Gen Ntaganda yaba ashaka guhungira mu Rwanda!

Gen Ntaganda yaba ashaka guhungira mu Rwanda! timthumb

Gen Bosco Ntaganda ushakishwa na Leta ya Congo, ashobora kuba ashaka guhungira mu Rwanda, ibyo byemejwe n’umwe mu basirikare bigometse kuri uyu wa 7 Gicurasi 2012. Ingabo za Congo zasubiranye ku uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 agace ka Mushaki muri Masisi hafi y’ahari ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda aho yavugaga ko ari kuri uyu wa kabili tariki ya 1 Gicurasi 2012 nyuma yo guhunga urugo rwe rw’i Goma.

Nyuma y’amakuru yavugaga ko agoswe, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP, byavugwaga ko yarimo kuva mu karere ka Mushaki ashaka guca muri Pariki ya Virunga kugira ngo agere ahitwa Runyonyi muri Rutshuru ahegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ahasange Col Makenga wari umwungirije muri CNDP, bivugwa ko ari indiri y’ishyaka CNDP kuva kera, umwe mu basirikare bigometse aratangaza ko abo basirikare bigometse barimo gusubira inyuma ku bushake bwabo kandi bizeye ingufu zabo.

Ku bijyanye na Gen Ntaganda, uwo musirikare wigometse utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko basanze ari byiza ko Gen Ntaganda ahungira ahantu hizewe, nko mu Rwanda, aho ashobora gukurikiranira ibintu hafi.

Yakomeje kandi avuga nta gahunda bafite yo guteza intambara, ariko Leta ya Congo ngo nibazanaho intambara bazayirwana. Ntabwo yashatse kugira byinshi avuga kuri iki kibazo ndetse yanze no gusubiza ikibazo kijyanye n’uko abasirikare batorotse igisirikare bashobora kwinjira mu Rwanda uko bashatse.

Hari andi makuru avuga ko ingabo za Congo zahagaritse ibikorwa byazo byo guhangana n’abasirikare bivumbuye mu ijoro ryo ku ya 4 rishyira iya 5 Gicurasi 2012, zikemeza ko zagaruye umutekano nk’uko byemejwe na Lt Gen Didier Etumba Longila, umugaba mukuru w’ingabo za Congo.

Lt Gen Etumba kandi yahamagariye abo basirikare bigometse gusubira mu murongo bitarenze iminsi 5, agasaba abakuru b’imitwe y’ingabo gushyiraho uburyo bworohereza abasirikare bashaka kugaruka mu murongo kugaruka. Ariko ntabwo yatangaje niba abo basirikare bazahanwa cyangwa ntibahanwe.

Aya makuru asohotse mu gihe mu cyumweru gishize urubuga rubogamiye kuri Leta ya Kigali, igihe.com rutangaje ko i Kigali hari habereye inama hagati y’abakuru b’iperereza mu gisirikare cya Congo, n’abakuru b’ingabo n’iperereza b’u Rwanda. Ibyavugiwe muri uwo mubonano ntabwo byatangajwe, ariko bishoboke ko higwaga uburyo hakwikizwa Gen Ntaganda kuko bigaragara ko abangamiye ibihugu byombi kandi na none kumushyikiriza urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga bikaba byashyira hanze amabanga menshi byaba ku ruhande rwa Congo ndetse cyane cyane no ku ruhande rw’u Rwanda.

Uko bigaragara iryo hagarikwa ry’imirwano ryatangajwe igihe abasirikare ba Congo bashinzwe iperereza bari barangije ibiganiro n’abo mu Rwanda, byumvikane ko hashobora kuba hari imishyikirano hagati y’impande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa Congo hakoreshejwe ubuhuza bw’u Rwanda dore ko bivugwa ko Gen Ntaganda ari igikoresho cy’u Rwanda.

Kuba Gen Ntaganda yahungira mu Rwanda ntabwo twavuga ko ari ikintu kidashoboka ariko na none u Rwanda ntabwo byaruha isura nziza dore ko u Rwanda rukomeje kuvuga ko ikibazo cya Gen Ntaganda ari ikibazo hagati y’abanyekongo ubwabo.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


7 commentaires

  1. kuri eddy dit :

    bihorere aba bantu ,baraziko kagame ari umuntu ukomeye cyane yarwana intambara zose bunva ko kumbaraga ze abishatse intambara ya congo yashira nkaka kanya rero jye nasanze bamwemera cyane c est l homme le plus fort de l afrique ,ngaho baba bavuze ngo yishe habyara, yishe kabira, eh reka mbibutse ko ari nawe wishe sankara, na francois mitterand na princesse diana hahahaaaaaa,kagame ntiyoroshe basi ntabyo mutazamugerekaho kubwo gushakisha ubutegetsi,mumwihorere mu muhe amahoro atuyobore, atugeze ku majyambere ,ibisambo birarira, natwe abatura rwanda iterambere rika tugeraho byihuse urakaye yi twike

  2. edy dit :

    WOwe Gatera nkubaze Nonese kagame ni presida wa congo cg nuwuRwanda,Kagame yagira uruhare mubibera muri congo gute? sumucongoman,ngobariya bose badwaniye FPR ibyose ubikurahe waruhari?ikibazo nicya kabira sicya kagame,kwandika kuri kagame nukumusebya nyine ese kuki mutavuga kabira?munyandiko zanyu zose sindabona aho muvuga Kabira kandi ariwe presida wa congo

  3. eddy dit :

    Gatera ndagusubiza nkumuvandimwe kuko ntabwo duhanganye,abarwanye muntambara ya FPR nibenshi kandi isibye na congo ni iburayi barahari,gusa siko bose batumwe na kagame nkuko bamwe babivuga,hariho abari mubutumwa koko ariko hari nabigometse kandi nawe urabizi.Urugero nyuma yintambara zabereye congo abasilikare birwanda bose basabwe gutaha kandi bose baratahukannwe rero hari nabanze bati twe turabacongoman harimo naba ntaganda abo uvuga.Rero ibyo bakora ubu barabikora nkabigometse muri congo kandi ntabwo abanyarwanda babishyigikiye.Kandi Gatera niba uba murwanda nawe uzikorere ubushakashatsi
    kubibi bikorerwa murwanda uzasanga akenshi kagame uwo ababikora bamuca murihumye cyane we ko atishimira ko umunyarwanda kwisi yose aho ava akagera atagira ikimuhungabanya,urugero ni nkaho chorale imwe yagiriye impanuka muri Tanzania iva gukoresha indilimbo zayo ariko kagame abyunvise yatwgetse ko indege zijya kubazana ati umunyarwanda afite agaciro.umunsi mwiza Gate

  4. Gatera dit :

    Kuri Edy, nagirango mwibarize aho Ntaganda ari niba kagame nta ruhare afite koko muri biriya bibera muri Congo.Hanyuma unsubize umpakanire niba bariya bombi batararwaniye FPR muri irwanya Habyarimana? Jya ufungura amaso urebe aho kuvugako abanditse kuri Kagame bose baba bari kumusebya.

  5. Hfjgyw dit :

    Ntaganda nzamurwa inyuma tu!!!

  6. edy dit :

    Ariko jye abantu mwandika kuriki kinyamakuru rwose muransetsa cyane mbega ntakintu mwavuga mutavuze nabi uRwanda na Kagame mbega mwimva munkuru yanyu hatajemo ijambo Kagame mutaba muvuze nkuyu ntaganda ahuriyehe nuRwanda ikibazo kiri muri congo kigomba nogukemurwa nabanyekongo ubwabo,rwose mwerekana ko mutarabanyamakuru bumwuga mujye muvuga ukwinkuru iteye mudashyizemo amarangamutima yanyu nukuvuga mwerekana aho mubogamiye kandi ubundi mwitangaza makuru ntakubogama kugomba kubaho mwikosore nahubundi murabogama mugakabya ibibi byose ni Kagameeeeeeeeeeeeeee???

  7. Rukataza dit :

    Ibi byose bikorwa na les deux K (Kagame, Kabila).
    Niba comunauté internationale ishaka amahoro muri kariya karere izabanze yikize aba bagabo bombi.
    Niba kandi ikibakoresha nk’uko bigaragara, abakomgomani ubwabo bazishakire umuti.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste