NTETE MARIUS YAMAZE ABATURAGE BO MU MURENGE WA KARAMA
Kuwa mbere taliki 21 Gicurasi 2012 hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo komanda ukuriye igipolisi mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo yahamagaye umukuru w’inkeragutabara muri uwo Murenge uzwi ku izina rya Afrika maze amushyikiriza urutonde rw’abantu bagombaga gufatwa.
Izo nkeragutabara arizo Kabalisa, Bosco, Gatera, Sibomana zahise zishyira mu bikorwa icyemezo cya komanda hafatwa Kanyabikari, Kanyabikari Aporoni, Nzabandora Athanase, Serubibi, Ngendahimana Joseph, Shamugambira Francois, Nkundwamfite, Sekimonyo, Yoweli, Samson, Makuza, Celestin, David, Vianney na Matayo.
Kuri iyo tariki kandi ahagana mu ma saa tanu z’amanywa ukuriye polisi n’inkeragutabara mu Murenge wa Karama bagiye mu rugo kwa Safari utuye mu mudugudu wa Mitsinda akagari ka Buhoro Umurenge wa Karama kumufata. Abafashwe bakaba bari barireze bemera ibyaha, barakatirwa, barafungwa, barangiza ibihano barafungurwa.
Bukeye taliki 22 Gicurasi, imodoka ya polisi irimo uwitwa Nkundukozera Lamazani bakunze kwita Nkoboli ufungiye muri gereza ya Karubanda azira kwitwa umujura ruharwa akaba ari we wagendaga imbere y’abapolisi ariko ngo yarasabwe kwerekana aho abakoze genocide batuye. Icyo gihe hafashwe abaturage batari bake.
Bukeye nanone tariki 23 hafashwe abitwa Ntihinyurwa John, Gasamunyiga Celestin, Habumugisha Antoine, Safari na Joseph bakaba bari bohererejwe convocations ziturutse ku Murenge wa Karama. Igihe aba baturage bafatwaga ibikorwa byo kubahumbahumba byari biyobowe n’uwitwa Ntete Marius wigeze kuba umushinjacyaha i Butare (Huye) ari kumwe na mwene nyina Samari bakaba bavuka mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo kandi ngo Ntete akaba yarabwiraga abo bafataga ko Se wamubyaraga aramutse azutse yamugaya ko ntacyo yakoze.
Abafashwe bose bapakiwe imodoka bajyanwa kuri gereza nkuru ya Karubanda kuri iyo tariki ya 23 ariko gereza yanga kubakira kuko nta madosiye bari bafite. Bashubijwe ku Murenge wa Karama, hatumizwa inteko itazwi iraterana maze bukeye taliki 24 basinyishwa kuri dosiye bari bakorewe, inteko baringa ijya kwiherera nuko igaruka ibwira abafashwe bose ko bakatiwe igifungo cya burundu.
Abafashwe bakaba baraturukaga mu midugudu ya Mitsinda, Mataba, Kibingo, Nyamapfunda na Nyamikaba. Iyi midugudu yose ikaba iri mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Umurenge wa Karama ukaba uyobowe n’uwitwa Mukiza, akagari ka Buhoro kayoborwa na Murindabigwi Gaston bakaba nabo barafatanyije n’abapolisi, inkeragutabara, Ntete Marius n’umuvandimwe we Samari gutoragura no gufungisha bariya baturage.
Mu gihe twataraga iyi nkuru muri aka Kagari ka Buhoro kandi twanamenye ko no mu kandi Kagari ka Gahororo gaturanye n’aka twose turi mu Murenge wa Karama naho ngo abaturage baho batangiye gutoragurwa bajyanwa gufungwa nk’uko byakorewe bagenzi babo bo mu Kagari ka Buhoro. Umuntu akaba yakwibaza isano iri hagati y’ibi bikorwa n’irangizwa ry’inkiko gacaca riteganyijwe ku rwego rw’igihugu ku italiki 16 Kamena 2012.
Birababaje kubona abaturage bakomeza guhohoterwa bene aka kageni n’ikitwa ngo ni inkiko gacaca kandi mu by’ukuri bivugwa ko zashoje imirimo yazo hakaba hari hasigaye kuzifunga ku mugaragaro kuri iriya tariki. Bikaba bigaragara kandi ko inkiko gacaca n’ubwo zifunzwe hari abari bagikeneye kuzikoresha bihorera cyangwa bakora ubugizi bwa nabi. Leta ikaba yari ikwiye gushyiraho uburyo abarenagnijwe n’izi ngirwa nkiko barenganurwa mu bihe bitarambiranye.
Mukiza E.
Umurenge wa Karama
Source: Rwanda Libération
Icyo kibazo ubajije Ndatimana reka nkimusubirize. Birazwi rwose ko hari n’abahutu bapfuye,ariko ntabwo bazize génocide.Bamwe bishwe basahura abandi bakagaba ibitero bakabigwamo urunva rero ko ntaho bihuriye na génocide ahubwo baguye mu mutego bateze urabashibukana.
Gatama.
Ariko wowe Ndatimana ushobora na rimwe kumva ko umuhutu wapfushije umubyeyi nawe ashobora kugira akababaro?
niba atari ukwigizankana,ntabwo uzi amahano yabereye aho i Karama,abantu bahiciwe ntubazi cg niba utari mubabishe bahungiye kuri kiriziya.
niba hari amakuru agaragaye ko bishe kuki batafatwa,kuvuga ngo inkiko gacaca zigiye gusozwa ntibivuga ko abakoze jenoside igihe cyose bazagaragarira bazakurikiranwa.
nkubu abantu bangye bahaguye nkaba ntazi nababishe umunsi nabamenya uribaza ko ntabakurikirana,reka amarangamutima,urwanda rufite ubuyobozi bwubahiriza amategeko
ariko muzi gutanga amategeko,mwagiye se kuyatangira mu rwanda mukareka kuvugira aho mwicaye gusa
Mwihangane, gacaca y’Imana izabafungura niba muzaba mukiriho.
Erega Kagame yibwiraga ko nta kintu na kimwe yateguye azasiga atarangije.Gusa umenya ibyinshi amaze kubirangiza hakaba hasigaye kwirangiza na we ubwe.
OK turabyunvise kandi rwose wandika neza. Ariko se uwo Papa wa Marius Ntete uvuga ko ngo aramutse azutse yagaya umuhungu we babeshya ko ngo arukuberiki ra?? ko mugutara amakuru kwawe utashatse ko kubitubwiraho ngo tumenye mbere yo kuzuka nkuko ubivuga niba urupfu rwe wenda rurebana nibyo??? ubwo sibo wenda bamwishe ukaba ari nayo mpanvu wemeza ko harimo kwihorera??? Erega sha Mukiza nabo utsinda inpfu zabo bari abantu kandi bari bakeneye liberté,droit nkiyo ushakira abo ukingira ikibaba!!!! Ariko hari ikibazo nkunda kukubaza ntunsubize, mwunvaga abantu bari bupfe kuriya bikarangira mugasubira mu mirimo yanyu, mukarya ibisahu peeee!!! nta nkurikizi?? Ibi ndibaza ko ntaho muzabibona kwisi kuko mwakoze amahano kandi amaraso arakurikirana. Mureke amagambo rero!