FPR IKINYOMA KIRANZE KIRAYISARITSE NONE IRATA IBITABAPFU
Mu gihe FPR igenda ikwirakwiza ibihuha ko Ingabire yemeye ibyaha agasaba imbabazi Kagame kubera ngo ibaruwa yanditse asaba imbabazi, amakuru nashoboye gushakisha ni uko abambari ba FPR bagerageje uko bashoboye begera Ingabire bamubwira ko mu byo avuga ngo akunda kuvugamo umukuru w’igihugu kandi ngo bikaba bimutesha agaciro ngo ko akwiye kubireka kandi akanandika amubwira ko atazabisubira, bikaba kandi byarabaye mu mishyikirano ya rwihishwa Martini Ngoga yagiranye n’uyu mutegarugori w’umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Kagame. Iyi mishyikirano kandi ngo yatumijwe n’inkoramutima za Kagame yari igamije gushaka uko yakwikura mu bibazo by’urusobe bya politiki byugarije ubutegetsi bwe n’ubwo umushinjacyaha Ruberwa yabyigurukije akavuga ko imishyikirano yasabwe na Ingabire abinyujije ku bamwunganira.
Nyamara n’ubwo bakoze uko bashoboye ngo Ingabire yandike ijambo imbabazi muri iyo nyandiko, amakuru nabashije gutohoza aravuga ko Ingabire muri urwo rwandiko ngo yavuze ko ibyo yavuze haba ari kuri Kagame cg undi mutegetsi uwo ariwe wese bidakwiye kumubabaza kuko hakwiye kubahirizwa ihame rya demokarasi n’ubwisanzure mu kunenga no gutanga ibitekerezo akaba aryo we n’ishyaka rye FDU bemera ngo niba hari uwo byababaje babimubabarira ariko ko badakwiye kureka gukomeza guharanira umuco w’ubwisanzure no gutanga ibitekerezo nta nkomyi kuko ngo ari ryo hame rya demokarasi. Ngibyo ibyo leta ya Kigali yirirwa ikwirakwiza ngo Ingabire yasabye imbabazi. Ese tubisesenguye koko ubu twavuga ko yasabye imbabazi?
Ikindi cyerekana ko leta ya Kagame yahimbye ikinyoma kandi ikigikomeza ni uko ngo batarekeye aho. Amakuru nashoboye gukurikirana avuga ko mu minsi ya vuba bamwe mu ntore za Kagame bagiye muri gereza aho Ingabire afungiye maze batangira kumwumvisha ko yasaba abo bakorana bakareka gukomeza gukwirakwiza inyandiko mu miryango y’uburenganzira bw’ikiremwmuntu no mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abanyamahanga bafasha u Rwanda, inyandiko ngo zikomeza kugusha hasi leta ya Kagame kuko ngo ubu nta kindi igikora usibye guhora yisobanura mu bafatanyabikorwa bayo bayibaza niba izo nyandiko leta izizi. Ibi ngo barabimusaba bamubeshya ko bafite ukuntu babigenza ikibazo bafitanye kikarangira mu bwumvikane ariko ntawe uyobewe ko iki ari ikinyoma cya FPR ikoresha ishakisha uko yakwirwanaho mu bihe bikomeye.
Amakuru nanone nashoboye gutara ni uko ngo abayobozi ba FDU bibitseho ibimenyetso bihagije birimo n’inyandiko ziriho imikono ya bene kuzikora zigaragaza nta shiti uburyo leta yakoresheje bariya bahoze ari abasirikari ba FDLR mu gushinja Ingabire ibinyoma ngo bakaba biteguye kuzazishyira ku karubanda igihe Ingabire azaba yakatiwe igifungo dore ko zagombaga kuba zarakoreshejwe mu rukiko ariko kubera iterabwoba ryakorewe umwe mu batangabuhamya ngo byatumye icyo gihe cyo gutanga izo nyandiko kitagerwaho. Icyo gusa naje kumenya ni uko ngo kubera gutinya ko bazazamburwa nk’uko bisanzwe bikorwa n’igisirikari cya FPR, ngo zabitswe mu ikoranabuhanga ku buryo n’iyo baba batakiri no ku isi izo nyandiko zigomba kuzagaragazwa kandi ngo ni ibimenyetso simusiga ndasubirwaho bigaragaza neza uburyo FPR yakoresheje abashinje Ingabire. Bo ngo icyo bakora ni ugukina politiki kandi ngo biranaborohera cyane kuko basanze FPR ntabyo ishoboye. Kuba ngo bajya bafatwa bagafungwa kuri bo ngo ni kimwe mu bituma FPR itsindwa muri politiki kandi bo ntacyo bakoze.
Ikindi nabashije kumenya ni uko ngo muri ruriya rubanza hari kuzanwa abandi batangabuhamya bazi neza kandi bagombaga kwerekana uburyo bariya basirikari bacuzwe mu guhimbira Ingabire ibyaha ariko ngo kuba uwa mbere yaratewe ubwoba byerekanye ko n’abandi batazoroherwa na leta bituma bahagarika kuburana. Ibi rero bikaba biri mu bituma intore za Kagame zitakigoheka zishakisha aho zahera ngo Ingabire abe yagwa mu mutego wazo ariko nyamara abayobozi ba FDU ndibaza ko bazi nabo icyo bakora koko. Muri iriya politiki bakina bakwiye no kuba hafi y’umuyobozi wabo atazakoreshwa amakosa yizezwa ko azafungurwa kandi ari impamvu bashaka baheraho bamukatira icya burundu n’ubwo bitababuza kubikora ariko n’ibyo bimenyetso bakazabishyira ahagaragara bahagaze kuri dosiye nziza nk’uko twabibonye mu iburanisha rya ruriya rubanza.
Muri misiyo y’intore kandi ngo harimo kwemeza Ingabire ko urukiko rukuru niruramuka rumukatiye igihano akwiye kuzajuririra urukiko rw’ikirenga. Ibi barabimwumvisha kugirango barebe ko yagaruka mu rubanza kuko kuba yararavuyemo ni ihurizo ritoroheye leta ya Kigali ku byerekeranye n’ubutabera. Aha mu nama y’abayobozi bakuru b’igihugu minisitiri w’ubutabera Karugarama akaba atarorohewe na shebuja amushinja ko mu butabera birimo kugenda nabi. Nyamara impamvu intore zisirisimba muri gereza zishaka kwemeza ingabire kuzajurira bijyanye n’amakuru yavuye mu nama umuyobozi w’urukiko rukuru rwa Kigali Busingye Johnstone yagiranye n’abacamanza akababwira ko akazi kagikomeza kuko ngo Ingabire azajurira. Abayobozi ba FDU bakaba bakwiye kuba maso ya politiki bakina ntizababane imfabusa.
Ikindi cyerekana ko leta ita ibitabapfu ni uko mu nama Kagame aherutse gukoresha abayobozi bakuru yababwiye ko ibibazo afite ahanini ari bo biturukaho kuko ngo bamwe bahishira abandi byose bikamugaruka ku mutwe. Aka gahimano Kagame avuga ko bamukorera kakaba koko gahari kuko urebye ibyemezo byinshi bifatwa usanga bisa n’ibigamije kwihutisha irangira ry’ubutegetsi bwa FPR nyamara na we yiyibagiza ko hari ibyo na we afata ahubutse bikongera amakosa akorwa n’abamwungirije cyane cyane ko bo bankurikira butama aka ba bidishyi.
Hirya y’iyi nama kandi hanavugwa indi nama y’abasirikari yakozwe n’abo mu rwego rw’aba generals atari Kagame uyiyoboye kuko we yari hanze y’igihugu ikaba ngo yari igamije kwisuzuma ngo barebe aho bageze. Icyavugiwe muri iyo nama ngo ni ukureba uko mu gisirikari byifashe maze bose bakibaza amaherezo y’ibibazo biri mu gisirikari cyane cyane ifungwa rya hato na hato ry’abasirikari bo mu rwego rw’aba generals bavuga ko bikabije kandi ko bidakwiye gukomeza bityo. Ibi ngo byarakaje Kagame ku buryo n’abibeshya ko ngo abasirikari bane ba officers bavuze ko barekuwe atari byo ahubwo barushijeho gukanyagwa. Urugero muzarebe ikinyamakuru rushyashya yo muri kino cyumweru ahavugwa general Gumisiriza mu mazi abira.
Ikindi gikomeye cyane kuruta ibindi byose ni umwiteguro wo kurangiza ubutegetsi bwa Paul Kagame uru mu byegera bye. Amakuru yizewe cyane aremeza ko hari umugambi uri bugufi cyane wo guhirika ubutegetsi bwa Kagame ariko ngo bikazakoranwa ubuhanga buhanitse ku buryo hatakongera kumeneka amaraso mu gihugu. Aya makuru aturuka ahantu kure ku buryo abayasoma bakwiye kuba maso kandi ntibakuke imitima kuko abayatanga bemeza ko ibi bizakoranwa ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru ku buryo nta buzima bw’umunyarwanda buzahahungabanira. Ngaho intore nimuhaguruke mwitukire nduzi ko ari nta kindi mwamenyerejwe cyakora igihe nikigera muzagire n’ubutwari bwo gusaba imbabazi kuko kuntuka ntacyo bingabanuraho ntibinambuza kubaburira ngo ejo mutazagwa mu mutego nk’uwo interahamwe zaguyemo. AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO.
