Sena yemeje umushinga wo gushyiraho ibigenerwa abanyapolitiki
Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Iri tegeko rikiri umushinga, rishyira abanyapolitiki bakuru mu byiciro bine bakagenda barutanwa mu kugira ibibagenerwa uhereye ku cyiciro cya mbere, nk’uko byasobanuwe na Ministiri Anastase Murekezi w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kuri uyu wa kane tariki 12/07/2012.
Icyiciro cya mbere kigizwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda gusa, wongerewe umushahara wa buri kwezi ukagera kuri miliyoni 2.92, akagenerwa n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi, imodoka z’ingendo, ndetse iyo avuye ku mirimo ye adakuweho icyizere, akomeza kugenerwa 80% by’umushahara yahabwaga mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.
Icyiciro cya kabiri kigizwe na ba Perezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, hamwe na Ministiri w’Intebe, bakaba bagenerwa umushahara ungana na miliyoni 2.105, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi ndetse n’imodoka imwe ya Leta n’indi ye bwite yishyurirwa 50% by’ikiguzi cyayo, asigaye akayabona ku nguzanyo kandi yasonewe imisoro n’amahoro.
Icyiciro cya gatatu kigizwe na ba Visi Prezida b’imitwe yombi y’inteko ishingamategeko, ba Ministiri, ba Guverneri n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali; bakaba bagenerwa umushara wa miliyoni 1.27, boroherezwa kwigurira imodoka ndetse bagahabwa n’amafaranga yo kwakirira abashyitsi ku kazi.
Icyiciro cya kane cy’abanyapolitiki bakuru kigizwe n’Abadepite hamwe n’Abasenateri bazagenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 900, bakaba boroherezwa kubona imoka z’ingendo, ndetse bakanishyurirwa ibihumbi 250 byo gukodesha inzu babamo.
Abakozi ba Leta bazatangira guhabwa imishahara mishya muri uku kwezi kwa karindwi, nk’uko bigenwa na politike nshya y’imishahara imaze umwaka yigwaho.
Source: Kigali today
(Umubyeyi)ati niba udakura amaboko mu mufuka,birakureba ibiki se bindeba?biriya bisambo bya fpr se?niyo mpamvu Kagame agenda ayabambaritse nk’igisiga gishaka kuguruka,aba yubikiriye kwiba ibyo ahuye nabyo byose,mwamwumvise mwese abadukurikiranye?ko noneho yfmeye ko indege zaguzwe 150 milliom $,Aziya,uburayi,America n’Africa amazu ahafite yaba yarayagenewe n’aba bamwongeje umushahara?ubusazi babujyanye no mu nteko,si nguwo imbere arigana Musa wo muri Israheri,amaze kwijuta ati nkwirahire Kagame tuzi kwiba kuko ba nzi kurinda twarabamenesheje,turi hafi kubakata ikiganza k’iburyo,kimanike umwirahira igihe umunsi wa 40 utaragera,Umubyeyi ati umushahara siwo kampara,yaba se yarihaye akandi kazi kamuha iritubutse?imirimo ibiri yananiye impyisi,yaba se ari umushoramari ngo tuvuge ko ari urwunguko?Umubyeyi turabigusabye bivuge kdi nubivuga sinzongera kugutuka mba nkwambuye,baravuga ngo utazi Umurundi amurunda munzu,kdi utazi Umugande amureresaho amabya,vuga rwose nta gihunga.
wihangane rwose ibyo kuvuga ngo kugura indege ya 150 million de dollard ,wabwirwa niki erega umuntu ntatungwa nu mushahara gusa kagame yama abitubwira ngo twihangire imirimo ,niba udakura amaboko mu mifuka hari ababizi wowe uzumirwa
§umubyeyi ati nange ndayazi ahembwa 2,9§
Uti imana izabimuhembere nta kindi nabona cyo kuvuga; ubu se kuva fpr yakwiha ubutegetsi yigeze abwira nde umushahara we?ngaho nagaragaze numuhemba uwariwe,si ngombwa ko nkubaza ngo ni nde n’ubundi wagaragaje umushahara muhimbano wawe ntawukubajije,wa musaza utagira umugore w’amamera ku mutwe waharaniye inkotanyi cyane akaba yarabaye umuvunyi mukuru ahembwa angahe?ariko se mugira ngo murabwira injiji mubona twicecekeye mukagira ngo ntitubona ubugegera bwanyu?ko uhembwa ayo indege waguze 150 million $ wayagujije mu yihe banki?niko sha ba fpr nyumbacumi ahembwa angahe?
The campaign has been developed in the hope that someone will respond to the problem and the situation
The president of Rwanda Paul Kagame is a slaughter and he is dead meat.
In 1994 he ordered assassination of Hutu Presidents Juvenal Habyarimana and Cyprien Ntaryamira of Burundi
Since that time he has killed millions of people in Rwanda and Congo and he is still continuing to kill innocent peuple.
So now the people cry justice
hariho abantu baza teza imitima mibi abandi nanjye mperutse gusoma ubanza ari kuri le prophete ngo kagame ahembwa 11.000.0000ku kwezi ubu naho mbonye kwa hembwa 2.900.000 kandi ayo niyo rwose narinzi ,nti mukajye mu besha kuko ubu tubonye ko mubyo muvuga byose ukuri ntako mura babeshi gusa,kagame wacu nasanze ari hafi kunganya na ministre mu bindi bihugu aba president bahembwa des millions gusa dufite president ukunda igihugu cye imana izabi muhembere nta ni kindi nabona cyo kuvuga
Iyi se nyine si ya ngobyi igarutse ku banyarwanda.Aya mafaranga n’umuzigo utazorohera abanyarwanda kuwikorera nyamara mushatse mwahaguruka tugaharanira ko opposition ishinga imizi Rwanda naho ubundi bazatumira bunguri…
Bavandimwe niba mukurikira ese ntimwatubwira ayo bari basanganywe…nigeze numva ngo Prezida yose uyashyize hamwe afite hafi 11 000 000…kukwezi akaba yari hafi yararengaga 3000 000 noneho yaba yizirite umukanda ni ba azajya ahembwa 2,9 gusa…mutubwire dushire amatsiko