RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

RDI NTACYO IPFA N'ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION RDI-Montreal

Bamwe mu bari mu buyobozi bwa RDI RWANDA RWIZA

Netters,

Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye na FDU-Nkiko ndetse ngo na RNC. Ibi njyewe nka commissaire mu ishyaka RDI ndemeza ko nta politiki y’ishyaka ryacu ihari yaba igamije ko habaho gushyamirana hagati y’ishyaka ryacu hamwe n’andi mashyaka ya opposition. Ndetse mu nama duherutsemo ku murongo w’ibyigwa harimo ukwiga uko twakorana n’andi mashyaka ngo turebere hamwe uko twahuza ingufu ngo twige uko twakubaka un état de droit.

Iyi ni imwe mu nshingano z’ishyaka RDI. No ku giti cyanjye nta gihe ntaharaniye ko hubakwa un cadre de collaboration ihuza ingufu za opposition. Uretse ko gukorana bidakorwa mu kajagari. Amateka ya vuba ya opposition yatweretse za alliance zagiye ziba zigaturika nta minsi ishize zivutse bitewe nuko abantu birukiye gukorana bataricarana ngo barebe neza icyo bagamije. Na vuba byarabaye aho RNC iziye kuko yasanze ishyaka FDU rikora mu mucyo nuko alliance yatangira rigaturika rigacikamo kabili. Ibi ni ibintu umunyapolitiki agomba kureba mbere yo guhubuka aabanza akamenya abo agiye gukorana nabo ndetse akanamenya n’icyo bakorana icyo aricyo.

LIBERTÉ D’EXPRESSION

Mu ishyaka RDI ntawe uniganwa ijambo ndetse nta nuwo ishyaka rishobora kubuza gutanga igitekerezo cye haba mu ishyaka ndetse no ku mbuga ku giti cye. Kuko mubyo dushyira imbere mu ishyaka harimo n’ukwishyira ukizana kandi no guharanira kwisanzura mu bitekerezo bya buri munyarwanda. Ni muri urwo rwego rero niba umuntu atanze igitekerezo ku giti cye sinumva impamvu abantu basimbuka ngo ni prezida w’ishyaka RDI bwana Twagiramungu Faustin umutumye cyangwa ngo niwe uri inyuma y’abandika u rubuga leprophète n’ibindi. Ibi nsanga biterwa nuko abanyarwanda bataragira umuco wo kugira débat contradictoire batirukiye muri za raccourci.

Niba uri umunyapolitiki ikinyamakuru kikakwandika ibintu bitagushimishije icyo ukora waka droit de réponse nuko ukisobanura ndetse ugakosora aho wumva bakubeshyeye byaba ngombwa ukereana na politiki y’ishyaka urimo. Dore nguko nsaba abanyapolitiki bazajya bisobanura. Naho gushishimura ibaruwa utuka ibinyamakuru byose ngirango ntabwo ari umuti. Ibi bimeze nka bimwe tujya tubona mu Rwanda aho umunyamakuru yandika article DMI zikamuhiga bukware zikamufunga, ubishoboye agahunga naho abandi bagafungwa naho ab’amahirwe macye bakicwa. Tugomba kwiga umuco mwiza wa débat contradictoire. Niba bakuvuze subiza wisobanure ureke kuvuza iyabahanda ngo byacitse. Ubwo se ugeze ku butegetsi abanyamakuru na ba opposant ntiwabamarira ku icumu ? Ni ukwikosora.

GUKORANA HAGATI Y’AMASHYAKA

Burya hari ibintu bibiri abanyarwanda mbona bibagora gutandukanya: Gukora erreur politique no kuba umu criminel. Abanyarwanda benshi haba abari muri opposition bakoze erreur politique ikomeye kuko batashoboye gusoma umukino wari hagai ya MRND na FPR. Ayo mashyaka yombi yashaka tout ou rien cya gihe cy’amasezerano ya Arusha. Ku buryo hari abagiye u gice cya MRND abandi bajya ku gice cya FPR. Iyi njye nyita erreur de jugement kuko njye nemera ko iyo opposition iguma hamwe yari kuba troisième voie ndetse nta nubwo amahano nka génocide yari kuba ngo bishoboke. Birumvikana ko bamwe mu ba politisiye bemeye ko bakoze erreur politique ndetse banabisabira imbabazi, abo barimo na prezida wa RDI bwana Twagiramungu Faustin.

Ku rundi ruhande hari abanyapolitiki bijanditse mu bwicanyi ku buryo bamwe ubu bafunze naho abandi bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ku giti cyanjye numva umunyapolitiki ukoze erreur politique abo bakoranaga bakamucenga cyangwa bakamurusha amayeli bakikubira ubutegetsi aho kuzana demokarasi ni bintu bisanzwe kandi iyo yemeye amakosa agaruka mu kibuga, ariko uwijanditse mu kumena amaraso y’abavukagihugu cyangwa agahamagarira abandi kurimbura imbaga burya aba yavuye mu kibuga cya politiki.

Nkuko nabivuze hejuru ko muri gahunda z’ishyaka RDI harimo no gukorana n’indi mitwe ya politiki ntibivuze ko RDI izapfa gukorana na buri shyaka ryose ngo ni uko bahuriye muri opposition. Icya mbere ni ukumenya niba muhuje imyumvire ndetse niba mureba mu cyerekezo kimwe mu buryo mubona changement mu Rwanda. Muri RDI twifuza o ihinduka ryaba mu mahoro nta ntambara ibaye. Birumvikana ko tutakorana association n’ishyaka rifite muri gahunda gukoresha violence ngo rihirike ubutegetsi. Urwo ni urugero. Ikindi muri RDI twumva ko bidahagije ko umuntu avuga mu ruhame ko arwanya ubutegetsi ko automatiquement mugomba gukorana.

Birumvikana ko muri RDI ibyemezo byose bifatwa na bureau politique nyuma ya débat ikomeye niyo mpamvu twahisemo ubushishozi ku buryo niba tuvuga ko dushaka guhindura ibintu mu Rwanda ni ngombwa ko twirinda kubakira solution ku mucanga ahubwo tuzubakire kuri beton. Igihe cy’amacenga cyararangiye. Si ngombwa ko abantu birunda mu kintu kimwe ahubwo birashoboka ko habaho courant de pensée ebyiri cyangwa eshatu zose zifite gahunda imwe yo kurwanya ingoma y’igitugu. Ni muri urwo rwego njye mbona ko hari courant de pensée ya RDI ifatanyije n’abandi bahuje imyumvire n’uburyo changement yagenda ku rundi ruhande hakaba RNC naFDU-Inkingi nabo bafite ukundi babona ibintu. Ibi se twabipfa? Reka da. Ahubwo ni richesse kuko amatora nagera abanyarwanda bazagira choix ihagije bitorere ababafitiye programme nziza bifuza.

Naho kumenya abagomba gukora politiki nabatagomba kuyikora byo biragoye kandi nta kamaro iyo débat yageraho. Umunyarwanda wese constitutition imwemerera gukora politiki uretse ko bigaragaye ko ari un criminel ubwo ahangana n’amategeko (atari yayandi ya Kangoroo court yo mu Rwanda ariko) naho ubundi rwose uwumva afite solution ku bibazo by’u Rwanda afite uburenganzira bwo gukora politiki. Uretse ko twe muri RDI twahisemo gushishoza mbere yo kubaka alliance. Icya mbere duharanira ni ukuzana un état de droit mu Rwanda aho umuturage yishyira akizana. Kubigeraho ni ukurwanya système mbi ya FPR iyoboye u Rwanda. Ntabwo twe turwanya les individus nka ba Kagame, Kabarebe,etc … ahubwo turwanya tout le système bakoreramo irenganya rubanda, ifunga cyangwa ikica utavuga rumwe n’ubutegetsi, ifunga urubozo abanyamakuru, itera ubuhunzi mu bana b’abanyarwanda, systeme idakora separation de pouvoir, ibi rero birenze individus nka ba Kagame kuko bapfuye ejo mu gitondo iyo systeme ntaho yajya. Niyo mpamvu gahunda ya RDI mu gihe kiri imbere ari ugukorera politiki mu Rwanda aho abaturage bari. Tuzajya gufatanya n’abandi kwubaka un état de droit binyuze mu nzira z’amahoro.

Aha niho dutanira na bamwe mu banyapolitiki ba opposition bumva ko Kagame apfuye ibibazo byabo byose byaba bikemutse ku buryo bakatisha itike mu gitondo bagataha. Oya twe muri RDI changement dukeneye ni changement profond yayindi ikora revolution des mentalités igakuraho iyi systeme iniga rubanda ikababuza uruhumekero. Umuturage ahabwe ijambo kandi agire uruhare mu mitegekere abanza kugishwa inama ndetse batamuturaho ibyemezo byose bihutiyeho nkibyo tubona uyu munsi muri système mbi ya FPR. Abantu muri RDI dukeneye gufatanya urugamba rero ni abantu bumva iyi notion kandi bakaba bemera ko abanyarwanda bagomba gusangira ubutegetsi nta bwoko buhejwe. Umuhutu, umututsi, umutwa bagire ijambo mu gihugu cyabo. Kugira ijambo ni ukugira uruhare no mu buyobozi kandi atari bimwe byo kugirwa agakingirizo byateye byo gukinga mu maso abatabizi bamwe bicwa no kutabimenya.

RDI yifuza kandi izaharanira ko abanyarwanda batavuga rumwe bakwicarana hamwe bagashakira ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda nta yandi maraso yongeye kumeneka mu gihugu cyacu. Twarababaye bihagije ubu twe muri RDI solution tubona ni imwe: ni inyuze mu nzira y’amahoro. Inzira y’intambara abayishaka bo ntituri kumwe kuko isenya kandi ikica urubozo abaturarwanda, bagahunga, ubukungu bugasubira inyuma ndetse nutsinze iyo ntambara akimika ubutegetsi bugendera ku mbunda nkubwo tubona uyu munsi bwa FPR. Umunyarwanda uzayoboka RDI ni uzumva yisanga muri izi solution tubereka. Kandi muri RDI umuturage afite ijambo kuko dufite amA rdi Clubs abantu bose batangiramo ibitekerezo, ibyo bitekerezo nibyo bureau politiki ya RDI yubahiriza igashyira mu bikorwa. Aka ni akarusho ka RDI kuko ubutegetsi bwose twabushubije benebwo: ABATURAGE.

Naho ubundi mbijeje ko RDI nta ntambari irimo n’abandi bavandimwe bo muri opposition, ahubwo aba leaders ba opposition nibige gukora débat contradictoire bave mu gucyocyorana mu dutangazo.

Amahoro kuri mwese.

Alain Patrick Ndengera A.K.A Tito Kayijamahe
Commissaire et coordinateur du RDI au Canada.

 » The significant problems we face cannot be solved by the same level of thinking that created them.  » Albert Einstein

 


11 commentaires

  1. gatwa Pontien dit :

    His Excellence TAWAGIRAMUNGU,mukomere.Nguherutse muri PRIMA nkuzaniye abasignataires ngo ubashe kwiyayamamaza.Wansize mukangaratete ubu ncyurirwa umunsi ku munsi ngo ngusange.Ikimbabaje ubu ni uko utari kumvikana n’abandi ngo muze mufate Ingabire mu mugongo na Ntaganda.Ese koko mugani wa Jeune afrique,comment pouvez-vous faire vivre l’opposition à plus de 10.000KMS DE kIGALI?mURI MAISON DES JEUNES kIMISAGARA ,MURI 2003 WARATUBWIRAGA GA ngo dans lapolitique il faut avoir un dos du canard et un coeur d’un Lion.Ubu ndabona mwe muri RDI na RNC ntabyo mufite.Nimuze,HQ yanyu muyishyire Rusizi,hafi y’ikibuga cy’indege.Urubyiruko tubari inyuma.

  2. mr dit :

    Ntidukeneye kuza muraritse ibida n’ibigambo!!! Ibyo dukeneye ni ibikorwa. Muba i Burayi, abazungu barimo kubakoresha, nibabahe n’amafaranga mutuzanire niba mushaka kwicara mu RUGWIRO!!!!Mujye mureba Dr HABUMUREMYI, 1er Ministre, asesera muri za Centrale électrique, za Rukarara, za Rugezi, mwe muraritse ibida i Burayi, murasuka ibigambo bidafite epfo na ruguru, ngo murashaka kuza kwicara mu Rugwiro!!! Agafashanyo se nibura musabiye umuturage ngo atere imbere!!!!!!!!!Wagorwa mwene Kanyarwanda!!!!!!!!!

  3. Anonyme dit :

    luther@mwarasebye gusa ahasigaye mubyihorere kuko,amaherezo muzabura nubajya inyuma ngo ba mukomera induru bande se? banga he abantu 15 ,ese wambwira nimba ibihembo baribamuteguriye bahise babimwima cyangwa babihaye abo bagiye gukoma induru muzahora museba ibihe byose kuko amaraso mwamenye aza kwama abavugisha , mukomeze mukome induru kuko ntakindi muzi

  4. luther dit :

    ariko kokomuranze inzangano namoko mubihaye intebe pe ese kuvugango ibihutu bivuga iki?ese abise inkotanyi inyangarwanda sibo barimo kozikomera amashyi ubuse iyinyandiko ikibi kirimo nikihe mwarangiza ngo abari hanze nibo bafite ingenga bitekerezo yamoko naho namwe mwaramunzwe nayo. twagirangu we ngwino naho izonkoramaraso zakwica igihe kizagera amahoro waharaniye agerweho kandi abanyarwanda babane neza naho kumena amaraso bibi cyane ababikozese ubu barihe.kandi naba bakidegembya igihe nigito ubwo batangiye kumuvugiriza induru aho agiye hose akekashobotse.

  5. Abona dit :

    RDI, ibyo muvuga byo kudashyigikira abashaka guhirika ingoma y’igitugu hakoreshejwe intambara yi Mbunda, ngo ahubwo muzahirika ingoma y’igitugu mumahoro, nibazako aribyiza, ariko nababwira ko mwibagiwe vuba. Chef wanyu Twagiramungu azi ibyo yahuye nabyo ubwo yajyaga kwitoreza tmwanya wa perezida mu Rda. Abanyarwanda bamaz’imyaka igera kuri 18 mwitotezwa rya FPR nkotanyi bamwe bicwa abandi bafungwa abandi bahunga igihugu cyabo, rero abanyarwanda ntabwo tugikeneye ibigambo gusa bitagir’ibikorwa.

  6. muhanuzi dit :

    Kurarika ibida sibyo dukeneye!!!! Icyo dukeneye ni ibikorwa. Kagame na Habumuremyi babigezeho. Ibida imbere, kupanura amazuru, ngo nibyo tuzabakesha. Ubonye uvuga uti nirirwa mu bazungu, mbazaniye nibura ka groupe k’AMASHANYARAZI!!! Au moins ako konyine!!!! Donc uruda imbere, uze umbwire ngo urashaka kwicara mu RUGWIRO!!!!!!!!!hohoho!!!!!Urwa Gasabo ubu ruradadiye sha,ibikorwa bigaragara oui!!!Gukangisha ubuhutu byo ni ugusetsa imfizi!!!Urubyiruko rw’ubu Kagame yarwujujemo indangagaciro y’ubunyarwanda, iby’amoko nubizana uragowe!!!Udafite urubyiruko se wakandira he!!!!! Vous êtes ridicule. Ngira ngo INGABIRE yari akwiye kubabera isomo!!!!Nadasaba imbabazi kandi azaheramo!!! Uwo muzungu mukangisha arihe se ko atamufunguza? Kwinjira mu rwa Gasabo ubu, inama nabagira, s’ukwirirwa mutuka KAGAME, s’ukwirirwa uririmba ko Kagame yahanuye indege ya Habyarimana, yishe abahutu muri Kongo, génocide y’abahutu n’andi bateshwa yose ashingiye ku moko, stratégie ya mbere, base ya politique yawe, nkugiriye inama, au moins erekana ko ubabajwe na génocide yabaye, igisha ubumwe n’amahoro, rwanya irondakoko mu byo uvuga byose, shakira iterambere abaturage, nudashyira imbere iyo politique hano mu rwa Gasabo, uko ndubona ubu, tu ne vas pas percer ndakurahiye!!!!Abanyarwanda barababaye, amoko yose, kandi barahindutse. Kubazanamo icyabagarura mu bya kera, sinzi ko uzumvwa. Ngaho nzaba ndeba. RUKOKOMA yipangaritse na bene wabo, ntagerageza ati nibura nshake amoko yose, abanyarwanda bose bibonemo, araje ngo azanye indoto!!!RDI!!!!!Umwana wamariwe umuryango wose se arayibonamo iyo RDI!!!!ubwo bumwe se arabubona muri iyo RDI yawe!!!!Ngaho ngwino ube ridicule!!!!Nubona benshi bazanatinyuka kujya muri iyo RDI yawe ntibazarenga ijana.

  7. sangwa dit :

    Ibi mwandika nibyo rwose,ariko ni uko mugeraho mugasetsa bamwe.Iriya ngoma y,inyenzi yafashe igihugu ku ngufu mwarangiza muti izakurwaho mu mahoro.Nanjye nkunda amahoro ariko mureke kurota izitazashoboka.Njye nzashyigikira uzashaka umutwe w,ingabo naho niyo watsinda amatora baramutse bananiwe kwiba amajwi bakurangiza kuko ntiwabona abakurindira umutekano.Mwibagirwe.

  8. Gacurabwenge dit :

    Ariko abahutu mwarasaze nkawe witwa « intiti », Umutekerereza » n’ibindi ariko mu byukuri mujya mutekereza kubyo mwandika. Waba uzi Urwanda neza? RDI guhindura ubutegetsi?? what a story? RDI n’iki? ngo muzumirwa. Bimaze kugaragara ko hari abahutu b’abasazi please thini twice.

  9. Anonyme dit :

    Iyo analyse niyo. Ngaho nimushake andi mashyaka mushyire hamwe. Nicyo tubasaba.

  10. Z dit :

    @hakiza uzabanze ujye kwiga ikinyarwada ubone kugaruka kwandika hano kuko iyi site yitwa »rwandarwiza »ni ukuvuga ko ivugirwaho ikinyarwanda atari ikigande.

  11. hakiza dit :

    Sha nababwira iki burya baravuga Ngo inyoni zigya imugambi abarinzi bagya iyindi…nanone Ngo agapfa kaburiwe nimpongo..Twagiramungu..utaragya kwicwa ejo niyo opposisition yawe wisaziye wabivuyemo ugasaza neza …..Dore aho ndi muzsgye imbere mugihugu..Nihagaruka nubara injury muzsmbwira kuko ibihutu muribigome ibicucu byambere mwirirwa mutuka kagame mukibaza we ko azabarebera izuba mwabikoko mwe..nababwira iki muzsgyane iryo syaka ryanyu murwagasabo muzambwira.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste