Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!

Intambara y'ubutegetsi muri FDU-Inkingi! 545914_216590855116144_100002956927572_360089_748311353_n

Victoire Ingabire

boniface_twagirimana_fdu

Boniface Twagirimana

Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire.

Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just announced the nomination of an Interim Chairperson. Eugene Ndahayo will assume leadership until further notice. The decision is meant to fill the void made by the continued incarceration of the Chairperson, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza. The party also wants to garantee both continuity, clarity and discipline. This is part of a wider reorganization process that will end with the adoption of a new constitution and code of conduct followed by elections of leaders at all levels of the movement.” Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko FDU-Inkingi yashyizeho umuyobozi wayo w’agateganyo.Eugène Ndahayo azayobora ishyaka kugeza igihe hazatangazwa ikindi cyemezo. Ngo iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe no gufungwa k’umuyobozi w’ishyaka Madame Victoire Ingabire. Na none kandi ngo ishyaka rirashaka gukomeza gukorera mu mucyo na discipline. Ibi bikaba ngo biri muri gahunda yo kuvugurura ishyaka izarangizwa no gutora amategeko mashya ndetse amabwiriza agenga imyitwarire y’abarwanashyaka, ibi byose bikazasozwa n’amatora y’abayobozi mu nzego zose z’ishyaka.

Eugene-150x150

Eugène Ndahayo

nkiko-nsengimana-umufatanyabikorwa-wa-rnc-150x150

Nkiko Nsengimana

Umwe mu banyarubuga yabajije Bwana Mberabahizi ni ba gukura Madame Ingabire ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka bitaba ari ikosa rikomeye kandi Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose, ngo mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. Ngo kumukura ku mwanya we byaba bigaragaza inyota y’ubutegetsi no gupfobya ibyo Madame Ingabire yemeye gutangira ubuzima bwe. Ngo iki cyaba ari igikorwa kibi ku muntu uwo ariwe wese uri mu buyobozi bwa FDU- Inkingi washaka guhirika Madame Ingabire. Uwo munyarubuga arangiza avuga ati ibi bihaye agaciro uruhande rwa Bwana Nkiko Nsengimana, ngo abona ari rwo rufite abayoboke benshi, kuko rukomeza kwemera Madame Ingabire nk’umuyobozi warwo utagira ubwoba kandi abazajya bakora ibikorwa by’ishyaka bazajya babikora bafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo.

Mu kumusubiza Bwana Mberabahizi yagize ati: ”Byumvikane neza ko umuyobozi w’ishyaka atari agishoboye kuyobora ishyaka kuva yatabwa muri yombi mu Ukwakira 2010. Abantu badafite discipline, bafite amacakubiri ba rusahurira mu nduru bitwaje icyo cyuho babangamira ibyo twagezeho kuva muri 2011. Ntabwo twabareka ngo bakomeze kwangiza ibyo twagezeho ngo banabyigarurire. Twashinze ishyaka mu 2006, dufite icyerekezo n’uburyo bwo gukora. Tugomba gukomeza akazi kacu, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho, Camarade Eugène Ndahayo n’umuyobozi w’agateganyo.”

314496_2378762834263_1406420838_2817392_4990782_n-150x150

JB Mberabahizi

Ntabwo Bwana Mberabahizi yahagarariye aho ahubwo yanatanagaje ko Bwana Nkiko Nsengimana atakiri umwe mu bayobozi bwa FDU-Inkingi ngo yahagaritswe muri Gashyanyare 2011 asimburwa na Bwana Benoît Ndagijimana.

Ku kibazo cy’uko hari FDU-Inkingi ebyiri, Bwana Mberabahizi yari ataragira icyo abivugaho igihe nateguraga iyi nyandiko.

