MAJOR CGSC ALOYS NTABAKUZE yakatiwe imyaka 35
Amakuru dukesha Agence Hirondelle, aravuga ko kuri uyu wa kabili tariki ya 8 Gicurasi 2012, Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR/ICTR) rwagabanyirije igihano Major CGSC Aloys Ntabakuze wahoze ategeka Bataillon Paracommando mu Nzirabwoba (Les Forces Armées Rwandaises).
Nk’uko byatangajwe n’umucamanza Theodor Meron, urwo rugereko rwakuyeho igihano cyo gufungwa burundu gisimbuzwa gufungwa imyaka 35.
Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Major CGSC Ntabakuze yari yahamijwe icyaha, nk’umukuru wari uyoboye abasirikare (supérieur hiérarchique), ibyaha bya génocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kubera ibikorwa byaba byarakozwe n’abasirikare ba Bataillon Paracommando yayoboraga mu duce dutatu tw’umujyi wa Kigali.
Urugereko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho ibyaha byakozwe n’interahamwe, kuko Major CGSC Ntabakuze atigeze amenyeshwa mu byo yarezwe ko yari akurikiranywe ku ruhare akekwaho mu byaha byakozwe n’interahamwe.
Urwo rugereko rwemeje ibihano ku byaha byaba byarakozwe na bamwe mu basirikare ba Bataillon Paracommando mu gace ka Kabeza. Abacamanza besanze ko abakoze ibyo byaha ku Kabeza batari bayobowe na Major CGSC Ntabakuze ubwe. N’ubundi hari bamwe mu baparakomando bari boherejwe kurinda Président Juvénal Habyarimana, abo ntabwo bari ku mategeko rya Major CGSC Ntabakuze.
Mu rubanza mu rukiko rw’ibanze, Major CGSC Ntabakuze yari mu rubanza rumwe na Colonel BEMS Théoneste Bagosora, ndetse na Lieutenant-Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva, icyo gihe bose bari bakatiwe gufungwa burundu. Ariko nyuma Colonel BEMS Bagosora yagabanyirijwe igihano mu bujurire akatirwa imyaka 35 naho Lieutenant-Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva yakatiwe imyaka 15 kuko yari ayimaze muri Gereza ahita arekurwa.
Ariko kubera ko uwunganira Major CGSC Ntabakuze atari ahari mu kujurira tariki ya 30 Werurwe 2011, urubanza rwa Major CGSC Ntabakuze rwarasubitswe, yaburanye mu bujurire tariki ya 27 Nzeli 2011.
Umwe mubunganira Major CGSC Ntabakuze ni umunyamerika Professor Peter Erlinder wigeze gufungirwa mu Rwanda.
Major CGSC Aloys Ntabakuze ni muntu ki?
Aloys Ntabakuze yavutse mu 1956, avukira mu cyahoze ari Komini Karago, mu cyahoze ari Gisenyi. Yize amashuri yisumbuye ku Musanze. Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) i Kigali mu 1975 muri promotion ya 16. Yasohotse muri iryo shuri mu 1978 ari Sous-Lieutenant. Yabaye muri Police Militaire na Bataillon Garde Présidentielle. Nyuma yasubiye muri Police Militaire aho yagizwe umukuru w’uwo mutwe kugeza mu 1987. Aho yavuye ajya kwiga mu ishuri rya gisirikare Command and General Staff College (CGSC) rya Fort Leavenworth muri Kansas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (iri shuri niryo Perezida Kagame yizemo ariko ntabwo yarirangije). Arangije muri iryo shuli yoherejwe gutegeka Bataillon Paracomando i Kanombe asimbuye Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya.
Mu Kwakira 1990, yari Commandant yoherejwe ku rugamba mu Mutara, we na Bataillon Paracommando bari muri Sous-Secteur Ngarama yari iyobowe na Nyakwigendera Général Major BEM Déogratias Nsabimana. Abasirikare ba Bataillon Paracommando bari mubatsinze ibitero bya mbere bya FPR ahitwa za Ngarama na Mimuli mu Kwakira 1990.
Hagati ya 1990 na 1994, Major CGSC Ntabakuze na Bataillon Paracommando boherejwe henshi ku rugamba aho rwari rukomeye, we n’abasirikare be bari mubagoye cyane ingabo za FPR. Ndetse yanakomerekeye ku rugamba.
Muri Mata 1994, ayoboye Bataillon Para bashoboye gusubiza inyuma ingabo za FPR zashakaga gufata ikibuga cya Kanombe, we n’abandi basirikare b’inzirabwoba bihagazeho kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1994 ubwo Inzirabwoba zavaga mu gace ka Kanombe. Yarwanye kandi muri Muyira, Nyanza, no muri Gitarama. Nyuma y’ifatwa rya Gitarama na Kigali, we n’abasirikare yayoboraga bari mu basigaye inyuma barwana imirwano yo gutinza ingabo za FPR kugira ngo abaturage bashobore guhunga.
Icyo urukiko ruvuga rwagendeyeho cyane rumuha igihano kiremereye kuriya ngo ni uko atabujije abasirikare be kwica abantu cyangwa ngo abahane. Ariko harimo kwigiza nkana. None se habayeho gushyira mu gaciro Major CGSC Ntabakuze nka commandant wa Bataillon ntabwo yashoboraga kuba ahantu hose hari abasirikare yari ayoboye icyarimwe. Ikindi mubyo bamurega nta na hamwe bavuga ko yatanze amategeko yo kwica. Harimo kwirengagiza ko hari igihe cy’intambara, guhana abasirikare ikivunga byashoboraga gutera icyuho bigaha imbaraga FPR bari bahanganye, ikindi abasirikare ba Police Militaire bari bashinzwe gufasha guhana ibikorwa nk’ibyo by’ubwicanyi bari bahanganye n’ingabo za FPR zari zateye ikigo cyabo cya Kami.
Abakurikiye urubanza rwe bemeza ko guhanwa ku byaha atakoze ku giti cye, ndetse bakaba barashatse kumugerekaho ibindi byaha nko gutegura genocide n’ibindi, impamvu y’ingenzi n’uko ari umwe mu babangamiye FPR mu gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye kuva mu 1990 kandi kuba yaravukaga muri Komini imwe na Perezida Habyalimana ari muri bamwe amahanga yabonaga agomba kugekaho ibyabaye mu Rwanda.
Mu minsi yashize umwana we, n’uwo bashakanye bitabye Imana ubu asigaranye abana 3.
Imana imufashe we n’umuryango we.
Marc Matabaro
Rwiza News
Akarengane katavugwa,
Yari mu basirikare bake bize « école de guerre » Muri Leta zunze ubumwe za amerika
kandi ari umuhanga.
Yari azi kuvuga, akanagira na « Diplomatie » kandi ntibimubuze kuba n’umusirikare w’intanga rugero, wubahirije inshingano ze n’amasezerano yarahiriye imbere y’ibendera rya Repubulika. Nicyo azize.
Imana Imufashe n’umuryango we.
VD.
Aka ni akarengane Maj Ntabakuze agiriwe kabisa !
Ubwicanyi bwabaga muri 1994 ntibwakorwaga na ba FAR.
Bwakorwaga n’abasirikare bamwe bajyanaga na ba miliciens kwica
inzirakarengane. Nta Bataillon n’imwe izwi yahawe itegeko ngo ijyende
uko yakabaye, kwica abaturage !
Maj. Ntabakuze ICTR iramurenganyije rwose,
ariko biramenyerewe, imanza za Arusha ni Agahomamunwa !
J.K