Juvénal Majyambere
Kigali
Gen Ntaganda yaba ashaka guhungira mu Rwanda!
Gen Bosco Ntaganda ushakishwa na Leta ya Congo, ashobora kuba ashaka guhungira mu Rwanda, ibyo byemejwe n’umwe mu basirikare bigometse kuri uyu wa 7 Gicurasi 2012. Ingabo za Congo zasubiranye ku uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 agace ka Mushaki muri Masisi hafi y’ahari ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda aho yavugaga ko ari kuri uyu wa kabili tariki ya 1 Gicurasi 2012 nyuma yo guhunga urugo rwe rw’i Goma.
Nyuma y’amakuru yavugaga ko agoswe, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP, byavugwaga ko yarimo kuva mu karere ka Mushaki ashaka guca muri Pariki ya Virunga kugira ngo agere ahitwa Runyonyi muri Rutshuru ahegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ahasange Col Makenga wari umwungirije muri CNDP, bivugwa ko ari indiri y’ishyaka CNDP kuva kera, umwe mu basirikare bigometse aratangaza ko abo basirikare bigometse barimo gusubira inyuma ku bushake bwabo kandi bizeye ingufu zabo.
Ku bijyanye na Gen Ntaganda, uwo musirikare wigometse utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko basanze ari byiza ko Gen Ntaganda ahungira ahantu hizewe, nko mu Rwanda, aho ashobora gukurikiranira ibintu hafi.
Yakomeje kandi avuga nta gahunda bafite yo guteza intambara, ariko Leta ya Congo ngo nibazanaho intambara bazayirwana. Ntabwo yashatse kugira byinshi avuga kuri iki kibazo ndetse yanze no gusubiza ikibazo kijyanye n’uko abasirikare batorotse igisirikare bashobora kwinjira mu Rwanda uko bashatse.
Hari andi makuru avuga ko ingabo za Congo zahagaritse ibikorwa byazo byo guhangana n’abasirikare bivumbuye mu ijoro ryo ku ya 4 rishyira iya 5 Gicurasi 2012, zikemeza ko zagaruye umutekano nk’uko byemejwe na Lt Gen Didier Etumba Longila, umugaba mukuru w’ingabo za Congo.
Lt Gen Etumba kandi yahamagariye abo basirikare bigometse gusubira mu murongo bitarenze iminsi 5, agasaba abakuru b’imitwe y’ingabo gushyiraho uburyo bworohereza abasirikare bashaka kugaruka mu murongo kugaruka. Ariko ntabwo yatangaje niba abo basirikare bazahanwa cyangwa ntibahanwe.
Aya makuru asohotse mu gihe mu cyumweru gishize urubuga rubogamiye kuri Leta ya Kigali, igihe.com rutangaje ko i Kigali hari habereye inama hagati y’abakuru b’iperereza mu gisirikare cya Congo, n’abakuru b’ingabo n’iperereza b’u Rwanda. Ibyavugiwe muri uwo mubonano ntabwo byatangajwe, ariko bishoboke ko higwaga uburyo hakwikizwa Gen Ntaganda kuko bigaragara ko abangamiye ibihugu byombi kandi na none kumushyikiriza urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga bikaba byashyira hanze amabanga menshi byaba ku ruhande rwa Congo ndetse cyane cyane no ku ruhande rw’u Rwanda.
Uko bigaragara iryo hagarikwa ry’imirwano ryatangajwe igihe abasirikare ba Congo bashinzwe iperereza bari barangije ibiganiro n’abo mu Rwanda, byumvikane ko hashobora kuba hari imishyikirano hagati y’impande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa Congo hakoreshejwe ubuhuza bw’u Rwanda dore ko bivugwa ko Gen Ntaganda ari igikoresho cy’u Rwanda.
Kuba Gen Ntaganda yahungira mu Rwanda ntabwo twavuga ko ari ikintu kidashoboka ariko na none u Rwanda ntabwo byaruha isura nziza dore ko u Rwanda rukomeje kuvuga ko ikibazo cya Gen Ntaganda ari ikibazo hagati y’abanyekongo ubwabo.
Marc Matabaro
Rwiza News
ISHYAKA PDP-IMANZI RIRATABARIZA UMUYOBOZI WARYO BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI.
Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa rikabije ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bukomeje gukorera umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI muri gereza ya Mpanga aho yimuriwe kuva ku itariki ya 26 Mata 2012.
Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose, abanyamahanga cyane cyane inshuti z’ishyaka PDP-IMANZI n’iza Bwana Déogratias MUSHAYIDI by’umwihariko ko kuva yakwimurirwa muri gereza ya Mpanga, afungiye mu kato kandi afashwe nabi cyane. Ubuzima bwe n’amagara ye birabangamiwe cyane kuko nta muntu n’umwe wemerewe kumusura. Ababigerageje barimo n’umwunganira mu mategeko, bose ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bwabangiye kumubona.
Ku itariki ya 26 mata 2012, amashyaka PDP-IMANZI na PS-IMBERAKURI yasohoye itangazo ritabariza abayobozi bayo aribo Bwana Déogratias MUSHAYIDI na Maître Bernard NTAGANDA ubwo amakuru yaturukaga muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 yavugaga ko abo bayobozi bari gutotezwa no gukubitwa n’ubuyobozi bukuru bwa gereza bufatanyije n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza : CID na DMI.
Nyuma y’iri tangazo, umuyobozi wa gereza mu Rwanda Bwana Pawulo RWARAKABIJE yatangaje kuri radiyo BBC Gahuzamiryango ko Bwana Déogratias MUSHAYIDI yimuriwe muri gereza ya Mpanda muri gahunda yo kumwegereza abavandimwe be, naho Maître Bernard NTAGANDA akarekerwa muri 1930.
Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana iyi mvugo yuzuye agashinyaguro, ubugome n’agasuzuguro ya Bwana Pawulo RWARAKABIJE. Ntawe uyobewe ko Bwana Déogratias MUSHAYIDI nta muvandimwe n’umwe akigira mu Rwanda. Ababyeyi be kimwe n’abavandimwe be bose bazize ubwicanyi bunyuranye bwabaye mu Rwanda, bamwe bicwa mu mvururu zo mu 1961 abandi muri jenoside yo mu 1994. Ikindi, nubwo nta muvandimwe yahasigaranye, Bwana Déogratias MUSHAYIDI akomoka i Kibungo, kumukura i Kigali ukamujyana i Mpanga nta nubwo ari ukumwegereza aho akomoka. Imvugo ya Bwana Pawulo RWARAKABIJE ko bamwegereje abavandimwe be nta kindi ihatse uretse agashinyaguro no kurushaho gutera intimba Bwana Déogratias MUSHAYIDI n’inshuti ze.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba imiryango irengera ikiremwamuntu n’imiryango itabara imbabare nka Croix-Rouge gutabara Bwana Déogratias MUSHAYIDI hakiri kare.
Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI ko ubuzima bw’umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI, kimwe n’ubw’abandi banyapolitike bafungiye akamama, buri mu maboko yabwo ko kandi icyo bazaba cyose buzakibazwa.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Abanyarwanda bose guhaguruka bakamagana iyi mikorere ya kinyamaswa ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bwagize umuco.
Bikorewe i Nederweert /Hollande ku itariki ya 07 Gicurasi 2012.
Gerard KARANGWA SEMUSHI (Sé)
Visi-Perezida w’Ishyaka PDP-IMANZI
Ngarambe wo mu Runana afungiwe muri Gereza ya Kimironko azira gukoresha sheki y’impimbano.
Rugwiza Eugene uzwi mu ikinamico Urunana ku izina rya Ngarambe, afungiwe muri Gereza ya Kimironko aho akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano.
Aganira n’umunyamakuru Henri Jado Uwihanganye wo mu kiganiro Ten Super Star gica kuri Radio 10, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukurarinda yemeje aya makuru aho yasobanuye ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukoresha sheki y’impimbano.Alain Mukurarinda yagize ati: “Ayo makuru niyo, afunzwe kubera inyandiko mpimbano zirebana n’amasheki baba biganye bakajya gufata amafaranga ku makonti atari ayabo.
Yaciye imbere y’inama y’abacamanza bamufunga by’agateganyo iminsi 30.”Muri iyi minsi 30 haracyakorwa iperereza kuri iki cyaha Ngarambe akurikiranweho nkuko Alain Mukurarinda yakomeje abivuga. Ati: “Iyo minsi 30 hari gukorwa iperereza, nirangira ubushinjacyaha buzohereza dosiye mu rukiko kugira ngo izaburane mu mizi. Iyo iminsi 30 irangiye iperereza ritararangira basaba kongera icyo gihe cy’iminsi 30. »
Abajijwe Banki Ngarambe yaba yarajyanyemo iyo sheki y’impimbano, Alain Mukurarinda yavuze ko bidashoboka kuhavuga dore ko iperereza rigikomeje. Ati : « Iperereza ni ibanga amakuru naguha ni uko akekwaho gukoresha amasheki y’amahimbano. Ibindi byaba ari ukunyuranya n’amategeko.»
Source:Munyengabe Murungi Sabin, inyarwanda news
Hollande yatsinze amatora: N’izihe ngaruka ku Rwanda?
Icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Bufaransa cyakurikiraniwe hafi ubutegetsi bw’i Kigali cyirangiye habaye intsinzi y’Umukandida w’umusosiyaliste François Hollande. Iyi ntsinzi ishobora gutuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongera gusubukurwa dore ko warimo igitotsi.
Ubu ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bufaransa busa nk’uburimo ibitotsi, nyuma y’aho u Rwanda rwanze Hélène Le Gal wari ugiye gusimbura Laurent Contini bivugwa ko yari afite imigenderanire myiza na Leta y’i Kigali.
Ubu Ambassade y’u Bufaransa iracungwa by’agateganyo na Chargée d’affaires. Imishyikirano hagati ya kompanyi Rwandair na Airbus mu gushaka kugura indege 2, umushinga w’isanwa ry’Inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa i Kigali n’ishoramari ryari riteganijwe mu kuvoma Gaz Méthane mu kiyaga cya Kivu byose byarahagaritswe.
Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, umwe mu bakorana na Perezida Kagame yatangaje ko: ”niba Sarkozy atsinze amatora, Alain Juppé akaba Ministre w’Intebe cyangwa w’Ububanyi n’Amahanga nta kizahinduka. Ariko Hollande natsinda byose birashoboka.”
Ubu ibintu byose birashoboka kubera ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda ku ruhande rw’abashinzwe Afurika mu bakorana na Président Hollande, uwo ni Mme Christiane Taubira umudepite w’ishyaka PRG (Parti Radical de Gauche) wa Guyane.
Uyu mudamu ari mu kanama kitwa groupe d’amitié France-Rwanda kayobowe na Mme Marylise Lebranchu mu Nteko Nshingamateka y’u Bufaransa.
Mu 2005, abagize ako kanama bagiye mu Rwanda mu butumwa bw’abashingamateka, babonana na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, bagenzi babo b’abadepite n’abasenateri ndetse n’abapfakazi ba Genocide.
Mu 2009, uyu mudamu yatanze ubuhamya ashyigikiye SOS Racisme mu rubanza uwo muryango urwanya ivanguramoko waburangaga n’umwanditsi Pierre Péan, maze avuga uko abona impapuro 4 zatangajwe mu gitabo Noires fureurs, blancs menteurs.
Mme Taubira yasobanuye izo mpapuro 4 agira ati ”zuzuyemo propaganda, zerekana ubwirasi bw’abahakana Genocide cyangwa bashaka kwerekana ko yari ngombwa. Amagambo yakanguriye abantu kwica mu Rwanda, amagambo ni nayo yababariye agatanga imbabazi.”
Uyu mudamu w’umwirabura ukomoka muri Guyane yari yanashyigikiye ko hakoherezwa ingabo za ONU zashoboraga guhagarika Genocide mu kwiyamamariza amatora y’abadepite bo mu nteko nshingamateka y’ibihugu by’u Burayi mu 1994. Leta y’i Kigali imubona nk’inshuti.
Ariko hari ibibazo bikomeye byibazwa:Ese uyu mudamu azakomeza kuba wa mudamu wihagazeho utavugirwamo mu kibazo kitoroshye nk’icy’u Rwanda? Ese azagumana kutava kw’izima n’ubwigenge bwe byatumye yubahwa na bose ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, n’uruhare rw’itangazamakuru na société Civile mu mitegekere y’igihugu?
Ikizwi n’uko ari ngombwa kongera gushyira ingufu mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ariko ntabwo bishaka kuvuga ko Ubutegetsi bw’i Kigali aribwo bugomba kugena ibigomba kugenderwaho.
Inzira igana ku gusubukura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa irimo inzitizi nyinshi Mme Taubira akazi ke gashobora kutazamworohera.
Marc Matabaro
Rwiza News
Source:Jambonews