Madame Hélène Le Gal yagizwe umujyanama wa Président Hollande ku bijyanye n’Afrika.
Uyu mudamu wagizwe umujyanama wa Perezida Hollande mu bijyanye n’ibibazo by’Afrika, afite uburambe bw’imyaka irenze 20 mu kazi, ku buryo azi neza Afrika. Yari ahagarariye ubufaransa muri Québec.
Tubibutse ko mu ntangiriro z’uyu mwaka u Rwanda rwanze ko Madame Le Gal ahagararira u Bufaransa mu Rwanda, ngo kuko ngo u Rwanda rwabonaga yari umuntu wa hafi w’uwahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga Bwana Alain Juppé ngo utajya imbizi na Leta ya Paul Kagame ngo imurega ko yaba yaragize uruhare muri Genocide.
Uwari usanzwe ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Laurent Contini yari umuntu wa hafi wa Bernard Kouchner wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga wari n’inshuti magara ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Bwana Laurent Contini yirukanywe na Bwana Alain Juppé amuziza ko hari amagambo yakoresheje kenshi yo kurengera ubutegetsi bwa Perezida Kagame aho kurengera igihugu cy’u Bufaransa akorera.
Si ibyo gusa kuko Bwana Alain Juppé yahisemo kwigira mu ruzinduko kure y’u Bufaransa, igihe Perezida Kagame yasuraga u Bufaransa muri Nzeli 2011. Ngo Juppé ntiyifuzaga gukora mu ntoki za Kagame!
Uyu mwanya wo kuba umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa ku bibazo by’Afrika ni umwanya utuma uwufite agira ijambo rikomeye kuri Politiki y’u Bufaransa muri Afrika. Ufite uwo mwanya ashobora guha umurongo politiki y’u Bufaransa ku gihugu iki n’iki cy’Afrika cyane cyane ku bijyanye n’umubano n’icyo gihugu cyangwa uburyo u Bufaransa bwashyigikira icyo gihugu cyangwa bukakirwanya mu miryango bufitemo ijambo rikomeye nk’umuryago w’uburayi (Union Européenne), n’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de Sécurité de l’ONU/UN Security Council).
Rero uwavuga ko iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bitarasobanuka neza ntabwo yaba akabije, kuko hari benshi batekereza ko Madame Le Gal atazorohera Leta y’u Rwanda ndetse ashobora kuyigerera mu kebo yamugereyemo igihe yamwangaga nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News