Iryavuzwe riratashye Col Makenga yasimbuye Gen Bosco Ntaganda

Iryavuzwe riratashye Col Makenga yasimbuye Gen Bosco Ntaganda makenga_sultani3

Colonel Sultani MAKENGA

Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zigumuye kuri Leta ya Kinshasa kuri uyu wa kabiri zatangaje ko Bosco Ntaganda yasimbuwe ku buyobozi bwazo.

Nkuko bitangazwa na BBC, izi ngabo ziyise M23 zigiye kuyoborwa na Col Sultani Makenga nawe wavuye mu ngabo za Leta, akaba asimbuye Ntaganda.

Ingabo za Leta kuwa mbere tariki 8, zatangaje ko zigaruriye uduce twose twa Masisi twari twafashwe na Ntaganda, ndetse ko agahenge kagarutse nkuko byemejwe n’umugaba mukuru Lt Gen Didier Etumba wanavuze ko ingabo za Ntaganda zihawe kugeza kuwa gatatu tariki 09 Gicurasi nk’umunsi wa nyuma wo gushyira intwaro hasi.

Gusimbuza Gen Ntaganda bivugwa ko ari uburyo bwo kumuhungisha ibyaha akomeje gukurikiranwaho, ndetse akaba anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwa La Haye. Nubwo Ntaganda we abihakana.

Ntaganda ashinjwa na ICC gushyira abana mu gisirikare kimwe n’uwo bahoze bakorana Thomas Lubanga wabihamijwe i La Haye.

Itangazo ryasinyweho na Lt Col Vianney Kazarama rivuga ko ingabo zahoze ari iza CNDP ubu zishyize mu mutwe witwa M23 ugomba gukurikiza amabwiriza azajya atangwa na Col Sultani Makenga.

Iri tangazo rivuga ko Ingabo zabo zavuye muza Leta kuko zafatwaga nabi kandi zitanahembwaga.

Lt Col Vianney Kazarama yabwiye BBC ati: “ Guverinoma ya Congo ntiyubahirije amasezerano twagiranye mu 2009 niyo mpamvu twitandukanyije nabo, turashaka ko Leta yongera ikumvikana natwe bushya”

Col Sultani Makenga wasimbuye Gen Ntaganda afatwa nk’umurwanyi ukomeye mu ntambara zagiye zibera muri kariya gace. Makenga n’ingabo yari ayoboye zinjijwe mu gisirikare cya DRCongo muri (Brassage ya 2009) mu minsi yashije basanze mugenzi wabo Ntaganda n’ingabo ze bahoranye bose mu ngabo za CNDP.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya DRC mu ntara za Kivu zombi Lt Col Sylvain Ekenge tariki 6 uku kwezi ari mu mugi wa Goma, yatangaje ko abasirikare 80 bayobowe na Col Makenga batorotse nabo igisirikare cya Leta, Ekenge yavuze ko Col Makenga ashobora kuba yarahungiye mu Rwanda.

Ibi Col Makenga yabihakaniye kure yemeza ko yavuye i Bukavu n’ingabo ze baca za Kalehe berekeza i Goma akomeza yerekeza iya Rutshuru ari naho ngo ari ubu nkuko yabitangarije BBC.

Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya DC Congo n’abazigumuyeho yatumye abaturage barenga 20 000 bava mu byabo, muri aba abagera ku 5 800 ubu bamaze kwakirwa mu nkambi ya Nkamira mu Rwanda.

Hari amakuru yavugaga ko u Rwanda na Congo barebaga uburyo bakwikiza Gen Ntaganda nk’iko babigenje kuri Gen Nkunda ariko ibikorwa byabo mu burasirazuba bwa Congo bigakomeza bashaka undi basimbuza Gen Ntaganda. Rero iryavuzwe riratashye nk’uko hari abari bavuze ko Gen Ntaganda agiye gushaka ahantu yaba yihishe hari umutekano nko mu Rwanda mu gihe yaba areba uko ibintu bigenda. Kujya mu Rwanda kwa Gen Ntaganda bishobora kugirana kuko byahesha u Rwanda isura mbi.

Izina ry’izo nabo zogometse “M23″ risobanura (Mouvement du 23 mars  2009)

Mu gitondo cya kare ku ya 8 Gicurasi 2012, imirwano yongeye kubura i Kubumba muri Territoire ya Nyiragongo, munsi y’ibirunga bya Mikeno na Karismbi n’mimisozi ya Hehu, ku mupaka w’u Rwanda na Congo! Abaturage bari bahunze bageze ahitwa Kibati.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


4 commentaires

  1. Abona dit :

    Ahaaa.. Uwo Col Makenga nawe ateye amakenga nyine nkuko izina rye riri. Jyenda congo wagorwa.

  2. kimenyisouvenir dit :

    shutiturabakundacyane tubariinyuma uwanyukimenyi

  3. J.K dit :

    Ibi biteye Amakenga pee !
    Ngo Col. Makenga.
    Kariya karere kabaye « poudrière », nta garuriro !

    J.K

  4. Rukataza dit :

    Kagame=Kabila=Kaguta=Akaduruvayo muri Afurika y’ibiyaga bigari.
    Mwitege ahubwo ibigiye gukurikira aya macenga bariya ba triple « K » bagezemo muri iki gihe.
    Nkunda, Ntaganda, none ngo na Makenga da !!!. Genda Congo waragowe. Abakongomani nimudahaguruka amaherezo muramera nkatwe abanyarwanda. Twe abanyarwanda twamaze gusogongeraho twarakamiritse tuzi n’amacenga ya bariya batype.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste