« Abageze ku myaka 70 turasaba ko bazajya bava muri Gereza »:Gen Rwarakabije
Komiseri ushinzwe amagereza mu Rwanda Commissaire Général Paul Rwarakabije kuri uyu wa 2 Gicurasi yavuze ko bagiye gusaba Leta ndetse na societe nyarwanda ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 yajya arekurwa mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’izabukuru.
Commissaire Rwarakabije yabitangaje mu nama irebana n’ubuzima bw’abagororwa yabereye muri Hotel chez Lando i Remera, nyuma yo kugaragaza ko abantu bapfa cyane muri za gereza bazira ko imyaka baba bagezemo iba itakibemerera kubasha ubuzima bwo muri Gereza.
Benshi muri aba bitaba Imana muri gereza usanga ngo ari ababa bamaze imyaka 10 cyangwa 15 afunze, kandi baragiyemo nubundi ari bakuru.
“bene aba benshi baba baramaze kugororwa bihagije niyo mpamvu tugiye gusaba Leta n’umuryango nyarwanda ko bazajya barekurwa bakajya mu buzima busanzwe” Gen Rwarakabije.
Ibi ariko ngo bitandukanye no kumva ko umuntu ageze muri iriya myaka atafungwa mu gihe yakoze icyaha agakatirwa.
Rwarakabije yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abagororwa umuntu wese uzajya uzanwa muri gereza zo mu gihugu azajya abanza gusuzumwa indwara bakamenya uko bamufata birinda ko yakwanduza abo asanze muri gereza.
Commissaire Général Rwarakabije yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo by’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu magereza ndetse n’imirire yo muri gereza zo mu Rwanda uko ihagaze.
“Abarwayi bo mu mutwe bari muri gereza ni bake cyane, benshi muri aba nabo usanga ibibazo byabo bishingiye kubyo baba baraciyemo, nk’abishe abantu benshi n’ibindi aba tugerageza kubitaho, naho imirire yo ntabwo ari mibi na gato, usibye ko nyine ufunze aba afunze atagaburirwa ibyo ashatse nkuri iwe, ariko rwose ntabwo barya nabi” Rwarakabije
Imibereho y’abagororwa yemeje ko igenda imera neza kuko mu 2007 bari bafite abaforomo bagera kuri 7 gusa ariko ubu bafite abagera kuri 93. Umubare ugaragaza ko abipimishije SIDA mu 2010 bagera 28 863 abanduye bari 827 bangana na 2,8% . Mu 2011 abipimishije bagera ku 43 362 abanduye bagera 792 bangana na 1,8%.
Ubu umubare ugaragaza ko imfungwa ziri mu magereza 14 zo mu Rwanda ari 58 408, muri aba abanduye bose bahabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida.
Source: Daddy SADIKI RUBANGURA, Umuseke.com