ISHYAKA PDP-IMANZI RIRATABARIZA UMUYOBOZI WARYO BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI.
Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa rikabije ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bukomeje gukorera umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI muri gereza ya Mpanga aho yimuriwe kuva ku itariki ya 26 Mata 2012.
Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose, abanyamahanga cyane cyane inshuti z’ishyaka PDP-IMANZI n’iza Bwana Déogratias MUSHAYIDI by’umwihariko ko kuva yakwimurirwa muri gereza ya Mpanga, afungiye mu kato kandi afashwe nabi cyane. Ubuzima bwe n’amagara ye birabangamiwe cyane kuko nta muntu n’umwe wemerewe kumusura. Ababigerageje barimo n’umwunganira mu mategeko, bose ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bwabangiye kumubona.
Ku itariki ya 26 mata 2012, amashyaka PDP-IMANZI na PS-IMBERAKURI yasohoye itangazo ritabariza abayobozi bayo aribo Bwana Déogratias MUSHAYIDI na Maître Bernard NTAGANDA ubwo amakuru yaturukaga muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 yavugaga ko abo bayobozi bari gutotezwa no gukubitwa n’ubuyobozi bukuru bwa gereza bufatanyije n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza : CID na DMI.
Nyuma y’iri tangazo, umuyobozi wa gereza mu Rwanda Bwana Pawulo RWARAKABIJE yatangaje kuri radiyo BBC Gahuzamiryango ko Bwana Déogratias MUSHAYIDI yimuriwe muri gereza ya Mpanda muri gahunda yo kumwegereza abavandimwe be, naho Maître Bernard NTAGANDA akarekerwa muri 1930.
Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana iyi mvugo yuzuye agashinyaguro, ubugome n’agasuzuguro ya Bwana Pawulo RWARAKABIJE. Ntawe uyobewe ko Bwana Déogratias MUSHAYIDI nta muvandimwe n’umwe akigira mu Rwanda. Ababyeyi be kimwe n’abavandimwe be bose bazize ubwicanyi bunyuranye bwabaye mu Rwanda, bamwe bicwa mu mvururu zo mu 1961 abandi muri jenoside yo mu 1994. Ikindi, nubwo nta muvandimwe yahasigaranye, Bwana Déogratias MUSHAYIDI akomoka i Kibungo, kumukura i Kigali ukamujyana i Mpanga nta nubwo ari ukumwegereza aho akomoka. Imvugo ya Bwana Pawulo RWARAKABIJE ko bamwegereje abavandimwe be nta kindi ihatse uretse agashinyaguro no kurushaho gutera intimba Bwana Déogratias MUSHAYIDI n’inshuti ze.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba imiryango irengera ikiremwamuntu n’imiryango itabara imbabare nka Croix-Rouge gutabara Bwana Déogratias MUSHAYIDI hakiri kare.
Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI ko ubuzima bw’umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI, kimwe n’ubw’abandi banyapolitike bafungiye akamama, buri mu maboko yabwo ko kandi icyo bazaba cyose buzakibazwa.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Abanyarwanda bose guhaguruka bakamagana iyi mikorere ya kinyamaswa ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bwagize umuco.
Bikorewe i Nederweert /Hollande ku itariki ya 07 Gicurasi 2012.
Gerard KARANGWA SEMUSHI (Sé)
Visi-Perezida w’Ishyaka PDP-IMANZI
Muby’ukuri ibikorwa by’ubugome bikorerwa imfungwa za politique mu Rwanda muri rusange birababaje kandi biranagayitse ku gihugu nk’u Rwanda abayobozi bacyo birirwa babeshya amahanga ko ari miseke igoroy. Gufunga abantu kubera ko mudahuje vision bigaragaza ubwoba mumyumvire no mungiro( mentaly and physicaly unfeet)
Abantu babajwe n’ibikorwa by’ubugome nk’ibyo dukwiye kongera umuvuduko mubikorwa bishobora kuzana impinduka mu Rwanda kuko nidutinda ntawe tuzaramira. muri byo harimo nko kutazuyaza gushyira imbaraga zacu hamwe tutirebera mundorerwamo ziducamo ibice ahubwo tugashyira imbere ibiduhuza.
Icyo numva twakora ubu kihutirwa ni ukwandikira umiryango mpuzamahanga ikomeye tugasinya petition turi benshi, ari nako dukomeza gutekereza kubindi bikorwa bifatika twakora kugirango dutabare abo bavandimwe. ntekereza ko akaga barimo abaye ari twe tukarimo nabo batagoheka.