TWASESENGUYE IKIGANIRO RADIO ITAHUKA YAGIRANYE NA LT GEN KAYUMBA NA COL KAREGEYA
Umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda
Ntabwo wagira icyo ubaza Gen Ntaganda utabajije Kagame, ni ukuvuga ko nta kabuza Gen Ntaganda azicwa kugira ngo atazashinja Kagame!
Dukurikije ibyavuzwe n’aba bagabo bombi biragaragara ko Kagame atazava muri Congo ko kandi intambara itigeze ihagarara kuva mu 1996. Mbese umuti w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo uri i Kigali.Icyo wenda Kagame azakora ni ukujya ahindura abamukorera muri Congo, ubu Gen Ntaganda arashakishwa, ariko ubu hari undi urimo gutegurwa ngo ahagararire inyungu za Kagame muri Congo dore ko Kabila ari kure kugirango ashobore gushobora kugira icyo akora muri kariya gace kabaye nk’akarima ka Kagame. Dore ko Kabila asa nk’uwahahaye u Rwanda.
Kandi ngo Kagame arashaka gukoresha ikibazo cya Congo kugira ngo yongere avugane n’amahanga nk’umuntu ushobora gufasha gukemura ikibazo cya Congo (kandi ariwe wagiteje) kuko ubu Kagame nta hantu akisanga mu mahanga.
Ikindi cyavuzwe kuri iyi ngingo ni ahantu Lt Gen Kayumba yakoresheje izina rya Gen Kabarebe amwita:”James” inshuro nyinshi.
Wenda hari ababyita spéculation ariko njye siko mbibona. Ubundi umuntu yita umuntu izina rye rya gikirisitu (prénom/first name) akaba ari ryo akoresha cyane, akenshi ni uko uwo muntu aba ari inshuti, umuvandimwe cyangwa undi muntu wisangaho. Ntabwo bimenyerewe ko umuntu akoresha ubwo buryo avuga umuntu bahanganye. Iyo umuntu agarutse ku magambo Lt Gen Kayumba na Col Karegeya bakunze kuvuga ko abari mu gisirikare abenshi ari ingwate badafite ijambo, bituma abantu benshi bibaza amaherezo y’ibibera mu Rwanda kuko bisa nk’aho abari muri RNC n’abari muri Leta bafitanye ubumwe bw’igihe kinini budashobora gupfa gushira n’iyo haba hari ibibazo bw’ubwumvikane bucye.
Uburyo Inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda zikora
Ndetse habajijwe niba hari abantu bari mu buyobozi ndetse no mu gisirikare cya kera bahaga amakuru FPR ikiri mu ishyamba, n’uburyo bakoraga n’amakuru bahaga FPR agaciro yari afite n’uruhare yaba yaragize mu ntsinzi ya FPR, niba abo bantu ubu bari mu buyobozi mu Rwanda cyangwa hari abari hanze y’igihugu?
Iki kibazo cy’abakoreraga FPR muri Leta ya kera ari Lt Gen Kayumba ari Col Karegeya ntabwo bashoboye kugisubiza, twizere ko ari ukwibagirwa bisanzwe wenda ubutaha bazagisubiza.
Ku bijyanye n’uburyo inzego z’iperereza zikora aho ngo bamwe bakora ibikorwa ababakuriye batabizi bakurikije amategeko avuye kwa Kagame cyangwa abantu bari hafi ye, bigaragaza ko kuba Kagame yarashatse kwica Lt Gen Kayumba, ari Lt Gen Kayumba ari Col Karegeya batabishyira kuri FPR yose cyangwa inzego zose zishinzwe iperereza. Uku gushaka kutibasira abari mu nzego mu Rwanda kwerekana ko hashobora kuba hari imikoranire y’ibanga ku buryo Kagame atitonze iminsi ye yaba ibarirwa ku ntoki.
Hari amagambo yakoreshejwe na Col Karegeya aho yavuze ko ngo abari muri Leta y’u Rwanda n’inzego z’iperereza babeshya kuva kera, yakoresheje aya magambo:”….twarabeshyaga ntacyo twemeraga n’abantu twabaga twishe twarabihakanaga….” aha umuntu yakwibaza niba Col Karegeya yaravugaga ibikorwa yabaga ayoboye ku giti cye cyangwa yavugaga ibyabaga byakozwe na system yose y’iperereza ya Kagame.
Itangwa ry’amapeti ku basirikare b’ubwoko bumwe
Kagame ngo niwe witangira amapeti ku giti cye, ngo ibibi bikorwa ubu biruta ibyakorwaga ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana.
Kagame ashyira hejuru abantu bamubona nk’ikigirwamana, atinya abantu bamaze igihe mu kazi batangiye kumutinyuka bashobora kuvuga ibyo banenga. Rero Kagame ashobora kuba ashaka gushyira ingufu nyinshi mu gushaka gushimisha abatutsi bamwe na bamwe kugira ngo acemo ibice abanyarwanda bityo ashobore kubategeka ku buryo bworoshye.
Ifungwa n’ifungurwa rya Lt Gen Ibingira n’ikibazo kijyanye n’abandi basirikare bari bafunze
Ni uburyo bwo gutera ubwoba abasirikare ngo bashobore kuba munsi ye ajye abakoresha ibyo ashatse byose, kubera ko aba yabatesheje agaciro.
Kagame yigize urukiko rufunga rugatanga n’imbabazi igihe rushakiye. Cyane cyane ko ibyo abo bantu baba bafungiye bitagatagazwa ngo bimenyekane. Ntawavuga ko baba barengana, ahubwo wenda hari amakosa baba bakoreye Kagame ku giti cye muri ubwo bujura kuko nta musirikare ufite urwego rwo hejuru ushobora kwinjira muri Congo nta ruhushya rwa Kagame.
Ikiganiro hagati ya Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana ku kibazo cy’uko Lt Gen Kayumba atagomba gukora politiki
Bigaragare ko Lt Gen Kayumba atashimishijwe n’uburyo Padiri Nahimana yamwise umwicanyi, ariko urugero Lt Gen Kayumba yahaye Padiri Nahimana rujyanye na Gen Kabiligi ko yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha kandi ariwe wari uyoboye imirwano ku ruhande rw’Inzirabwoba mu 1994, mu gihe uwari umukuriye Gen Bizimungu yahamijwe icyaha (ubu yarajuriye) ndetse n’abari hasi ye, mbona iki gisubizo gihishe byinshi:
-Lt Gen Kayumba n’ubwo asa n’uwasabye imbabazi atekereza ko hari amahirwe y’uko ashobora kuburana agatsinda igihe yaba ageze imbere y’urukiko
-Kuba yaratanze urugero rwa Gen Kabiligi, akanavuga ko yagizwe umwere n’urukiko akabiha n’agaciro, byerekana ko kumvikana hagati y’abasirikare bahoze muri FAR n’abasirikare bahoze muri FPR ku bijyanye n’ubwicanyi byakoroha mu gihe baba bubahanye nk’abasirikare, hatagize ushatse kwitwara kimarayika ngo afate abandi gishitani.
-Kuba Gen Kabiligi avuka i Cyangugu kandi na Padiri Nahimana akaba ariho avuka(ntawe uyobewe ko abanyacyangugu bakundirana) nkeka ko ari impamvu yindi yakumvisha Padiri Nahimana urwo rugero Lt Gen Kayumba yamuhaye
Uburyo izina rya Twagiramungu ryashyizwe mu masezerano y’Arusha
Kuri iki kibazo n’ubwo Bwana Twagiramungu atigeze ku giti cye yibasira Lt Gen Kayumba, biragaragara ko kwibasira Lt Gen Kayumba kwa Padiri Nahimana (yaba abikoze ku giti cye cyangwa abyumvikanyeho na Bwana Twagiramungu) bishobora kugira ingaruka nini kuri Bwana Twagiramungu kurusha ingaruka byagira kuri Lt Gen Kayumba. Hari impamvu nyinshi:
Lt Gen Kayumba na RNC bafite abatutsi benshi bari muri opposition, abatutsi bari muri FPR bakijijinganya bategereje ko bagaragaza ingufu, babari inyuma ndetse n’abahutu babona ko bashobora gufasha guhindura ibintu kuko ntabwo bahakana ko ubwicanyi bw’abahutu bwabaye kandi bagerageje no kubusabira imbabazi, dossier ijyanye n’ubwicanyi kuri abo bose nta gishya kirimo icyo bareba ni inyungu n’icyo babagezaho. Mu gihe Bwana Twagiramungu kuvuga ngo hari abahutu bamuri inyuma nibyo ariko kugaragaza uburyo yaba yarakoranye na FPR (we arabihakana ndetse yasabye ko uwaba abifitiye ibimenyetso yabyerekana) byakwangiza isura ye n’ubundi itari imeze neza.
Kuba Padiri Nahimana ashyigikiye Bwana Twagiramungu bishobora gutuma ingaruka z’ibyo avuga cyangwa yandika amushyigikira zangiza isura ya Bwana Twagiramungu, mu gihe Bwana Twagiramungu yaba abishigikiye cyangwa atanabishyigikiye.
Ikindi gishobora gutuma Bwana Twagiramungu atoroherwa muri iryo hagana n’uko ngo:yanze gusaba imbabazi abahutu ngo nta makosa yabakoreye, cyangwa nawe bataramusaba imbabazi. Aha umuntu akibaza abahutu avuga bagomba kumusaba imbabazi abo aribo. Baba se ari abo mu Gishoma iwabo cyangwa ab’ahandi haguye abo mu muryango we? Cyangwa n’abari mu butegetsi kera?
Kuba Bwana Twagiramungu yaravuze ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu (mu kiganiro Imvo n’imvano, icyo gihe BBC yabujijwe kuvuga muri FM igihe kitari gito) kuki yumva we abahutu bose bagomba guhaguruka bakajya gushaka umugabo witwa Twagiramungu ngo bamupfukame imbere mu gihe benshi muri bo bumva Bwana Twagiramungu ari mubahaye FPR ubutegetsi? (Bwana Twagiramungu n’amashyaka yari muri opposition bitwaje kurwanya igitugu bateje akajagari mu gihugu kahaye ingufu FPR, Perezida Habyalimana yabashyize muri Leta, ariko ntibanyurwa ntihazagire uhakana ko batari afite ubushobozi n’ubwigenge mu kazi kabo kuko twari duhari twarabibonye uburyo Madame Agatha Uwilingiyimana yahinduye ba Inspecteurs b’amashuri igihugu cyose, Ministères zose zahawe opposition abazikoragamo batari muri opposition barirukanywe cyangwa bimurirwa ahandi. Urundi rugero Bwana Rugenera wari Ministre w’imali yanze ko hagurwa ibikoresho bya gisirikare mu 1994, hari abavuga ko mubyaciye intege inzirabwoba birimo. None se wambwira ko Rugenera atigengaga gute?
Ese mbaze Bwana Twagiramungu washakaga Demokarasi, icyo washakaga kirenze ubwigenge mu myanya mwari mwahawe mu nzibacyuho ni ikihe? Ni umwanya mu Rugwiro? Ubwigenge opposition yari ifite mbere ya 1994 yongeye kubugira nyuma ya 1994 ? Ese ubundi yari ikiri opposition ko yari muri Leta? Ni nka byabindi bajya bavuga ngo Guverinoma ya Kera yateguye Genocide.
Ese Rugenera, Nzamurambaho, Uwilingiyimana, Lando n’abandi ko bari muri iyo Guverinoma nibo bateguye Genocide? Kuvuga ngo nta mwanya w’ubuyobozi Bwana Twagiramungu yari afite ni ukwijijisha, ninde uyobewe ko abaministres b’amashyaka ataravugaga rumwe na Perezida Habyalimana bumviraga ba Perezida b’amashyaka yabo kurusha Perezida w’igihugu?
Ku bijyanye no kwandikwa mu masezerano y’Arusha kwa Bwana Twagiramungu ngo byakozwe na FPR, nabyo umuntu yabyibazaho: (dufate ko Bwana Twagiramungu atari abizi)Uko bigaragara ni uko FPR yabonaga ko Bwana Twagiramungu atari agifite ingufu muri MDR, ko iyo uwo mwanya uhabwa MDR nk’ishyaka byari gutuma MDR wenda muri Kongere (Congrès) nk’iyabereye ku Kabusunzu yari gutora undi Ministre w’Intebe utari korohera FPR nk’uko Bwana Twagiramungu yari kubikora. Uretse ko uko tuzi FPR, nta kiyivaho uretse imbyiro, yari kuba ica iki Bwana Twagiramungu?
Gushaka kumushyira imbere nk’umwere mu rugamba rwa Padiri Nahimana rwo kwirukana ”abicanyi bose baba abahutu cyangwa abatutsi” muri politiki bishobora kuzura akaboze n’ubwo bwose ubwo bugambanyi buvugwa bwa Bwana Twagiramungu butajyanwa mu rukiko ariko ibyo abahoze muri FPR batangaza bishobora kwangiza isura ya Bwana Twagiramungu ku buryo bworoshye.
Icyaba cyiza n’uko Bwana Twagiramungu yasaba Padiri Nahimana kutamushyira imbere mu rugamba rwe rw’ukuri n’ubutabera nk’uko uwo mugabo wihaye Imana abivuga cyangwa niba babiziranyeho bagahindura stratégie.
Abayobozi b’abahutu bari muri Leta n’udukingirizo
Icyagaragaye n’uko abo bagabo bemeje ibyo abantu benshi bakunze kuvuga ko abanyapolitiki bari muri Leta b’abahutu ari udukingirizo gusa, icyo abo bagabo bemeje uretse ko abenshi bari basanzwe babizi ni uko James Musoni, Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariwe ukurikiye Kagame mu butegetsi, ari Ministre w’intebe, ari Perezida wa Sena n’abandi bose babanza kumubaza.