Ariko ibi Bwana Mberabahizi avuga siko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi uri i Kigali abibona. Kuri we ngo habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa facebook aragira ati:” Nkunda kuzenguruka ahantu hose hanyura amakuru kuri internet,hari aho nsanze intore ziyobowe n’iyitwa Ndahayo Eugène ariko wari warakunze kujijisha ngo abone uko arangiza ikiraka yari yarahawe n’abasanzwe babitanga ababirangije bagataha muri « come and see » bakagororerwa. Uyu munsi noneho mu gusoza icyo kiraka agishoje atangaza ko akoreye coup d’Etat Ubuyobozi wa FDU -Inkingi akaba avanyeho Ingabire Victoire kandi akaba anahise amusimbura! Ubwo ngo arashaka ko abamuhaye ikiraka bamubwira bati noneho ngwino twandike ikitwa ishyaka(agakingirizo) maze udukize induru z’abavuga ko twabujije FDU n’andi mashyaka gukora!”

Mu itangazo ryasohowe na Bwana Nkiko Nsengimana naryo rikomeje kwemeza ko Madame Ingabire ari we muyobozi wa FDU-Inkingi, aho rigira riti:« …Hagati aho turamenyesha abarwanashyaka ko ibyemezo n’amatangazo Ndahayo na bagenzi be basohora bibareba ku giti cyabo bwite, ko ntaho bihuriye n’ishyaka mwemera kandi mushyigikiye. Tukaba dutegura ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino, kugirango tubahumurize kandi tubagezeho ingamba zihamye zo kurangiza iki kibazo, kuko tutahama muri iki gihirahiro. Muri iyo mibonano, abashaka bose kumenya ukuri bazerekwa inyandiko zerekana ko abo bavandimwe bafitira, ko nta burenganzira na buke bafite mu ibyo bakora. Guhera ubu amatangazo yose yerekeye ishyaka mugomba guha agaciro ni azaba ashyizweho umukono na Komite Nyobozi y’Agateganyo (Comité exécutif provisoire), ivugirwa na Bwana Twagilimana Boniface, umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, mu gihe umukuru wayo Mme Victoire Ingabire Umuhoza agifunze, cyangwa Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination) iyobowe na Bwana Nsengimana Nkiko, ku birebana n’abarwanashyaka baba hanze y’igihugu….. »

Ben-150x150

Benoît Ndagijimana

Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDU-Inkingi, abantu benshi babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) kuko n’ubwo Madame Ingabire afunze ariko ntabwo arakatirwa, ku buryo abenshi bemeza ko hagombaga gutegerezwa ko imyanzuro y’urubanza rwe itangazwa. Bamwe ntibatinya no kuvuga ko ari ukwirengagiza ubwitange bwa Madame Ingabire.

Ikindi cyavuzwe cyane n’uko ngo ibi byatangajwe n’uruhande rwa Ndahayo Eugène bitazagira ingaruka nini ku mikorere ya FDU-Inkingi kuko abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. Cyane cyane abari ku ruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko Nsengimana.

Iki kibazo cyo muri FDU-Inkingi kije gikurikira umwuka mubi n’amacakubiri amaze iminsi muri opposition nyarwanda aho hagaragaye ihangana rikomeye bamwe bashinja abandi gukorera Leta ya Kagame no gushaka gusenya opposition.

Tubibutse ko Ishyaka FDU-Inkingi ari ryo shyaka twavuga ko rifite abayoboke benshi mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, rikaba rikorera mu Rwanda  n’ubwo ritaremerwa n’amategeko ndetse no mu mahanga.

Uko bigaragarira benshi n’uko opposition igeze mu bihe bikomeye aho abanyarwanda bose bakunda u Rwanda bumva ko bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda bakwishyira hamwe bagashyira hasi ibibatandukanya bagaharanira amahinduka ntibatererane abanyarwanda bari mu kaga.

Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo nitubona amakuru arambuye turayabagezaho

Marc Matabaro
Rwiza News

 


12 commentaires

  1. NGALULA MARTHE dit :

    HATEGAKA uri igicucu, uri INTORE ya KAGOME yihaye kwivuisha ubusa utuka abahutu nkaho ibyanyu mu GITUTSI nubusambo bwanyu butuma muhorana umururumba, mwicana, mwivamo nkinopfu, mwarangiza mukaza guhendahenda abahutu ngo babafashe kurwanya iriya ngegera yagasambo ka nyiramudahag ngo ni Kagame. Abatutsi musubiranamo nabi, kandi akenshi mwe muba mupfa inda nini gusa, kugabana nabi ibyibano, mutukana no kuri ba nyoko kubyerekeranye nibyo mpisemo gutsinda. Rekeraho kuvuga ubusa kuko uwarondora ububi bwanyu, ukuntu muri aussi bas, ntiyabona impapuro abyandikaho. Gusopanya muri politiki bihoraho, ndetse no mubihugu byateye imbere, iki ni ikigaragaza ko FDU ikomeye ko itinywa na benshi, ariko kandi ikaba ikomeje guhagarara neza mukibuga nubwo uyikuriye arimo arengana cyane. Mandela yamaze ingahe muburoko ariko icyo gihe cyose ntiyategekag ANC. Cyo rero vana kururu rubuga iryo cabiranya, kuko nzi neza ko nurwo Rwanda rwa Pilato utarurimo, ko wahunze kandi uri umututsi wahunze ingoma yabo ukabeshya abafransa ngo uhunze itotezwa ryiriya ngoma ya ruvumwa yaguhoraga ko uri umurwanashyaka wa FDU iyoborwa na Ingabire. Wibwira ko ubushenzi bwanyu bwose tutabuzi ! Ta gueule !

  2. Hategeka dit :

    NGYEW NDABABWIYE ABAHUTU MBAVUKAMO TURIBABI NGO TURIBABI KAGAME NASHAKA AHUMURE NTAKYO DUTEZE KUZAMUKORA RWOSE…AHUBWO NIYAGURE BUKAVU…KIVU URWANDA RUGARURE UBUYANJA BWARWO BWARIBWARABOHOJE NA CONGO…NAHO IKITWA UMUNYENDUGA UMUSHI UMUKIGA….NTIBATEZE KUZUNVIKANA KUKO ABAHUTU WAGIRA NGO MUMITIMA YABO HUZUYEMO UMUCANGA NOMIMITWE…NGEWE ABAHUTU NDABAZI NUBWO GUTEGEKAHO URWANDA NIMUBIHE BYAKERA BAFASHIJWE NUMUZUNGU….UMUBILIGI NONE NABO TWARABICIYE UBU SE KONZI UBWOBA BWACU NINZARA YACU HARUWAKIHANGANA NKARUNYENZI KWERI? JYWE NDARAMBIWE NTAWE NISHE NDATASYE..NGENDE NIYUBAKIRE IWACU MUKINIGI…NAHO IBI BYANDAHAYO NABANDI FPR YAHAYE AMAFARANGA..BAZICANA UBWABO NIGARAMIYE KIGALI NYARUGENGE..KANDI NINGERA IKIGARI NITEGUYE KUMENA AMABANGA YA BAHUTU BENEWACU BOSE…MURAKOZE. NZATAHA VUBA…MAZE PERESIDA KAGAME KOMEZA UTWAGURIRE URWANDA UVE KURIBI BIGURUBE BYENEWACU NGO NABYO BIRASHAKA UBUTEGETSI..NTIMUZABYEMERERE KUKO NABABILIGI BARATWANGA HANO AHO TUBA..NGO MAYE ABAHUTU TWARABICIYE KANDI NIBYO..BAGOSORA YARABAKINJE….NZABA NUNVA ..IBYIFUzo BYABENEWACU ABA BIBICUCU

