Ese Pierre Céléstin Rwigema yabaye umunyamuryango wa FPR ryari?
Mu makuru ya BBC Gahuza Miryango, yo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi 2012, havuzwe ko abashingamateka n’abakenguzamateka bo mu Rwanda barimo kwitegura gutora abazahagararira u Rwanda mu nteko y’abashingamateka b’Afrika y’uburasirazuba. The East African Legislative Assembly (EALA)
Mu bakandida b’umuryango wa FPR harimo Bwana Pierre Céléstin Rwigema, wigeze kuba Ministre w’Intebe hagati ya 1995 na 2000, nyuma agahunga, yarangiza agatahuka ngo nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame!
Igitangaje kinateye amatsiko n’ukumenya igihe yabereye umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi.
-Ese yabaye umunyamuryango wa FPR mbere ya 1994?
-Ese yinjiye muri FPR igihe yagirwaga Ministre w’Intebe?
-Ese yagiye muri FPR mbere cyangwa nyuma y’isenywa rya MDR?
-Ese yarahiye muri FPR mbere yo gutahuka i Chicago, igihe we na Anastase Gasana bakubitaga ibipfukamirizo imbere ya Rudasumbwa? (Rudasumbwa mu bujura, ubwirasi, ubwishongozi, ubwicanyi, ubwibone…)
-Ese yarahiye muri FPR akigera mu gihugu cyangwa yarahiye nyuma amaze kubona ko nta mwanya bahise bamuha?
-Cyangwa nawe wasanga yarisanze muri FPR-Inkotanyi atabizi?
Mu minsi ya vuba havuzwe inkuru z’uko yashatse guhunga bikanga, ariko Bwana Rwigema akoresheje itangazamakuru arazibeshyuza, avuga ko yari yagiye mu mahanga gutahura umuryango we.
Tubibutse ko Bwana Rwigema yatahutse mu minsi ishize agahita atangaza ko atarasaza ko Perezida Kagame amubabariye akamuha akazi yagakora nta kibazo ndetse avuga ko Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha mukuru ariwe watumye ahunga. Ariko hari amakuru avuga ko yari amerewe nabi bitewe n’abantu bamuteraga ubwoba ngo bamukuremo amafaranga bifashishije inyandiko bamwandikagaho mu mvaho ngo yagize uruhare muri Génocide. Abatungwa agatoki harimo Mwewusi Karake na Tom Ndahiro. Ntawe uzi niba barabikoraga ku giti cyabo cyangwa barabaga batumwe na Cyama (FPR).
Marc Matabaro
Rwiza News
Uwarose nabi burinda bucya!
Amakuru dukesha Radio Ijwi rya Rubanda, aravuga ko nyina wa Sadiki Mutabazi, ari we Zura Nsekambabaye yahuye n’uruva gusenya, ubwo yajyaga gufata amafaranga yari yohererejwe n’abagiraneza kuri Western Union.
Ngo umuntu wari umutwaye ku ipikipiki yahise afatwa n’abapolisi bigaragara ko bari babakurikiye mu byo bakoraga byose. Bahise baca uwo wari utwaye moto amafaranga 30000 ngo ahagaze nabi. Biba ngombwa ko Zura Nsekambabaye afasha uwo mu motari mu kwishyura amafaranga bari babaciye kuko polisi yari igiye gutwara moto kuyifunga.
Abaturage bari hafi bahuruye bamusabira imbabazi ariko biba iby’ubusa. Icyumvikanye cyane mu byo abaturage bavugaga bakimara kumenya ko Zura Nsekambabaye ari nyina wa Sadiki Mutabazi, n’uko ngo basigaye bashinyagurirwa babwirwa ngo niba bumva bababaye ngo nabo nibitwike.
Tubibutse ko Sadiki Mutabazi ari umusore w’imyaka 18, wo mu gace ka Rubavu witwitse mu minsi ishize kubera akababaro yatewe no kwamburwa ibintu yacuruzaga ndetse n’amafaranga n’Inkeragutabara na Local defense. Uwo musore yaje kwitaba Imana.
Nyuma yo gutabarizwa na Radio Ijwi rya Rubanda, hari abagiraneza bashatse gufasha umuryango wa Sadiki Mutabazi, none dore bibaye aka wa mugani ngo uwarose nabi burinda bucya.
Marc Matabaro
Rwiza News