Ingendo za Kagame n’umugore we muri Uganda ni uguhakwa
Kandi uko bivugwa n’aba bagabo ntabwo izo ngendo za Kagame kwa Museveni ntacyo zizahindura kuri gahunda Museveni yaba afite ku Rwanda. Bigaragaza ko umubano utifashe neza kuko umubano ubaye wifashe neza habaho ingendo nyinshi za Museveni mu Rwanda zijya kungana n’izo Kagame akorera muri Uganda.
Urugendo rwa Lt Gen Karenzi Karake muri Afrika y’Epfo
Mu gusubiza iki kibazo Lt Gen Kayumba yasobanuye ko Afrika y’Epfo ari igihugu gifite demokarasi kandi ko iby’u Rwanda rwavuga byose ntacyo byahindura mu mikorere yacyo. Yavuze ko abandi bayobozi bose bo mu Rwanda bashobora kujya muri Afrika y’Epfo uko bashatse ariko ngo Perezida Kagame niyibeshya akahagera bazamugaragaza uko ari!
Kuba Kagame aheruka muri Afrika y’Epfo nibyo aherukayo mu muhango wo kwizihiza imyaka 100 ishyaka ANC ryari rimaze rishinzwe muri Mutarama 2012, ariko nkurikije ubutumwa nisomeye nkanatangaza kuri uru rubuga hagati ya Ambassadeur Karega, Senateri Gasamagera na Umukuru wa Sena Ntawukuriryayo, hagaragaye ibyishimo bidasanzwe by’uko iyo mihango yari yabereye ahitwa Bloemfontein ngo kure y’aho abayoboke ba RNC bashoboraga kwigaragambiriza, ibyo bikaba byerekana ubwoba ndetse ko Kagame agiye muri Afrika y’epfo yakwakirwa n’induru.
Ikindi Lt Gen Kayumba yavuze sinzi niba yaravuze akomeje cyangwa bimucitse yagize ati: ”…Karenzi we ntacyo dupfa…”. Iyo umuntu yibutse ko Lt Gen Karenzi Karake ariwe ukuriye NSS (inzego z’iperereza z’u Rwanda) ariwe wa mbere waba ushinzwe guhiga Lt Gen Kayumba, kuba Lt Gen Kayumba avuga ko ntacyo bapfa njye nibaza byinshi:
-Ese koko ibivugwa ko RNC ifite abantu muri Leta y’i Kigali bayikorera byaba ari impamo?
-Ese ibivugwa ko ikibazo kuri Lt Gen Kayumba ari Kagame atari system yose ya FPR byaba ari byo?
-Ese aho Kagame ntiyaba yaratangatanzwe impande zose akaba asigaje igihe gito?
-Ese ntihaba hari benshi mu buyobozi mu Rwanda baba bashaka amahinduka ariko bagakomeza kujijisha Kagame?
Mushobora kwiyumvira icyo kiganiro hano hasi:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/07/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda
Marc Matabaro
Rwiza News
Gusoma mbereyokwandika nibyobyiza rekashimire matabaro utugezaho amakuru meza nkaya!tubatuyakeneye turibeshi courage
Bwana Matabaro,maze gusoma « analyse » yawe numva n’ikiganiro cya Kayumba na Karegeya kuri radio Itahuka.Nanjye ndunga mu ry’abakunzi b’uru rubuga rwawe ngushimira ukuntu utugezaho inkuru zisesenguranywe ubuhanga kandi zitabogamye!Iyaba abigira abanyamakuru bose bajyaga bakureberaho!Komerezaho nkuzi y’UKURI!!!
ndagusuhuje bwana marc! mbanje kugushimira kubwubwitange ugira yo kutugezaho amakuru ahingitse kandi azira ikinyoma courage!
Ndagusuhuje bwana Marc! ndagushimira cyane amakuru utugezaho,acukumbuye kandi arimo ubwenge! courage.
Kuri bwana Matabara ndagusuhuje cyane! mbere ndagushimiye kuri analyse utugezaho zirimo ubwenge nu buhanga! muri iki gihe dukeneye abantu nkawe rwose courage ukomerezeho kundi ntukigere ucika intege. jye ndumwe mubantu bakwemera rwose ntagushidikanyako utugezaho amakuru azira ikinyomo.courage et determination
Mwumvase ikindi kayumba yavuga ngo yigarurire abo yahekuye arikikinda atarugushyira amakosaye nubugambanyi kubandi.
NDAKWEMEYEPE!,URUMUHANGA COURAGE KANDI TUKURINYUMA UFITE GUSESENGURA KWIMBITSE UREKE LEPLOPHETE BYAYOBEYE!.