Urujijo kuri Major Protais Mpiranya
Nk’uko tubisoma ku mbuga zitanga amakuru zitandukanye zo mu Rwanda, biravugwa ko ngo Major Protais Mpiranya yaba aba muri Zimbabwe ahitwa Norton mu birometero nka 40 uvuye i Harare, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe barabihakana bivuye inyuma.
Tubibutse ko Major Protais Mpiranya ari mu bantu bashakishwa cyane n’urukiko rw’Arusha ndetse Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikaba ngo zarashyizeho amafaranga miliyoni 5 z’amadorali ku muntu wazatanga amakuru yatuma afatwa.
Ibi ariko bitera kwibaza benshi impamvu Igihugu cy’igihangange nk’Amerika cyemera gutanga amafaranga angana kuriya ku muntu, umuntu agakomeza yibaza urwo rukundo n’inyota y’ubutabera abanyamerika bafitiye abanyarwanda mu gihe hari abaregwa ibyaha ndengakamere birenze n’ibyo Major Mpiranya aregwa bidegembya i Kigali ndetse bagakorera ingendo muri Amerika bo batihishe kandi ntihagire n’ugira icyo abavugaho.
Igiteye urujijo kurushaho n’uko hari amakuru afite gihamya yemeza ko Major Protais Mpiranya yitabye Imana tariki ya 5 Ukwakira 2006.
Igitabo cyanditswe na Major Mpiranya
Mu gitabo kitwa ”Rwanda le Paradis perdu” bivugwa ko cyanditswe na Major Protais Mpiranya mbere y’uko yitaba Imana ariko agasiga inyandiko zaje kuvamo icyo gitabo, Major Protais Mpiranya avuga:
-Ubuzima bwe n’umuryango we
-Akazi yakoze haba muri Gendarmerie cyangwa nyuma igihe yoherezwaga muri Bataillon Garde Présidentielle
-Imigambi yo kwivugana Président Habyalimana yagiye iburiramo
-Ibihe bikomeye byo mu 1994 aho uwo yari ashinzwe kurinda Président Habyalimana yicwaga
-Intambara simusiga yamaze iminsi 88 hagati ya Bataillon Garde Présidentielle n’ingabo za FPR igihe zashakaga gufata ikigo cya Kimihurura. N’ibindi..
Mu gitabo cye yemeza ko yashoboraga kwishyikiriza ubutabera akisobanura ku byo aregwa ariko avuga ko atabikoze kuko yabonaga urukiko rw’Arusha rubogamye kandi rukurikirana uruhande rumwe gusa.
Major Protais Mpiranya ni muntu ki?
Protais Mpiranya yavutse mu 1960 avukira mucyahoze ari Komini Giciye, muri Gisenyi. Yaturukaga mu muryango uciriritse w’abana umunani.
Nyuma y’amashuri abanza yize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuri Shyira, arangiriza amashuri yisumbuye mu Byimana.
Yinjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) afite imyaka 19 gusa mu 1979. Yarangije muri iryo shuri mu 1983 ari sous-lieutenant yoherezwa gukora muri Gendarmerie.
Hagati ya 1984 na 1986 yagiye mu mahugurwa mu gihugu cy’ubudage mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Yagiye no mu mahugurwa mu gihugu cy’u Bufaransa muri Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale(GSIGN) aho yize ibyo kurinda abayobozi.
Hagati ya 1990 na 1991 yari muri Monitoring Team, yari ishinzwe gucunga umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Mu 1991 yimuriwe muri Bataillon Garde Présidentielle yategekwaga na lieutenant-colonel BEM Léonard Nkundiye ndetse yaje no kumusimbura aba umukuru wa Bataillon GP guhera mu 1993.
Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana, yahawe inshingano zo kurinda Perezida Dr Théodore Sindikubwabo ndetse no kurinda ikigo cya Kimihurura cyari cyugarijwe n’ingabo za FPR.
Muri Nyakanga 1994, Bataillon Garde Présidentielle iri mu mitwe y’ingabo yasohotse muri Kigali bwa nyuma mu gikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali kiswe:”Opération Champagne” aho Inzirabwoba zashoboye kurokora abaturage bagera hafi kuri Miliyoni bari bagotewe mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’ifatwa rya Kigali, Major Mpiranya yari afite inshingano zo guhungisha Perezida Sindikubwabo ndetse no guhungisha umurambo wa Perezida Habyalimana.
Yahungiye muri Zaïre ya kera kimwe n’izindi mpunzi, mu 1996 yahushijwe na Polisi ya Cameroun ubwo hafatwaga ba Colonel Bagosora n’abandi i Yaoundé.
Mu isenywa ry’inkambi z’impunzi z’abanyarwanda mu 1996, ari mu mpunzi zagenze hafi ibirometero 2000 kugera muri Congo Brazzaville mu 1997.
Nyuma yaho yakomeje kwihisha, hari amakuru avuga ko yitabye Imana mu 2006 ariko hari n’ayemeza ko akiriho akaba yihishe muri Zimbabwe.
Marc Matabaro
Rwiza News