ngo hagasigara 18 (ese abo bagiye kwigwaho ni 7 bo muri FDLR kongeraho 4 bo muri M23?) Ndetse hari ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko abo u Rwanda rwanze kwakira ari 24.

Mu kiganiro Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC, Lt Gen Kayumba yavuze ko bibabaje kuba abo banyarwanda bangiwe gutaha mu gihugu cyabo. Akanibaza niba ari Ivan umuhungu wa Kagame wafatiwe ku rugamba agasubizwa u Rwanda bakwanga kumwakira. Ushobora kubyumva hano:

Marc Matabaro
Rwiza News

 


18 commentaires

  1. mase dit :

    politique nimbi cyane kabisa iyo uyikinye nabi

  2. Rukataza dit :

    Rukundo we ibi uvuga ni amateshwa!!! Ibi mubivuga hashize 18 ans igihugu kiboshwe!!! Niyo langage yanyu mwita “ twihaye agaciro”!!! Kagame yagiye pe. Ntimwirirwe mutegereza byarangiye. Tant que politique yanyu ishingiye ku kinyoma, ubugome, ubwirasi n’ubujura bisanzwe biranga Kagame na FPR ye, abazi gukina politiki nzima bagiye kubereka uko igihugu kiyoborwa.
    - Kagame yigurishije ikigo cya ELECTROGAZ cyari gisanzwe gikora neza none ubu amashanyarazi n’amazi birabona umugabo bigasiba undi (coupures de courant za buri gihe, ibyuma bikoreshwa amashanyarazi ubu ibyinshi byarahiye, amazi ubu mu makaritiye amwe aragura ijerekani 200 frw).
    - Imihanda irubakwa na NPD COTRACO ya Kagame itagira expérience ikangirika hatarashira n’amezi atatu.
    - Kagame yasanze agomba kwiba n’amafaranga Leta yavuzaga abaturage bayo maze ashyiraho icyitwa Mutuelle de santé ubu kigeze abaturage ku buce.
    - Kagame w’umushumba yashatse guhindura abanyarwanda abashumba nka we ashyiraho icyitwa GIRINKA mu mfashanyo amahanga yari yarageneye guteza imbere ubuhinzi mu gihugu, maze mu buswa bwinshi afata n’abadashoboye korora ihene abahatira korora inka itungwa n’ibiruta ibitunze abanyeshuri batanu biga mu mashuri yisumbuye. None ubu abahawe izo ngirwa nka badashobora korora bararira ayo kwarika.
    Tuvuze amakuba Kagame yateje abanyarwanda ntitwabona aho tubyandika. U Rwanda rwari paradizo ubu rwahindutse agahugu ka shitani (illiminatu) gategereje abakabohora (uretse ko bari hafi).
    Imitamenwa wowe Rukundo uvuga wujuje hamwe n’iriya ya shobuja Kagame ntabwo iruta BASTILLE y’umwami w’abafaransa. Abo igenewe mwayivukije nibo bagiye kuyisubiza ku mugaragaro. Sinzi niba uzashobora no gusubira I TINGITINGI.

  3. kanyarengwe felicien dit :

    Mensieur Abona urumugabo rwose uvuga ukuri. Ahubwo mfasha uhamagare n’inshuti zawe twamagane izi Ntozo bikaba ari muri urwo rwego twiyemeje gutera inkunga Kayumba,Karegeya,Rudasingwa n’abandi bose badacana uwaka n’iyi mihirimbiri.

  4. Abona dit :

    @rukundo, ntabwo wabãye Ting ting, reka kubeshya abantu, ahubwo ushobora kuba warumvise about Ting ting, kuko ntamuntu warakotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye Ting ting ushobora kuvug’ibigambo by’ubucucu nki by’uyu wita « Rukundo » uri gushukwa nabaringa ngo n’iterambere mugihe niyo baringa y’iterambere ikorwa aruko kagame yohereje bamwe mubarokotse i Ting ting bashoboye gutaha, bakajya kumubera ibitambo muri congo muri M23, kugirango yisahurire amabuye yagaciro. Nne uyu ngo ni rukundo urikuruka ngw’iterambere! Ryahe ryokajya! Amaroso y’abana b’urwanda agume ameneke ngo n’iterambere?

  5. Mary dit :

    Ndatabariza aba bana b,abahungu, kagame naramuka abemeye arahita abakinja. Bantu mufite uruvugiro mwavugiye ruriya rubyiruko

  6. Kananura dit :

    Nyamwasa arakina, none se arareba agasanga Kagame hari umwana yakwita uwe iyo bigeze kure? Uretse ko nabo yabyaye atabemera kuva aho amenyeye ko Umugore we yamupfunyikiye ikibiribiri. Agira ngo ni vierge hamaze iminsi amenya ko afite umuhungu mukuru uba mu ngabo z’igihugu ntashatse kuvuga izina kubera umutekano wacyo. Ngaho da!!!

  7. kanyarengwe felicien dit :

    niko wa Ntumbi we ngo ni Rukundo,uransariraho ko mvuga ukuri mwe mwokamwe n’ikinyoma n’ubugoryi buvanzemo n’ubucucu ukuri kwawe ni ukuhe?ngo girinka?murarata ibyo bika n’ibicebe byazo kdi mu gihe tugezemo kugira igika mu rugo ni umwanda,mwe muzirirwa ku mirizo birabasa muri inka muzindi nge narumiwe n’uru Rwanda rw’Inka uti gerageza umuturage girinka yagezeho niwe uzandwanya?uri imbwa cyane,ubu kurwana byahinduye isura ni Tèchnologie,ikorana buhanga aho muziruka nta munyarwanda w’umusivire uhaguye,aho murabona igihe mwirukiye inyuma y’ibyo bika?mu gusara kwanyu muti ushaka inka aryama nkazo,murakaryama ubuthcura, yewe inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba,ariko mwagiye mwemera ko muri uturondwe twasigaye ku ruhu inka yarariwe kera na Karegeza,Kazumba,Rudasingwa n1abandi bose barangwa n’ubwenge n’ubushishozi ariko se ko mbona mureba ariko ntimubone?ngaho ibikomeye biraje mwagoswe impande enye,ukuboko kw’Imana kurabatsenbye bene Inka,yesu abahezagire cyane bene data.

  8. Kadeheri dit :

    Uwo nkunda ntakibone mu mwanya w’aba basore!Congo iti mumvire aha mwa nkoramaraso mwe!!Kagame nawe ati simbazi,kandi ariwe wabohereje mu rugamba rwe rw’amahugu!Ahubwo niba hakibaho ba Mukundabantu,aba basore bagomba gushakishirizwa aho bahungira,kuko amahanga nakomeza kubatsingagira kuri Kagame,ari bubakire ariko mu masaha akurikira ntawe uzamenya irengero ryobo,kuko arahita abohereza muri rya bagiro rye na Gen.Munyuza/Nziza!!!
    Nyamuna mutabare aba bana!!!!

  9. Turakwemera dit :

    yewe iyi site turayikunda cyane

  10. rukundo dit :

    Kanyarengwe we ibi uvuga ni amateshwa!!!ibi mubivuga hashize 18 ans!!!niyo langage yanyu ya byacice!!!! U Rwanda rudadiye. Muzagerageze. Tant que politique yanyu itazanshingira ku bikorwa nk’ibya Kagame, wenda muvuga muti tuje kumurusha murate igihe!!!!Iy’amazuru, irondakoko, hano nta gaciro igifite, muyizanye mwaseba!!!! Koko namwe uru Rwanda uko muruzi uje utazanye ifaranga, utangiza za Centrale z’amashanyarazi ziruse izo RUDASUMBWA arimo kubaka, udakwirakwije imihanda, utazanye Mutuelle iruse iyo Rudasumbwa yazanye, utazanye GIRINKA, aka ka Paradizo kacu uzagaherahe!!!!Donc uzaza wapanuye amazuru gusa tukuge inyuma!!! Ariko yagorwa mwene Kanyarwanda!!!!Nkugire inama, zana ibirushije ibyo Kagame amaze kugeza ku banyarwanda, ubikube kabiri wirebere!!!!Njye nageze TINGITINGI, ndahazi sha, ubu niyujurije imitamenwa ibiri, ntunsubizeyo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  11. umubyeyi dit :

    ntbizoroha jye nibaza umusirikare iyo a deserta,ntabwo aronka umwanya wo gutwara imyenda kuko ashobora gufatwa,none se ko batavuze mu kwinjira muri m23 uwagize recrutement niho byari koroha,twibaze ko basi babatse imyenda ya gisirikare baribambaye bakabagurira misha kuko bambaye iyisa none se bahise babona naho bagurira yebo yebo zishaje ko tuzi neza ko abasirikare ba m 23 bafite inkweto, niba naho babambuye ni nkweto barikubagurira yeboyebo sha apana izishaje abo naba fdlr nibo barwana bambaye yeboyebo,ahubwo se bararwana?ko bazi gusAMBANYA ABAGORE GUSA NO KWICA NTI MUNYONGERE MSG KUKO IYO NANDITSE MBERE MWAYINYONZE REKA DUJYE DUHANA IBITEKEREZO KUKO ABO ARI ABA FDLR KANDI UJYA IWABO NTA KIMUTANGIRA NUKO GUSA BABESHE KUGIRA U RWANDA RUJYE MU BIBAZO

  12. kanyarengwe felicien dit :

    mujye hano mubashe kubona ayo mafoto

    Umwami-yuhi-iv-musinga-jpg.jpg maze mumwitegereze murebe uko ameze.

    Leta y’u rwanda yashatse kurangaza umuryango mpuzamahanga. murahasanga umugabo ibibazo byabanye byinshi.

    Muri congo ibintu ntabwo byoroshye na gato. Murahasanga umusore w’inkotanyi mudacumura yajanjaguye umutwe.

    Kagamefamilysaverwa-1dans.jpg umurengwe no gukina ku mubyimba abanyarwanda.

    Doc_rwandapress_page05_0000000209.png murahasanga inshutu ebyiri magara ntunsige.

    Yayjammeh-doctor-vih41.jpg murahasanga perezida uhahranira ubuzima bw’abaturage be.

    428968_184514791679627_745233837_n dans.jpg arahigwa bukware n’inshuti ye magara.

  13. umubyeyi dit :

    none se ko batavuze uwa gize rercutement yo kugira binjire muri m 23bashobore kuba ari aba fdlr babeshe ngo bavuye muri m23 kugira byemezwe ku rwanda rurimo gukorana na m23none se ahubwo bitanze bambaye imyenda ya gisivire ariko biransekeje reka basi tuvuge ko bahise babagurira imyenda kugira basige iya gisirikare bari bambaye none se nizo yeboyebo zishaje batorotse igisirikare bambaye yeboyebo sha imitwe ni myinshi ntibizoroha yego utaha iwabo ntatangirwa ariko babakoreho iperereza rikwiye kuko jye ndabona ari aba fdlr

  14. Rukataza dit :

    Ibyo kwambara gisirikare n’imbunda mu ntoki byo bitandukanye n’amategeko mpuzamahanga yo gucyura abarwanyi bafatiwe ku rugamba. None se wagiraga ngo bambukane uniforme n’imbunda za M23?
    Ahubwo ikibazo Kagame afite ni uko iriya foto ubu yamaze gukwirakwizwa mu duce twose tw’u Rwanda none imiryango ya bariya banyarwanda ikaba yamaze kubona abana bayo bashimuswe na Kagame kujya kurwanirira M23. Ubu wari uzi ko imwe mu miryango ya bariya banyarwanda yari yaramaze kuva ku kiriyo cy’urupfu rw’abana babo? Tekereza rero émotion iyo miryango yagize imaze kubona ariya mafoto.
    Harya ngo Kagame azi kubeshya amahanga n’abanyarwanda? Ubu bwo noneho umenya ariwe urimo kwibeshya. Erega nawe ubwe arabizi ko byamurangiranye. Ahubwo arashaka gusiga ahitanye abandi baruta abo amaze guhitana aho kugenda wenyine.

  15. kanyarengwe felicien dit :

    ariko se Congo izamenya kwihagararaho ryari?none se ko hari abanyekongo bavuga ikinyarwanda,ariko Matabaro yadusobanurira aho aya mafoto yavuye,niba mudatanze ibisobanuro Kagame arabigarama byose,,kereka Loni nifata buri umwe akerekana iwabo bitabaye ibyo Congo iratsindwa,ufatiwe ku rugamba aba yambaye imyenda ya gisirikare,ashobora no kuba ntayo afite ariko afite imbunda,grenade n’ibindi by’intambara Kagame arahita avuga ko ari babakongomani bavuga ikinyarwanda,,biragaragara ko bambaye imyenda mishya kdi imeze kimwe ariko siyo y’urugamba,,byibura iyo Congo ibambika imyenda ya gisirikare n’imbunda sava buri wese yari kubyemera,niyo mpamvu Kagame yirirwa abatuka yababonyemo isoko,yasanze nta mugabo muri congo urimo wamuca ibihano agahugu gatoya kabarushe kubeshya n’amayeri koko?ubu ari nka kagame wabafashe kuriya bakagira amahirwe ntibapfe we ubu aba yamaze kubambika amappeti bacigatiye n’imbunda mu ntoki nawe se ntawe utazi umubano wa habyarimana na mubutu,nyamara habyarimana apfuye kagame ati yishwe na ba bagosora sibwo mubutu abyemeye ati kugira ngo mwinjire hano mubanze mwamburwe intwaro mutangenza nka habyarimana,ubundi ibya ya ndirimbo ivuga ngo kaza neza mu rwanda rwacu yewe mubutuuuu,mubutu sese seko mubyeyi wa zaire,izimira burundu,ubwenge kamere imana itanga ku muntu menya yarabuhishe abakongomani kugeza n’ubwo batamenya ubukungu-kamere bafite mu gihugu cyabo,niba mugira ngo ndabeshya muzarebe ko hari ikindi gihugu kagame yubahuka nka congo n’uburundi arabuvogera ariko si nka congo.

  16. Kananura dit :

    U Rwanda murarwitiranya, abo barwanyi bashatse banabaniga ariko icyo babarega ntibazabone gihamya. Babakire maze bahite bita mu kagozi k’ibirego bya UN? Bazabihakana mpaka bashizemo umwuka. Rwizanews ndabashimiye muhora kuri terrain? Aya makuru aracyajojoba amazi ni mashya pe!

  17. Anonyme dit :

    haricyo ayamakuru atasobanura ese 7 bakiriwe na22 bangiwe kwakirwa baribafatanyanyije urugamba aha ndashakagusobanukirwa m23 na fdler uko bajyanye guhungira murwnda baneshejwe urugamba kuko haramakuru yarasanzwe avugwa na m23 nurwanda ko fdler irwanirira congo none ubu bisankaho ifasha m23 mudusobanurire iyinkuru tumenye ukuri kwibivugwa ubu nibyavugwagambere

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste