Archive pour 10 mai, 2012

Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika

Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika e19c3f0234e68033c53dad729e701d36

Mu Karere ka Rubavu, umusore Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 yaritwitse akoresheje lisansi nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga (ubunyobwa, bombo, ibisuguti n’amagi yacuruzaga hamwe n’amafaranga arenga ibihumbi 300) n’Inkeragutabara hamwe na Local defense.

Mutabazi ni imfubyi yashakaga kurundanya udufaranga agakorera uruhushya rwo gutwara imodoka.

Uyu musore Mutabazi Sadiki ni uwo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa.

Umubiri we wahiye 80% nk’uko byatangajwe n’umuganga mu bitaro bya Rubavu. Ibitaro bya Rubavu nta bushobozi bwo kumuvura byari bifite, bamukoreye transfert yo kujya muri CHUK i Kigali.

Iyo nkuru yanditswe ejo na Kigalitoday ndetse bashyiraho n’ifoto y’uwo musore yarashizeho uruhu wese. Mu minota micye bategetswe kuyikuraho, muri iki gitondo bakaba batwaye Mutabazi i Kigali muri CHUK ubu niho arwariye, arwajwe na nyina. Ariko uko bivugwa ni uko kubera ko umuryango we ukennye kandi udufaranga yari afite bakaba baratumwatse bishobora kuzamugora kwivuza natabona abagiraneza bamufasha.

Uyu musore kandi abamuvura baremeza ko ashobora kwitaba Imana kuko ubushye bwe bugeze ku gipimo kidatanga icyizere cyo gukira ndetse ngo akaba ubu atacyumva ari ku byuma bimwongerera umwuka. Kandi impyiko ze ntabwo zikora neza kubera ubushye.

Tubibutse ko Revolisiyo yo muri Tuniziya yaturutse ku musore witwa Mohamed BOUAZIZI wicururizaga utuntu ngo atunge umuryango we wari ukennye maze akamburwa utuntu twe yabona nta kundi kubaho asigaranye agahitamo kwitwika

Source:BBC Gahuza-Miryango

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamurwa mu Rwanda

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamurwa mu Rwanda pompe-essence-petrole-300x218Ibikomoka kuri Peteroli ni ukuvuga Essence, mazutu, peterori bacana mu itara n’ibindi, iyo ibiciro byabyo bizamutse bituma n’ibiciro by’ibindi bintu hafi ya byose nabyo bizamuka kuko akenshi ibicuruzwa kugirango bigere ku baguzi hakoreshwa imodoka, tutibagiwe n’ibiciro byishyuzwa abagenzi batega imodoka ko nabyo bijya hejuru n’ibindi.

Ibi bije gusonga abanyarwanda bari basanzwe batorohewe n’ibiciro byari bisanzwe biri hejuru n’ubundi mu gihe imishahara yo idafite aho ihuriye habe na gato n’ibiciro biri ku masoko.

Ariko Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwemeza ko ibintu bimeze neza ngo ubukungu bumeze neza burimo kuzamuka ubutitsa ngo abavuga ubusumbane hagati y’abantu mu by’ubukungu baba bashaka gusenya igihugu cyangwa kugisubiza inyuma. Iyo bivuzwe n’umututsi aba ari umujura, byavugwa n’umuhutu akaba afite ingengabitekerezo ya Genocide n’amacakubiri.

Ibyo bijyanye n’imishahara y’abayobozi iri hejuru kimwe n’ibindi bibatangwaho bidafite aho bihuriye n’amikoro y’igihugu. Byo ntibishobora kugabanywa mu rwego rwo kwizirika umukanda ahubwo birongerwa ndetse byaba ngombwa abaganga n’abandi akaba aribo bagabanyirizwa imishahara.

Ntawakwibagirwa umurengwe uranga abayobozi bamwe na bamwe n’ingendo za hato na hato z’abayobozi barimo Perezida Kagame zidasiba gutwara igihugu akayabo.

Uko bigaragara iyi Leta nta gahunda ifite yo korohereza abaturage ahubwo irushaho kubakorera umuzigo uremereye ku buryo wagira ngo ifite gahunda yo kubasahura ntigire icyo ibasigira.

Umuntu yibaza impamvu Leta idashaka ahandi ikura amafaranga cyangwa ngo yizirike umukanda igabanye ibikorwa bidafite umumaro bitwara amafaranga maze bityo Leta yirinde ko ibiciro bizamuka ku masoko.

Iyi Leta ikomeje kugaragaza ko koko itatowe n’abaturage kuko iyo iba yaratowe n’abaturage yajya ibaharanira aho guharanira kuzuza ibifu by’abayobozi. Ese ubundi nanjye ndasetsa, umudepite washyizwe kuri liste nta n’umuturage umuzi cyangwa wamutoye yananirwa gute guharanira inyungu z’uwamushyize kuri liste aho guharanira iz’umuturage?

Marc Matabaro
Rwiza News

 

Itangazo_ry_ibiciro_bishya_bya_petroli_1-724x1024

 

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste