Leta y’u Rwanda yagize impfabusa passports zabo
Abanyarwanda batandukanye bagera kuri 25 bari bafite passports z’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzihindura impfabusa.
Iyo usomye amazina y’abo bantu bambuwe za passports zabo usanga harimo bamwe mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango ya bamwe mu bantu bazwi bahunze igihugu batavuga rumwe na Leta iyobowe na Perezida Kagame.
Ikibabaje kandi gitangaje n’ukuntu umunyarwanda yamburwa uburenganzira bwo kugira urupapuro rw’inzira rw’igihugu cye. Ahubwo n’ubwenegihugu wasanga babubambuye.
Uko bizwi mu mategeko n’iyo haba hari abakoze ibyaha cyangwa bafite ibyo bapfa na Leta y’u Rwanda, icyaha ni gatozi. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yamburwa passport ye kubera ko avukana na, ari umwana wa, yashakanye na, ari inshuti ya, ari muramu wa.. ufitanye ikibazo na Leta y’u Rwanda.
Ibi biratwereka ko abafite imiryango mu Rwanda bakaba bari muri opposition ari nk’aho iyo miryango ifashweho ingwate ishobora kugirirwa nabi igihe icyo aricyo cyose.
Iyi ishobora kuba ari ya serivisi nziza twumvise basigaye batanga!
Marc Matabaro
Rwiza News
Uburyo Jeannette kagame ategekesha Igihugu igitugu!
Mu kwandika iyi nkuru, turashaka kwereka rubanda uburyo Jeanette Kagame muruko gufasha umugabo we gutegekesha igitugu, bimaze kumuha “power” nyinshi kuburyo abanyarwanda benshi bamenyereye imikorere ya Kagame basigaye bavuga ko Jeanette Kagame azasimbura umugabo we.
Abenshi mwabonye ukuntu asigaye akoresha Inyumba aloysia mu ngendo zamahanga kandi byitwa ko ari Minister w’abagore n’umuryango kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo Louise ahari. Tubibutse ko Inyumba Aloysia yari yarirukanwe na Jeannette Kagame wari waranze ko banamuvuza igihe yari arwaye bikomeye.
Uwera ,Kigali .
Source: Umuvugizi.com
Ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka. Yabaye triyari imwe na miliyoni 374.
U Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya tiriyali imwe na miliyoni 374 mu mwaka utaha wa 2012/2013, nk’uko bigaragara mu mbanzirizamushinga yayo yamurikiwe Inteko Ishingamategeko imitwe yombi.
Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, ubwo yamurikiraga Abadepite n’Abasenateri imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa,yatangaje ko ingingo y’imari y’umwaka 2012/2013 yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka.
Minisitiri Rwangombwa yatangaje ko ayo mafaranga azaturuka mu misoro izatanga miliyari zigera kuri 600, n’impano zituruka mu mahanga nazo zikongeraho miliyari 540.
U Rwanda kandi rurateganya gufata inguzanyo zigera kuri miliyari 12 azaturuka imbere mu gihugu n’izindi miliyoni 134 zizaturuka hanze, mu rwego rwo kuziba icyuho cya miliyari 32 zibura kugira ngo ingengo y’imari yagenwe yuzure.
Minisitiri Rwangombwa yanasobanuye uko ayo mafaranga yagiye agabanywa hakurikijwe ibice by’ingenzi. Ibikorwa remezo n’ubwikorezi bizakoresha agera kuri miliyari 3612, ibikorwa by’ubuhinzi n’inganda bikazakoresha miliyari 344,2.
Ibikorwa b’iterambere ry’abaturage, nk’urubyiruko, umuco na siporo byo byagenewe miliyari 32,7, mu gihe imiyoborere myiza yo yagenewe miliyari 372.
Iyi ngingo y’imari kandi yakozwe hakurikijwe imirongo migari u Rwanda rwiyemeje kugenderaho igamije kugabanya ubukene, nka gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS), intego z’ikinyagihumbi (MDGs) n’icyerekezo 2020.
Minisitiri Rwangombwa yamaze impungenge abadepite, ababwira ko hari gahunda zashyizweho zigamije gukomeza kongera ubukungu no kugabanya guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda.
Nubwo ubukungu bw’isi bwakomeje kuzahara, umwaka wa 2012/2013 buzazamuka kugera ku kigero cya 7,2%, ugereranyije na 8,2% muri 2011/2012; nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigembi yabisobanuriye Abadepite n’Abasenateri.
Naho ku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, yatangaje ko umwaka utaha bateganya ko bitazarenza 7,5%, ugereranyije na 8,5 byabonetse muri 2011/2012.
Emmanuel N. Hitimana
Source: Igihe.com