Ngarambe wo mu Runana afungiwe muri Gereza ya Kimironko azira gukoresha sheki y’impimbano.

Ngarambe wo mu Runana afungiwe muri Gereza ya Kimironko azira gukoresha sheki y'impimbano. urananaRugwiza Eugene uzwi mu ikinamico Urunana ku izina rya Ngarambe, afungiwe muri Gereza ya Kimironko aho akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano.

Aganira n’umunyamakuru Henri Jado Uwihanganye wo mu kiganiro Ten Super Star gica kuri Radio 10, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukurarinda yemeje aya makuru aho yasobanuye ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukoresha sheki y’impimbano.Alain Mukurarinda yagize ati: “Ayo makuru niyo, afunzwe kubera inyandiko mpimbano zirebana n’amasheki baba biganye bakajya gufata amafaranga ku makonti atari ayabo.

Yaciye imbere y’inama y’abacamanza bamufunga by’agateganyo iminsi 30.”Muri iyi minsi 30 haracyakorwa iperereza kuri iki cyaha Ngarambe akurikiranweho nkuko Alain Mukurarinda yakomeje abivuga. Ati: “Iyo minsi 30 hari gukorwa iperereza, nirangira ubushinjacyaha buzohereza dosiye mu rukiko kugira ngo izaburane mu mizi. Iyo iminsi 30 irangiye iperereza ritararangira basaba kongera icyo gihe cy’iminsi 30. »

Abajijwe Banki Ngarambe yaba yarajyanyemo iyo sheki y’impimbano, Alain Mukurarinda yavuze ko bidashoboka kuhavuga dore ko iperereza rigikomeje. Ati : « Iperereza ni ibanga amakuru naguha ni uko akekwaho gukoresha amasheki y’amahimbano. Ibindi byaba ari ukunyuranya n’amategeko.»

Source:Munyengabe Murungi Sabin, inyarwanda news

 


Un commentaire

  1. Monsieur dit :

    nibyo koko nsigaye numva yarasimbuwe na Prudent NSENGIYUMVA kuri role ye mu runana!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste