The Rwandan (www.therwandan.com)
Tubanje kubiseguraho kuba tumaze iminsi tutabagezaho amakuru mu gihe nk’iki ahari ku bwinshi, ariko mushonje muhishiwe. Tumaze iminsi dutegura uburyo bwo gukora neza kugira ngo dushobore kugeza ku basomyi bacu amakuru. Niyo mpamvu twahisemo gushinga urubuga rushya rufite indimi 3: ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza.
Urwo rubuga ni urwanyu twifuza kwakira ibitekerezo cyanyu, amakuru n’ibindi mwifuza gusangira n’abandi baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ariko twifuza ko habaho ubwubahane n’ikinyabupfura mu mvugo iyo abantu batanga ibitekerezo.
Urwo rubuga twaruhaye izina The Rwandan, mukaba mushobora kurugeraho mukoresheje: www.therwandan.com guhera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2012.
Mushobora kudusanga no kuri :
-facebook: kuri The Rwandan
-Kuri twitter: @therwandaeditor
Mwatwandikira kuri email:therwandan@ymail.com
Twaretse izina Rwiza news kubera impamvu z’uko iryo zina ndetse n’uburyo bwo kwinjira ku rubuga rwacu twakoreshaga rwandarwiza.unblog.fr, ibyo byatumaga habaho kwitiranya urubuga rwacu n’ishyaka rya politiki RDI-Rwanda rwiza.
Abifuza gusoma inkuru zacu za kera mushobora gukomeza kuzisoma kuri uru rubuga ariko nta nkuru nshya tuzongera gushyiraho amakuru mashya muzajya muyasanga kuri www.therwandan.com
Murakoze
Ubwanditsi
Maso rwose ubu ntubona ko ibintu birimo kugenda bihinduka ko iyo ntero yo kuvuga ko ugize icyo anenga ku buyobozi bw’u Rwanda aba ari umugenocidaire itagifite agaciro?Aho bukera uravuga ko na bariya bayobozi b’ibihugu byaduhagarikiye imfashanyo nabo ari Interahamwe.Uncira ingogo y’abatutsi bapfuye uzi ndi bwoko ki? Gushaka guhindura u Rwanda igihugu cy’abidishyi ntaho bizatugeza.
Icyo nashatse kuvuga ni uko u Rwanda ubu rufite modele economique(economic model) yo muri Commonwealth aho usanga imijyi yaho ntaho itaniye n’iyo mu bihugu byateye imbere ariko wasohoka mo gato ugasanga ibyaro bikiri inyuma cyane.Ufashe bus ukava Nairobi ukagera za Lusaka cyangwa Johannesburg wabona ibyo ndimo kukubwira.Ibyo bintu nanabibonye muri Botswana na Afrika y’Epfo.Uganda na Zimbabwe byo biri mu bihugu bifite ibyaro byateye imbere kubera ko ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi.
Niba Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guhindura ibyaro nk’imijyi ubwo ni amahire ariko kugeza ubu si ko bimeze.
Ikindi ntawe uyobewe ko ariya magorofa azamuka i Kigali ukurikiranye wasanga ba nyirayo babarirwa ku ntoki.No mu isi kandi ni ko bimeze, niba ukurikirana ibintu by’ubukungu uzasanga ko 90% z’umutungo uri ku isi biri mu maboko y’imiryango itarenze 5% by’abatuye isi.
Reka tujye tujya impaka zishingiye ku mibanire ifatika,tuve mu marangamutima.
Ariko Maso ubu nturabona ko iyo turufu yo kugereka genocide ku muntu wese unenze ikintu ku Rwanda yabaye ikigarasha?Aho bukera uravuga ko na Obama, David Cameron,Angela Merkel,na bariya bayobozi bandi basaba u Rwanda kudashyigikira M23 bafite ingengabitekerezo.Ukwiye gusohoka muri iyo logique y’amoko ukareba ibintu uko biri.Utazamera nk’abirabura bo muri Amerika bakitwaza ko ubukene bafite buterwa n’uko ba sekuruza baje ari abacakara!!!Unshira ingogo y’abatutsi bapfuye uzi ndi bwoko ki?
Amajyambere adasaranganyije mvuga ni uko modele economique y’u Rwanda ubu rufite ari nk’iyo mu bindi bihugu byakolonijwe n’abongereza nabashije kugeramo aho usanga imijyi yaho ntaho itaniye n’iyi Burayi ariko wasohoka mo gato ugasanga mu cyaro abaturage baracyari muri nyakatsi.Niba ushobora kubona agatike uzanyarukire i Nairobi muri bus, niho uzabona ibyo ndimo kuvuga.Ibi kandi uzabisanga muri za Zambia,Botswana, ndetse na Afrika y’Epfo.Zimbabwe ho si ko bimeze kuko ubukungu bwayo bushingiye ku buhinzi,ibyaro byaho byateye imbere.Hari n’aho usanga abahinzi bafite ibibuga by’indege mu rugo indege ziza gutwara ho ibiryo zigemura mu Bwongereza.Ahandi hari ibyaro byateye imbere ni muri Uganda mbere y’intambara ya Idi Amin kuko Uganda nayo ubukungu bwayo bushingiye ahanini ku buhinzi.
Cyakora niba u Rwanda rufite gahunda yo gutuza abantu bose mu mijyi ayo majyambere akabageraho byaba ari amahire.
Ngo amajyambere ntasaranganyijwe! Bitewe n’iki? Bitewe n’uko hamwe hatuye abahutu, ahandi abatutsi, ahandi abanyenduga, ahandi abakiga. Bimwe byanyu bya kera. Nyamara murabeshya. Igiturage kirazamuka ku buryo bungana. Naharusha ahandi biterwa n’abayobozi. Hari ahazamuka cyane bitewe n’umuyobozi dynamique, ahandi bikagenda buhoro bitewe n’umuyobozi utari dynamique. Ariko si bimwe bya kera ndazamura Gisenyi mu bakiga bene wacu ndagatora maman!!!!Ariko amajyambere agaragarira buri wese uba mu Rwanda. Niba waragiye wisasiye ingogo ntabwo uzayabona na rimwe.
Kamana,
Ntukeneye gutukana kugira ngo wumvikanishe igitekerezo cyawe.Si ngombwa ko uvuga ko ngo abantu »barecangwa,bavuga ibigambo,etc ».
Sindibwandike byinshi, ariko nyuma y’ihagarika by’agateganyo ry’imfashanyo amahanga yahaga u Rwanda,urabona ko ibyo nakubwiraga ko raporo za Loni atari ibipapuro bitari inzozi.
Reka twizere ko biriya ari agateganyo kuko ibyemezo nka biriya bibabaza cyane aabaturage bo hasi.Hari umunyapolitiki ukomeye wigeze kuvuga ko »Abaturage bashonje barya abayobozi babo »,reka twizere ko atari ho ibintu bigana.
Naho iby’amajyambere uvuga,arahari koko ariko ntasaranganyijwe.Ibyo mvuga ndabizi neza.Si ngombwa ko nguha details z’aho mvana amakuru.Ni byo njya mvuga ko abantu bandika kuri izi mbuga batanze imyirondoro yabo hano abenshi twatungurwa.
Jerry we ndacyagusubiza! U Rwanda rufite amateka rwihariye nshuti yanjye!!!! Niba ushingira kuri ziriya rapport za Loni, cyangwa ibyo mwandika kuri internet, niba ari byo bizajyana abaturage mu muhanda nko muri Siriya na Misiri, ibyo uzabitegereza urinde uba agasaza, sinzi imyaka ufite ubu.Niba aruko Ingabire afunze, Mushayidi, Bernard n’abandi, nutegereza ko umuturage wo mu Rwanda azajya mu muhanda hejuru y’abo uzarinda witahira ntabo ubonye. Umuturage yifitiye umutekano we, yifitiye mutuelle ye, girinka iramugeraho, ntawirirwa amucunaguza amusaba irangamuntu, umwana we arigira ubuntu, baramwigisha guhinga kijyambere, baramwigisha kwibumbira mu macooperative,baramutuza mu mudugudu kugira ngo amajyambere amugeraho, ubu igihugu cyose barimo kwinstalla twa Centrale électrique kugira ngo umuriro umugereho, dans 5 ans 70 % y’abanyarwanda bazaba bafite umuriro, reba ukuntu mwasize mushenye igihugu tugatangira à zéro, reba aho kigeze, ariko mwagiye muba réaliste. Niba uba i Burayi nsimbuka uze urebe. Umuturage wakandagiye TINGI TINGI, uzi cholera yamukubitiye kuri Goma, i Bukavu uzongera kumuzanamo ayo mahomvu yanyu. Se uzamushyira mu muhanda umusezeranya iki de special ubutegetsi buriho budakora!!!! Ko mutarishyira hamwe nk’abantu basebya ubutegetsi, muteranye udufaranga nibura muhe amashanyarazi umudugudu runaka!!Ibigambo kuri internet!!! Umunyarwanda w’ubu suwakera nshuti yanjye!!!Yarahumutse. Sinavuga ko byose ari ijana kw’ijana, mais quand même, uko twabayeho mur’iki gihugu turabizi, uko turiho ubu turabizi, mwidutesha igihe. Ko muhora se murocangwa kuri internet, muvuga ibyahe nahe, hari abaturage nibura babiri bagiye mu muhanda!!!Erega iyo twita KAGAME RUDASUMBWA si fanatisme, njyewe ntananzi. Icyo nzi gusa niba utegereje MISIRI, LIBIYA, SYRIYA, ndagusengera ku mana. Bayi kandi pole, numva unteye agahinda.
Atrika United,
Atrika,
« Esclave mentality » ni ukuba « yes man » kuri « master’ wawe n’iyo yaba ari mu makosa.Bitandukanye no kuvuga ibyo utekereza.
Naho ubundi niba ujya ukurikira amateka ya za revolutions,inyinshi zikorwa n’amagambo.Wijya kure, ejobundi mu Misiri no muri Tunisia, wabonye abaturage hari imbunda bari bafite?Ntibahagurutse bakamana ubutegetsi bukagenda?Afrika y’Epfo Mandela hari isasu yigeze arasa?
Don’t be nervous, get used to contradictory debates.
TALK TALK TALK ,PARLER, PARLER, VUGA VUGA MUTACOKA (Muraruha).
HAGARIKA KUVUGA KUKO IBYO NIBYO BITA « ESCLAVE MENTALITY »
WOWE URI MU RWANDA CYANGWA URI MU MAHANGA UKORA IKI NGO UHINDURE IBYO UTEMERA.
URAKORA CYANE NGO UHINDURE UBUZIMA BWAWE CYANGWA WIRIRWA WUNVA IBIGAMBO BYA SYSTEM URIMWO.
WEMEYE GUPFIRA IMBYIYUMVIRO BYAWE CYANGWA N UGUSHUSHA IMITWE YA KANYARWANDA NGO WIBONERE IMWANYA.
STAND UP, FIGHT FOR YOUR THOUGHT,
Kamana,
Ntabwo abanyarwanda bari hanze ari bo bavuga ko Kagame ari umwicanyi, ategekesha igitugu cyangwa atera akaduruvayo muri Congo kuko badahari ngo bamenye ibihabera.Bisohoka muri za rapports za ONU n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.Izi rapports ni nka za zindi z’inzobere Rene Dennis-Segui na Human Rights Wathc ONU yashingiyeho yemeza ko ubwicanyi bw’abatutsi bwabaye mu Rwanda muri 1994 ari genocide.Nta muntu uzi uko politique internationale ikora ukinisha bene ziriya rapports.
Twe hano ku rubuga icyo dukora ni ugusesengura izo za raporo duhereye ku byo tuzi ku gihugu cyacu n’amakuru duhabwa n’inshuti n’abavandimwe bakiri mu gihugu.Uri umwe muri miliyoni zirenga icumi zihaba.
Ikindi ujye witondera gupfa kwita abantu amazina hano ku rubuga,ushobora gusanga ari abavandimwe bawe cyangwa abaturanyi muri kumwe aho biyoberanya kubera ikibazo cy’umutekano.
Gusakuza ikinyoma cyane ntibituma gihinduka ukuri.
Jerry icyo nkubwiye mu Rwanda twimereye neza. Ntawumbuza kuvuga icyo nshaka kizima, nsubiyemo kizima!!!!Ayo mahomvu yanyu yo kwirirwa mutuka Kagame tuzi aho atugejeje, niba ariyo demokarasi muzayigumane aho i Burayi. Et puis abanyarwanda barahumutse, ntugire ngo ni abo mu gihe cya Kinani na Masudi niko nakubwiye kandi ibyo ndabishimangira. Umunyarwanda uwo ari we wese, yaba umuhutu cyangwa umututsi tugiye mu moko yanyu yabameze mu bwonko ntawakongera kumushora mubitamufitiye akamaro. Ubu turimo kurera umunyarwanda mushya,muzima kandi tuzabigeraho. Niba utegereje ibyo muri SYRIA abo bazungu murata barimo gukora, ko bizaba no mu Rwanda, uzarunduka utabibonye. Yaba wari uzi ko umunyarwanda muzima ubu ari allergique ku ntambara. Et puis tuvugishije ukuri KAGAME atwaye iki abanyarwanda?? Kubera sa sévérité!!Abanyarwanda uko ubazi nawe urimo ni nde wabayobora utari nka Kagame!!!!Ntiwibwire kandi ko n’umuzungu atareba svp!!!Bihaye gucoupa imfashanyo bose!!!!Hahahaha!!!!!!JERRY we biriya ni ikinamico!!!!Twarahumutse nshuti yanjye, abazungu turabazi, uko tugomba kubaJERA(gérer) turakuzi!!!Nakubwiye nti umuzungu w’ubu s’uwo mu gihe cya kinani, masudi, mobutu, micombero. ubu turicara tukadiscuta, si ya nkuga akurikira ngo ayijerere hano. Mbese reka turebe ibizakurikira!!! iyo mubuze icyo murega Kagame, ni umwicanyi, yishe abahutu i Kongo, yahanuye indege ya Habyarimana, niwe wateje genocide n’ibindi bibi…Abanyarwanda kandi benshi ayo mahomvu arabasetsa!!!!Reka dutegereze, buri munsi muha KAGAME amasaha!!!Mbese ari ku muteremuko!!!Uwo muteremuko utarangira wari ukwiye kubahumura!!!!Icyo nzi s’aya magambo yanyu yo kuri Internet. Wenda nimuze mu gihugu, mwongere mworore interahamwe, mwigishe abahutu ko barenganye kandi ari rubanda nyamwinshi, habe indi 1959. Si byo!!!!!!!!!!!!!Hahahahahaha….Umuzungu niyo adashaka umuperezida kanaka agira aho atangirira mu gihugu svp!!!! Nashobora kuza kugumura abanyarwanda hano akabagira interahamwe aho il sera félicité!!!Izo mbunda ze nazo akangisha nazizane…. ok, ariko azikoresha asobanurira abaturage….S’ugupfa kuzirashisha!!!!
Kuri Kamana
Ariko se wowe Kamana uri mu kihe kinyejana? Muzajya mwiherera muri ako kadomo mugirengo isi niho igarukira! Ubu koko uracyari mu tuntu tw’amanjwe y’iterabwoba ry’uko ukopfoye wese agomba guhita ahinduka interahamwe? Ese kuki mujya kuzishakira kure murenze izo muri kumwe iyo ngiyo? Wahereye kuri Rwarakabije, Ninja, Rucagu … Rahira ko abo watinyuka kubita interahamwe! Abambari ba Kagame bakakumanika! Iryo jambo mwarihinduye ikigarasha kubera kuryita uwo ari wese wanze kuba ndiyo bwana wa shobuja, muryambura ba nyiraryo. Gusa amateka ntimuyaturusha, interahamwe ni ibikorwa by’umuntu si amazuru si n’ibitekerezo. Reka nkubwire ukuri jyewe mbona aho ibihe bigeze Kagame ariyo nterahamwe nkuru hanyuma utugabo nkamwe tukaba za zindi zo muri quartier zirukaga inyuma y’izindi gusambanya abatutsikazi bapfuye. Hanyuma uti abantu b’i Burayi uzi uko babaho! Igishya utuzaniye se ni ikihe? Babaho ku buryo butandukanye kimwe n’ahandi hose ku isi. Hari abakora bitunze, baba abakorera umushahara cyangwa bikorera, hari abadakora batunzwe na Leta, hari abescrocs, hari abakorera muri noir kuko batagira impapuro, hari abarokore, hari abasinzi n’indaya, hari interahamwe n’intore … Ibyo byose nta banga ririmo, kuvuga ko ubizi rero nta gitangaza kirimo kuko nta n’undi utabizi. Ibi binyereka ko Ubulayi ushobora kuba ahubwo ubuzi mu mvugo gusa, zimwe zanyu zo ku marigara niho haba ubwishongozi buvanze n’ubuswa nk’ubwo bwawe. Ibyo gukangisha ngo muzarwana n’abantu bose byo ni ubwenge buke burenze kamere. Ko ntawe ubabwiye ko ashaka kubarasa, ibyo kurwana bije bite? Ubwo ni bwa bwenge curi bwanyu mwatojwe n’abantu nka Ibingira, bwo kumva ko ikibazo cyose gikemuzwa amasasu. Niba abazungu bishubije amafaranga yabo babahaga bivuga ko muhita mujya mu mitsi? Mbega akaga! Ntawe uzaza kurasa Kagame n’abambari be kuko si ngombwa, iyo ngoma izitembagaza ubwayo. Iyo mishahara y’agatangaza ba shobuja bari barigeneye, bacura abarimu n’abandi bakora akazi nya kazi bazongera kuyikura he? Ubu se nibatangira kubura na ya ntica ntikize yo guhemba abasirikare muziruka mugana he? Hanyuma ngo uzi iby’i Bulayi, mu gihe n’iby’i Rwanda ntacyo witoreramo! Igihugu cyose kuva kuri perezida kigaburirwa n’imfashanyo ziva mu misoro dutanga, bazikata mukavugishwa, warangiza ngo uzi i Bulayi! Uzi iki se ahubwo uretse ubwenge buke Kagame yabateyemo! Ariko mutera imikindo ibiri ku muhanda mukumva ko muhise muba superpower! Mwabanje mukamenya kwigaburira sha ko ariho ubugabo buhera mukareka kwanduranya n’umuhisi n’umugenzi! Ubu kandi ejo uzaba wububa uvuga ngo ubutegetsi bubi bwaragushutse! Tegereza gato uzambwira.
Kamana,
Abanyarwanda baba i Burayi no muri Amerika barimo ibice bibiri:Hari abaza bakagira umwete wo kwibeshaho bagashaka impamyabushobozi zigaragara cyangwa umwuga ubatunze.Benshi muri abo babaho neza kurusha abazungu benshi ni nabo usanga baza kugura amazu mu Rwanda no gukora izindi business.Hari rero n’abanebwe bashaka kubaho batavunitse,bahitamo kwiba imfashanyo za Leta,kwinjira abakecuru cyangwa kurongorwa n’abasaza bafite amafaranga.Ugomba kuba izi nkorabusa arizo mwahuraga igihe wari i Burayi.
Ikindi ni uko iyi turufu yawe yo kuvuga ko abatavuga rumwe na Kagame bose ari aba genocidaires ngira ngo nawe ubona ko yamaze kuba ikigarasha.
Ibyo kuvuga ko muzarwana n’abazungu byo bitumye nibaza ahubwo niba koko warabaye i Burayi.Kuko imbunda nyinshi u Rwanda rufite zakorewe muri Amerika kandi numero de serie na passwords zazo zibitse muri pentagone.Kuzihindura ibibando ntizibashe kurasa ni umunota umwe.
Ibyo uvuga ngo abashinwa babafasha, ntawakubwiye ko ubukungu bw’Ubushinwa bushingiye ku nganda zikomeye abazungu bashyizeyo kubera abakozi bahendutse?Ni nde wakubeshye ko abashinwa hari ahantu bigeze babuza Abanyamerika kugera ku byo bashaka?Tegereza gato urebe uko Assad muri Syria bimugendekera kandi Ubushinwa bumushyigikiye.
Niba uri mu Rwanda birumvikana nta kundi wavuga.Abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda nyine baraharanira ko umuntu nkawe yabohoka agashirika ubwoba akavugisha ukuri.
Ndacyabaza iyi web yagiye hehe koko ko itakibaho jyewe narinziko yatangiye niba mwaturiza matabaro aho iri cg aho igeze.
Cyusa na Z i Burayi narahabaye ntimukatubeshye!!!Uko mubaho turakuzi. Ubu rero murarekereje ngo abazungu bagiye kubafasha!Muzagegura urwa Gasabo niyiziye!!!Erega rurinzwe n’imana!! Kera intwaro yanyu yari ubuhutu na rubanda nyamwinshi, ubu se muzongera kubikoresha hehe!!Urubyiruko rwacu ruraretse, ntitwarureze mu macakubiri yanyu!!Interahamwe se muzazivana he?? Namwe imana yarabavumye kubera inzirakarengane mwavukije ubuzima mutabahaye!!Ubu se ibi by’i Congo mukangisha, mu Rwanda hano ni nde ubyitayeho?
Erega umuzungu uko yazunguzaga ba Masudi, Kinani, Mobutu ubu byarahindutse!!Abanyamerika ngo bahagaritse imfashanyo! 200.000 USD, nayo nta na rimwe baraverisa…Hahahahaha…..Abashinwa cyangwa abandi bazayaduha cyangwa tuyavane kuri budget yacu. Budget yacu imfashanyo ni 40 %. Twareba ibyo tugabanya iryo shuri rigakomeza aho gusuzugurwa n’inyanazimbwa!!!!!Abafaransa se batwizungujeho bingana iki!!!Sarkozy a fini par venir se plier. Hano mu rwa Gasabo nta bwoba na mba!!!!Bazagerageze barebe!!!!! Intambara ya M23 imaze amezi atatu itangiye, uzabaze niba mu Rwanda hari umuturage ubyitayeho?? Igihe mwadutesheje mutwirukansa za Tingi tingi mwibwira ko twabisubiramo!!! Nta nzira n’imwe mwanyuramo ngo mugegure urwa Gasabo. N’umuzungu naza tuzarwana nawe, intwaro ni zimwe!!!!
Ndasubiza uwiyise Kamana,
Biratangaje kandi birababaje kubona umuntu yibwira ko ashobora kubeshya abantu bose igihe, cyose. Ngo urwanda =umutekano =umudendezo, nta rondakoko ,hari urukundo ,ubumwe, nta soni? Iyo umuturage adashobora kuvuga icyo atekereza cyangwa kunenga ibitagenda neza umudendezo uba uri he? Ubu se Rwisereka ari he ? Ubu se Ibingira ntiyongezwa amapeti kubera ko yamaze abantu? Uwo niwo mutekano urata? Ubu se abanya politiki n’abanya makuru bafunze bazira ibitekerezo byabo barangana iki?Ikinyoma mwarishije imyaka 18 cyaratahuwe ,nimwitegure gukanirwa urubakwiye. Wowe ubwo muri ka gatsiko kiyemeje gukandamiza no gusahura rubanda.Umuzungu yabahaye intebe muyikoresha nabi mumena amaraso none yabakuyeho amaboko.Umwanya wa Kagame n’agatsiko ke uri muri gereza!!!
Kamana we ubujiji bwawe wabumenya usohotse ugafata nka holidays mu kindi gihugu nka 2 semaine gusa nibwo wabona ko amajyambere muririmba ashingiye mu mugi umwe kdi n ayo moko uvuga atakibaho abaho ahubwo mwebwe mugendera mukigare mubamutayazi urugero: iyo bavuze se FARG n iya abanyarwanda cg n iya abatutsi? itsembabwoko n iryabatutsi cg n iry abanyarda n uko abatutsi aribo bapfuye gusa?
arikomubona muzabeshya kugera ryari.
Humura congo irabikemura byose sha
What’s going on? Where are you guys? I mean.. we dont hear from u ! We jst wait to hear from u guyzzz..(www.therwandan.com)
None se ibi nibyo byatumye mudakomeza gukora kigabo uko mwari musanzwe? Nauye iriya website mwatanze barambwira ngo baracyayubaka none se turagira dute? Ngaho nimube mwigiriye muri vacances
Bushishozi we amakuru meza ni ukwirirwa batuka KAGAME no kuvuga ibibi ku Rwanda gusa?? Ayo niyo akunezeza?? Ubwo se uzataha ute batakubwira n’uko u Rwanda ubu ari ka Paradizo ka Afrika!!!!U Rwanda ubu = UMUTEKANO, UMUDENDEZO, NTA RONDAKOKO RIGIHARI, HARI URUKUNDO, UBUMWE, ITERAMBERE.Kuri Matabaro wawe rero, mbese nta kiza kiba, gikorererwa mu Rwanda!! Uyu Matabaro agomba kuba ari mubakoze hasi akaba ariyo mpamvu avuga ibibi gusa ku Rwanda. Hari n’ibyiza uzitahire nshuti yanjye!!!!!!!!!!!!!Njye ni uwansezeranya ibya Mirenge sinava mu rwa GASABO.
ariko kizasohoka ryariko na kibuze.
banditsi ba the rwandan mbanje mbashima kubera ukuntu mukunda urwandabirashimishije kubwinkuru nziza mutugezaho ubu ndi mpuzi imyaka myinshi ndacyaba muri afrika ariko twishimira amakuru meza mudutarira imana ikomeze kubongerera ubwenge nimigisha murakoze
Thanx for informing us