  3. Kone DOSSONGUI dit :

    Burya ngo ikimwaro nticyica koko ! Ariko unteye isoni kurusha abandi ni NDAHAYO kuko Mberabahizi we asanzwe ari isiha rusahuzi irimanganya kurusha Lusifero mumuriro witeka, naho Benoît we ntanuwakwirirwa amutindaho. Nuwari gupfa kubatega amatwi ntabamagane nkuko rubanda rwose ubu babateye utwatsi, yari kubikora byibuze iyo mubanza gutegereza uriya mubyeyi akabanza agakatirwa. Erega mubishatse mwasanga KAGAME mu Rwanda ntawe ubabujije mugaherekeza ejo bundi Twagiramungu, kuko nubundi ntawe utabizi ko yabakoresheje kuva INGABIRE yajya mu Rwanda kugira ngo musenye FDU bityo mukwiregura imbere yamahanga KAGAME akazavuga ko atari kwandika ishyaka ritakiriho kuko ryasenyutse. None mubonye ko byabananiye kuko habaye ahabagabo abarwanashyaka nabashyigikiye INGABIRE ku giti cyabo bagakomeza guhirimbana ibintu bikajya muburyo, muti ubwo tutashoboye kurisenya, reka turyigarurire, maze twishyire kwisonga ryaryo bityo ubutegetsi buryandike twe twitahire tujye gutegeka hamwe nuwadukoresheje. Icyakora sinavuga ko muteye isoni, gusa muteye agahinda, vous faites pitié. Biragaragaye mwabuze ababagira inama, ko abo mwisunze nka ba Twagiramungu ba Matata na ba Rénovat batumye mucika ururondogoro nkabo, none mwitesheje isaro imbere ya rubanda. Muribeshya cyane kuko Igabire abarwanashyaka ba FDU bamukomeyeho cyane, kandi ko kubera ubu bugambanyi bwanyu ubu noneho abarwanashyaka bagiye kwikuba incuro igihumbi. Mutaye igihe kukoabari inyuma yuriya mubyeyi batazigera babaha agaciro nagato, kuko iki gikorwa cyo kibahinduye ibyontazi burundu !Byibuze niyo mukora indi K icyo cyemezo kigaturuka aho, bityo mugapfa kugira ka légitimité ! Nari nziko Kabusunzu ari abusunzuiya Nkiko, none ndabona Rukokoma yarayibasutsemo kandi mutashobora no gutumiza inama ngo murenge barindwi nkuko cya gihe byabagendekeye. Gusa murarutanze, ariko kandi ubu mworohereje ba Nkiko akazi kuko nuwapfaga guhumiriza akumva ibyanyu ubu abonyeko murabanyamafuti gusa, ko mudashobotse, ko ibibi birutanwa !

  4. patric dit :

    ndumiwewe bambwirire rwose bashatse iyo myanya bakatwihera amahoro,ko na rwigyema yatashye ,akaba depite,nibatahe ninde wababujije

  5. ndumiwe dit :

    we rukataza, imbere yo kwandika amakuru utazi jya ubanza gusoma, wowe uvuga ngo abasirikare bu rwanda bariko baranga, ese wibaza discipline ya gisirikare ca mu kotanyi ko kimeze gite wa muswa we ,uretse nibyo uzi ukuntu baboherejeyo ba kishima cyane ko batari baherutse kwitoza reka urebe ngo fdlr irataha yose maze musebe mbega benshi barashaka no guhunga ariko ba bagize ingwate bene wabo barabacunze ngo batabacika kuko babonye benshi bashaka gusubira mu rwanda ngo kuko babona ntaco barwanira ngo bazagereho,ubwo rero imana yo mwijuru nama mbivuga ku bwamaraso mwamenye muzaba ibirwarimurinde mushiramo nu mwuka kunva ngo ingabire arafunwe mu gahita mu rwanira imyanya ubusambo bwabuzuye inda ntanoco muzageraho imana izakomeza ibateze kutunvikana nta nakimwe muzageraho kuko nta mahoro mushakira abanyarwanda nu rwanda bari mu gihugu atari inda zanyu mushira imbere mukabeshya ngo ni ngoma zi bitugu gusa mwaje mugasaba iyo myanya mutaduhekuye dore kwaribyo mu menyereye

  6. Mushi dit :

    Hategeka aha uvugishije ukuri nuko wenda wakabije,ariko ubundi abahutu koko ubanza tuzabona ko twibeshye igihe cyagiye.
    Ureke iki gicucu ngo ni Rukataza!!!!

  7. HATEGEKA dit :

    Reka mbabwire uku nukuri umusore niba arumubo ntumbsze aherutse guys ndahayo nabandi bahutu batanu bahuriye mububiligi amadolari..ibihumbi 45000 Ngo barebe ukuntu basenya isyaka rya FDU inkingi kandi bamwijeje ko bazabikora…nimutegereze rero murebe Ngo abahutu binds nini Ngo baramarana…Nimutege ikitwa umushi, Umukiga, numunyenduga….atazi umunyarwanda wumututsi..azabsze abanya Israel na ba Ethiopia….Kagame uwo arise….Anahutu ninda zacu..byatangiye kera nagisunzu akirumuyobozi….none Ngo FPR…? Sha abahutu nimureke twicane…nubundi nitwe twizize…Sha uriya mu Jewish Ngo nikagame azadutegeka kugeza yezu ngirango agarutse agakiza abahutu inda nini nubucucu…ariko gye mpora mbaza imana kuki yangize umuhutu Kweri…Twararyanye kuva kera nanubu turakyaryana…ikindi…displine yabahutu wagira Ngo barayineye..yewe wewe kangire nangye nitahire …Nkarwigema celstin nve mumahanga bene wacu batazarinda bahantikiriza Ngo mbarinyuma nubu bugome buvanze nubugodyi bwabo ptuuuu Genda Rwanda ubyara kwinshi wabyaye ubwoko bwabahutu.. Ubu niyo ureka kuturema rwose

  8. Anonyme dit :

    Inda nini tuyime, tuyime amayira,
    iguteranya n’inshuti’
    ukayitenguha ukayita,
    ukaba umugaragu w’inda, umugaragu w’inda.

    Aya magambo ya nyakwigendera Rugamba Cyprien iyo njye nakwibwirira aba bahutu bari gupfa inda nini. Ibi mukora nta na kimwe bizabagezabo mba ndoga sogokuru, muzapfira ishyanga kuko niyo nzira mwahisemo. Ese aho kugirango musenye amashyaka mubeshya ngo murakorera mwafashe inzira mugataha mu Rwanda mugasaba kagame ibyo kurya nkuko Rwigema yabigenje?

  9. FREE-Victoire Ingabire dit :

    Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose. Mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi.

    « ..abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata (kandi bazakomeza gufata) Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. »

  10. Rwangabwoba dit :

    Buriya ikizakubwira aho Kagame yasutse amafranga ni ukurwana kuko abagonganisha imitwe ubundi si ukuryana kakahava! Ubu ingengo y’imari icyakabiri hafi yayose azajya mu kurwanya opposition binyuze mw’iperereza na Diaspora. Uwo bayahaye rero agomba kurwana agarammye kugira ngo yereke uwamutumye ko akora! Inda nini yishe ukuze, ntiimumbaze ngo ni nde

  11. Abona dit :

    Ndahayo Eugene@intore ya Kagame. Twarabamenye ntacyo mushobora guhindura, Ingabire tumurinyuma kugera kumunota wanyuma kandi nubwo yapfa ntabwo twakurikira abaheza nguni nka ba Ndahiro

  12. Rukataza dit :

    Harya ya PS IMBERAKURI ya wa mugore (Niyrabunani) Kagame yashinze guhirika PS IMBERAKURI ya Maître Ntaganda ibyayo bigeze he?
    Abarwanashyaka b’ukuri ba PS IMBERAKURI ya Maître Ntaganda baracyamukomeyeho.

    Na biriya bya FDU INKINGI na byo rero ni kimwe. Abarwanashyaka b’ukuri ba FDU INKINGI y’Intwari Madame INGABIRE Victoire nta kintu na kimwe baha agaciro kitavuye mu kanwa ka INGABIRE Victoire.

    Mukore ibyo mushaka, muvuge ibyo mushaka, ejo muzasanga mwaribeshye ku banyarwanda.

    Muzatinye abanyarwanda kuko ubereka ko uzi ubwenge bo bakakwereka ko ari ibicucu. Mwari muzi ko abanyarwanda beretse Kagame ko bamushyigikiye nawe akitera amajeki, ariko ubu akaba amaze kwibonera ko bamubeshye?

    Ubu noneho abasore Kagame ari kohereza muri Congo kurwanira ya mitwe yigometse ku butegetsi bwa Congo ngo bigarurire Kivu, bari kugerayo bakigarukira bakamwereka ko atari we ubatekerereza. Abandi bari kugerayo bakisangira abandi bana dutegereje ko bagiye kubohoza u Rwanda vuba aha.

    Ngaho rero mushyire mu gaciro mwe mucyibeshya ku banyarwanda ngo muzabagira ingaruzwamuheto.

    Erega iyi ngoma abanyarwanda barayanga, icyo mwakora cyose kijyanye no kwifatanya n’iyi ngoma muzumirwa.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste