Itangazo risaba guhagarika intambara zo mumikoki muri Opposition Nyarwanda

Itangazo risaba guhagarika intambara zo mumikoki muri Opposition Nyarwanda arton22784-83f03-300x199

Boniface RUTAYISIRE

Banyarwanda, Banyarwandakazi dusangiye Opposition Nyarwanda,

Muri iyi minsi hadutse intambara wakwita guerre civile muri Opposition Nyarwanda aho abantu barimo kuryana bamaranye, kuburyo umwe ahaguruka agakubita bombe y’amagambo umwegereye abonye hafi cyangwa se umuri kure ariko afite uko yishyikiraho.

Muri iyi ntambara y’amagambo nise intambara yo mumikoki, urasanga buri wese afite umukoki we asanzwe yiberamo kuburyo noneho agira atya akazamura umutwe akanaga ama bombe kubandi yarangiza akisubirira mumukoki we asangiye na bagenzi be, maze bombe ze zigasigara zararika abantu bose n’amashyaka yose ahuye nazo. Ntabwo nshaka gutinda kukuvuga ngo uriya cyangwa uyu niwe byaturutseho kuko ari utangiye, ari n’ushubije bose urasanga ntacyoroshye kirimo kandi ntawe wagira umwere.

Nk’uko rero njya mbabwira kandi tukabyumvikanaho n’abakuru b’amashyaka yose ko nta ntambara itagira disipulini (nk’iyi turimo twese muri opposition turwanya FPR), ndagirango nsabe ba Nyakubahwa Nkiko Nsengimana Perezida wa FDU igipande cya Nkiko, Nyakubahwa Rudasingwa Théogène Perezida wa RNC, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin Perezida wa RDI Umugambi, ko mwasaba abayoboke banyu rwose bagatanga agahenge muri opposition kuko ibyo murimo biratuma abaturage barushaho kwiheba nk’uko barimo kubimbwira hirya no hino kuburyo bacitse imiborogo. Ndetse bamwe barimo no kubatuka cyane mwese ibitutsi biteye ubwoba kubera akababaro.

Kuba abantu bashobora kunyuzamo bakabwizanya ukuri (kwabo kuribo bitako bakubona nk’ukubaka) ibyo bibaho mubantu babana kuko ntazibana zidakubitana amahembe kandi no muri demokarasi ibyo bibaho. Ariko nanone ntabwo mugomba kwibagirwa uwo duhanganye nawe ariwe FPR kuko iyo muhugiye muri ibyo byanyu byo guhangana, FPR iba igize amahirwe yo guhumeka no kurushaho kwiga neza uko ari bubarangize mwese no kurushaho guhonyora abaturage atitaye kuntambara murimo.
Murabona ko kandi ihirima rya FPR ryari ririmo rikomanga kurugi rwa FPR kuko Tuniziya y’u Rwanda ya Sadiki Mutabazi witwitse n’ubu iri munzira. Ariko rero kubera udutambara mumazemo iminsi mucishaho hagati yanyu mubihe bidakwiriye, ibyo birimo biratera ingorane n’urujijo mubanyarwanda kandi hafi bose bari biteguye. Izo ntambara zanyu mumazemo iminsi n’ubu mukirimo zatwangirije byinshi cyane muri iyi minsi kuburyo ahubwo uyu mutego mwaguyemo ari amateka atari meza yiyanditse.

Bihuje na yamvugo ngo imandwa zarimo zikabakaba kumurinzi ariko aho kuwugeraho none ziratangiye zirayogayoga zishondana hagati yazo. Mwebwe rero uko muri amashyaka atatu FDU Inkingi igipande cya Nkiko, RNC na RDI Umugambi, mwumve ko mudutesheje amahirwe atagira uko angana kandi muradukereje ho gato kuko utahagurutsa abaturage kandi bamwe mubayobozi baba barimo kuryana. Mwari mwabonye ko abo muri FPR bari bakutse imitima igihe nababwiye ko Sadiki naramuka apfuye bazaba bagendesheje. Kuba rero babonye ko mwahise mubikurikiza kuryana, ibyo birimo biratuma babyinira kurukoma nk’uko bakunze kuvuga ngo « igishimishije n’uko abari muri opposition baryana bakaba badashobora gushyira hamwe » nk’uko biherutse kuvugwa na Manzi Bakuramutsa wabaye Ambassadeur wa FPR mu Bubirigi n’ubu akaba akiri umwe mubakuru muri za sections za FPR.

Nk’ubu igitangaje kandi n’uko muri izo ntambara zanyu mutaganira kubibabaje abaturage nk’ubwicanyi bwa genocide Hutu FPR yakoreye abanyarwanda cyangwa ngo muganire ku karengane kabo ka buri munsi nibura ngo bigaragare ko ariyo ntambara murimo yo kubabohoza mushaka uko mubyumvikanaho ndetse murushaho no gucukumbura mwungurana ibitekerezo. Buri wese yibaze rero kandi rwose yumve ko amahoro no gushyira hamwe (kubabishoboye) muri opposition no kuzuzanya ( kubadafite aho bahuriye) bikenewe.

Muri uyu mwanya ndagirango mbasabe kiriya gitambo cya Sadiki Mutabazi twe kugipfusha ubusa ahubwo duheshe agaciro ruriya rugamba Sadiki nawe yashoje kuri FPR kuko ni urugamba rw’abanyarwanda bose barimo barenganywa n’ingoma. Tubijyanirane n’ibindi bintu byabayeho mumateka cyangwa bizabaho maze dukemure ibibazo by’igihugu umuturage ye kwiheba kugeza ubwo yiyahura.

Buri wese niyumve ko igihugu kitazabohozwa n’ishyaka rimwe cyangwa umuntu umwe. Nta n’ubwo kizabohozwa n’ibitekerezo byiza by’ishyaka rimwe cyangwa by’umuntu umwe. N’iyo haba hari ababishoboye bakenera abandi banyarwanda bose. Buri wese rero nareke guhangana n’undi.

Guhangana murimo bibaho bikayoyoka kuko nyuma yo guhangana igisigara mumuntu ni igituma abikora cyangwa ikimwirukankamo kuburyo iyo avuye muri ibyo murimo aguma ari uwo ariwe. Igisigara mumuntu nyuma yo guhangana ni imiterere ye bwite. Igisigara mumuntu ni amateka aba yikoreye hamwe n’andi agenda ahura nayo. Buri wese nazirikane rero ko guhangana ataribyo bizabohoza igihugu ndetse sinabyo bizakiyobora. Nsabye abashyira mugaciro bose kumfasha guhosha no kunga aba bantu nk’uko hasanzweho iyo gahunda kandi bamwe tukaba twarahanye umugambi. Dukomeze gahunda yo kunga opposition birakenewe. Nshimiye kandi abakuru b’aya mashyaka arimo arasanaho ko batwereka ko bubahwa mumashyaka yabo maze bagahosha intambara kuko byaha n’umuturage ikizere ko opposition nigera kubutegetsi itazabupfusha ubusa ishoka muntambara zo kwisenya.

Abavuga ko mudahuje ibitekerezo n’imirongo ya politiki nk’uko mwabigaragaje muri ayo mashyaka navuze hejuru hamwe n’andi atavuzwe nimureke turebere hamwe uko mwakwicarana muri opposition kandi mwibuke ko hari n’abandi mugomba nanone kwicarana. Dukomeze ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge muri opposition. Nshimiye abo tumaze iminsi tuganira. Nshimiye kandi n’abo tuzaganira muri iyi minsi.

Ndabashimiye

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya15/05/2012

Rutayisire Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida wa TUBEHO TWESE ASBL
Tel 00 (32) 488 25 03 05

 


7 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Iriya ntambara yose irimo guterwa na Twagiramungu Faustin ngo ashaka kubanza kwisasira abandi banyapolitiki ngo abone uko yasubira mu kibuga kuko yatakarijwe ikizere n’abanyarwanda kubera ukuntu yagiye agambanira igihugu. Hari andi makuru ko Twagiramungu yahawe ikiraka na Kagame ko gusenya opposition noneho akazagororerwa umwanya ushimishije muri Leta ya Kagame. Ibi rero ngo nibyo byatumye Twagiramungu ngo abwira intore ze zirimo na Evode Uwizeyimana wari usanzwe atanga ibitekerezo bya kigabo kuri za BBC dore ko ari umunyamategeko w’umuhanga ariko ngo Twagiramungu amaze kumubwira gahunda y’ikiraka yahawe na Kagame ngo Evode nawe yahise yiyambika ubushwambagara ngo afatanye na shebuja icyo kiraka cya kigali.

  2. Anonyme dit :

    Abantu muri i Burayi murimo murikinira ngo murakina za politiki cg ngo muri les politiciens.Ntacyo nimukomeze mutayanjwe ngo murakina za politiki! Abanyapolitiki nyabo ni abari mu Rwanda naho mwe mwirirwa mwitemberera nyine nabyo ni byiza nimubikomeze ariko ntawe mwabeshya ngo hari icyo mwamara cyane cyane ko aho mwirirwa muta umwanya atariho abanyarwanda barenganyirizwa.

  3. Rukataza dit :

    Hari abantu babiri mbonye batazi aho isi igeze, ku buryo no kuba banditse kuri uru rubuga umuntu atabibitirira ahubwo hagomba kuba hari abandi bantu bazi kwandika babibandikiye.
    None se waba uzi kwandika no gusoma koko ukandika nka biriya Karuhije na Hakiza banditse?

    Isi irafitwe.

  4. Anonyme dit :

    Aba bakomeza kuvuga ko abahutu bose bishe ni ababeshyi cyane! Kuri mwe umuhutu uwo ariwe wese ni umwicanyi ndetse nutaravuka azavuka ari umwicanyi. None se mwa mfura mwe: urugamba FPR yateje yarurangije nta nuwo itunze agatoki ra? Reka mbakurire inzira ku mulima: FPR igizwe ahanini nabatutsi babicanyi ruharwa nuko Abazungu bayizanye aribo birirwa bayishyigikira no mu bwicanyi imaze iminsi ikorera abanyarwanda aho bafatiye ubutegetsi. Uzi ikintu wirengagiza? FPR yishe abahutu ku buryo burenze urugero hanyuma irangije ihindukirira abatutsi cyane cyane abari mu gisirikali cyayo nabo irabarimbura (Mugane i Kanombe, ku Mulindi…) murebe ukuntu abatutsi babasirikari bicwa na bagenzi babo mwa njiji mwe. Murabiyobewe se? Ubu se niba uba mu rwanda ibyo ntimubizi? IBI BIZAYISENYA CYANE RWOSE KANDI NTIBIZATINDA KERETSE NIBA IMANA ITABAHO; Mwatuje mukoroherana ra? Mugabanye umutima wa kinyamaswa maze mubone kugira amahoro. Ngaho ngwino nanjye unyice dore ko mwamenyereye.

  5. J.K dit :

    Mwebwe uko muri babiri mwiyise Karuhije na Hakiza,

    Murekeraho gutera iseseme ngo murita abandi abicanyi.
    Ngo utunga agatoki, ukibagirwa ko izindi ntoki 3
    ari wowe zireba.
    Kandi musabwe kurekeraho ibitutsi byanyu kuko byanduza iyi Blog Rwandarwiza,
    itugezaho amakuri menshi acukumbuye !

    J.K

  6. Karuhije dit :

    Sha namahanga yabasyigikira yaba…yarahumye kuko mwakoze amarorerwa buri muhutu utarishe afire nyina wishe mango mukuruwe mango se mango murumuna we..reri ntantebe yabicanyi keretse urimwisyaka rya FPR….naho abandi amahanga azabafata kuko muribabi cyane cyane ababiligi mwahekuye…..bazagya bahora bafasha urwanda kubafata naho ibyo kubasyigikira ninkokurota wabaye umwana wimana..kandi muribisimba

  7. Hakiza dit :

    Sha Rutayisire komeza wiyoreze ibyombyo mumahanga naho ibyo byurota ntabyo uteze kubona nabigaragambya nibo bahasiga agatwe wibereye muruwo mwobo wawe…Ikindi Murwanda umuturage arisyira akizana…urunva..ikindi..abahutu muribikoko mwishe impinja inzirakarengane…Ikindi..uzazane ibyo uvuga murwagasabo….niba urumugabo wakyana kinterahamwe we nako igisaza

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste